Ibirori ndangamuco, ahantu hatandukanye ushobora kwitabira ibirori muri Kigali

Bamwe bibagiwe ahantu habera ibirori! Abandi baracyatekereza ibihe byiza bahagiriye! Abandi bifuza kuhagera no kubona ahashyashya hafunguwe. Ni byiza kumenya ahantu umuntu ashobora kwitabira ibirori ndangamuco mu mujyi wa Kigali

Dore ahantu habera ibitaramo ndangamuco ; Amaserukiramuco, Ibitaramo by’Amuzika, impurika ry’ibihangano by’Ubugeni muri Kigali.

1.Kigali Conference and Exhibition Village (Mu mujyi)

Ahantu hategurirwa ibitaramo bitandukanye birimo ibiganiro mbonankubone, amahugurwa, ibitaramo bya muzika, impurika ry’ibihangano, ahantu ho gusura ibikorwa bya Made In Rwanda bikorwa n’abantu batandukanye.

Ihererere iruhande rwa Serena Hotel, hazwi nka Camp Kigali.

2.Goethe Institut (Mu mujyi)

Inzu ndangamuco y’abadage (Germany Cultural Center) yashinzwe mu mwaka 2008 ihuriweho na Goethe Institute Nairobi, mu mwaka wa 2014, nibwo yabonye ubureganzira bwo gukora yonyine.

Ni ahantu hafasha abahanzi cyane ndetse n’abakora mu bikorwa ndangamuco, habera ibitaramo ndangamuco by’abahanzi batandukanye ba banyarwanda cyangwa abanyamahanga. Ni ahantu hazwi mu kwerekana filimi, ibiganiro, imbyino gakondo cyangwa za kizungu, impurika ry’imideli cyangwa Iby’ubugeni..

Iherereye mu Kiyovu, iruhande rwa Kigali View Hotel, hakurya ya Kiriziya Ste Famille .

3.Intare Conference Arena (Kabuga)

Inzu y’ibirori igezweho iherereye i Kabuga muri Gasabo, ni inzu ifite ibyumba biberamo ibitaramo by’umuziki bikomeye ndetse n’inama zo mu rwego rwohejuru. Ni ahantu hafite hakoreshwa ikoranabuhanga rigezweho mu gutegura neza ibintu byahabereye.

Ni inzu yuzuye mu mwaka wa 2017, ifite ahantu ho kunywera ikawa, habereye kuhatemberera no kuhifotoreza.

4.Centre Culturel Francophone du Rwanda (Kimihurura/Rugando)

Inzu ndangamuco y’abafaransa nshyashya muri Kigali, yafunguwe tariki ya 27 Gicurasi 2021 na Perezida w’ubufaransa Emmanuel Macron. Ni ahantu habera ibikorwa ndangamuco bitandukanye impurika ry’amafoto n’ubugeni….n’ busitani bwakozwe bwo gukoreramo ibitaramo bitandukanye.

CCFR iherereye mu Rugando umanukiye kuri Simba/Kimihurura umuhanda w’amabuye. 25 KG 624 St.

5.CanalOlympia (Rebero)

Hafatwa nka Kigali Cultural Village, ni ahantu hagari ho kubera ibitaramo by’abantu benshi cyane ari hanze mu kibuga, ibyumba byo kwakira inama, kwerekana film z’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga, gusetsa , ibitaramo ndangamuco, gukora ibiganiro n’ibindi.

Ni ahantu ho gutemberera, kwicara, kwifotoza, gusoma ibitabo, ureba imisozi ikikije Kigali, ukareba I Bugesera, ahantu hari ubusitani bwiza kandi bugezweho, ... Canal Olympia yafunguwe mu Ukuboza 2020.

CanalOlympia ni intangarugero mu kubungabunga ibidukikije, bakoresha imirasire y’izuba mu kubona amashanyarazi, kandi bafata amazi yose yaho bakorera.

Iherereye ku musozi wa Rebero(Kigali) KK 31 Avenue.

6.Kigali Convention Center (Rugando)

KCC yafunguwe kumugaragaro na Perezida wa Repubulika Paul Kagame 8 Nyakanga 2016. Ni inzu ikorerwamo ibitaramo bikomeye by’abahanzi mpuzamahanga n’abanyarwanda ndetse n’inama mpuzamahanga mu Rwanda.

Ni ahantu hanini ho kwakira abantu benshi icyarimwe, haba hanze no mu nzu, ifite ahantu 18 ho kwakirira abantu, ishobora kwakira abantu bagera ku bihumbi 5000 icyarimwe kandi ifite n’uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu gutegura ibirori.

Kigali Convention Center iherereye mu mujyi wa Kigali, umuhanda ugana I Remera, iruhande rwa Rond Point ya Kacyiru. KCC ni ahantu ho gutemberera, kwifotoreza, kurya no kunywa

7.Kigali Arena (Remera)

Inzu y’ibitaramo n’imikino byo mu rwego rwo hejuru, yafunguwe muri 9/Kanama/2019 n’umukino wa Basketball hagati ya Patriot BBC na REG BBC, witabiriwe na Perezida Paul Kagame. Ni inzu igezweho ku rwego mpuzamahanga, ifite ibyangombwa byose mu kwakira ibirori bikomeye n’imikino mpuzamahanga. Ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10 000.

Kigali Arena ni inyubako y’ubukerarugendo, ibereye kuyisura, kuyitemberamo, kuyicaramo, kuhafatira amafunguro n’ibyo kunywa. Iherereye I Remera iruhande rwa Stade Amahoro.

8.Kigali Amphitheatre (Gisozi)

Ahantu hateguriwe kwicara abantu bagera ku bihumbi 5000 ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi ku Gisozi, ni ahantu hubatse neza, abantu bagasangira ubuhamya, hari aho abantu bicara ndetse n’aho abahanzi bakinira (Stage).

Kigali Amphitheatre izwi mu kwakira amaserukiramuco, ibiganiro, imikino y’ikinamico (theatre) y’abanyarwanda cyangwa abamahanga, ibirori biba bigamije kwigisha ikiremwa muntu kubana mu mahoro, mubwumvikane, gutega amatwi abandi, kubabarirana,..

Yafunguwe mu mwaka wa 2014.

9.Kigali Public Library (Kacyiru)

Isomero Rusange ry’Abaturage (Kigali Public Library) ryafunguwe ku mugaragaro mu mwaka wa 2014 n’Umufasha wa Perezida wa Repubulika Jeanette Kagame.

Ni isomero rifite ahantu hagenewe ibirori ndangamuco bitandukanye birimo iby’abanditsi bashaka gusohora ibitabo byabo, abanyabugeni bashaka kumpurika ibihangano byabo, ibiganiro n’amahugurwa yerekeye ibikorwa ndangamuco, amarushanwa n’ibindi.

Ni isomero riherereye Kacyiru ku muhanda ugana Nyabugogo munsi ya Ambassade ya Amerika.

10.Rwanda Arts Initiative (Kimihurura)

RAI yashinzwe mu mwaka wa 2012 na Dorcy Rugamba mu rwego rwo gufasha abahanzi guhura bakaganira, bakungurana ubumenyi n’ibitekerezo. Ni ahantu hafasha abahanzi mu nzego zose ari abakizamuka cyangwa abamaze gutera imbere.

Rwanda arts initiative ifasha abahanzi n’abakora mu nganda ndangamuco gutegura ibitaramo, ibiganiro, amahugurwa mu rwego rwo guteza mbere ibyo bakora. Ahantu ho gukorera ibiganiro, ibitaramo bya muzika, gusetsa, kuvuga imivugo, kwerekana impano zitandukanye, n’ibindi.

RAI iherereye Kimihurura hirya gato ya Flash TV, 31 KG 670 St haruguru y’umuhanda.

Ni byiza gukurikira amakuru yerekeye aha hantu habera ibitaramo ndangamuco, mu gihe hari igitaramo cyabaye ukaba Wabasha kukitabira.

 

 

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd