Kuva mu mwaka wa 1980, Ishami ry’umuryango W’Abibumbye ryita k’Ubukerarugendo(UNWTO) ryemejeko Tariki ya 27 Nzeri buri mwaka uzajya uba ari Umunsi Mpuzamahanga w’Uburarugendo ku Isi (World Tourism Day).

Mu 1970 kuri iyo tariki nibwo uyu munsi wemejwe mu nama ya UNWTO. Mu kwemeza iki cyemezo byabaye nko  kuzamura urwego rw’ubukerarugendo ku isi hose.

Intego z’uyu munsi ni ukumenyekanisha akamaro k’ubukerarugendo mu mibereho yabatuye isi, mu kwerekana uko bugira akamaro mu buzima bwa buri munsi, umuco, politike, ubukungu bw’abatuye isi yose.

Ni umunsi ugenda wizihizwa ku rwego rwa UNWTO kuri buri mugabane, bikagenda bisimburana; Ingero: 2006 (Uburayi), 2007 (Aziya y’Amajyepfo), 2008 (Amerika),2009( Afurika),2011 (Uburasirazuba bwo Hagati).

Nyakwigendera Ignatius Amaduwa Atigbi UmunyaNigeriya niwe watanze igitekerezo cyo kwizihiza Umunsi  Mpuzamahanga w’Ubukerarugendo ku isi buri mwaka Tariki ya 27 Nzeri, hemejwe ubwitage bwe mu 2009.

Ibara riranga Umunsi Mpuzamahanga w’Ubukerarugendo  ku isi ni Ubururu.

Beijing Resto & Hotel ni ahantu bakira abantu benshi , bashaka kwicara ku meza amwe manini, icyarimwe bagasangira, baganira bugurana ibitekerezo. Ni ahantu bafite ubushobozi bwo kwakira abantu bakorana, inshuti, umuryango n’abandi bose bakicara bakisanzura.

Beijing Resto & Hotel itegura amafunguro yo mu gihugu cy’Ubushinwa, akaba ari amafunguro ategurwa n’abahanga babigize umwuga mugutegura amoko y’amafunguro atandukanye  akomoka muri icyo gihugu, amafunguro yuzuye intungamubiri kandi aza ashyushye.

Beijing Resto & Hotel iherereye mu Kiyovu haruguru y’inyubako za Twin Tower(RSSB) ku muhanda KN 150 St ahantu hatuje, hari umutekano kandi hafi y’umujyi rwagati.

Ushaka gusaba ko bakubikikira umwanya/ Reservation wahamagara kuri 0783 000 579.

 

 

Abami b’Umushumi ni abami bategetse u Rwanda ariko hatazwi neza amateka yabo, yaba ay’ibisekuru byabo, yaba ibyakozwe ku ngoma zabo n’ibindi. Ku buryo usanga n’igihe bategekeye ari ugucishiriza.

Abami b’Umushumi bakomoka kuri Gihanga, se wa Gihanga Kazi, yari ikimanuka. Nk’uko ubushakashatsi bwakozwe bubigaragaza, kubita abami b’umushumi bituruku ku buryo bakuturanyije (barwanye inkundura) mu kurema igihugu cy’u Rwanda bahereye ku kantu gato.

Iyo usesenguye usanga neza , usanga aba bami bariziritse umushumi cyangwa se umukanda bivuga ko byabagoye cyangwa se byabaruhije kurema u Rwanda bityo bakurizaho kwita Abami b’Umushumi.

Dore Abami b’Umushumi n’Abagabekazi babo :

1. Gihanga Ngomijana +  Nyiragihanga Nyirarukangaga (Umugabekazi wakomokaga mu Zigaba)

2.Kanyarwanda Gahima +Nyirakanyarwanda Nyamususa (Umugabekazi wakomokaga mu Singa)

3. Yuhi Musindi +Nyirayuhi Nyamata (Umugabekazi wakomoka wakomokaga mu Singa)

4. Rukuge +Nyirarukuge (Umugabekazi  Nyirankindi (Umugabekazi  wakomokaga mu Singa)

5. Nyarume +Nyiranyarume +Nyirashyoza (Umugabekazi wakomokaga  mu  Singa)

6. Rumeza + Nyirarumeza Kirezi (Umugabekazi wakomokaga mu Singa)

7. Rubanda +Nyirarubanda Nkundwa (Umugabekazi wakomokaga mu Singa)

8. Ndahiro Ruyange +Nyirandahiro Cyizigira (Umugabekazi wakomokaga mu Singa)

9. Ndoba Samembe + Nyirandoba Monde (Umugabekazi wakomokaga mu Singa)

10. Nsoro Samukondo +Nyiransoro Magondo ( Umugabekazi wakomokaga mu Singa)

 

Byavuye mu gitabo “Imizi y’u Rwanda, Amateka y’u Rwanda kuva mu wa 300 kugeza mu w’1900”.

Komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO y’u Rwanda  izwi nka Rwanda National Commission  for UNESCO/CNRU,  ku cyicaro cyayo ku Kimironko ifite isomero abantu bashobora kugana. Isomero rifite ibitabo biri mu ndimi zitandukanye nk’ikinyarwanda, igifaransa n’icyongereza.

Ni isomero ryashinzwe mu 1975, ririmo ibitabo bitandukanye bifasha abantu kongera ubumenyi, gukora ubushashatsi, abanditsi, abakunda gusoma, abatembereye muri ibyo bice bashaka kuba basoma barigana, abashaka gusoma ibinyamakuru n’ abashaka ahantu hatuje ho kwandikira.

Ibitabo bivuga kuri UNESCO

Mu bitabo byibanze biba muri iri somero ni ibitabo bivuga  ku mahame y’Umuryango w’Abibumbye ryita  k’Ubumenyi, Ikoranabuhana, Ubushakashatsi n’ Umuco   (UNESCO), usangamo ibitabo bitandukanye bivuga ku bikorwa bya UNESCO, Raporo z’imyaka itandukanye, ibitabo byerekeranya n’ubumenyi (Imibare, ubutabire, ubugege,…), iby’ ikorababuhanga bikoreshwa mu nyigisho mu mashuri atandukanye, ibivuga ku mirage yo ku isi n’ibindi bivuga ku mibereho y’abatuye isi, Itangazamakuru n’ubwisanzure bw’itanganzamakuru muri rusange, amateka  n’umuco byo hirya no hino ku isi.

Ibinyamakuru

Ahantu haboneka ibinyamakuru bigisohoka, ndetse nibyasohotse mbere, ibinyamakuru bikomeye mu Rwanda nk’Imvaho Nshya, The NewTimes, The East African, Jeune Afrique kandi kubisoma akaba ari ubuntu.

Ibitabo bivuga ku Rwanda

Ibitabo by’Amateka y’u Rwanda, umuco, Raporo zitandukanye, iby’ubushakashatsi bwakozwe ku mibereho y’abanyarwanda, Ibidukikije, uburezi, ikoranabuhanga, umuco, ubuzima, iterambere, politike n’ibindi.

Ibitabo bisanzwe

Ni isomero rifite ibitabo bisanzwe abantu basoma iby’urukundo, imibereho y’abantu, kwiteza imbere, kwihangira imirimo, iby’ubukerarugendo, indimi, siporo, imibanire y’abantu, iby’ubushakashatsi bw’abantu ku giti cyabo n’ibindi.

Kugana iri somero ni ubuntu ku muntu wese, haboneka WIFI y’ubuntu! Bakora kuva Kuwa Mbere –Kugeza kuwa Gatanu (8Am-5Pm).

Ni isomero rikorera ku cyicaro cy’iyi komisiyo, iruhande rw’inyubako za KIE, munsi y’inzu REB ikoreramo, haruguru ya WDA.

Abami b’ibitekerezo ni abami 22 bazwi neza igihe bategekeye n’ibyabaye ku ngoma zabo. Batangirira kuri Ruganzu I Bwimba(1312) bagaherukira kuri Kigeli V Ndahindurwa(1960). Ni ukuvugako bayoboye u Rwanda imyaka isaga 648.

Bakaba barabisikanaga gutya mu Mazina: Cyilima-Kigeli-Mibambwe -Yuhi-Mutara-Kigeli-Mibambwe-Yuhi-Cyilima- Kigeli-Mibambwe-Yuhi-Cyilima

Dore itonde ry’Abami b’ibitekerezo n’Abagabekazi babo:

1. Ruganzu Bwimba+Nyiraruganzu Nyakanga(Umugabekazi wakomokaha mu Ega)

2. Cyilima Rugwe+Nyiracyilima Nyakiyaga (Umugabekazi wakomokaga mu Singa)

3. Kigeli Mukobanya+Nyirakigeli Nyankuge (Umugabekazi wakomokaga mu Bakono)

4. Mibambwe Mutabazi Sekarongoro +Nyiramibambwe Nyabadaha( Umugabekazi wakomokaga mu Ega)

5.Yuhi Gahima+Nyirayuhi Matama(Umugabekazi wakomokaga mu Bakono)

6. Ndahiro Cyamatare +Nyirandahiro Nyirangabo(Umugabekazi wakomokaga mu Ega)

7. Ruganzu Ndoli +Nyiraruganzu Nyirarumaga(Umugabekazi wakomokaga mu Ega)

8.Mutara Semugeshi+ Nyiramuvugo Nyirakabogo (Umugabekazi wakomokaga mu Singa)

9. Kigeli Nyamuheshera +Nyirakigeli Ncenderi (Umugabekazi wakomokaga mu Ega)

10. Mibambwe Mutabazi Gisanura + Nyiramibambwe Nyabuhoro (Umugabekazi wakomokaga mu Ega)

11. Yuhi Mazimpaka +Nyirayuhi Nyamurembo (Umugabekazi wakomokaga mu Ega)

12. Karemera Rwaka +Nyirakaremera Rukoni (Umugabekazi wakomokaga mu Bakono)

13. Cyilima Rujugira + Nyiracyilima Kirongoro (Umugabekazi wakomokaga mu Baha)

14. Kigeli Ndabarasa +Nyirakigeli Rwesero (Umugabekazi wakomokaga mu Baha)

15. Mibamwe Sentabyo +Nyiramibambwe Nyiratamba (Umugabekazi wakomokaga mu Ega)

16. Yuhi Gahindiro +Nyirayuhi Nyiratunga (Umugabekazi wakomokaga mu Ega)

17. Mutara Rwogera +Nyiramuvugo Nyiramongi (Umugabekazi wakomokaga mu Ega)

18. Kigeli Rwabugili +Nyirakigeli Murorunkwere (Umugabekazi wakomokaga mu Bakono)

19. Mibambwe Rutalindwa +Nyiramibambwe Kanjogera (Umugabekazi wakomokaga mu Ega)

20. Yuhi Musinga+ Nyirayuhi Kanjogera (Umugabekazi wakomokaga mu Ega)

21. Mutara Rudahigwa +Nyiramuvugo  Kankazi (Umugabekazi wakomokaga mu Ega)

22. Kigeli Ndahindurwa +Nyirakigeli Mukashema (Umugabekazi wakomokaga mu Ega).

 

Byavuye mu gitabo “Imizi y’u Rwanda, Amateka y’u Rwanda kuva mu wa 300 kugeza mu w’1900”.

Ifoto:internet

 

Urugendo Nyobokamana rwo kujya gusura ahantu hatagatifu mu gihugu cya Israheli kuva tariki ya 29/11/2018 - 08/12/2018.  Ni urugendo rw’iminsi  10 rugizwe no Gusenga, Gusura ahantu hatagatifu kandi ruruherekejwe n’umupadiri.

Umuntu wifuza gukora uru rugendo asabWa  kwishyura amadorali ibihumbi Bibiri na Magana Inani 2800$ harimo;

  Itike y’indege yo kugenda no kugaruka Kigali-Telaviv-Kigali

  Visa yo kwinjira mu gihugu cya Israheli

  Amacumbi

  Amafunguro ya mugitondo, saa sita na nimugoroba

  Imodoka ibatembereza ahantu hatagatifu; Betelehemu, Nazareti, Kana, Yordani, Yeriko, Yeruzaremu, Imva ya Yezu n’ahandi hantu hafite amateka

  Ubwato bubatembereza mu Nyanja  ya Galileya

  Ubwato bubatembereza mu Nyanja y’umunyu

  Abaguide babigize umwuga

Ni urugendo rwateguwe na Tabor Tours ifite uburambe mu gutegura ingendo ntagatifu zo kujya muri Israheli kuva mu mwaka wa  2009.

Ukeneye kwiyandikisha cyangwa ibindi bisobanura wabaza kuri

Numero˸ 0788 587 100/ 0784 678 799/ 0788 513 168  na Email˸tabordtours@gmail.com

Cyangwa  ukaba wabasanga ku biro byabo kuri Kiriziya ya St Michel mu mujyi mu masaha y’akazi.

Kwiyandikisha bizarangira Tariki ya 31 Ukwakira 2018.          

Ni urugendo rw’abantu bose babyifuza mu madini atandukanye.

 

 

Ø 

Tariki ya 7 Nzeri 2018  mu Kinigi mu Karere ka Musanze habereye ibirori byo kwita amazina abana b’ingagi 23 bo mu miryango itandukanye yazo.

 Ni amazina yiswe abana b’ingagi n’abantu batandukanye bavuye mu nzego zitandukanye ndetse no ku migabane itandukanye y’isi. Ni ibirori byitabiriwe na Minisitiri w’intebe Ngirente Eduard wari umushyitsi mukuru.

Dore ayo mazina˸

1. Dr Noeline Raondry Rakotoarisa (UNESCO)yise izina Imbaga umwana w’ingagi wo mu muryango w’ Igisha.

2. Mr Peter Riedel  yise izina Umusaruro umwana w’ingagi wo mu muryango wa Musirikare.

3. Mr.Rao Hongwe (Ambasaderi w’Igihugu cy’Ubushinwa mu Rwanda) i yise izina Uburumbuke umwana w’ingagi wo mu muryango  w’Igisha. Kandi ya yihaye na kabyiniriro ka "旺旺 "Wangwang".

4. H.E  Peter H.Vrooman (Ambasaderi wa Leta zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda)  yise izina Intarutwa umwana w’ingagi wo mu muryango wa Susa.

5. Sheikh Dr Abdulaziz Bin Ali Bin Rachid Al Nuaimi (a.k.a Green Sheikh) yise izina Nayombi umwana w’ingagi wo mu muryango  w’Agashya.

6. Mr. Michael Wale yise izina Paradizo umwana w’ingagi wo mu muryango wa Muhoza.

7. Mr. Masiyiwa Strive yise izina Ishusho umwana w’ingagi wo mu muryango wa Kwitonda.

8. Mr. Adrian Gardiner Mantis Group yise izina Irebero umwana w’ingagi wo mu muryango wa Musirikare.

9. Mr.Samba Bathily yise izina Ineza umwana w’ingagi wo mu muryango w’Igisha.

10. Mrs. Graca Machel yise isina Urugori umwana w’ingagi wo mu muryango wa Kwitonda.

11. Itsinda rya Mafikizolo ryo muri Afurika y’Epfo Theo Kgosinkwe na Nhlanhla Nciza bise izina Icyiza umwana w’ingagi wo mu muryango w’ Agashya.

12. Mr. dou Gallo Fall yise izina Kwiyongera umwana w’ingagi wo mu muryango wa Musirikare.

13.  Ms. Josette Sheeran yise izina Umuryango umwana w’ingagi wo mu muryango wa Pablo.

14. Abanyamakuru Mr. Xinyu Zhang na Ms. Hong Liang bo mu bushimwa bise izina Urugero umwana w’ingagi wo mu muryango w’ Igisha.

15.  Mr. Hugh Fearnley-Whittingstall yise izina Amatungo Umwana w’ingagi wo mu muryango wa  Hirwa.

16. Ms. Alexa Gray yise izina Kunesha umwana w’ingagi wo mu muryango w’ Isimbi.

17. H.E Olusegun Obasanjo yise izina Aremu Ingirakamaro umwana wo mu muryango wa  Musirikare.

18. Mr. Michael O’Brien-Onyeka yise izina Umuseke umwana w’ingagi wo mu muryango Isimbi.

19. Ms. Alezandra Virina Scott yise izina Izahabu umwana w’ingagi wo mu muryango w’Isimbi.

20. Mr. Laureano Bisan Etamé-Mayer yise izina Ikipe umwana w’ingagi wo mu muryango wa Kwitonda.

21. Ms. Judith Kakuze yise izina Indakemwa umwana w’ingagi wo mu muryango w’ Amahoro.

22. Ms. Jeannette Uwiragiye yise izina Irebe umwana w’ingagi wo mu muryango w’Igisha.

23. Mr. Thomas Krulis yise izina Ruhire umwana w’ingagi wo mu muryango wa Sabyinyo.

Mu buzima bwa muntu abantu bigira bandi, ku bintu byiza baba baragezeho, baba barakoze. abantu baba barabaye intangarugero aho dutuye, mu gihugu ,mu mugabane ndetse no kw’isi hose ukumva ufite amatsiko yo kumenya ukuntu ibyo bintu baba barabikoze cyangwa bakibikora.

Mu Rwanda, gutegura urugendoshuri mu ruganda rwa enterprise Urwibutso biri mu bintu byiza cyane, byo kwigira ku munyarwanda rwiyemezamirirmo Sina Gerard. Ni urugendo rufite akamaro kanini  ku bantu bakiri bato, ababyiruka ndetse n’abakuze baba ari abifuza kugira ibintu bakora byabateza imbere,abashaka kumenya ibyo bazi ku ruganda aho biva, abanyeshuri bashaka kugira ubumenyi mu masomo atandukanye , ndetse n’abashaka kumenya amateka y’uko umuntu atangira akagera kuri byinshi.

Dore impamvu ukwiriye gukora urugenshoshuri muri Entreprise Urwibutso:

1.Kumenya gutangirira hasi

Entreprise Urwibutso yatangijwe na Rwiyemezamiriamo Sina Gerard m, ariko mbere y’uko atangiza entreprise, yatangiye akora ubucuruzi buhoro buhoro, kuva mu busore bwe, afungura iduka ryacuruzaga ibintu bitandukanye amasabune,amazi, ubunyobwa, umunyu, inzoga. Mu bicuruzwa byatangije uruganda harimo amandazi, ariho havutse Urwibutso, imitobe y’amatunda yavuyemo Agashya.  Nyuma agenda azamuka kugeza ubwo abashije gushinga  urwo ruganda rukora ibintu byinshi.

2.Gusura ibikorwa by’ubuhinzi

Entreprise Urwibutso ibikorwa byayo byinshi byibanda ku buhinzi, nk’uko igihugu cyacu abaturage benshi bakora ibikorwa by’ubuhinzi. Mu bikorwa by’ubuhinzi bakora harimo ubw’imizabibu, Pomme, insina, amatunda, macadamia (zivamo amavuta),Inkeri, inanasi .Ubuhinzi bw’ibijumba n'uruzenda,

3. Gusura ibikorwa by’ubworozi

Entreprise Urwibutso ifite ibikorwa by’ubworozi kuva ku matungo magufi arimo inkoko, imbata, ingurube, ihene, intama, kugeza ku matungo marermare arimo inka, indogobe. Ni ubworozi bw’intangarugero butanga umusaruro ukoreshwa mu ruganda.Haboneka kandi n’imbwa zirinda umutekano.

4.Gusura ibikorwa biteza imbere abaturage

Mu rugendoshuri mu ruganda rwa Entreprise Urwibutso ubasha kubona ukuntu ibikorwa by’uruganda bifasha abaturage baturiye hafi ya Entreprise Urwibutso ndetse n’abandi bari mu turere tuhegereye babona aho bagurishiriza umusaruro w’ibihigwa byabo. Kuko nk’uruganda rukenera ibintu byinshi buri munsi kandi rugatanga n’akazi kuri benshi ari abaturiye uruganda ndetse n’abava hirya no hino mu karere no mu gihugu.

5.Gutemberezwa mu ruganda rwa Entreprise urwibutso

Mu rugendoshuri umuntu akorera muri Entreprise Urwibutso umuntu abasha gusura inganda zitandukanye zikora ibintu birimo amazi (Akandi), imitobe (Agashya), ibisuguti (Akarabo), Urusenda( Akabanga), amafu(Akanozo) atandukanye arimo ay’amasaka,ibigori,ingano. Gutuganya ibiva ku nyamaswa nk’inyama n’amata (Akera) n’ibindi byinshi bitandukanye.

6.Guteza imbere aho umuntu avuka

 Rwiyemezamirrmo Sina Gerard we yaharaniye guteza imbere aho avuka. Ni benshi mu baba batangiriye gukorera ahantu bahitamo kujya gukorera ahandi, bumva ko ariho bizagenda neza. Rwiyemezamirimo Sina yakoze ibikorwa bitandukanye birirmo guteza imbere agacentre yatangiriyeho ubucuruzi bwe.Aho avuka ku musozi wa Tare muri Rulindo, abatuye mu nkengero zaho ndetse bigera kubanyarwanda bose. Amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye yashinzwe na Foundation Sina Gerard. Amazi meza yagiye ageza ku baturage ndetse no kugabira inka abatandukanye. Imihanda ituma abaturage babasha kugenderana.

7.Gusura Ibikorwa by’ubukerarugendo

Mu bikorwa byo kumenyekanisha agace ka Nyirangarama,Entreprise Urwibutso ifite ibikorwa b’ubukerarugendo umuntu ashobora gusura, umuntu akaruhuka,harimo Gukora ubukerarugendo aho aho hantu, kuzamuka imisozi, Gusura urutare ruvaho amazi y’Akandi, kandi wabasha no gucampinga (camping) mu mpinga y’umusozi wa Tare.

Itorero Urwibutso ritaramira abatembereye,abanyura abari ku cyicaro gikuru buri weekend rikabasusurutsa mu mbyino za Kinyarwanda ndetse n'imikino ngororagingo yerekanwa n' urubyiruko rw’Abacrobat.

8. Gusura ingoro y’ibikorwa by’Uruganda rwa Entreprise Urwibutso

Mu rwego rwo gusigasira ibyo umuntu yagezeho, gufasha abandi bazaza kumenya ibyo bikorwa, Entreprise Urwibutso yashyizeho ingoro ndangabikorwa igaragaza ibyo bikorwa. Igizwe n’amafoto uruganda rugitangira, abashyitsi bakomeye, ibihembo ndetse n’ibikoresho byakoreshejwe uruganda rugitandira n’ibindi byose bisobanura gahunda afite.

 

Beijing Resto & Hotel ifite amacumbi meza ku bantu bashaka gucumbika hafi yo mu mujyi, ahantu hari umutekano uhagije. Ni amacumbi ahendutse,  50$ ku ijoro rimwe, ukabona icyumba kirimo amazi ashyushye, Television zifite amashene atandukanye kandi harimo n’ifunguro rya mugitondo.

Beijing Resto & Hotel ni ahantu hamenyerewe mu gutegura amafunguro yo mu bushinwa. Ni ahantu hari abatetsi babigize umwuga kandi batanga serivisi nziza, bakora iminsi yose, kuva 10 Am.

Beijing Resto & Hotel iherereye mu mujyi wa Kigali, haruguru ya Feux Rouge zo kuri RSSB(Twins House),ku muhanda KN 150 St

Musenyeri Alexis Kagame ari mu bantu bazwi mu Rwanda kubera ibikorwa yakoze haba mu buzima bwe bwo kwiyegurira Imana, mu bushakashatsi, kwigisha abanyarwanda, inyandiko nyinshi yasohoye ndetse n’ibindi byinshi yagiye akora mu rwego rwo kubaka igihugu cy’u Rwanda na Afurika.

Mgr Alexis Kagame yari uwihayimana, umwarimu, umunyamateka, umushakashatsi, umwanditsi, Umusizi, Umuririmbyi, umuhanga mu gutekereza.

Dore ibintu 30 wamenya kuri Musenyeri Alexis Kagame:

1. Alexis Kagame yavutse Tariki ya 15 Gicurasi 1912 I Kiyanza mu Buliza (Rulindo y’ubu)

2. Alexis Kagame yavutse ku ngoma y’Umwami Yuhi V Musinga

3. Alexis Kagame yari uwo muryango w’Ibwami

4. Alexis Kagame, ku myaka 13 y’amavuko yatangiye amashuri abanza mu ishuri rya Leta Mbiligi Gatorika Ruhengeri (1925).

5. Kagame yabatirijwe i Rwaza na Padiri Desbrosses, yitwa Alexis.

6. Alexis Kagame yagiye mu ishuri rya Seminari Ntoya ya Kabgayi (1929-1933), ahakomereza Seminari Nkuru kugeza yimukiye mu Nyakibanda(1936).

7. Mu 1941-1950, Alexis Kagame yakoze mu bwanditsi bw’ikinyamakuru Kinyamateka

8. Mu mwaka 1941, Alexis Kagame yahawe ubupadiri

9. Mu mwaka 1943, Alexis Kagame yanditse igitabo cye cya mbere”Inganji Karinga”

10. Alexis Kagame yakoze ubushakashatsi ku mateka, Imivugire n’imyandikire y’Ikinyarwanda.

11. Alexis Kagame yakoze ubushakashatsi ku mitegekere ya cyami ndetse na nyuma y’ubukoroni.

12. Alexis Kagame yakoze ubushakashatsi muri Kaminuza ya Mutagatifu Gregoire I Roma, ahavana impamyabushobozi y’ikirenga muri Filozofiya.

13. Mu mwaka1950, Alexis Kagame yabaye umwirabura wa mbere ubaye umunyamuryango w’Ikigo cya Institut Royal Colonial Belge (kera kitwaga Academie Royale des Sciences d’Outre-Mer).

14.  Mu mwaka 1956, Alexis Kagame yanditse igitabo”La Philosophie Bandu-Rwandaise de l’être ndetse n’ibindi byinshi byagikurikiye biri mu rurimi rw’igifaransa.

15. Mu mwaka 1958, Alexis Kagame yagarutse mu gihugu aba mwarimu wa Tewolojiya muri Seminari.

16. Alexis Kagame ari mubafashije guhindura Bibiliya Ntagatifu mu Kinyarwanda.

17. Alexis Kagame yatorewe kujya mu nteko y’abantu b’impuguke mu nama y’u Burayi (Membre du Groupe des Experts Indépendants auprès du Conseil de l’Europe).

18. Mu mwaka 1963, Alexis Kagame yagiye kwigisha muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ubwo yashingwaga.

19. Alexis Kagame yabaye mwarimu w’Umushyitsi w’Amateka ya Afurika y’Iburasirazuba no hagati I Lubumbashi (Zaire ariyo RDC y’ubu)

20. Alexis Kagame yabaye inshuti y’umwami Mutara III Rudahigwa

21. Mu mwaka wa 1956, Alexis Kagame yabaye mu Nama y’ubuyobozi bwa Rwanda-Urundi kugeza bibonye ubwigenge.

22. Alexis Kagame yanditse inyandiko, akora ubushakashatsi bwinshi ariko ntiyabishyira ahagaragara kubera Kiliziya Gatolika n’Abakoroni batabyemeraga.

23. Mu mwaka 1971, yagiye gutura i Kansi, anigisha Umuco n’Ubuhanga bya Afurika muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda.

24. Mu mwaka 1969-1972, Alexis Kagame yari umuyobozi mukuru wa Seminari Ntoya ya Kansi

25. Mu mwaka 1972,Alexis Kagame yanditse igitabo cya mbere cy’Amateka y’u Rwanda, Un Abrégé de l’Ethno-Histoire du Rwanda.

26. Tariki ya 5 Nyakanga 1979, Alexis Kagame yahawe impeta y’ishimwe na Leta, agirwa Officier de l’Ordre National des Grands Lacs.

27. Mu mwaka 1980, Alexis Kagame yagizwe igisonga cya Musenyeri muri Diyosezi ya Butare

28.Tariki ya 4 Nyakanga 1981, Papa Yohani Pawulo wa II yamugize Musenyeri w’’icyubahiro.

29. Tariki ya 2 Ukuboza 1981, Musenyeri Alexis Kagame yitabye Imana aguye I Nairobi (Kenya). Musenyeri yitabye imana afite imyaka 69.

30. Tariki ya 3 Nzeri 2014, Inteko Nyarwanda n’Ururimi n’Umuco yamuhaye igihembo cya Akademi, mu rwego rwo kumushimira ku bikorwa by’Ubudashyikirwa mu kubungabunga ubusugire n’iterambere ry’Ururimi n’umuco by’u Rwanda

Imvano: Imbuga zitandukanye n’ibitabo bye.

Page 12 of 36

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd