Nyuma ya COVID-19, uburyo inganda ndangamuco zakora kurushaho

Uruganda ndangamuco mu Rwanda rufasha mu iterambere ry’ igihugu cyane. Ni byiza kuzamura uru rwego bigafasha abarukoramo . Gutegura ibitaramo, amaserukiramuco, Impurika bikorwa, gukora ibintu byiza,  Gusangira ubumenyi, kongera ibihangano n’ibindi bizatuma abakora muri uru ruganda  binjiza kandi bakamenyekana.

1. Kongera igihe cyo gukora

Kugira umwanya wo gukora cyane kubera igihe cyatakaye mu gihe cya COVID19, nyuma yacyo ni ukongera ibikorwa, kubahiriza gahunda wafashe, kunoza ibyo ukora, kongera igihe cyo gukora ku buryo ukibyaza umusaruro.

2. Guhanga udushya

Iki ni igihe cyiza cyo gutekereza ku tuntu dushya mu mirimo ya buri wese uri mu ruganda ndangamuco. Kuzana agashya ni ibintu bizafasha kubona abakiriya cyangwa abayoboke mu byo ukora. Ni ugufata umwanya ugatuma, utekereza ikintu gitandukanye n’ibyo wari usanzwe ukora cyangwa ukongerera ubwiza, kongera ibintu bituma ukurura abantu.

3. Gutegura ibitaramo, Ibirori n’impurikabikorwa

Abari mu ruganda ndangamuco rw’abahanzi, abategura ibitaramo, mu gihe cya COVID-19 cyatumye ibintu bihuza abantu benshi bihagarara, ni byiza gutekereza ku bitaramo bifasha abantu kongera kwibuka ibihangano byawe.

Guhindura uburyo bwo gutegura igitaramo, si ngombwa gutekereza kuzuza inzu zagenewe ibirori, shaka ahantu hemewe, hariganiye ushobora kubona abakunzi, abakitabira baje babishaka. Gutegura igitaramo ,impurikabikorwa buri gihebwe, kabiri mu mwaka cyangwa gatatu, abahanzi bakishyira hamwe bakagira ibitaramo bihoraho abantu babamenyeraho, abakunzi bijyana zabo bakamenya ko bazajya baza muri ibyo bitaramo cyangwa abantu bakamenya impurikabikorwa bakwitabira.

4. Gukoresha ikoranabunga

Igihe cyo gukoresha ikoranabuhanga mu ruganda ndangamuco, haba mu gutegura ibitaramo, kumenyekanisha ibikorwa, kuganiriza abakunzi bawe, ni igihe gikwiriye cyo gutekereza ku ikoranabuhanga.

Haba mu kwishyura ibitaramo n’ibindi birori, abahanzi cyangwa abategura ibitaramo batekereze uko bajya bategura ibitaramo, bagafasha ababyitabira, gukorana n’ibigo byatangiye uwo murimo cyangwa n’abo bagakora ibyabo bibafasha.

Urugero: Gufata umuco wo kwishyura ukoresheje ikoranabuhanga, kwishyura  cyangwa gufata umwanya mbere y’igitaramo cyangwa ibirori byaba ari ibyo kwishyuza cyangwa ubuntu. Ku buryo bizafasha kumenya umubare w’abantu baje mu gitaramo, gutegura umwanya waho bibera n’ibindi byatuma akavuyo gacika kandi abantu bakabona serivisi nziza.

5. Kumenyekanisha ibikorwa byabo

Gufata umuco wo kumenyekanisha ibikorwa bakora, abantu bari mu ruganda ndangamuco bakwiriye gufata ingamba, gahunda,intego zo kumenyekanisha ibikorwa byabo. Kubimenyekanisha bizatuma ibikorwa bimenyekana, abahanzi bakamenyekana, uruganda rugatera imbere.

Buri wese atekereze nimba uburyo yakoreshaga buhagije cyangwa akongeraho kugirango ibikorwa bye bimenyekane, abashe gukurura abantu.

6. Gutegura ibiganiro n’Inama

Mu rwego rwo kuzamura urwego ndangamuco, ni  byiza kungurana ibitekerezo, guhura mu gasangira ubumenyi, ibibazo  biri mu ruganda ndangamuco bikaganirwa, bagashaka ibisubizo, bakazamurana, bizafasha kuruha umurongo ngenderwaho urambye.

Kujya mu mashyirahamwe (Association, Clubs,..) gukora ihuriro ry’abantu bari muri gahunda imwe cyangwa bakora ibikorwa bimwe, bizafasha kuzamurana no gufashanya.

Ni igihe cyo kwirinda kuba nyamwigendaho, ukamenyako hari benshi mukora ibikorwa bimwe ko ari byiza guhura mugasangira ubumenyi, umwe akigira k’uwundi.

7. Gukorana na Leta

Ni byiza ko abantu bakora mu ruganda ndangamuco bagira umurongo bagenderaho, bakagira amahuriro babamo, bakamenyekana aho bakorera n’inzego bakorana nazo n’ibindi. Ibyo byose bizafasha gukorana, kugaragaza uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu, kandi babe bamwe mu bakorana  bya hafi  na Leta.

Urugego: Nyuma y’iki cyorezo hazakenerwa kuzamura uru ruganda kuko ruri muzahuye n’igihombo muri iki gihe cya COVI19,  ni ngombwa ko Leta izafasha abantu bari muri uru ruganda kongera  gukora, kongera gusubira mu bikorwa byabo.

Guteza imbere abanyabukorikori, bizabafasha guhanga udushya no kwiteza imbere, gukora ibintu byinshi.

 

 

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd