Umuganura 2019; Umunsi mwiza w’Umuganura

Ibirori by’umuganura ni ibirori bikomoka ku bakurambere ba banyarwanda, aho bahuraga bakaganura imyaka yabaga yeze. Kuganura byatangiriraga mu muryango bikagera n’ibwami, umwami akaganurira hamwe n’abaturage n’abatware be.

Ubu umuganura wizihizwa kuwa gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Munani, uyu Umwaka wa 2019, umuganura uzaba tariki ya 2 Kanama 2019, ufite insanganyamatsiko igira iti: Umuganura, Isoôko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira.

Ku rwego rw’igihugu uzizihirizwa i Nyanza mu ntara y’amajyepfo, abayobozi batandukanye bazasangira n’abanyarwanda, bishimire ibyo tumaze kugeraho, banaganire kubyo bakomeza gukora kugirango igihugu gikomeze gitere imbere, abanyarwanda babeho mu mahoro, bagire ubukungu burambye no gushyigikira gahunda z’igihugu.

Mu rwego rwo kwizihiza umuganura, I Kigali muri Car Free Zone, hateguwe ibikorwa by’icyumweru cy’Umuganura kizatangira tariki ya 29 Nyakanga kugeza tariki ya 1 Kanama 2019.

Ibikorwa biteganyijwe:

-Tariki ya 29 Nyakanga 2019/Guhera saa 13h,

Gutangiza umutambagiro w’Umuganura uzabera I Kigali, ugatangirira kuri Stade Amahoro, ugaca ahantu hatandukanye mu mujyi, ugasorezwa muri Car Free Zone ahazaba hari n’imurikabikorwa ryibyakorewe mu Rwanda (Made in Rwanda) harimo iby'abahanzi, abanyabugeni n'abarwiyemezamirimo batandukanye.

-Kuva tariki ya 29-31 Nyakanga 2019, imyidagaduro n’imurikabikorwa by’ubuhanzi n'ubugeni muri Car Free Zone.

-Tariki ya 1 Kanama 2019, igitaramo I Nyanza Twataramye kizabera mu Rukali I Nyanza. Kuri iyo tariki, I Nyanza naho hateganyijwe umutambagiro uzabanziriza icyo gitaramo.

Umuganura uzizihizwa guhera mu muryango, umudugudu, akarere, igihugu, mu mashuri no muri Diaspora ku banyarwanda baba mu mahanga

Tariki ya 2 Kanama 2019, umuganura uzizihizwa ku rwego rw’igihugu, mu rwego rw’akarere mu murenge watoranyijwe, no mu midugudu iri kure yaho akarere katoranyije.

Tariki ya 3 cyangwa 4 Kanama 2019 (muri Weekend), umuganura uzizihirizwa mu rwego rw’umuryango. Ababyeyi bakicarana n’abana n’inshuti; bakaganira, bakareba ibyo bagezeho, ibigeda n’ibitagenda, ibyifuzo bafite, bagafata ingamba z’umuryango no gukomeza kubana neza.

Bitarenze tariki ya 31 Kanama 2019, umuganura uzaba wizihizwa n’abanyarwanda baba muri Diaspora. Bakaganira ku iterambere ry’igihugu, icyo bafasha igihugu, ibyo bakora, bakambara Kinyarwanda, bakabyina, bakarya amafunguro ya Kinyarwanda.

Umuganura ugamije kunga ubumwe, gusabana, gusangira, gufashanya, kumenyana no kwibukiranya indangagaciro z’umunyarwanda.

Ifoto:Internet.

Last modified on Sunday, 28 July 2019 23:45

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd