Ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (East Africa Community) ni ibihugu bifite amafunguro yihariye, amafunguro meza ateguye neza, amafunguro buri gihugu cyizwiho ko abanyagihugu bacyo bazi kuyategura.

Gutembera muri kimwe muri ibi bihugu ni byiza kumenya icyo ukwiriye kurya, icyo ukwiriye gusangiza abandi.

Uganda: Luwombo N’Umunyigi

Abagande bazwi nka bantu bakunda kurya igitoki. Umunyigi ni igitoki bateka mu buryo bwihariye bakakirisha ubunyobwa. Luwombo n’Umunyigi ni amafunguro ukwiriye kurya watembereye muri iki gihugu. Ntuzibagirwe no kurya Rolex!

Rwanda: Burusheti (Brochette)

Abanyarwanda bazwiho kugira burusheti nziza mu karere, burusheti y’ihene yokeje neza. Burusheti usanga hari ahantu hazwi ko botsa neza kurusha ahandi bigatuma bakunda kujyayo hamwe n’inshuti, abavandimwe n’abashyitsi. Ntuzibagirwe kurya Musokoro!

Burundi: Umukeke

Imana yabahaye ikiyaga cya Tanganyika! Ikintu ukwiriye kumenya kiba I Burundi ni amafi meza amafi yitwa Umukeke. Umukeke uboneka ahantu hatandukanye mu mujyi wa Bujumbura cyane cyane mu nkengero z’ikiyaga cyangwa muri Bar na Restaurant ziri hirya no hino mu mujyi. Ahantu haba hazwi hakunzwe cyane.

Kenya: Sukumawiki na Ugali

Abanyakenya bazwi kuba bakunda ugali na Sukumawiki. Ni amafunguro usanga muri Restaurant nyinshi mu mujyi minini ya Kenya. Ni imboga zikunzwe cyane n’abanyakenya barisha ugali.Ntuzibagirwe kurya Nyamacoma!

Tanzania: Pilawu

Abatanzaniya bazwiho kumenya guteka umuceli w’ipilawu,bafite ubuhanga cyane muri aka karere. Nk’igihugu kirimo abasiramu benshi, abarabu n’abahinde benshi, usanga ipilawu yarabaye ifunguro rifatwa na benshi muri Restaurant na Hotel ndetse  no mu miryango. Umuceli wamabara yose, urimo ibirungu bya kwanza! Ntuzibagirwe kurya Capati.

Sudan y’epfo: Nyette itetse mu bunyobwa

Igihugu gishya ku isi! Abanyasudani y’epfo kubera aho igihugu cyabo giherereye mu karere, amoko yabaturage bagituye, ibihugu bihana imbibi harimo n’abarabu. Imboga z’icyatsi  zitwa Nyete ziribwa cyane n’abantu ba Bari, ziba zitetse mu bunyobwa, bikaba isosi itetse,  ukayirisha imyumbati, ibigoli,ibirayi n’amasaka. Ntuzibagirwe kurya na Kisra!

Umujyi wa Kigali ni umurwa mukuru w’u Rwanda kuva mu 1962. Kuva mu mwaka wa 2006, umujyi wa Kigali ugizwe n’uturere dutatu aritwo Gasabo, Nyarugenge na Kicukiro. Umujyi wa Kigali ufite ubuso bungana na kirometero kare 738 (738 km2) ukaba urimo igice cy’umujyi n’igice cy’icyaro. Ni umujyi utuwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 1,200.

Hari uburyo bwinshi bufasha abantu gukora ingendo mu mujyi wa Kigali ndetse no mu nkengero zawo,  hari ukugenda n’amaguru, kugenda n’ ibinyabiziga igare, moto cyangwa imodoka. Waba uri ahantu abantu bategera imodoka hose wabasha kubona uko ugera aho ushaka kujya.

Dore ibintu 5 ukwiriye kumenya mu gutegura urugendo mu mujyi wa Kigali:

1. Kuba ufite ikarita TAP & Go

Mbere na mbere ni byiza kubanza kubona ikarita ya Tap & Go, ikarita igura amafaranga 1000 y’amanyarwanda, hariho 500 uhita utangiriraho ukoresha ingendo. Ni byiza kumenya niba ufiteho amafaranga ahagije bitewe naho uteganya kujya. Ni ikarita ukoza ku ka mashine kari ku muryango, hakavanaho amafaranga angana n’urugendo ugiye gukora. Ni byiza kwirinda kubyigana ukozaho hari igihe mubyigana akavaho cyangwa wakwinjira ugasanga imyanya yashize!.

2. Kuba uzi numero ziranga imodoka igana aho ujya

Imodoka zikora ingendo rusange (Bus/Coaster) zifite imibare yanditse imbere, igaragaza aho iyo modoka igana. Kandi imodoka iba isize irangi bitewe naho yerekeza n’ ikigo cyemerewe gutwara abagenzi aho.

3. Gutega moto

Abamotari nibo bantu bazi ahantu henshi mu mujyi wa Kigali! Moto niyo ifasha kwihuta iyo uri mu rugendo rwihuta. Kumenya aho ugana bifasha umumotari, kuko ahenshi mu mujyi hazwi ku mazina yaho! Umumotari aguca amafaranga mukumvikana.Hariho n’uburyo bwo kubara ibirometero ugenze, akaba aribyo wishura bigendewe ku giciro cyagenwe kuri kirometero. Ntuzibangirwe kwambara ingofero (Casque)!

4. Gutega Taxi Voiture

Gutega imodoka ntoya zizwi nka Taxi Voiture nabyo birafasha mu rugendo hano mu mujyi wa Kigali. Ushaka kujya ahantu wumva ufite umutekano uhagije, ahantu wumva hagendeka, gutega Taxi Voiture biroroshye. Murumvikana ku giciro cy’urugendo bitewe naho ugana. Ubu haje n’uburyo bwo gukoresha akamashini kabara ukishyura bitewe n’ibirometero ugenze bigendewe ku giciro cyagenwe kuri kirometero.

5. Gukoresha ikoranabuhanga

Guhamagara ikinyabiziga kikagusanga aho waba uri hose ukoresheje ikoranabuhanga, apulikasiyo (application) ushyira muri telefone yawe, ni uburyo bufasha mu ngendo mu mujyi wa Kigali haba kuri moto na Taxi Voiture. Ukwiye kumenya gukoresha ubu buryo kuko burizewe.

Kuva tariki ya 29 Ukwakira 2005 isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wa interineti(International Internet Day) kuzirikana abantu bafashije mu kubaka ubu buryo bw’ikoranabuhanga bwa interinete.Ni umunsi utuma abatuye isi cyane abayikoresha ukuntu yahinduye ubuzima bwacu bwa buri munsi.

Interineti ni uburyo bwo kohererezanya ubutumwa bukava kuri mashine imwe bukajya ku yindi. Byatangiye tariki ya 29 Ukwakira 1969, bitagijwe n’umugabo Leonard Kleinrock n’umunyeshuri muri kaminuza muri Leta z’unze ubumwe z’Amerika bagerageza kohererezanya ijambo Login. Ni ibintu byatangiye byanga, ku buryo zimwe mu nyuguti zitabashaga kugera ku wundi. Bivugwako mu bantu b’ingenzi batumye interinete ibaho ari: Leonard Kleinrock, Charley Kline, Bill Duvall na Neil Armstrong na Buzz Aldren.

 

East African Night of Tolerance Festival uyu mwaka wa 2018 yabaye ku nshuro ya karindwi.Ni iserukiramuco ryahuzje ababyinnyi bavuye mu bihugu by’u Rwanda,Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(RDC) n’u Burundi.

Ababyinnyi ku giti cyabo cyangwa itsinda ry’ababyinnyi bo muri ibyo bihugu basusurukije abitabiriye iri serukiramuco ryamaze iminsi ibiri ribera muri Kigali Cultural Village, ku itarki ya 26 na 27 Ukwakira 2018.

Ababyinnyi batojwe n’abatoza babigize umwuga batandukanye bavuye ku migabane y’isi itandukanye harimo Wesley Rubiziza umunyarwanda w’umubyinnyi akaba ariwe washinze Amizero Dance Kompagnie itegura  iri serukiramuco.

Umutoza Catherine Nakawesa (AKA Kasalina) ni  umubyinnyi, umwanditsi w’umugade na Louis Clement da Costa  w’umubyinnyi  wavuye mu Bufaransa.

Ni iserukiramuco ryitabirwa n'abanyarwanda ndetse n'abanyamahanga bakunda ubu buryo bwo kubyina bujimije kandi butanga inyigisho zo mu buzima abantu babaho mu isi. Rituma kandi abantu bishima, bakidagadura, bagasangira ibitekerezo, bakamenyana.

 

 

 

Urugendo Nyobokamana rwo kujya gusura ahantu hatagatifu mu gihugu cya Israheli kuva tariki ya 29/11/2018 - 08/12/2018.  Ni urugendo rw’iminsi  10 rugizwe no Gusenga, Gusura ahantu hatagatifu kandi ruruherekejwe n’umupadiri.

Umuntu wifuza gukora uru rugendo asabWa  kwishyura amadorali ibihumbi bibiri na Magana Inani 2800$ harimo;

Ø       Itike y’indege yo kugenda no kugaruka Kigali-Telaviv-Kigali

 Visa yo kwinjira mu gihugu cya Israheli

 Amacumbi

 Amafunguro ya mugitondo, saa sita na nimugoroba

Imodoka ibatembereza ahantu hatagatifu; Betelehemu, Nazareti, Kana, Yordani, Yeriko, Yeruzaremu, Imva ya Yezu n’ahandi hantu hafite amateka.

Ubwato bubatembereza mu Nyanja  ya Galileya

Ubwato bubatembereza mu Nyanja y’umunyu

Abaguide babigize umwuga

Ni urugendo rwateguwe na Tabor Tours ifite uburambe mu gutegura ingendo ntagatifu zo kujya muri Israheli kuva mu mwaka wa  2009.

Ukeneye kwiyandikisha cyangwa ibindi bisobanura wabaza kuri

Numero˸ 0788 587 100/ 0784 678 799/ 0788 513 168  na Email˸tabordtours@gmail.com

Cyangwa  ukaba wabasanga ku biro byabo kuri Kiriziya ya St Michel mu mujyi mu masaha y’akazi.

Kwiyandikisha bizarangira Tariki ya 31 Ukwakira 2018.

Ni urugendo rw’abantu bose babyifuza mu madini atandukanye.

Mu kiryamo cy’Inzovu I Jali mu Karere ka Gasabo hari ahantu ho gukapinga ku bantu babishaka, bashaka kuruhuka, kuganira. Ni ahantu hafite amateka, ahantu umuntu aba areba imisozi ikikije umujyi wa Kigali. Ni ahantu ho gukorera ubukerarugendo burambye 100%.

1. Ahantu ho kuruhukira

Ni ahantu ho kuruhukira ku bantu babyifuza, ahantu hatuje, hari umwuka mwiza, ahantu  ho gutemberera wenyine, abavandimwe, inshuti cyangwa itsinda ry’abantu. Hari ibyangombwa byibanze birimo;  amahema (Tente) yo kuraramo, intebe zo kwicaraho hanze, Gaz yo gutegura amafunguro atandukanye, n’ibikoresho by’isuku. Buri kwezi habera Siporo rusange abantu barusheho kuruhuka neza kandi bagire umubiri mwiza.

2. Ahantu ho kwigira amateka

Mu Kiryamo cy’Inzovu no ku Nzoga za Rubingo, ni ahantu ndangamateka na ndangamuco, umuntu wahatemberera azabasha kumenya byinshi ku mateka yaho, amateka y’abami bategetse u Rwanda, ibyabaye aho hantu mu nkengero zaho ndetse no mu Rwanda muri rusange. Ni ahantu hazafasha abantu benshi mu kumenya amateka no gusigasira imirage y’abakurambere.

3. Ahantu bakoresha imirasire y’izuba

Mu rwego rwo kwirinda kwangiza ibidukikije, mu gufasha abantu bazajya gukapinga I Jali bazajya bakoresha ingufu zituruka ku mirasire y’izuba. Ingufu ziboneka ku buryo abantu bazajya baryama ahantu habona.

4. Ahantu hateza imbere abaturage bahaturiye

Mu guteza imbere ubukerarugendo burambye, iyi camp site iteza imbere abaturage bahaturiye ku buryo babona aho bagurisha ibyo bejeje, abandi bazahabona akazi. Abahatembereye bazajya bahaha ibintu bituruka muri ako gace n’ibindi byinshi bikorwa n’abaturage.

5. Ahantu bita ku bidukikije

Jali ni umwe mu misozi ikikije Kigali, ni ahantu hari imisozi iriho ibidukikije birimo amashyamba n’imigezi. Abantu bazajya baruhukira aha hantu bazabasha kubungabunga ibidukikije, birinde kujugunya imyanda aho babonye kandi bamenye byinshi ku mashyamba akikije uyu musozi. Umuntu azabasha kubona inzu ya Kinyarwanda yubakishije ibyatsi, inzu za kera abanyarwanda bubakaga, umuntu akareba ubumenyi abakera babaga bafite mu kubaka.

 

Mu mwaka wa 1510, Umwami Ruganzu Ndoli ubwo yari mu rugamba rwo gucungura u Rwanda ngo arugarure mu maboko y’abami b’abanyarwanda.Yagiye atera ahantu hatandukanye akica abahinza bari baragiye bahigarurira.

Dore ibintu 10 ukwiriye kumenya ku Nzoga za Rubingo:

1. Urutare ruriho ahantu banyweraga inzoga

2. Ni ahantu ha kabiri umwami yazunguye abari barigabije igihugu

3. Ni ahantu umwami yigize umuhinzi abasha kuhatsinda umuhinza Rubingo

4. Urutare rugaragaraho  amajanja y’imbwa n’icumu bya Ruganzu

5. Urutare umwami Ruganzu yarigitiyeho.

6. Hafi yaho hari ahantu hitwa mu Kiryamo cy’Inzovu, ariho umwami yaryame hakika ubwo yaraje kwica Rubingo.

7. Umuhinza Rubingo yari umunyoro wari warigaruriye ako gace

8. Inzoga za Rubingo zari mu Buriza bw’u Rwanda

9. Inzoga zabiraga muri urwo rutare

10. Inzoga za Rubingo zibarizwa mu murenge wa Jali, akarere ka Gasabo. Ni mu mpinga y’umusozi uba ureba Kigali yose.

.

 

 

Tariki ya 14 Ukwakira 2018,mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo hatangijwe siporo yo kuzamuka imisozi mu mujyi wa Kigali, yatangiye bazamuka umusozi wa Jali. Ni siporo izajya iba rimwe mu kwezi.

Ni siporo yabereye ahantu hafite amateka hazwi nko ku Nzoga za Rubingo, ahantu umwami Ruganzu yatsindiye umuhinza w’umunyoro Rubingo, kuko yari yarigaruriye ako gace ku Buriza. Umwami yari mu gikorwa cyo gucungura u Rwanda  rwari rwarigaruriwe n’abanyamahanga. Ruganzu yigize umuhinzi maze abasha kwegera Rubingo aho yari yicaye amukubita isuka.

Ku nzoga za Rubingo,harangwa n’urutare runini ruriho ibimenyetso bigaragaza aho  bashyiraga imiheha bakanywa kuri izo nzoga hagaragara kandi amajanja y’imbwa n’icumu bya Ruganzu.

Ni igikorwa cyateguwe na Komisiyo y’Igihugu Ikorana na Unesco, Itsinda ry’Urubyiruko Ruganzu n’Ibisumizi cyitabirwa n’abantu basanzwe bakora Siporo mu mujyi wa Kigali, abakunda siporo yo mu misozi (Sport de Montagne), gishyigikirwa na Karere ka Gasabo, umujyi wa Kigali, RDB na ICOMOS Rwanda n'abandi baterankunga batandukanye.

Mu gutanginza iki gikorwa abayobozi bose bagaragaje ibyiza bya Siporo mu buzima ndetse no kubungabunga amateka ndangamuco na ndangamateka. Bemeza ko ari igikorwa cyiza kizajya gifasha abana, urubyiruko ndetse n’abakuze  kumenya amateka y’ahantu hatandukanye mu gihugu no kuhasigasira kandi bigateza imbere ubukerarugendo.

Baciriwe umugani ugira uti: “Utaganiriye na se, nta menya icyo sekuru yasize avuze”

Tariki ya 1 Ukwakira 2018: hasohotse filimi y’uruhererekane ivuga ku Ijambo ry’Imana, ni filimi y’umuvugabutumwa Pastor Gashabizi Jean Paul Dominique wahisemo uburyo bwo kugeza ijambo ry’Imana ku bantu abinyujije mu mashusho.

Filimi Umurengezi yatekerejwe maze yandikwa na Pastor Gashabizi Jean Paul Dominique, ni filimi imara iminota 15, itanga ubutumwa bwa kimuntu, gushishikariza abantu kugira umutima w’imbabazi n’urukundo. Filimi igaragaza ukuntu umugabo yavuye mu rugo agiye kuvuga ubutumwa,mu rugendo yahuye n’abambuzi baramwambura bamusiga ari intere, abantu benshi bamunyuzeho baramwirengagiza ariko haboneka umutabazi.

Ni filimi yakinkwe n’abakinnyi harimo Muzehe Hassan na Ntakirutimana Edison bazwi muri filimi za Kinyarwanda. Amashusho  n’amajyi byafashwe na Eddy Ruta Christian na DJ Peter, iterwa inkunga na  Focus Studio ikorera I Rwamagana.

Pastor Gashabizi afite n’izindi mpano zitandukanye zirimo kuririmba mu jyana ya Rap mu ndirimbo ziha Imana icyubahiro, akaba afite n’impano mugukora ibintu by’ubugeni.

Ubu iyi filimi wabasha kuyireba kuri Youtube.

Kuva Tariki ya 30 Nzeri- 14 Ukwakira 2018, Muri Kigali Cultural Village hari kubera Impurika ry’amafoto y’abanyabugeni bagera kuri 16 bo mu nzego zitandukanye harimo; ab’imyenda, abashushanya, abubatsi, abafotora, batandukanye bo mu Rwanda no mu Ntara ya Rhineland-Palatinate yo mu Budage.

Ni impurika rigaragaza intara ya Rhineland Palatinate aho iherereye, ibikorwa bikorerwa muri iyo ntara, abakozi batandukanye bakunda umwuga bakora, harimo abubatsi, abatetsi,ba Kanyamashyamba, ababyinnyi, abayobora ingoro ndangamurage, abashinzwe umutekano…hari kandi n’aba Rwiyemezamirimo bahakorera mu nzego zitandukanye kandi babikunda.

Mu Rwanda, harimo ba Rwiyemezamirimo b’uburubyiruko bihangiye imirimo mu nzego zitandukanye cyane cyane abakora imyenda, inkweto  n’ibigendana nayo harimo kandi n'abashushanya, abafotora,akakora filimi n'ibindi.

Ni igitekerezo cyaje mu rwego rwo gutegura urugendo rwa Minister President of Rhineland-Palatine yarimo gutegura kuza mu Rwanda kureba ibikorwa by’umubano umaze imyaka 34 hagati y’igihugu cy’u Rwanda n’Intara ya Rhineland-Palatine yo mu Budage.

Ni imurika ry’amafoto yafashwe n’umudage KATHARINA Dubno n’umunyarwanda Chris Schwagga ukorera I Kigali.

Kureba iri mpurika ry’amafoto ni Ubuntu.

Page 11 of 36

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd