Umurage Wacu Group

Umurage Wacu Group

Umugabane wa Afurika ni umugabane ufite ibintu byinshi bikurura abantu, hari ibintu nyaburanga, ahantu ndangamateka, ndangamuco, imiterere kamere yihariye.

Afurika ni umugabane ukikijwe n’inyanja y’Ubahinde, inyanja ya Atalatika, inyanja ya Mediterane n’iy’umutuku. Izo Nyanja zikaba zitanga umucanga mwiza abantu bakunda gutembereraho. Haboneka n’ibiyaga byinshi n’imigezi miremire byose bituma haboneka ibyo kurya byinshi biva mu mazi.

Ibidukikije, ikirere cyiza, amafunguro adasazwe byose ni ibyiza bitatse uy’umugabane.

Dore ibintu nyaburanga wasura

1. Victoria Falls (Zimbabwe na Zambia)

Umurage ndangamurage uri ku mirage y’isi ya UNESCO, uzwi nka Victoria Falls ,uri ku ruzi rwa Zambezi, ukaba uhuriweho n’ibihugu bibiri Zimbabwe na Zambia. Ni kimwe mu bintu biri ku rutonde rw’ibintu birindwi bitangaje ku isi.

2. Ingagi (Rwanda-RDC-Uganda)

Ingagi ziba mu misozi miremire, ni inyamaswa zirimo gucika ku isi, ubu zisigaye mu birunga by’u Rwanda, Uganda na Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo.

3. Robben Island (South Africa)

Ikirwa cya Robben ni ikirwa cyashyizwe mu mirage y’isi ya UNESCO, ni ahantu hazwi kuba harafungirwaga abantu mu gihe cya Apparteid muri Afurika y’epfo. Ahantu hafungiwe nyakwigendera Perezida Nelson Mandela.

4. Africa Safari (Kenya-Tanzania)

Gukora urugendo muri Pariki zo muri Afurika, ukareba inyamaswa zitandukanye ziba mu gasozi. Mu nyamaswa zikurura abantu harimo izizwi nka The Big 5 ( Intare, Ingwe, Inkura, Imbogo n’inzovu ) ziboneka cyane muri Afurika!

Ibihugu bya Kenya na Tanzania bizwi kuba bibonekamo izo nyamaswa cyane mu rugendo ruzwi nka Safari. Muri ibyo bihugu haba buri mwaka urugendo rukorwa ni nyamaswa ruzwi nka Wilde beest Migration aho inyamaswa ziva mu gace kamwe zijya mu kandi. Mu bindi bihugu bikorerwamo Safari harimo Namibia, Zambia, Zimbabwe, South Africa....

5. Nile (Ethiopia-Sudan-Egypte )

Uruzi rurerure muri Afurika, rureshya na metero 4650. Ni uruzi rufata isoko yarwo mu bihugu by’u Rwanda na Burundi rukagenda rwirohamo andi mazi ava mu bihugu bigera kuri 10. Mu gihugu cya Sudan niho hahurira Nile Blue na Nile Blanc maze rukaba uruzi rumwe, rukomeza rugana muri Egypte aho rwirohera mu Nyanja ya Mediterane.

6. Bibliotheca Alexandrina (Egypte)

Isomero riri mu masomero ya mbere ku isi, riherereye mu mujyi wa Alexandria mu majyepfo y’igihugu cya Misiri. Ni isomero ryubatse ku buryo bugezweho, rifite ibice bitandukanye birimo ibitabo by’amoko menshi; biranga amateka, umuco n’imibereho y’abantu. Haboneka n’ingoro ndangamurage, ahantu h’inama n’imyindagaduro.

7. Amafunguro ya Couscous

Couscous ni ifunguro rizwi mu bihugu byo mu majyaruguru ya Afurika bya Magreb, rizwi kuba ari ifunguro riranga imibereho yabatuye muri ibyo bihugu birimo Maroc, Algeria, Tunisia, Lybia, Mauritania na Sahara Occidental.

8. Kazungula, ihuriro ry’ibihugu bine

Kazungula hazwi kuba hahurira ibihugu bine aribyo Zimbabwe, Zambia, Botswana na Namibia, ibyo bihugu byose bigahurira ku ruzi rwa Zambezi.

9. Ahantu ndangamateka y’abanyafurika

Ibihugu bya Afurika y’uburengerazuba bizwi kuba bifite ibikorwa ndangamuco byinshi bikurura abantu, amateka y’ibihugu byaho, amafunguro yaho, imibereho, ibikorwa by’ubugeni. Ni igice cy’isi cyizwi mu kuba harabaye ubucuruzi bw’abirabura, bajyanwaga bucakara.

Mu hantu hazwi cyane ni Inzu ndangamurage ya Maison des Esclaves iherereye u kirwa cya Gorée muri (Senegal), Umusigiti wa Sankoré muri Timbuktu (Mali), Umujyi wa Grand Bassam muri (Côte d’ivoire), ahantu bacururizaga abacakara muri Ghana na Banin.

10. Amashyamba ya kimeza (Gabon- Rep.CentrAfricaine-RDC)

Amashyamba afatwa nk’ibihaha by’isi kubera uruhare ibiti bigira mu gutanga umwuka mwiza mu kirere. Mu bihigu biherereye muri Afurika yo hagati bifite ubuso bunini bw’amashyamba, ibiti birebire, amashyamba y’inzitane, acumbikiye inyamaswa zitandukanye, kandi atuma hagwa imvura nyinshi.

11. Ingoma z’Abarundi (Burundi)

Ingoma ziri ku rutonde rw’imirage y’isi ya UNESCO. Ni ingoma gakondo ziranga umuco w’imbyino z’abagabo, ingoma zizwi kuba zikoreshwa mu birori bitandukane.

12. Pyramides (Egypte-Sudan)

Afurika izwi mu kuba ahantu hatangiriye imibereho, inyubako zizwi za Pyramides zigaragaza ubuhanga n’ubumenyi bw ‘abanyafurika ba kera.

13. Kwambara kinyafurika (Made in Africa/African Fashion)

Kwambara imyenda ya kinyafurika ni ibintu bishimisha cyane, imyambarire ikozwe mu kitenge, iy’agakondo. Ibihugu bya Afurika y’uburengerazuba bizwiho kugira umwihariko wo gukora imyenda ya kinyafurika (Nigeria, Senegal, Burkina faso, Cote d’ivoire, Niger)

14. Kuzamuka imisozi ( Hiking in Africa)

Afurika izwiho kugira imisozi miremire, ahantu hafasha abashaka gutembera mu misozi, guca uduhigo two kuzamuka imisozi. Imisozi miremire ibokena muri Afurika y’uburasirazuba birimo; Tanzania, Kenya, Rwanda, Uganda, Ethiopia, Eritrea. Kilimanjaro (Tanzania) ni umwe mu misozi miremire ku isi

15. Urusengero rwa Rock Hewn Churches ( Ethiopia)

Urusengero ruri mu miraye y’isi ya Unesco kuva mu mwaka wa 1978 ruherereye mu mujyi wa Lalibela. Insengero zubatswe mu kinyeana cya 11 n’umwami Gebre Mesqel Lalibela wo mu bwami bwa Zagwe Dynasty mu rwego rwo kongera kubaka umurwa mutagatifu wa Yerusalemu. Ubu habera ingendo nyobokamana zikorwa n’ aba orthodox.

16. Vaudou (Benin)

Vaudou ni imihango gakondo yo gusenga, , ni imihango ikomoka mu bwami bwa Dahomey, imyemerere yo gusenga ya kinyafurika,ikorwa cyane muri Benin na Togo.

Ubu iri mu mihango imaze no kumenyekana muri Amerika, Caada, Bresil, Haiti,..

17. Ubutayu bwa Sahara

Ubutayu bunini ku isi, bufashe umwanya munini aho buherereye, bugabanya Afurika ya Ruguru n’iy’epfo. Bukora ku bihugu bigera ku 10 aribyo Niger, Maroc, Mali, Libia, Algeria, Egypte, Maurtanie, Tchad, Sudan, Tunisia .

Hari n’butayu bwa Karahari buherereye mu majyepfyo ya Afurika.

18. Ibirwa byo mu Nyanja yUbuhinde.

Ibihugu byitaruye ibindi bihugu biri mu Nyanja y’ubuhinde, bizwi kuba bituwe n’abaturage bafite imico itandukanye, ivanze bitewe n’abahatuye aho bagiye bava. Madagascar, Ile Maurice, Seychelles, Comores,. Ni byiza gusura imirage kamere na ndangamuco iboneka muri byo birwa.

19. Penjari National Park (Benin)

Pariki ifite ubuso bwa km2 2 755, irimo inyamaswa zirimo, imbogo, inzovu, intare, inyoni, … Ni Pariki ifite igice kigize ( WAP)W-Arli-Pendjari Complex, ahantu hakomye hahuriweho na Benin, Burkina faso na Niger.

Umurage w’isi kamere wa UNESCO wambuka imipaka y’ibihugu.

20. Gusura Aba Himba muri Namibia

Igihugu cya Namibia gifite abaturage bafite amoko agera kuri 10, baba mu buzima bwa kera, basigasira imico n’imibereho bya kera. Bafite indimi gakondo zigera kuri 30 zihariye.

Aba Himba ni ubwoko bwasigasiye imibereho y’abakurambere babo, kwiyitaho ku mubiri wabo, bakoresheje amavuta y’inka n’ibumba, imisatsi yabo miremire, baba mu giturage bagenda bimuka, batunzwe no korora inka n’intama.

Ibihugu byo mu majyepfo y’Afurika bizwiho kuba abaturage babyo bagaragaza umuco wabo cyane, haba mu myambabire, imibereho yabo ya buri munsi.

21. Gutembera ku mucanga

Ibihugu byinshi bikora ku Nyanja bifite ahantu heza hakurura abantu, nka Zanzibar, Mombasa, Alexandria, Cap Verte, Cape Town, Seychelles. Umucanga utuma abantu baza kuhishimira, kubera ubwiza bwaho.

22. Kibeho (Rwanda)

Kibeho mu majyepfo y’u Rwanda, ahantu hemewe na Kiliziya Gatulika ko habaye amabonekerwa muri Afurika.

Abanyafurika ni abantu bafite imyemerere y’Imana. Hari n’ahandi hazwi nka Namugongo muri Uganda

Twakogeraho lko muri Afurika haboneka umuco n’indimi nyinshi bikomoka ku baturage bahatuye,aho abaturage baba bafite ururimi rwabo bitewe n’ubwoko bwabo.

 

Umunyarwandakazi Aline Murekatete yatsindiye igihembo cyo mu rwego rw’urubyiruko rufite imishinga ifite udushya (Youth Innovation Competition).

Umushinga wa Aline ni Spree Bubble Concept. Ni irushanwa ryateguwe urubyiruko rwohereza imishinga ifite udushya yo gufasha mu bukerarugendo mu bihugu byabo no ku mugabane wa Afurika muri rusange.

Ni ibihembo byatanzwe mu nama ya Africa Tourism Leadership Forum, yabaye tariki ya 19-21 Ukwakira 2020, iberamo ibiganiro ku bukerarugendo byatanzwe n’abantu bari bafite aho bahuriye n’ubukerarugendo; abakira abantu, abatwara abantu, abarimu, abashakashatsi, abamamaza ubukerarugendo, …bose bavugaga uko umugabane wa Afurika watera imbere mu bukerarugendo, ingamba za kwihutisha iterambere rirambye muri Afurika.

I Kigali habereye ku nshuro yaryo ya gatatu, umuhango wo guhemba mu irushanwa ry’abakora mu nzego z’ubukerarugendo ku mugabane wa Afurika.

Voyages Afriq niyo yabonye igihembo mu itsinda ry’ibigo byandika ku bukerarugendo, bimenyekanisha ubukerarugendo bwa Afurika, bihindura isura ya Afurika mu rwego mpuzamahanga

Voyages Afriq yabonye igihembo cya Outstanding Africa Tourism Media Award

 

Mu bandi babonye ibihembo muri icyo kiciro harimo; Umurage Wacu Group yo mu Rwanda yabonye umwanya wa 1st Runner-Up ( www.igicumbi.com)

Na John Oluwatosin Akinribido yabonye umwanya wa 2nd Runner-Up (Nomad Africa Mag) yo muri Kenya.

 Ni ibigo bigargaza kwamamaza umugabane wa Afurika, bigaragaza ibyiza nyaburanga byo mu bihugu bitandukaye.

 

 

 

 

I Kigali habereye ku nshuro yaryo ya gatatu, umuhango wo guhemba mu irushanwa ry’abakora mu nzego z’ubukerarugendo ku mugabane wa Afurika.

Ni ibihembo biba biri mu byiciro icyenda aho ibigo bitandukanye byarushanwaga. Uyu mwaka harushanwaga abagera ku 106.

Abatsinze ni ;

1. Rwanda Development Board yabonye igihembo cya Leading in Progressive Policies’ Award

2. Flawless Events - Ethiopia yabonye igihembo cya Outstanding Entrepreneurship Award

 3. Anthea Rossouw - South Africa yabonye igihembo cya Women in Leadership Award

 4. Cape Town & Western Cape yabonye igihembo cya Most Innovative Business Tourism Destination Award

 5. SABI Private Game Reserve - South Africa yabonye igihembo cya Outstanding Accommodation Facility / Group Award

 6. Ethiopian Airlines yabonye igihembo cya Outstanding Tourism Transportation Award

 7. Voyages Afriq yabonye igihembo cya Outstanding Africa Tourism Media Award

 8. Anthea Rossouw yabonye igihembo cya Championing Sustainability Award

 9. H.E. Nana Akuffo Addo - Ghana Government and Republic of Ghana yabonye igihembo cya Destination Africa - Lifetime Award

 Ni irushanwa ryabaye kuva tariki ya 19-21 Ukwakira 2020, ribanzirizwa n’inama, ibiganiro ku bukerarugendo byatanzwe n’abantu bari bafite aho bahuriye n’ubukerarugendo; abakira abantu, abatwara abantu, abarimu, abashakashatsi, abamamaza ubukerarugendo, …bose bavugaga uko umugabane wa Afurika watera imbere mu bukerarugendo, ingamba za kwihutisha iterambere rirambye muri Afurika.

Kubera icyorezo cya Koronavirusi kibasiye abatuye isi, ubukerarugendo nabwo bukaba mu bwarahuye n’ibibazo, inama yitabiriwe n’abantu bake, yabaye hakurikizwa igamba zo kwirinda ndetse no gukoresha ikoranabuhanga.

Wareba abandi bagiye batsinda ku rubuga; https://www.tourismleadershipforum.africa/2020-winners/

 

 

 

 

 

 

Ku nshuro ya 16, Tariki ya 24 Nzeri 2020 habaye umuhango wo Kwita amazina abana b’ingagi 24. Ni umuhango wabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga kubera icyorezo cya COVID-19.

Ni amazina ziswe n’abantu bakora ibikorwa bitandukanye, bahora hafi y’ingagi. Mu bantu bise amazina harimo;abarinda pariki, abayobora abakerarugendo, abavura ingagi, abashizwe kumenya aho ingagi ziri mu birunga ndetse n’abakinnyi ba Arsenal.

Ingagi ziswe amazina zikomoka mu miryango ya Pasika, Isaro, Akaramata, Mudakama, Ubufatanye n’abana batatu bo mu muryango wa kuryama.

Dore amazina yazo:

1. Kazeneza

2. Nkomezamihigo

3. Uwacu

4. Murengezi

5. Duhuze

6. Cyororoka

7. Umuyobozi

8. Indiri

9. Ubushobozi

10. Amarembo

11. Ihogoza

12. Umusanzu

13. Nkerabigwi

14. Impinduka

15. Ishya

16. Isezerano

17. Umuganga

18. Nyiramajyambere

19. Ikamba

20. Amabwiriza

21. Izabukuru

22. Myugariro (Ryiswe n’umukinnyi wa Arsenal Bernrd Leno)

23. Igitego (Ryiswe n’umukinnyi wa Arsenal Pierre –Emerick Aubameyang)

24. Iriza( Ryiswe n’umukinnyi wa Arsenal Hector Bellerin)

Mu kwezi kwa Cyenda buri mwaka, tugaragaza amafoto y’ ibyiza nyaburanga n’imirage yo mu bihugu bitandatu bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba.

Ibyo bihugu ni Rwanda, Burundi, Kenya, Uganda, Tanzania na Sudani y’epfo.

Ni mu rwego rwo kumenyekanisha ibyiza bihari no guteza imbere ubukerarugendo mu karere, gufasha abantu kumeya ibyiza nyaburanga byo gusura, ibintu ndangamateka na ndangamuco byo muri ibyo bihugu.

Wareba amafoto,kanda hano: https://www.flickr.com/photos/141807562@N05/albums/72157716218995442

Uyu mugani baca ngo: Yaruhiye gatsi wakomotse kuli Gatsi ka Syoli mu Kibali (Byumba). Syoli yari amaze kugwa mu ishyamba rya Nyagahanga mu Buyaga; dore ko yaryidegembyagamo wenyine mu muhigo, babimuhana akigira simbikozwe. Bukeye arigezemo agiye kwituma mu rucucu, yikanga umuturumbuko w'urukwavu, agira ubwoba by'uri wenyine mu ishyamba arashiguka, yishita ku icumu rye riramucurangura.

Ubwo Gatsi yari amaze kuba umusore, ndetse amaze no gushakirwa. Nuko Syoli amaze gupfa, umukambwe we yimura umukazana we n'umwuzukuru kugira ngo abiyegereze, abavana aho bari batuye ku ishyamba abajyana ku Cyuru, ariko Gatsi we atabyishimiye kuko bamukuye ku ishyamba kandi yarahuguwe n'inyama z'umuhigo. Gatsi na nyina barabutura no ku Cyuru. Batarahamara kabiri, Gatsi abwira nyina, ati: "Mawe rero ibi biranyobeye!" Nyina ati: "Ese ibikuyobeye ni ibiki ?" Gatsi ati: "Ibyo kuba aho tutarya inyama tugaterura ukwezi tugasingira ukundi!" Nyina aramubwira, ati: "Dore so yasize inka nyinshi zirimo ibimasa n'amagumba; tujye tubaga akamasa tukarye!" Naho kujya mu ishyamba ndabikubujije, ejo utazava aho umera nka so!" Buracya babaga ikimasa; barotsa barateka bararya.

Ariko Gatsi ntibyamunogera, akomeza kugononwa; ati: "Ubundi twaryaga inyama z'inyamaswa iteka, bigatuma inka za data zororoka, none se ubu ko tuzahutsemo, rubanda na sogokuru ntibazatugaya?" Nyina aramubwira, ati: "So yasize, amatungo menshi; inka n'ihene; noneho tujye tubaga ihene ube ari zo urya" Gatsi ati: "Ninzirya jyenyine ntazisangiye na bashiki banjye bizamarira iki?" Nyina, ati: "Jye na bashiki bawe ntidusanzwe turarikira inyama!" Gatsi apfa kwemera, ariko atanezerewe. Bukeye bamubagira isekurume, arotsa, arateka, arya uko ashaka. Amaze kurya nyina aramubwira, ati: "Mwana wanjye rero, cyo tuza kurarikira guhiga! uzi uko byatugize!" Gatsi ntiyabyitaho bucya ahambira, asanga bagenzi be b'i Buhambe bahoze bahigana. Agezeyo, baraganira ararayo, bukeye bajyana mu ishyamba guhiga. Bica inyamaswa nyinshi, barabaga barotsa, bararya. Mu gitondo Gatsi bamuha umurwi we arawutahana; awushyira nyina na bashiki be. Barateka, barasangira. Gatsi; afatiraho ijambo; araterura, ati: "Ntimureba ko ibintu bisumbana! Ntimureba ko dusangiye bikatubera byiza, ubundi nigunganaga inyama za jyenyine, bashiki banjye bakanuye amaso!" Nyina aramusubiza, ati: "Mwana wanjye, ahubwo nzajya ntanga inshuro ngure inyama z'inyamaswa, ariko woye kujya mu ishyamba, ngo ejo uzave aho ubizira nka so!" Gatsi ntibyamunogera; akomeza gushegera inyama z'umuhigo. Bukeye muka Syoli arazinduka ashaka ikimasa, agiha umuntu ngo akimujyanire i Buhambe; barajyana. Agiha umuhigi wari inshuti y'umugabo we, ati: "Iki kimasa nkiguhereye kugira ngo ujye umpera Gatsi inyama z'inyamaswa, kuko ari zo akunda, namubujije guhiga arananira; ndetse nawe ahubwo uzamumpanire, ejo atazapfa aka se." Umugabo, ati: "Ndabyemeye, ariko sinzi ko Gatsi azabikunda!" Uwo mugabo amuha inyama n'abazikorera, baramuherekeza bamugeza ku Cyuru.

Bagezeyo, amurikira umuhungu amahaho amuzaniye. Gatsi ararya arahashwa, ariko ntibyamunyura. Abwira nyina, ati: "Ibi byo kugaburirwa nk'umwana kandi mfite umuheto wanjye simbishaka." Nyina, ati: "Ese mwana wanjye urashaka iki? Aho ntushaka kuzakenyuka nka so?" Bukeye nyina ajya kwa sebukwe, (sekuru wa Gatsi) aramubwira ati: "Ibyanjye byongeye kunanira, Gatsi namuhannye guhiga, ngo atazamera nka se, none yarananiye, uzamumpanire!" Sebukwe amaze kubyumva, atumira Gatsi aramutonganya.Gatsi ntiyabyumva; bucya asubira i Buhambe guhiga. Nyina yongera gusubira kwa sebukwe. Noneho sebukwe akoranya umuryango wabo awuteza Gatsi. Araterura, ati: "Uyu mukobwa nyina wa Gatsi yaje kundegera umugabo we Syoli, yaramuhannye guhiga mu ishyamba rya wenyine aramunanira; nanjye mbimukojeje antera ubutaka; muzi uko byamugendekeye! None n'umuhungu we yarabyadukanye, tumuhannye aratunanira; nguyu nimumumbarize." Ubwo Gatsi yari amaze kubyara; afite umugore n'abana. Nuko bene wabo baramutonganya, bamuziza ko yanga kumvira abakuru: nyina na sekuru. Ariko ibyo bamuhannye byose Gatsi ntiyabyitaho; noneho arara yigira inama yo kubacika; bukeye aboneza iy'i Bwanacyambwe, abaririza aho abahigi baba. Babamurangira i Kigali cya Mwendo.

Gatsi ajyayo yibanisha n'abaho arubaka, yari yimukanye n'umugore n'abana be! Amaze iminsi i Mwendo babyutsa umuhigo; bageze mu ishyamba bavumbura imbogo; ihubutse ihubirana na Gatsi iramwesa iramwica. Inkuru igera iwabo ku Cyuru, sekuru n'abe barahurura, bahambana Gatsi umukoroza mwinshi (umuruho w'amagorwa n'ishavu n'agahinda). Bimaze kugenda bityo umugani wamamara mu Rwanda, hagira uruhira umuntu bikamupfubira bitewe n'uko aruhira ikinani, bati: "Yaruhiye Gatsi!" Iyo ni yo nkomoko yo kuruhira gatsi, ari byo kuruhira ikinani. Kuruhira gatsi = Kuruhira ikinani; Kugokera ubusa.

IMVANO : Internet

 

UMWANDITSI : UDAHEMUKA Jean de Dieu

Quadripoint! Si henshi ku isi usanga ahantu afite imiterere iteye gutya, kuba hahurira ibihugu birenze bibiri icyarimwe. Kazungula  ni ahantu ho nyine ku isi ibihugu bihurira mu buryo kamere.Ni ahantu  hafite amateka menshi kubera ukuntu hashimishije kuhagera no kuhamenya.

Kazungula hazwi kuba hahurira ibihugu bine aribyo Zimbabwe, Zambia, Botswana na Namibia, ibyo bihugu byose bigahurira ku ruzi rwa Zambezi.

Umugezi wa Chobe ugabanya igihugu cya Namibia na Botwana maze ugahita wiroha mu ruzi rwa Zambezi.

Ahantu haba ubukerarugendo cyane,abantu baturutse impande z’isi baza kureba aho hantu hateye gutyo. Kugenda mu bwato mu ruzi rwa Zambezi, gusura ibintu ndangamuco n’imibereho yabatuye muri ibyo bihugu bifasha mu iterambere ryako gace.

Ibikorwa by’ubuhinzi, ubworozi n’uburobyi bifasha abaturage bahatuye mu mirimo yabo ya buri munsi. Ubucuruzi hagati y’ibihugu bifasha abaturage bahatuye cyane.

Ingendo ziroroshye kugenderana hagati y’ibyo bihugu, hariho ibiraro na Ferry, ubwato bifasha abashaka kwambuka bava mu gihugu bajya mu kindi.

Ni hafi y’umurage w’isi wa Victoria Falls (Livingstone) uri hagati ya Zimbabwe na Zambia. Kazungula ni izina rizwi mu kugenderera ako gace kihariye ku isi kaboneka muri Afurika.

Ifoto:Internet

Mu mwaka wa 1900 nibwo abapadiri bera bageze mu Rwanda bazanye inkuru nziza ya Yezu kristu, abo bapadiri bashinzwe na Karidinali Lavigerie. Kugera mu Rwanda basanze harageze abandi bazungu (Abakoroni) mbere yabo,bituma biborohera kwinjira mu muryango nyarwanda.

Nyuma y’imyaka 17, mu mwaka wa 1917, ntibwo habonetse abapadiri ba kabukire b’abanyarwanda aribo Gafuku Balthazar na Reberaho Donat, bakaba baraherewe ubupadiri I Kabgayi tariki ya 7 Ukwakira 1917.

Uru rutonde rw’ababaye abapadiri ba mbere b’abanyarwanda, batarimo ababarizwa mu miryango y’abihayimana.

Mu mwaka wa 1917:

1.Balthazar GAFUKU
2.Donat REBERAHO

Mu mwaka wa 1919
3. Joseph BUGONDO

Mu mwaka wa 1920:
4. Isidore SEMIGABO
5. Jovith MATABARO

Mu mwaka wa 1917:

Mu mwaka wa 1924:
6. Gallican BUSHISHI

Mu mwaka wa 1925:
7. Albert NDAGIJIMANA

Mu mwaka wa 1927:
8. Callixte BALORUBWENGE
9. Fidèle NGAMIJE

Mu mwaka wa 1929:
10. Aloys BIGIRUMWAMI
11. Ananie KANYAMUGENGE

Mu mwaka wa 1930:
12. Claver MUNYANDEKWE
13. Eloi MINYAGO
14. Philippe NTABWOBA
15. Thomas BAZARUSANGA

Mu mwaka wa 1931:
16. Alpfonse NYAGAHENE
1933
17. Christophe NGENDAHAKUNZWE
18. Jean KAJYIBWAMI
19. Canisius SEBAHIZI

Mu mwaka wa 1934:
20. Noël LIRAKABIJE
21. Antoine SHYIRUBURYO
22. Bernard NZAJYIBWAMI
23. J. B. MUTWEWINGABO

Mu mwaka wa 1935:
24. Charles NTAMBUKO
25. Louis NTAMAZEZE
26. Joachim NDIKUMANA
27. Michel NTAMAKERO
28. Thaddée NGIRUMPATSE

Mu mwaka wa 1936:
29. Damien NYIRINKINDI
30. Michel SEYOBOKA
31. Michel BISENGIMANA

Mu mwaka wa 1937:
32. Aimable KAZUBWENGE
33. E. BIGUMIRABAGABO

Mu mwaka wa 1938:
34. Jean BIZIMANA
35. Simon RUGAYAMPUNZI

Mu mwaka wa 1939:
36. Alphonse RWAKAZINA
37. Bernard RWARAHOZE
38. Mathieu NTAHORUBURIYE
39. Augustin NKERABIGWI
40. Vianney RUSINGIZANDEKWE
41. Laurent SIKUBWABO
42. Michel RWABIGWI
43. Sother NTAHONTUYE
44. Thaddée BICURISHA

Mu mwaka wa 1940:
45. Alfred SEBAKIGA
46. Antoine RUGOMOKA
47. Bernard MANYURANE
48. Joseph SIBOMANA
49. Viateur KABARIRA

Mu mwaka wa 1941:
50. Alexis KAGAME
51. Eustache BYUSA
52. Herman MWAMBARI
53. Jean NTIRIVAMUNDA
54. Joseph NTABARESHYA
55. Marcel NZITABAKUZE
56. Paul SEKABUGA

Mu mwaka wa 1942:
57. Benoît GAKUBA
58. Gabriel NGOMIRARONKA
59. Pierre NTAKARAKORWA
60. Raphaël SEKAMONYO

Mu mwaka wa 1943:
61. Avit NDARIGENDANA
62. Denys MUTABAZI
63. Emmanuel MULERA
64. Gaspard NTIRIVAMUNDA
65. Laurent NKONGOLI
66. Melchior NABANA
67. Noël KILOMBA
68. Prosper SAYINZOGA

Mu mwaka wa 1944:
69. Alexis RUTERANDONGOZI
70. Evariste NZIRORERA
71. Grégoire KAMUGISHA
72. Laurent NZABAKURANA
73. Simon KAYUMBA
74. Stanislas BUSHAYIJA

Mu mwaka wa 1945:
75. Déogratias MBANDIWIMFURA
76. Claver NYIRINGONDO
77. Cyrille KANGABO
78. Léon NZAMWITA
79. Mathias GAHINDA

Mu mwaka wa 1947:
80. Canisius KABAGAMBA
81. Godefroi SUMBILI
82. Juvénal RWAGASANA
83. Vincent SEBAGABO
84. Wenceslas KALIBUSHI
85. Chysologue KAYIHURA
86. Innocent GASABWOYA
87. J.B. KABENGERA
88. Léonard RUBUMBIRA
89. Louis GASORE
90. Phocas NIKWIGIZE

Mu mwaka wa 1949:
91. Janvier MULENZI
92. Apollinaire RWAGEMA
93. Boniface MUSONI
94. Chrysostome KANUSU

Mu mwaka wa 1950:
95. Gérard MWEREKANDE
96. Christophe MUNYAMPANZI
97. Ferdinand MARARA
98. Narcisse SEBASARE
99. Théodose NKIZAMACUMU

Mu mwaka wa 1951:
100. Claver RWAHUNDE

 Amatorero ya Kinyarwanda abyina imbyino gakondo ari mu nzego zagize ibibazo by’imikorere muri iki gihe.  Icyorezo cya Koronavirus (COVID-19) cyagize ingaruka  mu bikorwa byose by’ubuzima bwa bantu. Amatorero ya Kinyarwanda nayo ari mubagizweho ingaruka mu mibereho yayo ya buri munsi,haba mu mikorere, ubuzima bw’abayagize, gususurutsa abantu n’ibindi.

Amatorero afasha mu rwego rwogusigasira no guteza imbere imbyino n’umuco nyarwanda muri rusange, guhanga imirimo mu rubyiruko rubikora, gususurutsa abantu, gusakaza ubumenyi, guhanga,  n’ibindi ni uruganda rufatiye runini igihugu mu iterambere rirambye.

Nyuma y’iki cyorezo, amatorero akwiriye gutekereza uburyo akwiriye kubaho , uburyo buramye, uburyo butandukanye n’ubwari busanzwe, gufata ingamba mu iterambere rirambye.

Dore uburyo amatorero akwiriye kogera kubaho mu buryo burambye

1.  Ubufatanye  hagati y’amatorero

Ni byiza kugira umuco wo gufatanya mu bikorwa, guhana inama ndetse no gutegura ibintu bitandukanye. Kwirinda kuba nyamwigendaho, bizafasha gusangira ubumenyi ndetse n’amakuru. Haba n’ibikorwa mugiye gukora byumvikana vuba, bigashyigikirwa cyane.

Urugero:  Gutegura igitaramo muri amatorero abiri cyangwa atatu bifasha kubona abantu bakitabira kandi abakunzi banyu bakabona ko mufite umugambi wo guteza imbere ibyo mukora.

Ntimba abahanzi basanzwe bahurira mu bitaramo. Kuki amatorero atagira umuco wo gukora ibitaramo hamwe? Gukorera hamwei bizafasha no kubaka urwego rw’amatorero haveho ibintu byo kujarajara, guhinduranya  amatorero.

2. Gukoresha ikoranabuhanga

Amatorero ya Kinyarwanda akwiriye kugira umuco wo gukoresha ikoranabuhanga haba ari ukugira imbuga nkoranyambaga zafasha kumenyekanisha ibikorwa byayo. Bituma akomeza kumenyakana mu Rwanda no hanze y’igihugu kandi bifasha mu kwitabira amarushanwa mpuzamahanga.

3.  Guhanga udushya

Amatorero akwiriye gutekereza ibintu bidasanzwe haba mu mikorere, mu mishakire amafaranga, mugukora imishinga ibyara inyungu, ifasha abantu na sosiyete muri rusange. Guhanga udushya mu bikorwa byabo haba imbyino, imikino, ibitaramo bifite intego runaka, bitewe n’igihe cyangwa umunsi, ukwezi cyangwa n’ibindi bikorwa bizwi mu Rwanda no mu karere.

Urugero: Gutegura gitaramo cyo kwizihiza umunsi u Rwanda rwinjiriye mu muryango wa Afurika y’uburasirazuba. Hakagaragara imico yo mu bihugu biri muri aka karere turimo n’ibindi.

4.  Gutegura ibirori

Guhindura uburyo bwo gutegura ibitaramo, bwo gushakamo amafaranga. Singombwa gutegura igitaramo gihenze cyangwa gutegereza ubukwe gusa. Shaka uburyo habaho igitaramo mu gihembwe ,  kabiri cyangwa gatatu mu mwaka, mu miyi itandukanye y’u Rwanda cyangwa hanze yarwo ndetse no kuri interineti byaragaragaye ko bishoboka.

Urugero: Gutekereza gukorera ibitaramo mu bigo by’Urubyiruko, mu nzu ndangamuco, amashuri Makuru n’ahandi wasabA ubufatanye nabo ndetse n’abandi baba bahakorera mugategura igitaramo kimwe gifite insanganyamatsiko.

 Ni byiza kwibuka gukoresha ikoranabuhanga mu gutegura igitaramo no kwishyurahakoreshejwe ikoranabuhanga.

5.  Gufatanya na Leta n’Abikorera

Gutegura imishinga y’ubufatanye na Leta, ibigo bya Leta, abikorera mu nzego zitadukanye mu rwego rwo gufashanya hagati yanyu no kubamamariza ibintu cyangwa ibikorwa byabo. Amatorero akwiriye guhindura isura, kugaragaza umumaro wayo mu muryango nyarwanda, kwerekana ko hari icyo amaze.

Abikorera bakwiriye kwakirana na Yombi abanyamatorero bafite ibitekerezo byo gukorana; haba ari abafite Amahoteli, Bar & Restaurant, ubusitani, ahantu nyaburanga hakorerwa ubukerarugendo,  inganda, ibigo by’itangazamakuru, insengero n’abandi.

Urugero: Kumvikana na karere mu bikorwa byo gutaramira mu karere mu gasusurutsa abaturage, kuzamura imyidagaduro n’ibikorwa by’ubukerarugendo,  mukabakangurira gahunda za Leta n’ibindi.

Page 1 of 45

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd