Ibihugu by’Ibiyaga bigari; Amaserukiramuco akomeye.

Mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo ndangamuco ni byiza ku menya amaserukiramuco aba mu bihugu bitandukanye, ku buryo umuntu abishoboye, abashaka kujya kuyitabira.

Amaserukiramuco ni ibirori byo kwerekana umuco, ubugeni bwo mu bihugu bitandukanye, kandi haba hatumiwemo n’abahanzi bakomeye bavuye hirya no hino bakaza gutaramira abaturage.

Umuryango w’ibihugu by’ibiyaga bigari byo muri Afurika ni umuryango uhuza ibihugu by’u Rwanda, Burundi na Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Burundi

1. Umuganuro Festival

Iserukiramuco ryo gusangira amasaka no kubyina, ni iserukiramuco rifite inkomoko ku bwa bami ba kera kandi rigafasha kuzirikana umuco n'amateka by'igihugu cyabo.

2. Festicab

Iserukiramuco ryo kumenyekanisha u Burundi binyuze muri cinema, ni iserukiramuco riba mu mpeshyi buri mwaka.

3. Festival Buja Sans Tabou

Ni iserukiramuco ry'ikinamico, rikitabirwa n'abakinnyi batandukanye, ni iserukiramuco rikunda kuba mu kwezi kwa Mata. Ni iserukiramuco ribera ahantu hatandukanye mu gihugu cy'u Burundi.

Rwanda

Kivu  Sunset Music Festival/Kivu Festival (Rubavu)

Kamena, Ku mucanga w’ikiyaga cya Kivu! Iserukiramuco ribera mu mujyi wa Rubavu ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu. Ni iserukiramuco rihuza abavanga umuziki (Djs)  bakomeye mu Rwanda, mu karere no ku isi, bakaza gushimisha abantu bavuye imihanda yose baje kwishima, kubyina, kurya, kunywa no gutembera ku mazi. Iserukiramuco ryogufasha abantu gutembera u Rwanda, haba hateguwe n’uburyo bwo gutwara abantu bashaka kugenda bakamarayo weekend yose.

Ubumuntu Arts Festival (Kigali)

Nyakanga, Iserukiramuco ry’ubutumwa ry’amahoro, bwo kubana mu  mahoro, mu bworoherane twese abatuye isi. Ubutumwa butambuswa binyuze mu buhanzi, ikinamico, ubugeni, imbyino  n’ibindi  bifasha kwigisha abantu kubana mu mahoro.

Iserukiramuco ryitabirwa n’abahanzi bavuye mu bihugu bitandukanye byo ku isi, rikunda kuba mu kwezi kwa Karindwi.

Kigali Up Festival (Kigali)

KigaliUp,  iserukiramuco ry’umuziki wo mu njyana ya Kinyarwanda, ya kinyafurika, ya kizungu, Reggae, Zouk n’izindi. Ni iserukiramuco rimaze kumenyekana hano mu gihugu no ku isi kubera rihuza abahanzi bakomeye bo mu Rwanda n’abanyamahanga bafite inkomoko muri Afurika.

Ni iserukiramuco riri ku rwego rw’amaserukiramuco abera I Burayi na Amerika, riba weekend yose, mu busitani ahantu abantu bicara bakumva indirimbo, bakabyina, bakamenyana, bagasangira ibyo  kurya no kunywa. Haba hateguwe ahantu abana bidagadurira n’abakuru bafite ahabo, ahantu ho kugurira imitako n’ibindi byinshi.  Rikunda kuba muri Nyakanga cyangwa Kanama.

Umuganura Festival (Huye)

Kanama, iserukiramuco  ryo gusangira ryatangiye kera aho umwami yaganuraga imyaka yeze(amasaka cyangwa uburo) agasangira n’abagaragu n’abaturage b’igihugu cye,bagaha abana amatandetse bakarya umutsima (Rukacarara).

Umuganura ni umuhango wo gusagira amafunguro ya Kinyarwanda, ufite intangiro mu gihe cy’abami, aho bahuraga bagasangira kubera imyaka y’abaga yeze.

Umuganura wizihirizwa I Nyanza (Umurwa w’abami), haba hateguwe n’igitaramo nyarwanda cyizwi ku izina Inyanza Twataramye, ukaba wizihizwa kuwa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Munani.

Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC)

1. Kinshasa Jazz Festival (Kinshasa)

Iserukiramuco ry’indirimbo zo mu jyana ya Jazz,ribera I Kinshasa mu murwa mukuru wa RDC, ni iserukiramuco ryatangiye mu 2016, rikunda kuba mu mpera z’impeshyi.

2. AMANI Festival (Goma)

Iserukiramuco ryo gusakaza amahoro mu gihugu cya RDC cyane cyane muri Kivu zombi, ni iserukiramuco ryatangiye mu 2013, riba iminsi itatu rikarangwa n’imbyino, kumurika ibihangano by’ubugeni,rikitabirwa n’abahanzi b’abanyekongo, abanyarwanda, abo mu karere cyangwa mpuzamahanga.

Iserukiramuco rya Amani riba mu kwezi kwa Gashyantare buri mwaka,  rigahsyushya abaturage baturiye umujyi wa Goma na Rubavu, baba bishimiye ibyo birori.

3. Festibuk (Bukavu)

Iserukiramuco ry’abahanzi baturuka mu karere k’ibiyaga, ni iserukiramuco ry’imbyino, ubugeni, imikino gakondo, gusetsa, filimi,  byose bifasha abaturage kwishima. Festbuk yatangiye mu 2010 rikunda kuba mu mpeshyi muri Kamena –Nyakanga.

 

Last modified on Wednesday, 09 October 2019 12:41

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd