Gukora urugendo uturutse mu mujyi wa Kigali ugana mu mujyi wa Karongi ni ahantu hareshya n’amasaha atatu- ane, hareshya n’ibirometero biri hejuru y’ijana.

Ku muhanda hari ibintu byinshi wasura, wamenya, bigizwe n’ibintu ndangamuco na ndangamateka y’u Rwanda n’ibidukikije byihariye bigize imirage kamere.

Dore ibintu 15 wasura biri hafi y’umuhanda:

1. Ikiraro kigabanya umujyi wa Kigali n’ intara y’amajyepfo

2. Ijuru rya Kamonyi

3. Amasuka ya Papa Yohani Pawulo wa Kabiri

4. Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kamonyi

5. Igishanga cya Kanyoni

6. Mu cya kabiri cy’u Rwanda (mu mujjyi wa Muhanga)

7. Basilika  ya Kabgayi

8. Ikiraro kigabanya intara y’Amajyepfo n’intara y’uburengerazuba

9. Urutare rwa Ndaba

10. Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rw’I Nyange

11. Ahazwi nko mu Biryogo

12. Rubengera Milk Center

13. Umugezi wa Nyabahanga wisuka mu kiyaga cya Kivu

14. Ubworozi bw’amafi ku kiyaga cya Kivu

15. Kureba imisozi ikikije ikiyaga cya Kivu

 

 

 

Muri Kaminuza Nkuru y’u Burundi (Université du Burundi) habereye amahugurwa y’abanyeshuri baturutse muri Kaminuza zikorana na Agence Universitaire de la Francophonie n’abarwiyemezamirimo yuko bakora imirimo irambye igendanye n’ingamba (SDG/ODD) z’umuryango w’abibumbye (UN). Ni mu rwego rwo gushishikariza urubyiruko gutangira gutekereza  kwihangira imirimo bakiri muri Kaminuza.

amahugurwa yabaye kuva 26 Nzeri-12 Ukwakira 2018 ategurwa na Ambassade de France au Burundi na  Agence Universitaire de la Francophonie. Mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo burambye,  bamwe batanze ibitekerezo by’uko bakora cyangwa bumva umuntu yakora ubukerarugendo burambye.

Umunyeshuri Nkingiyinka Arsène yiga  muri Université du Tanganyika. Akunda gutembera areba ibihigwa abandi bafite bitaba I Burundi. Agakunda kureba ibyiza nyaburanga by’u Burundi no kumenya ibikorerwa mu zindi ntara atavukamo.

Eugene Cubaka wo muri Université du Lac Tanganyika (ULT) yatangaje ko iyo agize umwanya wo gutembera aba ashaka kureba imibereho n’umuco byaho yatembereye. Akemenya neza imibereho yaho.

Nkengurutse Bellard yarangije kwiga muri Université du Burundi ibigendanye n’indimi. Yatangaje ko ni ukubungabunga ibibanza bikagumana umwimerere wabyo nta guhindura. Bakazana ibintu by’akaranga (biranga) u Burundi abashyitsi baje mu Burundi bagashobora kugura  cyangwa kubona ikintu cyeerekeye umuco w’u Burundi Urugero: Igisabo..Bakabagirira isuku, bagakoresha ibintu kama (gakondo) mu gufata amafunguro. Urugero bagakoresha Inkoko.

Nibaruta Diane, yarangije kwiga Amategeko. Ubu ni Rwiyemezamirimo. Igitekerezo cye ku bukerarugendo burambye ni ugutembera henshi akagenda areba ibyo yakora yakongera mu byo akora. Agashaka igishya yashyira mu bucuruzi bwe akaba grande entrepreneur.

Nkurunziza Léonard ari kwimenyereza gukora muri US Embassy I Bujumbura. Igitekerezo cye ku bukerarugendo burambye ni ugusura ahantu nyaburanga hafite amateka mu gihugu. Kwerekana ibibanza bya kera mu gihugu, bigatuma abandi babasha kuhamenya bakahaza.

Paul Sydney yarangije kwiga,azaba rwiyemezamirimo vuba. Iyo yatembereye asura ahantu nyaburanga, akagenda n’amaguru, igare, moto na busi agakunda kurya amafunguro gakondo (Le Kacoma, imbuto). Gutembera mu zindi ntara z’igihugu ni ikintu cyiza kubera bituma amenya ibintu byinshi.

Mahamadou Bachiory, wiga Médécine muri Université de Ngozi. Igitekerezo cye ku bukerarugendo burambye ni ukurya amafunguro y’umwimerere (naturel) arahendutse kandi aboneka ahantu henshi cyane muri Afurika.

Umunyeshuri Ntwari Olivier wiga informatique muri Université du Burundi, yatangajeko: umukerarugendo  yatembera ahantu hameze neza, akaronka abamufasha mu rugendo, ibimwunguruza bimeze neza hamwe n’ibibanza vyiratiro bisukuye neza kandi bikingiwe!(Igitekerezo kiri mu Kirundi).

 

Rwanda ni igihugu gifite ubuso bugana na kirometero kare 26 333, ni igihugu gifite umurwa mukuru wa Kigali. Umujyi wa Kigali ni umurwa mukuru w’u Rwanda kuva mu 1962, igihugu kikibona ubwigenge. Kuva mu mwaka wa 2006, umujyi wa Kigali ugizwe n’uturere dutatu aritwo Gasabo, Nyarugenge na Kicukiro. Umujyi wa Kigali ufite ubuso bungana na kirometero kare 738 (738 km2) ukaba urimo igice cy’umujyi n’igice cy’icyaro. Ni umujyi utuwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 1,200.

Imijyi yuganira umurwa mukuru wa Kigali mu iterambere, ni imijyi ifite ibyiza byinshi byatuma abantu bajya kuyishakiramo akazi, guturamo, kwiga no gutembera. Ni imijyi yashyizwemo imbaraga ikagira ibishoboka byose byibanze bituma itera imbere harimo ibikorwaremezo, gutanga serivisi nziza, gushyiraho ahantu hagenewe inganda, ahantu ho gutura, gucururiza ndetse n'imyidagaduro kandi ikazafasha n'ibyaro biyegereye.

1. Umujyi wa Huye

Umujyi uri mu majyepfo y’u Rwanda, ufite amateka menshi cyane, uzwi nk’umujyi wubatsemo Kaminuza ya mbere Nkuru mu Rwanda. Ni umujyi unyurwamo n’imodoka zigana mu bihugu bidukikije nk’u Burundi, abagana mu mujyi wa Rusizi n’abasura Pariki y’Igihugu ya Nyungwe. Ni umujyi uri mu gace keramo umuceri kubera ibishanga n’imigezi ihaboneka, hakaba ubworozi bw’amatungo anyuranye.

Ni umujyi wo gukoreramo ibikorwa by’ubukerarugendo nko gusura ahantu ndangamateka na ndangamuco harimo inzu zifite amateka menshi. Ni umujyi urimo ingoro Ndangamurage ya mbere mu Rwanda (Ingoro y’imibereho y’abanyarwanda), gusura abanyabugeni n’inganda z’ikawa, kuzamuka imisozi n’ibindi.

2. Umujyi wa Muhanga

Umujyi uri hagati no hagati mu gihugu, umujyi ushobora kunyuramo ukagera aho ushaka hose mu Rwanda. Ni umujyi uri hafi ya Kigali mu rugendo rw’iminota mirogo itatu, umujyi urimo amashuri menshi, ahantu ndangamateka. Ni umujyi unyuramo ujya muyindi mijyi nka Karongi, Nyanza, Huye. Ni umujyi uri mugace kabamo ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi n’ubucukuzi bw’amabuye yagaciro.

Ni umujyi wo gukoreramo ibikorwa by’ubukerarugendo nko kuzamuka imisozi ifite amashyamba menshi ndetse na kimeza nk’ishyamba rya Busaga riri hafi yawo mu ruhererekane rw'imisozi ya Ndiza, ahantu ndangamateka na ndangamuco nka hantu hazwi ko bazi kuboha imisambi/ibirago, ibyibo n’uduseke ndetse no gusenga. Haba n’igiturage cyiza byo gutemberamo.

3. Umujyi wa Nyagatare

Umujyi  uri ku nkiko z’u Rwanda mu burasirazuba, uri hafi y’igihugu cya Uganda, uzwi kuba unyurwamo n’abantu bajya cyangwa bava Uganda, ukaba umujyi uri ahantu h’umurambi. Ni umujyi ufite Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubuhinzi n’Ubworozi bituma ugendwa cyane.Ukaba umujyi ufite amahirwe yo gukoreramo ibikorwa by’ubuhinzi, ubworozi n’ubucuruzi. Uri hafi ya Pariki y’Akagera ndetse n’ahantu ndangamateka hatandukanye nka Kagitumba n’ahandi.

umujyi ufite Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubuhinzi n’Ubworozi bituma ugendwa cyane.Ukaba umujyi ufite amahirwe yo gukoreramo ibikorwa by’ubuhinzi, ubworozi n’ubucuruzi. Uri hafi ya Pariki y’Akagera ndetse n’ahantu ndangamateka hatandukanye nka Kagitumba n’ahandi.

4. Umujyi wa Rubavu

Umujyi ukurura abantu benshi cyane kubera uherereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, ugahana imbibi n’umujyi wa Goma muri RDC. Ni umujyi ufite umupaka wa mbere unyurwaho n’abantu benshi mu Rwanda ari abakora ubucuruzi, abatemberera muri ibi bihugu byombi no mu Karere. Uri mu karere kabamo ibikorwa b’ubuhinzi bw’ibirayi, imboga, icyayi, ubworozi bw’inka.

 

Ni umujyi ufite amahirwe menshi mu bikorwa by’ubukerarugendo kubera ukora ku kindi gihugu ndetse n’ibyiza nyaburanga byinshi bigiye biba hafi yawo nk’ingoro ya Mgr Bigirumwami Aloys, kuzamuka imisozi nka Rubavu, Rubona… kuroba isambaza, kugenda n’igare ku nkengero z’ikiyaga ndetse n’ibikorwa by’imikino.

5. Umujyi wa Musanze

Umujyi uri mu majyaruguru y’u Rwanda ku birenge by’ibirunga, ni umujyi ukurura abantu benshi kubera ikirere cyaho cyiza, isaha n’isaha imvura ishobora kugwa! Uri hafi y’umupaka w’u Rwanda na Uganda ku Cyanika, hakaba habera ubucuruzi cyane. Ni umujyi uri mu gace kabamo ibikorwa by’ubuhinzi cyane cyane ibirayi n’imboga. Ni umujyi uberamo inama, amahugurwa n’ibindi byinshi. Ukanyurwamo n’abagana mu yindi mijyi nka Rubavu, Muhanga, Rusizi na Goma (RDC).

Ni umujyi ufite ibikorwa by’ubukerarugendo nko gusura ibiyaga by’impanga, kuzamuka ibirunga, gusura amashyamba afite amateka menshi, gusura ubuvumo, kugenda mu mugezi wa Mukungwa, ibikorwa ndangamuco byihariye nk’imbyino zaho ndetse n’ibindi byinshi biri mu nkengero zawo.

6. Umujyi wa Rusizi

Umujyi uherereye mu burengerazuba bw'u Rwanda mu karere ka Rusizi, ugahana imbibi n'umujyi wa Bukavu mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo(RDC). Ni umujyi ukorara ku kiyaga cya Kivu, hakaba ahantu haba ubucuruzi hagati y'ibihugu bitatu aribyo Rwanda,Burundi na RDC, umugezi ugabanya ibi bihugu usohoka mu Kivu ariwo Rusizi. Kubera ikirere cyaho n'ubutaka bwaho kubera kwegera hafi ya Nyungwe, haba ubuhinzi bw'icyayi, ikawa, amatunda, inanasi n'uburobyi cyane.

Ibikorwa by'ubukerarugendo nko kujya gusura ku kirwa cyo ku Nkombo, gusura ahantu umwami Musinga yaratuye, gusura imirima y'icyayi, gutembera muri Pariki ya Nyungwe, gutembera mu kiyaga cya Kivu, kujya ku Mashyuza, koga, kugenda mu bwato,..... Ni ahantu haba imbyino n'imivugire zihariye kubera uruhurirane rw'abo bantu bahagenda ndetse n'amafunguro yihariye.

 

 

 

Umujyi wa Rubavu uherereye mu ntara y’uburengerazuba bw’u Rwanda, ni umujyi uri ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, ugahana imbibi n’umujyi wa Goma wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ufite umunsi umwe ari muri weekend, konje se, ni byiza gusimbuka ugatembera umujyi wa Rubavu ku buryo amasaha 10 yaba ahangije kwishimira muri ako gace, ukaruhuka.

Ifunguro rya Mugitondo muri Calafia Cafe Shop

Ukigera mu mujyi wa Rubavu, bitewe n'amasaha wakoresheje, wahitamo kuri Calafia ugafata ifunguro rya mugitondo kubera umunaniro w’urugendo waba umaze gukora. Bafite umwihariko wo gukora ikawa za moko menshi. Ni hirya gato ya karere ka Rubavu, utambitse umuhanda ugana ku mupaka munini wa La cronishe, ni iruhande rwo kwa Nyanja!

Ifunguro rya Saa sita ku Inzu Lodge

Wakomeza gutembera usura I Nyamyumba ku Inzu Lodge ukabasha kuhafatira ra ifunguro rya saa sita. Ahantu uba wicaye uruhuka, witegeye amazi ‘ikiyaga cya Kivu. Ni ahantu hagufasha kuruhuka neza.

Umwihariko w’amafunguro yabo harimo; Inzu Lodge fish (7000), Inzu Lodge Chicken (7000). Abatarya inyama(Vegetarian) hari Vegetarian with Toffe (6500). Inzoga za moko atandukanye zo mu Rwanda na mpuzamahanga.

Koga ku mucanga wa One Degree South Bar & Grill

Ni gombwa kujya I Rubavu ukajya no koga, ni byiza kujya kogera ku mucanga wo kuri One Degree South Bar & Grill. Ni ahantu heza cyane hataba akavuyo kandi  n’umutekano ubwa wizewe.

Gufata kamwe muri Discover Rwanda/Rubavu

Kujya kunywera agacupa mui Discover Rwanda , ni byiza, ni hafi ku buryo gutaha bitaza kugorana. Ni ahantu hari ubusitani bwiza burimo ibiti n’indabyo nyinshi na kayaga kava mu Kivu.

Gutaha

Amasaha y’umugoroba aba ageze ugafata urugendo ugataha, wishimye, upanga uko uzagaruka.

 

 

Ni byiza gutembera ahantu ukahasanga bashyigikira ubukerarugendo burambye, kuva ukinjira kugera mu byumba, muri Restaurant, mu busitani ndetse batibagiwe n’abaturage babegereye;  aho ni ku Inzu Lodge

Inzu Lodge hashinzwe mu mwaka 2012, ni ahantu ho gucumbika I Nyamyumba muri Rubavu, ahantu haruguru y’amazi y’ikiyaga cya Kivu, uba wicaye ureba ibirimo kubera mu Kivu, wumva akayaga, inyoni zikuririmbira! Ushobora no gutembera ahandi hantu hatandukanye.

Aho bakirira abantu (Front Desk)

Kwakira neza abantu babagana ni inshingano ya mbere yo mu Inzu Lodge, bazi icyo umushyitsi ari cyo. Ni abantu bafite ubunararibonye mu kwakira abashyitsi batandukanye. Bituma uwahaje abona itandukaniro.

Restaurant & Bar

Ni ahantu hateguye Kinyarwanda/kinyafurika, harimo ibikoresho kuva ku ntebe kugeza ku meza bikoresheje ibikoresho gakondo (ibiti, ibirere, imigano..).Inkuta zaho hatatswe ibitenge byakozwe n’abanyarwanda.

Amafunguro yabo ni aya moko yose, ayo mu Rwanda na mpuzamahanga. Nka bantu bari hafi ya mazi haboneka ifi nziza. Umwihariko w’amafunguro yabo harimo; Inzu Lodge fish (7000), Inzu Lodge Chicken (7000). Abatarya inyama(Vegetarian) hari Vegetarian with Toffe (6500). Inzoga za moko atandukanye zo mu Rwanda na mpuzamahanga, nazo ibiciro ntabwo bikanganye cyane ni ibisanzwe.

Ntawa kwibagirwa ko badacuruza amazi yo mu macupa (Plastic Free) niho hantu ha mbere mu Rwanda baciye ubu buryo bwo kureka gukomeza kwangiza ibidukikije bakoresha amacupa ya palasitike. Batanga amazi y’ubuntu ku bakiriya bayashaka.

Amacumbi

Uburyo bwa mbere bwo gucumbika bukoresheje amahema(Tente) harimo igitanda n’ibindi byibanze byose. Kuva ku  mafaranga ibihumbi 25 000 -45 000 by’amanyarwanda, bitewe nuko mungana mubona aho mucumbika bababereye kandi hari umutekano wuzuye.

Mu rwego rwo gusigasira ibidukikije ubwiherero tuwalete (toilet) n’urwogero (douche)  biri hanze bitari kure cyane, bigafasha mu kubyaza umusaruro iyo myanda.

Ifunguro rya mu gitondo utanga komande, bakarigutegurira, kuva ku mafaranga 3500-5500 rigizwe n’ikawa/icyayi, imbuto, umutobe w’umwimerere n’ umugati cyangwa Capati.

Gift Shop

 

Ahantu bateguriye ababagana ho kugurira impano, urwibutso rwo ku Inzu Lodge! uhasanga ibintu bitandukanye bikorwa n’abaturage bo muri Koperative zituriye aho hafi harimo imyenda, ingofero, ibikapu, inkweto, ibihangano by’ubugeni bitandukanye,..ibyo byose bikabafasha kwiteza imbere. Mu ntego za mbere ni ugufasha abana kubona ibikoresho byo kujyana ku ishuri. Dumbo back to School, iyo uguze ikintu bifasha abana benshi kubona ibikoresho by’ishuri.

Abakunda ibitabo (Book Lovers) mushobora gutira igitabo ukagenda ukagisoma. Haboneka n’iby’ubuntu ku baharaye.

Ubusitani

Ubusitani burimo indabyo zitandukanye, kubera ikirere cyaho, ubutaka bwaho haba indabyo nziza cyane ndetse n’ibiti ku buryo uba ubona ari muri Paradizo!

Ubasha no gukina imikino itandukanye y’abana ndetse n’abakuru harimo; volleyball, football, ikibuguzo na Dame. Haboneka na eterinete nziza(WIFI).

Gucumbika ku Inzu Lodge wababwira mbere/koresha reservation kuri Booking.com na  Airbnb cyangwa ukohereza email kuri This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it. cyangwa ugahamagara kuri 0784179203.

Kugera ku Inzu Lodge uvuye mu mujyi wa Rubavu Taxi voiture ni amafaranga 5000-7000, moto (1000-1500), uturutse kuri Bralirwa ni 300 cyangwa ukagenda n’amaguru ni hafi. Ushobora no gutega twegerane (Taxi) kuva mu mujyi kugera kuri Bralirwa ni amafaranga 300.

Ntuzibagirwe kugaragaza aho waturutse!Agakino

 

Ibihugu bigize umuryango w’Ibiyaga bigari (Règion Grand Lacs) uhuza u Rwanda, Burundi na RDC. Ni akarere karimo ibiyaga binini bifite amateka kandi bikize ku bikomoka muri ibyo biyaga. Umujyi wa Rubavu na Goma izwi nk’imijyi y’impanga mu Karere k’Ibiyaga Bigari (Vlles jumelles dans la Règion des Grand Lacs/Twin Cities in Great Lake Region). Ni imijyi iri ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.

  <On dit localement: Goma nourrit Gisenyi, Gisenyi loge Goma, bishatse gusobantura ko, Goma igaburira abanyagisenyi. Gisenyi icumbikira abanyegoma>

Ni imijyi ifite amateka hagati yayo kuva mu gihe cy’ubukoroni ubwo Ngoma bivuga Tam Tam (hari ikigo cy’ababiligi mu gihe I Gisenyi (Rubavu) hari ikigo cy’abadage. Ni imijyi yabayemo intambara hagati y’abakoroni mu ntambara ya kabiri y’isi.

Rubavu

Umujyi wa Rubavu uherereye mu burengerazuba bw’u Rwanda, Umujyi ukurura abantu benshi cyane kubera uherereye ku nkengero zikiyaga cya Kivu. Ni umujyi ufite umupaka wa mbere unyurwaho n’abantu benshi mu Rwanda ari abakora ubucuruzi, abatemberera muri ibi bihugu byombi no mu karere. Umujyi ufite umusozi wa Rubavu, ufite ikibuga cy’indege cya Rubavu (Gisenyi), niho hari urwirohero rw’umugezi wa Sebeya mu Kiyaga cya Kivu. Urugo rwa musenyeri wa mbere mu Rwanda (Mgr Bigirumwami Aloys)  ruri I Kifufi rwubatswe mu….., uruganda rwenga inzoga rwa Bralirwa ndetse n’amashyuza biri I Nyamyumba, utibagiwe uturwa turi mu kiyaga cya Kivu ndetse n’isambaza.

Ni umujyi ufasha gukora urugendo rwa Crete Congo Nile, urugendo ushobora gutangirira muri uyu mujyi ugenda n’amaguru, ukagendera mu bwato, igare ndetse n’imodoka.Uturutse muri uyu mujyi wabasha gusura Pariki ya Gishwati n’imisozi, ukagera no mu mujyi wa Karongi na Rusizi ukoresheje umuhanda Kivu Belt.

Goma

Umujyi wa Goma uherereye ku birenge by’ibirunga bya Nyiragongo na Nyamuragira, ukaba ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu no hafi ya Pariki ya Virunga. Umujyi ufite agace kazwi cyane kazwi nka quartier Birere! Ni umujyi uri mu burasirazuba bwa Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo mu ntara ya NORD KIVU. Ni umujyi utuwe n’abantu benshi kandi uberamo ibikorwa by’ubucuruzi byinshi mu gihugu cya Congo.Ukaba ufite ikibuga cy’indege cya Goma (Byahi) hari n’Umuhanda Goma-Sake wubatswe n’ababiligi mu 1954.

Ni umujyi urimo inzira zigana mu mujyi wa Bukavu unyuze mu bwato (ferries) ukagera mu mijyi y’indi nka Beni, Kisangani, Butembo, Bunia ushobora gukoresha indege cyangwa imodoka.

Hari imipaka ibiri ihuza iyi mijyi; Grande Barière na Petite barière ifunga 18h na 20h.

Urugendo Kigali –Rubavu ni urugendo rureshya n’ibirometero bijya biri hejuru y’ijana,  ugakoresha amasaha 4. Ni urugendo uca mu mujyi wa Musanze ukoresheje imodoka za Nile Safari.

Nile Safari Express ni ikigo gikora ingendo mu Rwanda,  gitwara abagenzi ndetse n’ibyabo neza, ku buryo umuntu agenda yisanzuye kandi afite umutekano wuzuye. Imbere mu modoka hameze nko mu ndege!

Umujyi wa Kigali

Umujyi wa Kigali, la Capitale! Ni umujyi utuwemo n’abantu benshi cyane, umujyi  ufite ibyiza byinshi ,umujyi ufite isuku. I Kigali hari ikibuga mpuzamahanga cya Kigali (Kigali International Airport), ni umujyi ufite ikicaro gikuru cy’ibigo bikomeye, inyubako ya za minisiteri, ibiro by’umukuru w’igihugu. Ni umujyi ufite imisozi iwukikije harimo ; umusozi wa Kigali, Jali, Nduba, Rebero, Gasogi na Rutunga. Ahantu hazwi cyane nka Nyamirambo, Biryogo. Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali (Gisozi) ruri ku rutonde rw’agateganyo ruzajya mu mirage y’isi.

 Umujyi wa Musanze

Umujyi uri ku birenge by’ibirunga, ni umujyi ukurura abantu benshi kubera ikirere cyaho cyiza, ibikorwa by’ubukerarugendo bihari no mu nkengero zawo. Uri hafi y’umupaka w’u Rwanda na Uganda ku Cyanika, uri hafi y’ibiyaga by’impanga bya Burera na Ruhondo.Umujyi wa Musanze harimo ikigo cya Diany Fossey, umunyamerika wahisemo mu buzima bwe kwita mu kubungabunga ingagi. Ni umujyi uri hafi y’umugezi wa Mukungwa, ndetse n’igishaga cya Mpenge gifite inyoni nyinshi n’isoko y’amazi meza.

 Umujyi wa Rubavu

Umujyi ukurura abantu benshi cyane kubera uherereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, ugahana imbibi n’umujyi wa Goma muri RDC. Ni umujyi ufite umupaka wa mbere unyurwaho n’abantu benshi mu Rwanda ari abakora ubucuruzi, abatemberera muri ibi bihugu byombi no mu Karere. Uzwi  kuba uri mu mijyi y’impanga mu Karere k’Ibiyaga Bigari. Umujyi ufite umusozi wa Rubavu, akaba ariho hari urwirohero rw’umugezi wa Sebeya mu Kiyaga cya Kivu. Urugo rwa musenyeri wa mbere mu Rwanda (Mgr Bigirumwami Aloys)  ruri I Kifufi, uruganda rwenga inzoga rwa Bralirwa ndetse n’amashyuza biri I Nyamyumba, utibagiwe uturwa turi mu kiyaga cya Kivu.

 

Tariki ya 14- 24 Kanama 2018 I Livingstone mu mujyi w’ubukerarugendo wa Zambia habereye amasomo yo kwigisha abantu bakora mu kubungabunga imirage baturutse mu bihugu bigera 17 bya Afurika aribyo Zambia, Zimbambwe, Cote d’Ivoire, Nigeria, Rwanda, South Africa, Lesotho, Mozambique, Namibia, Botswana, Egypte, Ethiopia, Kenya, Madagascar, Malawi, Ile Maurice, Tanzania.

Ni amasomo yaragamije kwigisha abantu baturuka muri Afurika kumenya guha agaciro abantu begereye imirage y’isi (African Regional Course on Promoting People Centred Approaches to conservation of Nature and Culture :PNC18). Yabereye hafi y’umurage w’Isi wo muri Afrika wa Mosi-Oa-Tunya/Victoria Falls uri ku ruzi rwa Zambezi, uhuriweho na Zambia na Zimbabwe.

Amasomo yatanzwe n’abarimu, abayobozi b’ingoro ndangamurage n’iz’umurage , abashakashatsi ku mirage bavuye hirya no hino ku isi. Yateguwe na ICCROM kubufatanye na UNESCO,  IUCN, African Heritage Fund, Norwegian Ministry of Climate and Environment hamwe National Heritage  Conservation Commission  yo muri Zambia.

Dore ibitekerezo k’ubukerarugendo burambye byatanzwe n’abamwe mu bari bitabiriye ayo masomo:

Mr Kassoum Batjeni Soro akora muri Sub Director of Interpretation, Education and Tourism/Ivorian Officer for Cultural Heritage mu gihugu cya Cote d’ivoire . Soro avugako hakwiye kujyaho uburyo bwo kugabanya ibyangiza ibidukikije. Urugero: gukoresha uburyo rusange bwo gutwara abantu (bisi, autobus..),gukoresha uburyo bufata imyanda y’inzego zose no mu nkengero z’imihanda. Kwirinda ba mukerarugendo benshi ahantu h’ubukerarugendo mu kwirinda abakerarugendo benshi (tourisme de masse)

Kubaha amategeko n’amabwiriza, kubaha imico n’imigenzo ya benegihugu cyane abo mu miryango yasigaye inyuma hamwe n’imigenzo yabo.

Kandi mu nzego z’ubukerarugendo bakwiye gutegura ibikorwa kuri ba mukerarugendo, ku basobanurira akamaro ku bukerarugendo burambye.

 

 Ms SEMERARI Ottavia yari Course Assisant PNC18 sites unit-ICCROM. Ottavia yavuze ku kibazo cy’ubukerarugendo mu gihugu cye cy’Ubutariyani, atanga ingero mu mujyi nka Rome aturukamo, n’indi mijyi nka Venice, Florence na San Gimignano aho haza abakerarugendo benshi cyane, bakaza mu modoka nini. Muri Venise baza mu bwato bakangiza ibidukikije .Agaragaza ikibazo giterwa n’abamukerarugendo aho abaturage bahitamo kuhava bagatanga amazu yabo, bakayakodesha, ubuzima bugahenda, hagafungurwa amaduka y’abashinwa (Made in China)! Abaturage bagahitamo kujya gutura mu nkengero z’imijyi bahuga akavuyo k’abakerarugendo benshi, mu by’ukuri ubwiza bw’umujyi bukabura, uruhare rw’abakavukire bukabura. Atekerezako hakwiye kubaho ingamba zo kwiga kuri icyo kibazo cy’abamukerarugendo bangiza byinshi kurusha inyungu. Akifuzako hakwiye guhagarikwa ubwato mu mazi,n’ imodoka zijya rw’agati I Rome. Imodoka rusange z’abenegihugu zigahabwa agaciro.

Ubukerarugendo burambye ni gato mu bukerarugendo, aho abakerarugendo bacumbika igihe gito, bakarara ahantu basuye bakiga ubuzima bwaho. Imijyi ikwiriye gushyiraho uburyo bwo guha ahaciro n’imigenzo  byaho noneho n’abakerarugendo bagakangurirwa kubyubaha. Usaga ari abanyagihugu bumva akamaro k’ibidukikije n’imigenzo yabo abandi bakumva ko bizubahwa. Byabayeho I Rome aho umukerarugendo yangije ikintu cyo mu kinyejana cya 17 (Marble Fountains ) cyarangaga umujyi. Abakerarugendo ntabwo bakwangiza  ibyo byose bazi abo banyabugeni n’amateka yaho.

Mu by’ukuri kubaha byagakwiye kuba ibyibanze mu myemerere ya muntu gusa habaho kutita kubintu. Uko byaje/icyo bimaze? Sintemera gushyira amabwiriza mu nzira ko ari bwo buryo bwiza. Icya mbere ni ukureka abantu bakumva akamaro cy’icyo kintu.

Yatanze urugero rw’ifoto iri muri ngoro ndangamurage ya Louvre (Louvre Museum) kwereka abashyitsi ko badakwiye gukora ku bihangano. Ibisobanuro ni ingenzi cyane,  maze abakora mu rwego rw’ubukerarugendo hamwe n’inzego za leta bagakorana.

 

Mr Emil Henin ukora mu gusigasira imirage  muri Ministry of Antiquinties(Siant Mina Church) mu gihugu cya Misiri. Emil yavuzeko ubukerarugendo burambye ni icy’ingenzi mu gihugu cye cya Misiri (Egypt). Ku bw’ibyago Misiri ntabwo yari yarashyizeho ingamba zabwo. Leta n’abakozi bari kure mu kumva akamaro kabwo, Ntabwo byubahirizwaga mu gihe habagaho kugabanuka umubare w’abamukerarugendo mu mwaka wa 2011 nyuma y’impinduka z’ubutegetsi. Ubukerarugendo burambye bufasha abenegihugu mu kurinda ibyabo, imirage n’umuco bikagirira akamaro abanyagihugu hamwe n’abanyamahanga. Akomeza avuga ahantu Wadi El Hitan I Fayyoum twabaye intangarugero mu gusigasira ubukerarugendo burambye ku banyamisiri hamwe n’abanyamahanga. Abanyamisiri ntabwo batembera hanze cyane kuko birahenze cyane kubona visa, Ntabwo byoroshye kuri bo!?

Nyuma y’iminduramatwara mu mwaka wa 2011, abakerarugendo baragabanutse mu mahoteli, bigabanya umubare wabo. Ibyo byatumye abanyamisiri  batembera I Hurghada na Sharm El Sheikh. Gusa abanyamisiri baracyafite byinshi byo kumenya ku bukerarugendo no kwita ku bidukikje.

 Ms Gertrude Mutale ukora muri Ministry of Tourism and Arts/Department of National Parks and Wildlife m gihugu cya Zambia (Extension Officer). Gertrude avuga ko ubukerarugendo ari uruganda ruteye  imbere ku isi kandi bukaba inkomoka y’amafaranga y’abanyamahanga no gutanga imirimo mu bihugu bikiri mu nzira y’iterambere.

Akomeza avugako mu ntego za 2030 (SDG’s) ubukerarugendo burambye ari ingira kamaro mu guhanga imirimo, guteza imbere umuco n’ibikorwa by’abaturage.Yongeraho ko ubukerarugendo burambye bukwiye kugira uruhare mu kwita ku bidukikije, umuco gakondo, kandi bugatanga imirimo ku baturage ba benegihugu. Ubukerarugendo burambye bukagira akamaro kagaragara ku bene gihigu, abakora mu bukerarugendo n’abakerarugendo ubwabo.

Mr Ashyin Kumar Nemchand ni Research Assisant  mu kigo  Aapravasi Ghat Trust Fund mu gihugu cya Ile Maurice. Atangazako ubukerarugendo burambye ari ukubaha imibereho y’abantu no kwita ku bidukikije. Bugateza imbere abenegihugu ndetse n’abazabakomokaho.

Ni amasomo yitabiriwe n’umunyarwanda Ndahimana Gilbert washinze Umurage Wacu Group ugamije kumenyekanisha ubukerarugendo no kubungabunga imirage by’u Rwanda na Afurika muri rusange.

Tariki 3 Ugushyingo 2018, mu nzu ndangamuco izwi nka Centre Culturel (Vision Jeunesse Nouvelle) mu mujyi wa Rubavu habereye igitaramo Nyarwanda cyasusurukijwe  n’itorero iyizire rya Vision Jeunesse Nouvelle ribyina imbyino za Kinyarwanda.

Igitaramo cyaranzwe n’imbyino za Kinyarwanda z’abana b’abakobwa ndetse n’intore bose bo mu itorero Iyizire aho berekanye ubuhanga mu kubyina imbyino za Kinyarwanda, ziranga umuco w’abanyarwanda, byose biherekwjwe n’ingoma. Ni itorero rigizwe n’abato ndetse n’urubyiruko bose bitoreza aho ngaho.

Harimo n’itsinda  Imboni rikina ikinamico naryo rikorera muri Vision Jeunesse Nouvelle,  ryasusurukije abitabiriye iki gitaramo nyarwanda. Aho ryabakiniye imikino itanga inyigisho zerekeranye n’ubuzima bwa buri munsi mu miryango.

Ni igitaramo cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: Ubutwari n’Ubunyangagayo, abitabiriye igitaramo baganirijwe ku kamaro ko kugira ubutwari no kuba inyangamugayo mu buzima kuva uri muto kugeza ukuze. Uko kera umuntu yabaga intwari n’uko umwana akwiriye gukura aharanira kuba intwari. Ni ikiganiro cyatanzwe n’umuntu ukuze uba wemeye guha inyigisho ababa bitabiriye igitaramo.

Igitaramo cyitabirwa n’abantu bingeri zitandukanye ari abana, urubyiruko, abakuze bose bo mu mujyi wa Rubavu bakabasha kureba ubuhanga mu mbyino no mu mikino itandukanye yabo ndetse bakumva n’inyigisho ziba zateganyijwe.

Igitaramo kiba buri gihebwe (nyuma y’amezi atatu) mu rwego rwo kwishima, kuganira, kwidagadura no kugira abana bafite uburere bwiza mu muryango, bafite indangagaciro nyarwanda.

 

 

 

Abanyeshuri bo mwaka wa gatandatu wa mashuri abanza mu kigo cya EPADR Glory School batembereye I Karongi mu rwego rwo kuruhuka no kwitegura ibizamini bisoza amashuri abanza ndetse no gusezeranaho no kwishima hamwe n’abarezi ndetse n’umuyobozi wabo.

Basuye urutare rwa Ndaba

Mu rugendo rugana mu mujyi wa Karongi, abanyeshuri bahagaze ku rutare rwa Ndaba, ni ahantu bumvaga mu mateka ariko noneho babasha kuhabona imbona nkubone. Babasha kureba urwo rutare ruhari ndetse babaza naho Kamegeri yari atuye, bambwirwa ko Ndaba yari atuye haruguru y’umuhanda.

Basuye ikiyaga cya Kivu

Ku kiyaga cya Kivu, abanyeshuri bishimiye kugera ku mazi, bamwe ni ubwa mbere bari bakigeze impande, babashije koga, batemberezwa mu mazi bareba uturwa turi mu kiyaga bagera ku karwa k’Amahoro.

Ku Karwa k’Amahoro, ni ahantu babashije kwitegereza ibimera bihari, bareba imisozi ikikije ikiyaga bamwe bakabaza ibibazo abarezi babo, bareba amafi agenda genda mu mazi, babasha kumenye byinshi mu bidukikije biri aho hafi.

Umunyeshyuri Luxin Rutangusa ni ubwa mbere yarabonye ikiyaga cya Kivu, kandi ni ubwa mbere yari abashije gutemberana n’abana bigana bagasabana, bakoga bakishima. Yishimiye urugendo bakoze yumva yahaguma!

Umuyobozi w’ikigo wari waherekeje abana yatangaje ko; ari urugendo rwari rugamije ubusabane hagati y’abana ndetse n’abarezi babo. Ni mu rwego rwo kubafasha kwitegura ibizamini bisoza amashuri abanza; baruhuka mu mutwe, bumva ko abarezi babo babakunda kandi no mu rwego rwo guhindura ahantu bakava mu masomo yo mu ishuri bakagera n’ahandi bakahamenya.

Ikigo cya EPADR Glory Primary School giherereye mu Kagari ka Rugarama, umurenge wa Nyamirambo, ku rusengero rwa Assemble de Dieu (Rwarutabura), kikaba gifite amashuri kuva ku y’inshuke (Nursery) kugera ku mashuri abanza (Primary). Ni ikigo kigisha neza kandi gitsindisha neza abana barangiza umwaka wa gatandatu.

 

Page 10 of 36

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd