Impeshyi mu Rwanda! Amaserukiramuco akomeye azaba.

Igihe cy’impeshyi, Summer! ni igihe gitangira muri Nyakanga-Nzeri, abantu baba biteguyemo ibirori byinshi biba, kirangwa n’izuba bigatuma cyorohera abategura ibirori n’ibitaramo bitandukanye, bigafasha cyane abantu kubyitabira.

Amaserukiramuco ni ibirori biba hirya no hino ku isi mu rwego rwo guteza imbere umuco, kwigisha, guteza imbere ubukerarugendo no gufasha abantu kwishima, kuruhuka no gutembera.

Amaserukiramuco 5 azaba mu Rwanda:

Kivu  Sunset Music Festival (Kivu Festival)

Kamena, Ku mucanga w’ikiyaga cya Kivu! Iserukiramuco ribera mu mujyi wa Rubavu ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu. Ni iserukiramuco rihuza abavanga umuziki (Djs)  bakomeye mu Rwanda, mu karere no ku isi, bakaza gushimisha abantu bavuye imihanda yose baje kwishima, kubyina, kurya, kunywa no gutembera ku mazi. Iserukiramuco ryogufasha abantu gutembera u Rwanda, haba hateguwe n’uburyo bwo gutwara abantu bashaka kugenda bakamarayo weekend yose.

Ubumuntu Arts Festival

Nyakanga, Iserukiramuco ry’ubutumwa ry’amahoro, bwo kubana mu  mahoro, mu bworoherane twese abatuye isi. Ubutumwa butambuswa binyuze mu buhanzi, ikinamico, ubugeni, imbyino  n’ibindi  bifasha kwigisha abantu kubana mu mahoro.

Iserukiramuco ryitabirwa n’abahanzi bavuye mu bihugu bitandukanye byo ku isi, rikunda kuba mu kwezi kwa Karindwi.

Kigali Up Festival

KigaliUp,  iserukiramuco ry’umuziki wo mu njyana ya Kinyarwanda, ya kinyafurika, ya kizungu, Reggae, Zouk n’izindi. Ni iserukiramuco rimaze kumenyekana hano mu gihugu no ku isi kubera rihuza abahanzi bakomeye bo mu Rwanda n’abanyamahanga bafite inkomoko muri Afurika.

Ni iserukiramuco riri ku rwego rw’amaserukiramuco abera I Burayi na Amerika, riba weekend yose, mu busitani ahantu abantu bicara bakumva indirimbo, bakabyina, bakamenyana, bagasangira ibyo  kurya no kunywa. Haba hateguwe ahantu abana bidagadurira n’abakuru bafite ahabo, ahantu ho kugurira imitako n’ibindi byinshi.  Rikunda kuba muri Nyakanga cyangwa Kanama.

Umuganura Festival

Kanama, iserukiramuco  ryo gusangira ryatangiye kera aho umwami yaganuraga imyaka yeze(amasaka cyangwa uburo) agasangira n’abagaragu n’abaturage b’igihugu cye,bagaha abana amatandetse bakarya umutsima (Rukacarara).

Umuganura ni umuhango wo gusagira amafunguro ya Kinyarwanda, ufite intangiro mu gihe cy’abami, aho bahuraga bagasangira kubera imyaka y’abaga yeze.

Umuganura wizihirizwa I Nyanza (Umurwa w’abami), haba hateguwe n’igitaramo nyarwanda cyizwi ku izina Inyanza Twataramye, ukaba wizihizwa kuwa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Munani.

Rwanda Cultural Fashion Show

Nzeri, Iserukiramuco ryo kwerekana imyambaro gakondo y’abanyarwanda n’abanyafurika, rihuza abakora mu myambaro, abayerekana bavuye impande zose z’isi bakerekana urwego imyambaro ya Kinyafurika igezeho #MadeinRwanda #MadeinAfrica. Rikunda kuba mu kwezi kwa Cyenda.

Ifoto: KigaliUp 2016

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd