Bamwe bibagiwe ahantu habera ibirori! Abandi baracyatekereza ibihe byiza bahagiriye! Abandi bifuza kuhagera no kubona ahashyashya hafunguwe. Ni byiza kumenya ahantu umuntu ashobora kwitabira ibirori ndangamuco mu mujyi wa Kigali

Dore ahantu habera ibitaramo ndangamuco ; Amaserukiramuco, Ibitaramo by’Amuzika, impurika ry’ibihangano by’Ubugeni muri Kigali.

1.Kigali Conference and Exhibition Village (Mu mujyi)

Ahantu hategurirwa ibitaramo bitandukanye birimo ibiganiro mbonankubone, amahugurwa, ibitaramo bya muzika, impurika ry’ibihangano, ahantu ho gusura ibikorwa bya Made In Rwanda bikorwa n’abantu batandukanye.

Ihererere iruhande rwa Serena Hotel, hazwi nka Camp Kigali.

2.Goethe Institut (Mu mujyi)

Inzu ndangamuco y’abadage (Germany Cultural Center) yashinzwe mu mwaka 2008 ihuriweho na Goethe Institute Nairobi, mu mwaka wa 2014, nibwo yabonye ubureganzira bwo gukora yonyine.

Ni ahantu hafasha abahanzi cyane ndetse n’abakora mu bikorwa ndangamuco, habera ibitaramo ndangamuco by’abahanzi batandukanye ba banyarwanda cyangwa abanyamahanga. Ni ahantu hazwi mu kwerekana filimi, ibiganiro, imbyino gakondo cyangwa za kizungu, impurika ry’imideli cyangwa Iby’ubugeni..

Iherereye mu Kiyovu, iruhande rwa Kigali View Hotel, hakurya ya Kiriziya Ste Famille .

3.Intare Conference Arena (Kabuga)

Inzu y’ibirori igezweho iherereye i Kabuga muri Gasabo, ni inzu ifite ibyumba biberamo ibitaramo by’umuziki bikomeye ndetse n’inama zo mu rwego rwohejuru. Ni ahantu hafite hakoreshwa ikoranabuhanga rigezweho mu gutegura neza ibintu byahabereye.

Ni inzu yuzuye mu mwaka wa 2017, ifite ahantu ho kunywera ikawa, habereye kuhatemberera no kuhifotoreza.

4.Centre Culturel Francophone du Rwanda (Kimihurura/Rugando)

Inzu ndangamuco y’abafaransa nshyashya muri Kigali, yafunguwe tariki ya 27 Gicurasi 2021 na Perezida w’ubufaransa Emmanuel Macron. Ni ahantu habera ibikorwa ndangamuco bitandukanye impurika ry’amafoto n’ubugeni….n’ busitani bwakozwe bwo gukoreramo ibitaramo bitandukanye.

CCFR iherereye mu Rugando umanukiye kuri Simba/Kimihurura umuhanda w’amabuye. 25 KG 624 St.

5.CanalOlympia (Rebero)

Hafatwa nka Kigali Cultural Village, ni ahantu hagari ho kubera ibitaramo by’abantu benshi cyane ari hanze mu kibuga, ibyumba byo kwakira inama, kwerekana film z’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga, gusetsa , ibitaramo ndangamuco, gukora ibiganiro n’ibindi.

Ni ahantu ho gutemberera, kwicara, kwifotoza, gusoma ibitabo, ureba imisozi ikikije Kigali, ukareba I Bugesera, ahantu hari ubusitani bwiza kandi bugezweho, ... Canal Olympia yafunguwe mu Ukuboza 2020.

CanalOlympia ni intangarugero mu kubungabunga ibidukikije, bakoresha imirasire y’izuba mu kubona amashanyarazi, kandi bafata amazi yose yaho bakorera.

Iherereye ku musozi wa Rebero(Kigali) KK 31 Avenue.

6.Kigali Convention Center (Rugando)

KCC yafunguwe kumugaragaro na Perezida wa Repubulika Paul Kagame 8 Nyakanga 2016. Ni inzu ikorerwamo ibitaramo bikomeye by’abahanzi mpuzamahanga n’abanyarwanda ndetse n’inama mpuzamahanga mu Rwanda.

Ni ahantu hanini ho kwakira abantu benshi icyarimwe, haba hanze no mu nzu, ifite ahantu 18 ho kwakirira abantu, ishobora kwakira abantu bagera ku bihumbi 5000 icyarimwe kandi ifite n’uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu gutegura ibirori.

Kigali Convention Center iherereye mu mujyi wa Kigali, umuhanda ugana I Remera, iruhande rwa Rond Point ya Kacyiru. KCC ni ahantu ho gutemberera, kwifotoreza, kurya no kunywa

7.Kigali Arena (Remera)

Inzu y’ibitaramo n’imikino byo mu rwego rwo hejuru, yafunguwe muri 9/Kanama/2019 n’umukino wa Basketball hagati ya Patriot BBC na REG BBC, witabiriwe na Perezida Paul Kagame. Ni inzu igezweho ku rwego mpuzamahanga, ifite ibyangombwa byose mu kwakira ibirori bikomeye n’imikino mpuzamahanga. Ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10 000.

Kigali Arena ni inyubako y’ubukerarugendo, ibereye kuyisura, kuyitemberamo, kuyicaramo, kuhafatira amafunguro n’ibyo kunywa. Iherereye I Remera iruhande rwa Stade Amahoro.

8.Kigali Amphitheatre (Gisozi)

Ahantu hateguriwe kwicara abantu bagera ku bihumbi 5000 ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi ku Gisozi, ni ahantu hubatse neza, abantu bagasangira ubuhamya, hari aho abantu bicara ndetse n’aho abahanzi bakinira (Stage).

Kigali Amphitheatre izwi mu kwakira amaserukiramuco, ibiganiro, imikino y’ikinamico (theatre) y’abanyarwanda cyangwa abamahanga, ibirori biba bigamije kwigisha ikiremwa muntu kubana mu mahoro, mubwumvikane, gutega amatwi abandi, kubabarirana,..

Yafunguwe mu mwaka wa 2014.

9.Kigali Public Library (Kacyiru)

Isomero Rusange ry’Abaturage (Kigali Public Library) ryafunguwe ku mugaragaro mu mwaka wa 2014 n’Umufasha wa Perezida wa Repubulika Jeanette Kagame.

Ni isomero rifite ahantu hagenewe ibirori ndangamuco bitandukanye birimo iby’abanditsi bashaka gusohora ibitabo byabo, abanyabugeni bashaka kumpurika ibihangano byabo, ibiganiro n’amahugurwa yerekeye ibikorwa ndangamuco, amarushanwa n’ibindi.

Ni isomero riherereye Kacyiru ku muhanda ugana Nyabugogo munsi ya Ambassade ya Amerika.

10.Rwanda Arts Initiative (Kimihurura)

RAI yashinzwe mu mwaka wa 2012 na Dorcy Rugamba mu rwego rwo gufasha abahanzi guhura bakaganira, bakungurana ubumenyi n’ibitekerezo. Ni ahantu hafasha abahanzi mu nzego zose ari abakizamuka cyangwa abamaze gutera imbere.

Rwanda arts initiative ifasha abahanzi n’abakora mu nganda ndangamuco gutegura ibitaramo, ibiganiro, amahugurwa mu rwego rwo guteza mbere ibyo bakora. Ahantu ho gukorera ibiganiro, ibitaramo bya muzika, gusetsa, kuvuga imivugo, kwerekana impano zitandukanye, n’ibindi.

RAI iherereye Kimihurura hirya gato ya Flash TV, 31 KG 670 St haruguru y’umuhanda.

Ni byiza gukurikira amakuru yerekeye aha hantu habera ibitaramo ndangamuco, mu gihe hari igitaramo cyabaye ukaba Wabasha kukitabira.

 

 

Ni byiza kubona ahantu abahanzi batandukanye; abanditsi, abahanzi, ababyinnyi, abanditsi, abakina ikinamico na filimi, abanyabugeni, abanyarwenya, abanyamideli, abashushanya ….kubona ahantu bahurira bagakora imirimo yabo itandukanye.

Rwanda Arts Initiative igamije gufasha mu buryo butandukanye abahanzi n’abakora mu bikorwa ndangamuco guteza imbere ibikorwa byabo mu buryo burambye.

Dore impamvu 5 wahitamo gukorera kuri RAI

1.Ahantu bakira abahanzi bose

Rwanda Arts Initiative ni ihuriro ry’abahanzi bose ku nzego zose, ari abakizamuka cyangwa abamaze gutera imbere bari mu ngeri zitandukanye barahahurira bakisanga. Kugira amahirwe yo guhura n’abakora mu rwego rw’ubuhanzi rwawe.

RAI ifasha abahanzi kwigirira icyizere, cyane cyane nk’umuhanzi ukizamuka agira amahirwe yo guhura n’abamubanjirije, bakaganira, bakungurana ibitekerezo, bakamenyana bifasha mu kubyara ubufatanye burambye haba mu mikoranire no kumuhuza n’abandi bakora mu ruganda ndangamuco.

2.Ahantu heza

Ni byiza ku bahanzi kubona ahantu heza, hatuje hari umwanya uhagije wo gukoreramo; ari mu nzu, ku ibaraza no mu busitani. Ubusitani burimo ibiti n’indabyo bitandukanye ndetse n’ahantu ho kwicara heza.

Icyumba cy’inama n’amahugurwa ku bahanzi bashaka ahantu bahurira bakungurana ubumenyi n’ibitekerezo.

Ni ahantu ho gukorera hatuma ugira inganzo nyinshi.

3.Guhura n’abandi

Rwanda Arts Initiative ifasha abahanzi (artists) ndetse n’abakora mu ruganda ndangamuco (Cultural entrepreneurs) guhura bakungurana ibitekerezo , gufatanya no gufashanya, kumenyana, no gusangira amakuru y’amahirwe aboneka mu byo bakora.

Ni ahantu ho guhurira n’abantu batandukanye bitabiriye amaserukiramuco ndetse n’ibirori ndangamuco hirya no hino ku isi bakagusangiza amakuru n’ubumenyi bugutse. Kubasha kumenya amakuru yerekeye amahirwe ari mu ruganda ndangamuco mu Rwanda, mu Karere, muri Afurika ndetse n’ahandi ku isi.

4.Internet y’ubuntu

Mu rwego rwo gufasha abahanzi gukora ubushakashatsi, kugira amakuru , gusoma, kumenyekanisha ibihangano byabo, RAI ifasha abayigana kubona internet y’ubuntu ku buryo bifasha abayigana gukora batuje.

5.Gusangira ubumenyi

Rwanda Arts Initiative ifasha abahanzi kunoza imishinga yabo , kwagura ibitekerezo byabo, kubayobora mu kuyishakira inkunga, kubagira inama mu kunoza imishinga yabo kuburyo ibyara inyungu , ku buryo biva mu bitekerezo bikajya mu bikorwa, kumenya uburenganzira no kwandikisha ibihangano byabo n’ubundi bumenyi bufasha abahanzi mu nzego zitandukanye.

Kugira inshingano zo gukorana n’abihangiye imirimo mu ruganda ndangamuco; kugira Kampani, uruganda, oruganisiyo ifite gahunda, izatanga ibikorwa birambye, izafasha nyirayo kandi igafasha n’abandi.

RAI iherereye Kimihurura hirya gato ya Flash TV, 31 KG 670 St haruguru y’umuhanda.

Tariki ya 24-25 Nzeri 2021 mu mujyi wa Abidjan muri Côte d’ivoire habereye inama yo gushinga Ihuriro Nyafurika ry’Abakora mu Bukerarugendo (Réseau Africain des Professionnels du Tourisme ).

Ni inama yitabiriwe n’abantu bavuye mu bihugu 19 byo ku mugabane wa Afurika banyamuryango mu gushinga iri huriro, ibyinshi bikoresha ururimi rw’igifaransa; Rwanda, Côte d’ivoire, Sénégal, Gabon, RDC, Mali, Cameroun, Algerie, Benin, Burkina Faso, Congo Brazaville, Guinee, Madagascar, Maroc, Maurtanie, Niger, Tchad, Togo, Tunisie. Harimo nibihugu by’indorerezi ; Nigeria, Cap Vert na Guinee Bissau.

Hari n’abandi bantu batandukanye mu buyobozi mu gihugu cya Côte d’Ivoire baje gushyigikira ishyirwaho ry’iryo huriro kugirango rizafashe abakora mu bukerarugendo ku mugabane wa Afurika.

Ni igitekerezo cyaje mu gihe isi yose yari mu bihe bikomeye by’icyorezo cya Covid19, nkuko ibintu byose byagezweho n’ ingaruka zayo, Ubukerarugendo nabwo buri mubyagezweho n’ingaruka za Covid19 mu nzego zabwo zose.

Umunya Côte d’Ivoire Gougou Kouadio Marcel yagize igitekerezo cyo gushinga iri huriro mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo imbere mu bihugu bya Afurika (Domestic tourism) ndetse no hagati y’ibihugu (Inter Regional Tourism) by’afurika. Ni mu gihe abanyamahanga batashoboraga gukora ingendo, nibwo yarebye abona ko ubukerarugendo bugomba kugira indi sura cyangwa undi murongo bukorwamo.

Mu nama hatanzwemo ibitekerezo byinshi mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo ku mugabane wa Afurika no kugirango iri huriro rizatere imbere kandi rigire ibikorwa bifatika rifasha mu bukerarugendo.

Minisitiri w’ubukerarugendo n’Imyidagaduro ( Ministre du Tourisme et de Loisirs ) muri Côte d’Ivoire Bwana Siandou Fofana ; yavuzeko ubukerarugendo nk’urwego mpuzamahanga, rwagize ukwihagararaho muri bino bihe by’icyorezo cya Covid19. Bidasubirwaho, ni umwanya mwiza wo gutekereza ubukerarugendo bw’ejo hazaza, gukoresha ikoranabuhanga mu kubumenyekanisha, gusura ahantu hatandukanye,..hibandwa mu kumenyekanisha no gukora ubukerarugendo bw’imbere mu bihugu no mu karere

Tuzakomeza gushyigikira gushyira mu bikorwa bya RAPT nk’umufatanyabikorwa mu guhindura imikorere y’ubukerarugendo bwahazaza ntawe uhejwe.

Uru rugaga ruzahuza abantu bakora mu bukerarugendo, abayobora abakerarugendo, amakapani atwara abakerarugendo, amashuri y’ubukerarugendo, abanyamakuru bu bukerarugendo, Hotels, Restaurants, bars,..

Reseau Africain des Professionnels du Tourisme igamije guteza imbere ubukerarugendo muri Afurika, gufatanya na leta, abikorera n’imiryango itegamiye kuri leta guteza imbere ubukerarugendo, gushyigikira ubukerarugendo bw’imbere mu bihugu no mu karere , guteza imbere ubukerarugendo burambye, gusangira ubumenyi, gutegura amahugurwa mu bakora mu bukerarugendo muri ibyo bihugu, kugabanya ubukene hahangwa imirimo mishya, guteza imbere ubukerarugendo ndangamuco hagati y’ibihugu…

Hatowe abantu batandukanye bagiye kuyobora iri huriro mu gihe cy’imyaka itatu, Gougou Kouadio Marcel atorerwa kuba Umuyobozi mukuru wa RAPT.

Mu rwego rwo guteza imbere umuco wo gusoma mu baturage, leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo gushinga amasomero y’abaturage mu bice bitandukanye by’igihugu. Mu mwaka wa 2012 hashinzwe RALSA (Rwanda Library Servives) ishinzwe gushyiraho inyandiko, gahunda, gukurikirana ishingwa ry’amasomero rusange (Public Library) n’Amasomero y’abaturage (Community Library) mu gihugu.

Mineduc niyo ifite inshingano zo gukurikirana amasomero y’abaturage binyuze muri Kigali Public Library. Amasomero y’abaturage ashingwa kandi akanayoborwa n’abantu ku giti cyabo, Imiryango Itegamiye kuri Leta (NGO), abanyamadini, Leta….

Intara y’uburasirazuba niyo ifite amasomero menshi, kugeza ubu Akarere ka Ngororero na Rutsiro nitwo tudafite isomero na rimwe.

Intara y’Umujyi wa Kigali

Akarere ka Nyarugenge:

Kimisagara Football for Hope Community Library

Nyamirambo Women Center Community Library

Kimisagara Youth Center Community Library

Club Rafiki Community Library

Misercode Community Library

Akarere ka Gasabo

Root Foundation Community Library

Fawe Girls School for Hope Center (25CD)

Centre de Documentation Dominician

Umuco Wacu Library

Kabuga Yego center Community Library

Akarere ka Kicukiro

Gikondo Yego Center Community Library

Kabeza Community Library

Intara y’Amajyaruguru

Akarere ka Rulindo

Children Reading Community Library

Base Community Library

Rulindo Yego Center Community Library

Akarere ka Burera

Sunzuyacu Community Library

Mwange Parish Community Library

Akarere ka Musanze

Agati Library Musanze

Future For Kids Community library

Youth Service Organisation Community library

Akarere ka Gicumbi

Mini Center Itetero Community Library

Munyinya Community Library

Akarere ka Gakenke

Janja Community Library

Muramba Community Library

Intara y’Uburengerazuba

Akarere ka Rubavu

ADEPR Bigogwe Community Library

Vision Jeunesse Nouvelle Community Library

MGR. Bigirumwami Community Library

Akarere ka Karongi/Rubengera

Alexander library

Yego center Community Library

Akarere ka Nyabihu/Shyira

EAR Vunga Community Library

Akarere ka Nyabihu/Mukamira

Munyinya Community library

Akarere ka Nyamasheke

Nyamasheke Community library

Akarere ka Rusizi

Rusizi Community Library

Intara y’Amajyaruguru

Akarere ka Huye

Huye Public Library

Huye Yego center Community Library

RW431 Ngoma Community Library

Akarere ka Gisagara

RW336 Kabeza Project Community Library

Akarere ka Muhanga

Muhanga Yego Center Community Library

Akarere ka Kamonyi

NCDC Community Library

Kamonyi Yego Center Community Library

AVSI Kamonyi Community Library

Akarere ka Nyaruguru

ADEPR Mubuga Community library

Akarere ka Nyamagabe

Kitabi Public Library

PEAC Family Itorero Yego C.L

Akarere ka Nyanza

AVSI Nyanza Community Library

Olympic Community Library

Intara y’Uburasirazuba

Akarere ka Bugesera

Bugesera Youth Friendly Center Community library

EAR Katagara community library

Akarere ka Gatsibo

Centre urinzira Gasange Community library

ADEPR Gabiro Community library

Centre Urinzira Muhura Community Library

Akarere ka Ngoma

Project RW 439 Jarama Community Library

Akarere ka Kayonza

RW 235 Inkurunziza Kabare Community Library

Kayonza Youth Friendly Community Library

The Hewitt Library

Rwinkwavu Community Library

Akarere ka Nyagatare

Angles Primary School Community Library

Karangazi Community Library

Rurenge Community Library

Akarere ka Rwamagana

Yego Center Community Library

Ineza Community Learning Center & Library

Akarere ka Kirehe

Nasho Community Library

Musaza Catholic Parish Community Library

 

Inama ya 44 y’ishyirahamwe ry’umuryango wa bibubye ryita ku burezi, ikoranabuhanga n’ubushakashatsi (UNESCO) yagomabaga kuba mu mwaka wa 2020 yimurirwa mu mwaka wa 2021 kubera icyorezo cya COVI-19 cyari cyugarije isi.

Komite ishinzwe kwandika imirage yasize imirage 34 mishya ku rwego rw’isi; 29 imirage ndangamuco, 5 imirage kamere.

Muri Afurika imirage ibiri yonyine niyo yabashije gutorankwa.

Sudanese Style Mosque (North Ivory Cost)

Ni umurage ndangamuco w’imyemerere ya kisiramu, uteye nk’igi rya Autriche, ni imyubakire yagaragaye mu kinyejana cya 14 mu mujyi wa Djene muri Mali (Empire du Mali ya kera) kubera gucuruza Zahabu n’umunyu hagati ya Afurika ya hafi ya Sahara na Afurika y’Amajyaruguru.

Mu kinyejana cya 16, iyo myubakire yakwiriye mu majyepfo ya Sahara no mu gice cya Sudan. Iyo misigiti igera kuri 20 icunzwe neza muri Côte d’ivoire. Imyubakire ya Sudan igaragaza ukuntu yashobotse munsi y’ubutayu bwa Sahara muri Afurika y’Uburengerazuba, ahantu hakonja. Yateye imbere cyane hagati y’ikinyejana cya 17-19 kubera ubucuruzi bwakorwaga hagati y’ibihugu byari mu majyepfo ya Mali.

Iyi myubakire igaragaza ubuhamya bw’ubucuruzi bwabayeho buca mu butayu bwa Sahara, iterambere ry’idini rya Islam n’umuco wa Kisiramu no guhuza imyubakire gakondo n’iya kisilamu.

Ivindo National Park (Gabon)

Pariki iherereye ku murongo wa Equateur mu majyaruguru y’igihugu cya Gabon ifie ubuso bungana na 300 000Ha harimo n’imigezi itanga amazi menshi. Amazi asuma mu ishyamba ry’inzitane rigwamo imvura nyinshi. Ni ahantu haba inyamaswa zirimo gucika n’amafi, crocodile, inyamaswa zinyamabere nk’ ingangi, chimpanzee, n’izindi.

Ivindo National Park ni pariki icunzwe neza, igaragaza guteza imbere kurinda no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima bihaboneka.

Muri iyi nama; Salonga National Park (RDC) yavankwe ku rutonde rw’imirage ifite iri mu kato, ifite ibibazo. Ni pariki nini, igwamo imvura nyinshi, yashyizwe mu mirage y’isi mu mwaka wa 1984, ishyirwa mu mirage y’isi ifite ibibazo mu mwaka wa 1999.

Ni pariki igerwamo n’inzira y’ubwato gusa, ifite inyamaswa zirimo nka Bonobo, Crocodile, n’izindi. Hagaragaye ubushake bwo kurangiza ibibazo yari ifite; kurinda inyamaswa ba rushimusi, guhagarika umushinga wo gucukura ibikomoka kuri Peteroli, kwiyongera kwinyamaswa za Bonobo….

 

 

Habiyambere Egide (a.k.a Tesoman) ni umusore w’umunyarwanda wize Computer & Electronics, wihangiye imirimo y’ubutekinisiye mubyo yize. Egide atuye mu murenge wa Nyamirambo akaba akunda kumenya ahantu hatandukanye. 

Ni hehe watembereye mu Rwanda ?

Natembereye I Nyanza ku kanyaru mu ntara y’amajyepfo.

Ni uwuhe muntu cyangwa ikintu mu mateka y’u Rwanda ukunda cyangwa uzirikana?

Mu mateka y’u Rwanda nzirikana jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Ni hehe uheruka gutemberera cyangwa kugera mu Rwanda?

Mperuka gutemberera ku I Rebero muri Juru Park

Ni ayahe mafunguro ya Kinyarwanda ukunda?

Mu mafunguro ya Kinyarwanda nkunda ibijumba, imyumbati n’ibishyimbo.

Ni ikihe kinyobwa cya Kinyarwanda ukunda?

Nkunda kunywa Umutobe

Ni iki witwaza iyo utembereye cyangwa uri mu rugendo?

Nkunda kwitwaza Ecouteur na Telephone

Ni irihe torero ribyina Kinyarwanda ukunda?

Nkunda Itorero ry’Inganzo Ngari.

Ni hehe mu Rwanda watembereye cyangwa wageze ukumva urahakunze?

Ku kiraro cya Nyabarongo cyo ku Mugendo, gihuza Kigali na Bugesera.

Ujya mu ntara z’u Rwanda, ni ikihe kigo gitwara abagenzi ukunda?Kubera iki?

Nkunda RITCO

Ni uwuhe muhanzi, umwanditsi, umunyabugeni w’umunyarwanda ukunda? N’igihangano cye ukunda?

Nakundaga Jay Poly nka kunda indirimbo Umupfumu Uzwi na Rusumba Nzika.

Uwaguhitishamo ahantu ho gutura mu Rwanda, Wahitamo hehe? Kubera iki?

Nahitamo gutura ku I Rebero, ni hafi y’umujyi kandi ku musozi.

Ni irihe serukiramuco ukunda mu Rwanda?

Nkunda iserukiramuco ry’urwenya rya Kigali International Comedy Festival

Ni ikihe gihugu cya Afurika wifuza kuba watemeramo? Kubera iki?

Somalia, kubera ari igihugu kimaze igihe mu ntambara, nshaka kureba ukuntu kimeze.

Ni hehe hafite amateka mu Rwanda wifuza kugera?

Nifuza kugera mu Rukali I Nyanza hafite amateka y’abami.

Ni hehe uteganya gutembera muri uyu mwaka wa 2021?

Ndateganya kujya gutembera muri La Palice I Bugesera .

Murakoze

 

Kuva mu mwaka wa 2005, mu Rwanda haba igikorwa cyo kwita amazina abana b’ingagi baba baravutse mu miryango yazo itandukanye, ni igikorwa cyo guha agaciro izo nyamaswa zirimo gucika ku isi mu rwego rwo kuzisigasira, kuzirinda, kuzimenya no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri rusange.

Abana b’ingagi bahabwa amazina n’abantu batandukanye; abarimu, abakinnyi, abayobozi b’ibigo bikomeye, abashakashatsi, abahanzi n’abandi batandukanye bagira uruhare mu kumenyekanisha icyo gikorwa ku isi yose.

Uyu mwaka tariki ya 24 Nzeri 2021, abana 24 bahawe amazina n’abantu batandukanye.

1. Arstide Mugabe, kapiteni w’ikipe ya Patriots Basketball Club n’ikipe y’igihugu ya Basketball akaba yise izina umwana w’ingagi wo mu muryango w’igisha akaba yamwise INKOMEZI.

2. Luol Deng wahoze akina muri NBA ubu akaba ari perezida w’ishirahamwe ry’umukino wa Basketball muri south Sudan, umwana yise akaba aturuka mu muryango w’Agashya akaba yamwise RINDA.

3. Mr Eazi (Oluwole Ajimbade) kabuhariwe mu muziki akaba umunya Nigeria, umwana yise akomoka mu muryango wa Kwitonda akaba yamwise SANGWA.

4. Prof. Beth Laplin akaba umuyobozi wa center of excellence in biodiversity and Natural resource management. umwana yise akaba aturuka mu muryango wa Ntambara akaba yahisemo kumwita TWIRINDE.

5. Jes Grunel Regional operations manager muri Africans Park Network. akaba akomoka mu muryango w’isimbi akaba yahisemo kumwita INGABIRE.

6. Jean d’Arc Uwamahoro ndetse Akaba ari urubyiruko rw’umukorerabushake (Youth Volunteer) na Alphonsine Niwemugeni akaba umujyanama w’ubuzima bakaba bise umwana uturuka mu muryango wa Musilikale bamwita MPANURO.

7. Uwamahoro Clemantine akaba umwe mu rubyiruko rushinzwe gukora mu ikoranabuhanga muri parike y’akagera, umwana yise akaba ari uwo mu muryango wa Muhoza nkaba namwise KUNDUMURIMO.

8. Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melody akaba ari umuhanzi nyaRwanda akaba na umuyobozi wa Igitangaza Music Label. Umwana yise akaba akomoka mu muryango wa Kureba akaba yamwise KABEHO.

9. DR. Max Graham uwashinze akaba anayobora ikigo Space for Giants, izina yise umwana ni IGICUMBI akaba akomoka mu muryango wa Kwitonda.

10. Dr Deborah Dunham akaba ari umuyobozi mukuru w’abaganga bavura ingagi, akaba yise umwana uturuka mu muryango wa Titus akaba yahisemo kumwita NSHUNGUYE.

11. Carlos Manuel Rodriguez akaba ari umuyobozi mukuru wa GEF, uyu we umwana yahisemo kwita izina akomoka mu murango wa Kuryama akaba yahisemo kumwita INJISHI.

12. David Yallow akaba ari umuhanga mu bugeni ndetse no gufotora umwana yise izina yamuhaye izina rya URUSOBE akaba aturuka mu muryango wa Kwitonda.

13. Antony Lynam akaba aturuka mu kingo mpuzamahanga cyita ku binyabuzima, umwana yamuhaye izina rya MUGWIRE akaba aturuka mu muryango wa Hirwa.

14. Yann Bertrand washinze Good Planet Foundation umwana yise akaba aturuka mu muryango wa Amahoro akaba yamwise IRIBAGIZA.

15. Masai Ujiri akaba ari umuyobozi w’ikipe ya Toronto Raptors ikina muri NBA umwana yise izina akaba akomoka mu muryango wa Igisha akaba yamwise UMUSINGI.

16. Mark Tatum akaba ari Deputy Commisioner mu shampiyona ya NBA umwana yise akomoka mu muryango wa Pablo akaba yamwise RUDACOGORA.

17. Prof. Senait Fisseha akaba ari umuyobozi wa Susan Thompson Buffett Foundation izina yise umwana w’ingagi ni MUBYEYI akaba akomoka mu muryango wa Kureba.

18. Bauer Calina akaba umuyobozi muri IMEX umwana yamuhaye izina rya BYIRUKA akaba akomoka mu muryango wa Igisha.

19. Reeta Roy akaba Perezida wa Master Card Foundation umwana yise yamuhaye izina rya ZIGAMA akaba akomoka mu muryango wa Sabyinyo .

20. H.E Ambassador Nicola Ballomo akaba ariwe uhagarariye umuryango wa European union mu Rwanda umwana yamwise IRATUJE akaba akomoka mu muryango wa Hirwa.

Abakinnyi bo mu ikipe ya PSG barimo Naymar Junior, Marquinhos, Sergio Ramos, Kylian Mbappe na Angel Dimaria bise abana b’ingagi baturuka mu miryango itandukanye amazina atandukanye:

21. Umwana uturuka mu muryango w’Isimbi, bakaba bamwise Ingeri.

22. Umwana uturuka mu muryango wa Muhoza, bakaba bamwise Nshongore.

23. Sergio Ramos ukina muri PSG yise ingagi ituruka mu muryango wa Musirikare, bakaba bahisemo kumwita Mudasumbwa

24. Bukayo Saka (Intumwa ya Arsenal) yahaye izina umwana w’ingangi mu izina rya Arsenal, akaba yamwise izina rya KURA ni umwana uturuka mu muryango wa Pablo.

Ni ibirori byayobowe n’abantu batandukanye barimo abanyamakuru, abahanzi n’abakinnyi ba filimi bazwi ku isi; Anita Pendo, Meddy (Rwanda) Masego Maps Maponyane( Afurika y’epfo), Sherry Silver (Rwanda—USA)

Urugendo rwo kujya gutembera ku kiyaga cya Bugesera, ahantu ho gutemberera, kuruhuka kureba ibyiza bitandukanye biri mu nkengero z'icyo kiyaga.

Ikiyaga cya Bugesera kizwi kuba gifite amafi meza, aryoshye kandi manini. Kujya gutemberera kuri iki kiyaga ni igihe cyiza cyo kurya ifi nziza!

Kampani SalamaTours & Travel Agency yateguye urugendo rwo kujya gutembera kuri iki kiyaga cyiza muri iy'iminsi yo gutangira impeshyi.

Gutembera muri Pariki y'Akagera muri iy'impeshyi ni kimwe mu bintu byo gushyira ku rutonde rw'ibintu byo gukora, ahantu heza ho kuya mu Rwanda.

Ni igihe cyiza cyo kujya kureba ibyiza bitandukanye biboneka muri kiriya cyanya cy'umurambi. Amahirwe yogukora urugendo ruzwi nka Safari mu Akagera, urugendo rwo ureba inyamaswa zitandukanye, harimo The Big Five zikurura abantu muri Afurika y'Uburasirazuba, kureba umurambi w'uruzi rw'Akagera n'ibiyaga bihari.

Kampani Show me Around Rwanda, tariki ya 29 Gicurasi 2021 yateguriye urugendo rwo kujya gutembera muri iyi Pariki y'igihugu ku bantu bose babyifuza.

Muhayimana Christine bakunda kwita Agahozo, utuye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Ndera, Akagari ka Kibenga yiteje imbere binyuze mu gufunika Bibiliya n’ibitabo, ndetse no kwandika ku myenda, akaba akorera muri Gare ya Kimironko.

Christine bakunda kwita Agahozo yatangiye kwandika ku myenda no gufunika ibitabo na Bibiliya mu mwaka wa 2017. Mbere y’uko aza muri aka kazi, yacuruzaga ibitunguru mu isoko rya Kimironko.

Nuko musaza we aza kugira impanuka ajya kumurwaza amafaranga yakoreshaga arashira, avuga ko nyuma hari uwamuhaye akazi amurangira umuntu wamwigisha gukata inyuguti, kwandika ku myenda no ku byapa kugeza ubwo abimenye, nawe yiyemeza ku bikora.

Christine akomeza avuga ko kwandika ku myenda, gufunika ibitabo na Bibiliya ari akazi kamutunze n’umuryango we, yagize ati: “Mbasha kwirihira inzu yo kubamo ngatunga n’umuryango wanjye, nkanavuza mama wanjye urwaye”.

Abajijwe impamvu yahisemo aka kazi yasubije ko  ari uko ari akazi kadakunze gukorwa n’abagore.

Muhayimana Christine yakomeje avuga ko yifashisha sikoci y’isashi na kole mu gutunganya Bibiliya n’ibitabo byacitse. Naho kwandika ku myenda yifashisha irangi rya serigarafi, ndetse na tami iyo ari gukora ibirango bijya ku mpuzankano z’abanyeshuri. Naho kwandika ku byapa yifashisha amarangi asanzwe y’amavuta.

Christine yakomeje avuga ko aka kazi kamuha amafaranga akabasha gutunga umuryango we akanizigamira, yagize ati :“ Aka kazi ni keza karantunze n’umuryango wanjye ku buryo mbasha no kwizigamira”.

Muhayimana yasoje ashishikariza urubyiruko rudafite akazi n’abandi muri rusange ko bakura amaboko mu mifuka bakiga imyuga izabafasha kuva mu bushomeri no kwiteza imbere, anasaba Leta ko yakomeza gushyigikira urubyiruko.

Raporo iheruka y’ikigo cy’ibarurishamibare mu Rwanda, igaragaza ko mbere y’uko icyorezo cya Covid-19 kigera mu Rwanda muri Gashyantare, ikigero cy’ubushomeri cyari kuri 13.1%, ariko kubera ingaruka z’iki cyorezo, muri Gicurasi 2020 iki kigero cy’ubushomeri cyaje kuzamuka kigera 22.1%.

 

Page 1 of 36

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd