Mu buzima ni byiza gufata umwanya umuntu akaruhuka,akagira ahantu atemberera,ushobora kugenda uri wenyine, uri kumwe n’umuryango, inshuti, abo mukorana, musengana, mwigana  cyangwa abo muturanye ndetse n’abo muri kumbuga nkoranyambaga zimwe.

Ni byiza kumenya gutembera hamwe n’abandi kuko biragufasha mu buzima, bizagufasha kumenya kubana n’abandi mu bihe bitandukanye.

1. Kwimenya

Mu buzima ni byiza kwimenya,mbere yo gukora urugendo hamwe n’abandi ni byiza kubanza kwimenya, ukamenya imyitwarire yawe, ukamenya amakosa abantu baba bakuziho, ukareba ko wayakosora, ukamenya ibyo wanga nibyo ukunda ku buryo bitazakubangamira uri hamwe n’abandi.

2. Kufata icyemezo wenyine

Guhitamo  kujyana n’abandi ni icyemezo gifatwa n’umuntu ku giti cye, ukabanza kureba ntimba ufite umwanya, ukareba impamvu y’urwo rugendo n’ibindi byose ubona uzungukiramo. Igihe wumva unaniwe ukaba waruhuka utagendeye mu kigare.

3. Kugabanyiririzwa ibiciro

Ibyiza byo gutembera muri itsinda mugabanyirizwa ibiciro, haba ari mu rugendo, uko muzatega imodoka, aho muzashaka amacumbi, n’aho muzajya mujya kurira. Abantu bakira abantu bishimira kwakira abantu baje ari itsinda.

Urugero: Kugura tike y’indege muri itsinda mugabanyirizwa ku biciro byari bisanzwe. Kugura itike z’imodoka muri benshi hari igihe babaha n’iy’ubuntu!

4. Guhitamo ahantu ho gutemberera hazabashimisha

Gutembera muri itsinda ni byiza guhitamo ahantu hazabashimisha mwese mu kumva murahemeje, ahantu muzabona ibyo mushaka, ahantu buri wese azishimira. Guteganya uko muzajya aho hantu mwese ni ibintu byiza cyane.

5. Kumva abandi

Gufata icyemezo cyo kujyana n’abandi, ntabwo ari ukujya kubaha amategeko. Abantu mu itsinda baba batandukanye, buri wese afite ibitekerezo bye, afite icyo ashaka gukora. Gutembera mu itsinda bifasha mu buzima kumva abandi gutega amatwi ukumva ibitekerezo by’abandi kandi n’abandi bakakumva. Ni byiza kwirinda gushyira ibyiyumviro byawe imbere mu itsinda, bisaba kumva icyo abandi babivugaho.

 Urugero: Nimba ari ugusohokera muri Restaurant iteka amafunguro yo mu bushinwa (Chinese cuisine) ni byiza kumva nimba bagenzi bawe bose bari bwemere kujyayo kuko hari igihe uzasanga hari abashaka kurya amafunguro ya Kinyafurika (African food).

6. Kwishima cyane

Gutembera muri itsinda ni ibintu biryoha cyane, ni igihe cyiza abantu baba bahuriye hamwe bagatwika ahantu. Mu itsinda ry’abantu batembereye haba hari abazi kwirekura, abakunda kuryoshya, abazi gusetsa, abazi kubyina, abaryoshya inzoga, abazi kuganira  ibyo byose bituma mugira ibihe byiza cyane. Birashimisha mu gihe cyo gufata amafoto y’urwibutso muri benshi.

7. Kuba inshuti

Mu buzima ni byiza kugira inshuti nzima, hari uburyo bwinshi umuntu abonamo afite inshuti nziza,kujya gutembera muri itsinda ni uburyo bwo kurushaho kuba inshuti. Kubaka ubunshuti, i yo mwahisemo gutembera muri itsinda byubaka ubu nshuti cyane, abantu baramenyana cyane,bamwe bakazana abandi undi atarazi, bituma murushaho kumenyana no gukundana. Mu kumva muri bamwe mukirinda gusekana, mukagirana n’ inama ni ibintu biba bikwiriye mu buzima.

8. Kumenya icyo ushoboye

Mu itsinda ry’abantu buri wese aba afite icyo ashoboye, gutembera mu itsinda umuntu abasha kumenya icyo yafasha abandi. Ntabwo wabaho udafite icyo wamarira abandi,iyo mwatembereye muri itsinda  ubasha kugaragaza icyo uzi, icyo wakora ukunganira bagenzi bawe.

Urugero: Bashohora ku gushinga kumenya ibyo abantu bariye, akaba ari wowe uzajya wishyura, ukamenya kureba nimba inyemezabwishyu babahaye ihuye n’ibyo mwafashe.

9. Kumenya gutanga ibitekerezo

Iyo abantu ari benshi baba bafite ibitekerezo n’imyumvire itandukanye,ni byiza iyo mwatembereye muri itsinda buri wese akabasha gutambutsa igitekerezo cy’uko ikintu gishobora gukorwa ntubwo haba harimo umuyoboz,i ushobora kumwuganira. Kandi birashimisha iyo igitekerezo cyawe cyemewe, abandi bakemeza ko mu gikora.

10. Kumenya ahantu

Ibyiza byo gutembera mu itsinda ni ukumenya ahantu henshi hari ibintu byiza, ahantu habashimisha, bitewe n’amakuru abantu baba bafite bituma buri wese atanga igitekerezo cy’ahantu yumva mwasura, ibyo mwajya kurya, Ikintu gikurura abandi kuhajya n’ibindi.

11. Kumenya gutegura urugendo

Ni byiza kumenya gutegura urugendo, iyo uziko uzajyana n’abandi hari ibintu ugomba kumenya ko uzajyana mu bandi ni byo utajyana mu bandi. Mu gutegura urugendo umuntu amenya ibyangombwa azajyana ahantu azatemberera n’abandi. Ukitwaza ibifite akamaro.

12. Kumenya guhitamo icyiza

Abantu baratandukanye, iyo abantu bahuye baba bafite ibintu byinshi ,ni  byiza  kumenya guhitamo ibyiza ibyo ubona bifite umumaro. Ikintu ubona cyiza, ubonye kuri mugenzi wawe, ukaba wakimwigiraho  cyangwa abandi bakakwigiraho.

13. Kumenya gutanga

Mu buzima ahantu hose ni ishuri, iyo watemberanye n’abandi ni byiza kumenya ko hari igihe umuntu yagusaba ikintu. Uzirinde kwima mugenzi wawe igihe agusabye ikintu,ntubwo cyaba ari gito! Ni byiza kumenya gusangiza abandi icyo ufite bashaka.

Urugero: Ubu abantu baba bashaka amameg/Wifi , igihe uzifite uzahe abandi igihe bazikeneye.

14. Kumenya gushimira

Mu muco mwiza ni ukumenya kwakira, ukibuka gushimira uguhaye, ahantu hose murakoze iraguma! Ntuzishimire kwakira udashimira abaguhaye kandi baba baguhaye bavanye ku mutima.

15. Kureka imico mibi

Hari igihe umuntu aba afite imico itari myiza, akantu yiyiziho pe! Iyo watemberanye n’abandi ni umwanya wo kureka umuco mubi, kuko uba uri kumwe n’abandi, wirinda  icyatuma ubabihiriza!

Urugero: Ufite umuco wo gukorakora (Kwiba),Kuvugavuga, Guteranya! Watemberanye n’abandi bikubakamo kubaha iby’abandi, ukumva ko ibyo ukora utabikora mu bandi.

 

 

Umuntu wese utembera ku mucanga wo ku kiyaga cya Kivu, hari ibintu byinshi bya gushimisha, ibintu byinshi byo gukora, ibintu bizagushimisha mu buzima bwawe bwose. Ni umucanga uzahora ukumbura gutemberaho igihe cyose utekereje ikiyaga cya Kivu.

Kwishyiraho umucanga ku mubiri, ni ikintu ukwiriye gukora mu rwego rwo kwishimisha, mu rwego rwo kwishimira kuri uwo mucanga! mu rwego rwo kwishimisha mu mazi, kuko uko umuntu amaze kuwishyiraho asubira mu mazi akoga.

Ni ibintu umuntu wese  akwiriye gukora ataragira imyaka 30 y’amavuko, munsi y’iyo myaka umuntu aba yirekura uko ashaka, akenshi umuntu aba akiri urubyiruko, abasore n’inkumi! Biraryoha iyo mu bikoze mwasohokanye  n’abo mwigana, abo mukorana, abantu muri murungano. Ibintu  bishimisha iyo mwatembereye  muri itsinda ry’abantu benshi , na we uri wenyine waprofita ibyiza n’izuba by’ikiyaga cya Kivu.

Birashoboka ko wabikora warayirengeje! Nta myaka yo kwishimisha ibaho cyangwa ukabikora hamwe n’ umuryango wawe!

Ikiyaga cya Kivu ni ikiyaga gifite umucanga mwiza wo gukiniraho imikino itandukanye nka football, volleyball, Jogging, Karate n’abakunda imyindagaduro ni umucanga mwiza wo kujya kubyiniraho.

Abatemberera cyangwa abanyura umuhanda Kigali-Musanze-Rubavu twese tuzi kuri Nyirangarama kuri Entreprise Urwibutso. Ni ahantu duhagarara tukagura ibyo kurya bitandukanye; Ibirayi, inyama, Ibigori, ibyo kunywa nk’Amazi, Amata, Agashya n’ibindi byinshi.

Kuva 2004, Kuri Nyirangarama, Itorero Urwibutso rw’Abato risusurutsa abantu batandukanye (abashyitsi, abagenzi, abakerarugendo  ndetse n’abatuye Nyirangarama no mu nkengero zayo) mu mpera z’icyumweru (kuwa Gatandatu no Ku Cyumweru)  nyuma ya saa sita 15pm-18pm.

Imbyino za Kinyarwanda zo hirya no hino mu Rwanda, uhereye mu Buriza aho babarizwa, bagakurikizaho ibinimba byo mu majyaruguru mu Burera, Ubugoyi, Ndorwa, Ubukonya, ugakomeza intwatwa zo mu majyepfo ndetse n’ahandi hose.

Abakobwa n’abahungu b’abanyarwanda bafite Intego yo gutaramira abantu, kubakudisha umuco wacu, gutoza abato kumenya kubyina Kinyarwanda no kuratira abanyamahanga imbyino zacu. Hakiyongeraho muri rusange gufata neza abakiriya bagana Entreprise Urwibutso.

Itorero  Urwibutso rw’Abato rigizwe n’abantu 32 ribarizwa kuri Nyirangarama -Entreprise Urwibutso HeadQuarter. Rikora imyitozo kuwa Kabiri no kuwa Gatanu kuva 15h30-17h30.

Watembereye mu majyaruguru,uzazirikane ku hanyura muri weekend!

 

Muri Bahrain habereye inama ya 42 ya UNESCO yiga ku mirage y’isi, inama  izwi nka The World Heritage Committee ,  kuvaTariki ya 24 Kamena-4 Nyakanga 2018. Ni inama yaberaga ahitwa Manama.

Mu mirage y’isi 20 mishya ku rutonde rw’isi, umugabane w’ Afurika ufitemo ibir;i umwe w’umuco undi kamere n’aho undi murage w’Afurika washyizwe ku rutonde rw’ifite ibibazo. Ni imirage 13 y’umuco, imirage 3 kamere, n’imirage 3 y’imbumbe n’umurage 1 wambukiranya imigabane.

Thimlich Ohinga Archaeological Site (Kenya)

Ni umurage ndangamuco uherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’umujyi wa Migori, mu karere k’ikiyaga cya Victoria, ayo mabuye akomeye yabayeho ahasaga mu kinyejana cya 16. Aba Ohinga bayakoreshaga mu miryango yabo  no mu bworozi no mu mihango ya kera.

Thimlich Ohinga umaze igihe kirekire kandi wabashijwe gusigasirwa mu migenzo ya kera. Ni urugero rw’umwihariko mu mihango ya kera muri ako gace ko mu miryango y’aborozi bo mu bice by’ikiyaga cya Victoria byakomeje kubaho kugeza hagati  mu kinyejana cya 20.

Barberton Makhonjwa Mountains  (South Africa)
Ni umurage kamere uherereye mu majyaruguru ashyira Uburasirazuba bw’igihugu cya Afurika y’epfo, aho hantu hagizwe na 40 % by’akarambararo kicyatsi ka Barberton, hamwe mu hantu hagaragaza ubumenyi bw’isi bwa kera. 
Imisozi ya Barberton Makhonjwa igaragaza ugusimburana kwasigasiwe kwiruka ry’ibirunga mu myaka miliyari 3,6- 3,25 mu gihe imigabane yatangiraga kubaho ku butaka bwa mbere. Hagaragara ibimanyuka byabayeho nyuma y’isandara  rinini ry’isi (Hashize imyaka Miliyari 4,6-3,8).
Umurage wo muri Kenya wa Lake Turukana National Parks  wari uri ku rutonde rw’imirage y’isi kuva mu 1997 ,hazwi nk’ikiyaga kigira amafi menshi muri Afurika, ayo bita Saradine.Ubu muri 2018 washyizwe ku rutonde rw’imirage ifite ibibazo (List of world heritage in Danger) kubera ibibazo byo gukoraho urugomera rw’Amashanyarazi, kuhira imyaka y’mirima y’isukari.
 
Ubu isi ifite imirage y’isi igera ku 1092 mu bihugu 167.Inama itaha izabera muri Azerbaijan.

One Degree South Bar & Grill ni ahantu heza ku mucanga  w’ikiyaga cya Kivu ukwiriye kujya kurira, gushohokera uri kumwe n’umuryango wawe cyangwa n’inshuti. Ni ahantu hasohokera abantu  bavuye ahantu hatandukanye bahakundira ambiance ihaba, ku mazi, serivisi nziza, ibintu byiza kandi hari umutekano.

Amafunguro

Ahantu heza ho gufatira amafunguro ushaka atandukanye mpuzamahanga harimo American dish, Middle Eastern dish na African dish. Ni ahantu haboneka icyayi cyiza n’imitobe iteguye neza cyane.

Umuwihariko” Lebanese Cuisines”!

One Degree South Bar & Grill ifite umwihariko wo guteura amafunguro yo muri Liban, akunzwe cyane harimo Shawarma Platter igura ibihumbi 7000 frw iherekejwe n’ibindi bitandukanye wihitiramo harimo n’isosi ya tahini souce!

Bategura amasalade arimo Fattouch Salad, Tabbouleh Salad ku bihumbi 2500 rwf ,  ukabasha  kuyifatisha ibindi washaka birimo;  Humus Wl Meat , Sawda, Falafel bigura 3000 frw.

Brunch (muri Weekend gusa)

Ku mafaranga ibihumbi 5000 frw muri weekend baba bateguye amafunguro yihariye ku bantu baza kuharira. kuva 10am-1pm.

Ibyokeje (Grill)

One Degree South Bar & Grill izwiho kotsa neza inyama zitandukanye harimo inkoko igura kuva kubihumbi 4000 -14 000 frw. Brochete yaho igura  4000 frw bagira Kafta Brochette igura 5000 frw. Ugahitamo ibyo kurisha bitandukanye birimo; ifiriri, ibitoki, salade, umuceri.  Ni ku kiyaga! amafi araboneka, bafite Umwihariko wo kugira  ifi nziza ikiva mu mazi! Yokeje neza

Akabari (Bar)

Ambiance muri Weekend! Comptoir iryoshya inzoga! Abantu bakunda kwicara kuri Kotwari(Comptoir) ni ahantu heza haba ambiance y’abantu  bafite ibitekerezo. Bar ifite inzoga z’amoko yose, ahantu abantu bahurira bakaganira, bakareba umupira, haba umuziki w’ingeri zose.

Ku mucanga w’Ikiyaga cya Kivu

Ku mucanga neza neza! One Degree south Bar & Restaurant  iri ku mazi, ni ahantu wicara urimo wumva akayaga kava mu kiyaga cya Kivu, washaka koga ukajya koga, ukicara mu mucanga, ahantu wicara ureba mu kiyaga.

Ni ahantu umuryango  n’inshuti  wasohokera, hari  umutekano w’abana mu gihe bari koga, uba ubarebera hafi kandi hari n’ibikoresho byose byibanze bifasha abashaka koga. Kandi ushobora no gutembera mu Kivu uturutse aho ngaho.

One Degree South Bar & Grill iherereye mu mujyi wa Rubavu ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, ku muhanda ugana kuri Brasserie muri metero nkeya wambutse umugezi wa Sebeya.Bakora buri munsi,kuva saa ine kugeza nijoro.

Isomero Vision Jeunesse Nouvelle ni isomero  ryo gusomeramo mu mujyi wa Rubavu, rifite ibitabo bitandukanye ku bantu bose barigana, ryafunguye imiryango mu 2007. Isomero riri muri metero nkeya uvuye ku kiyaga cya Kivu, ushobora no kujya gusomera mu busitani buri ku mucanga, ahantu bashyize intebe zo kwicaraho!

Ibitabo by’Abana

Isomero rifite ibitabo bitandukanye byagenewe abana ,ibitabo biri mu ndimi zitandukanye ikinyarwanda, igifaransa n’icyongereza. Abana bakunda ibitabo bya Dessin Animée(Cartoon) inkuru zishushanyije ,inkuru zishimisha abana, zifasha abana kunguka ubumenyi. Abana bakaba bafite ahantu habo bagenewe basanga ibitabo byabagenewe.

Ibitabo by’Abantu bakuru

Isomero rifite ibitabo by’urubyiruko ndetse n’abantu bakuru muri rusange, basanga ibitabo by’ingeri zose;  ibyo kwigiramo, ibyo kwifashisha mu bushakashatsi, Ibinyamakuru.Uzasangamo ibitabo bya Medecine, Agriculture & Elevage, Electro-Mecanique, Batiment,Construction, science politique, Droit, Sociologie, Religion, Litterature, Arts,  Communication  n’ibindi byinshi byiza.

Isomero ryateguriye abarigana ahantu ho kwicara heza, hataba urusaku, ahantu hagenewe gusomerwa, kwandika, kwigira . Umuntu aba yisanzuye nta rusaku cyangwa ikindi kintu cya mubagamira.

Serivisi ya Café Internet

Umuntu ugana iri somero abasha kubona serivisi zitandukanye zirimo gukoresha machine zagenewe abakiriya, zifite interineti ya 4G.Umuntu abasha no kubona WIFI y’ubuntu! Ubasha no kuba wa koresha fotokopi, ukimprima no gusikana  inyandiko,  byose ku biciro byiza.

Icyo bisaba kurigana

Ni isomero ryakira abantu bose barigana, ushaka uburenganzira(Abonnement) bwo gucyura ibitabo bumara umwaka wose. Abana bishyura ibihumbi 3000 rwf , umuntu mukuru yishyura ibihumbi 6000 rwf. Umuntu akitwaza amafoto abiri magufi na fotokopi y’indangamuntu. Umuntu yemerwa gutahana ibitabo 2 mu gihe cy’iminsi 15.

Umushyitsi watembereye mu mujyi wa Rubavu ashobora kugana isomero Vision Nouvelle Jeunesse  akabasha kurikoresha mu minsi 5 yikurikiranya. Bisaba kwishyura amafaranga 500 rwf.

Buri mwaka mu biruhuko bya Noheli na Pasika bategura amarushanwa yagenewe abana  yo Kwandika no Gusoma inkuru, imivugo n’ibindi. Ni mu rwego rwo gutoza abana umuco wo gusoma no  kwandika bagatangira kubikunda no kubikora bakiri bato ndetse no kubigisha kumenya akamaro k’isomero.

Isomero Vision  Jeunesse Nouvelle rikora kuva kuwa Mbere - Kuwa Gatanu (7h30am -5pm) kuwa  Gatandatu (7h30am -12pm).

Isomero Vision Jeunesse Nouvelle   rihereye mu mujyi wa Rubavu, ahazwi nko kuri Vision Nouvelle Jeunesse,  ikigo cy’urubyiruko kiri haruguru ya Hotel Serena (Rubavu) iruhande rw’umuhanda umanuka ugana ku Mucanga Rusange abantu bogeraho  (Public Beach).

Muri iri somero harimo amagambo meza agira ati : L’homme abonne à la lecture a déjà dans sa main la clé du  savoir”

 

Tamu Tamu Restaurant ni Restaurant ifite ubuhanga mu  gutegura amafunguro ya kinyafurika cyane cyane aya Kinyarwanda, atetse neza ku buryo uhaririye aharangira n’undi .

Break Fast

Tamu Tamu Restaurant igira amafunguro ya mugitondo meza kandi atera imbaraga z’umunsi wose. Bategura icyayi cyiza kigizwe na Tea Vert, African tea, amata  n’ibigendana nabyo birimo Capati n’Imigati myiza. Ifunguro rya mugitondo ni ingenzi mu gutuma umunsi ugenda neza, ugakora akazi neza.

Lunch Times

Ku mafaranga 1500 - 3500 frw ubasha kubona icyo kurya ushaka kiriho inyama zitandukanye zirimo iz’inka, ifi n’inkoko. Ni amafuguro agizwe n’umuceli ugizwe n’Ipilawu cyangwa uw'umweru, ibitoki, ibirayi, imboga zirimo;  isombe, amashu n’idodo, ubugari, kawunga n’ibindi .

Dinner

Ahantu ho gufatira amafunguro ya nijoro hamwe n’inshuti cyangwa abavandimwe, mu kabasha gusangira muganira. Abakunzi ba Thea Vert! muri Tamu Tamu haboneka Thea Vert nziza, ishyushye kandi haba hari ambiyanse nziza!Ni ahantu hasohokera abantu biyubashye!

Ni ahantu ho gufatira imitobe myiza kandi y’umwimerere ku mafaranga 800-2000 rwf, bagira imbuto nziza za Macedoine kuva ku mafaranga 1000-2000 frw.

Tamu Tamu Restaurant yakira abantu bashaka  kwiyakira kubera ibirori bitandukanye nk’isabukuru y’amavuko,inama z’ubukwe,.abarangije kaminuza n’ibindi.

Tamu Tamu Restaurant iherereye mu Biryogo hepfo y’umusigiti wo mu Biryogo,ku muhanda uva mu mujyi hafi yo kwa Mayaka. Bakora iminsi yose kuva 6am-11pm

Atelier des femmes  Poupetiques  yashinzwe n’umugore w’umufaransakazi witwa Christine Landeke wasengeraga mu itorero ry’Abaperesebutiriyene (Presbyteriénne), ritagizwa n’abanyamuryango 36 b’abagore mu mwaka 1987 bihuriza muri Cooperative  Poupétique la Confiance  batangiye badoda  ibipupe by’ubwoko butandukanye  mu bitenge. 

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barongeye barihuza bariyubaka  batagira ari abanyamuryango 11 b’abagore  bakomeza kudoda  ibipupe by’ubwoko butandukanye mu bitenge  banadoda n’imyenda y’abantu batandukanye (abana, abagabo n’abagore), ibikapu.

Cooperative Poupétique la Confiannce ya komeje kwiyubaka iterimbere igenda ibona ibihembo bitandukanye harimo nibyo bahawe na Karere ka Rubavu,yitabira ama murikagurisha atandukanye mu Rwanda.

Umunyamuryango witwa Mushimiyimana Jaqueline avuga ko yinjiye muri cooperative mu 1989 kandi ko  byamufashije gushinga urugo,ubu  bikaba bimutugiye umuryango. Akomeza avuga ko afite umwana  ukunda ibyo akora   yumvako nawe azabikora.

Undi munyamuryango n’uwitwa UWIZERA Brigitte akaba amaze imyaka 30 muri cooperative, yinjiyemo afite imyaka 19 , icyo byamugejejeho ni uko ari akazi kamutunze bikaba  binamufashije kurihira abana amashuri. Brigitte akomeza avuga ko afite umwana w’umukobwa ubyiga.

Cooperative Poupétique la Confiance ikaba ikorera mwitorero ry’aba Percepterienne mu Rwanda ariko ikaba yakira umuntu wese washaka kuyigana  batagendeye ku idini.

Cooperative iherereye mu mujyi wa Rubavu  hafi y’urusengero rwaba EPR(Eglise Presbyteriénne au Rwanda, ku muhanda munini ugana ku isoko. Ni ahantu wabasha kugana ushaka kwiga, gusura, gukora ibintu bitandukanye ndetse ukagura icyo ushaka cyose,ugateza aba babyeyi mbere batangije Made in Rwanda mu 1987.

Ikigo cy’amashuri cya Ecole Chrétienne de Kigali ni ishuri ryakoze urugendoshuri mu ngoro ndangamurage z’u Rwanda ziherereye I Huye na Nyanza mu ntara y’amajyepfo y’u Rwanda.

Ni urugendo rwakozwe n’abanyeshuri 40 biga mu mwaka wa gatatu mu mashuri y’isumbuye mu rwego rwo kumenya amateka n’imirage by’u Rwanda, kureba ibyo bigaga mu magambo bakabibona amaso ku maso, bakabona ahantu babika amateka y’igihugu.

Urugendo mu Ngoro Ndangamurage y’imibereho y’Abanyarwanda (Huye)

Abanyeshuri basuye ibice birindwi bitandukanye bigize ingoro ndangamurage y’imibereho y’abanyarwanda bamenya byinshi mu byaranze abanyarwanda ba kera harimo imibereho y’abo, ubuyobozi, ubukungu bw’abanyarwanda ba kera, ubutegetsi bwa cyami, umwanduko w’abazungu mu Rwanda.

Igice cya karindwi muri iyo  ngoro ni igice kirimo impurika ritahoraho ryerekana ukuntu abanyarwanda bari bafite ubwenge, ubushobozi bwo gukora ibintu bitandukanye. Beretswe ukuntu abanyarwanda bakoraga ibyuma mu mabuye ,bakayashongesha, bakayacura maze bakavanamo ibikoresho bitandukanye bakoreshaga mu ntambara, ubuhinzi, ubuhigi n’ibindi.

Urugendo mu Ngoro Ndangamurage y’Abami (Nyanza)

Mu ngoro Ndangamurage y’Abami, abanyeshuri basuye ibice bitandukanye bimurikwa muri iyi ngoro harimo inzu y’umwami, inka z’inyambo n’inzu y’umwami Kigeli Ndahindurwa. Abanyeshuri bamenye byinshi mu gusura inzu y’umwami, bamenya bimwe mu bice bigize iy’inzu, inkigi z’iyigize, uburiri bw’umwami n’ibindi.Ni ahantu abanyeshuri babonye uko umwami yakoraga .

Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri cya Ecole Chrénne de Kigali Bwana Harerimana Methode wari waherekeje abanyeshuri yatangaje ko icyari kigamijwe ari ugufasha abana kumenya amateka y’igihugu cyabo, kukibakudisha, kumenya ubutwari bw’abanyarwanda ba kera, no kugira imbaraga zo kubaka igihugu cyabo.

Umunyeshuri ukuriye abandi Chef Dushime Clark atanganza ko urugendo ari rwiza rubongereye ubumenyi,kumenya aho u Rwanda rwaturutse, ukuntu abanyarwanda bari abahanga, bagakora amacumu, imyenda yabo, bakamenya ahantu umwami yatuye, uko bagiye bagura igihugu. Yashimishijwe  cyane n’ukuntu  inka z’inyambo zitonda.

Umunyeshuri Gato Frère John yatangaje ko uru rugendo rwari rwiza by’umwihariko batari bazi amateka, kubona imyambaro y’abakera, amafaranga ya mbere mu Rwanda bakoreshaga. Uruhererekane rw’uko rwayobowe, gushyira hamwe. Icya mushimishije ni ukuntu umwami yanze agasuzuguro akubaka inzu ye, nawe akaba yishimiye kuzasigasira umuco n’amateka by’u Rwanda.

Umunyeshuri  uhagarariye abandi mu ishuri Cheftaine Uwayo Munezero Gemina ,yishimiye kubona ibintu bigaga mu magambo mu ishuri bakaba baribonye amaso ku maso, avuga ko yabonye Urusyo ,imvugo  nyinshi batari bazi. Ntibavuga: Kurongora ku mwami, Bavuga: Gutarama!

Ikigo cy’amashuri cya Ecole Chrétienne de Kigali ni ikigo gifite amashuri y’inshuke, abanza n’ ayisumbuye mu cyiciro rusange n’amashami 11 (muri Science & Huminity) mu yisumbuye. Ni ikigo giherereye I Kigali mu Murenge wa Kimironko, Akagari ka Kibagabaga.

Byose tujye tubirangiza Imana.

FPR Inkotanyi  niyo yatangije urugamba rwo kubohora igihugu, gutahura abanyarwanda bari bamaze imyaka isaga 30 mu buhungiro, kubohora abanyarwanda bari mu bibazo byinshi birimo amacakubiri, irondabwoko, irondakarere, ubukene bwakarande.

Urugamba rwo kwibohora ntabwo rwabaye umunsi umwe, ni urugamba rwashe imyaka kugirango intego yo kubohora igihugu igerweho. Ni urugamba rutari rworoshye, habayemo kubura ubuzima kwa bamwe, kubura ingigo z’umubiri ku bandi, ubwicanyi bwindengakamere imbere mu gihugu. Gusa ni urugamba rwaranzwe no kugira intego nziza, umugambi mwiza.

Dore ibintu 20 wamenya ku rugamba rwo Kwibohora:

1. Urugamba rwatangiye Tariki ya 1 Ukwakira 1990

2. Urugamba rwatangiriye Kagitumba

3. Urugamba rwari ruyobowe na Fred Rwigema

4. 1993, Umwaka wo gusinya amasezerano y’amahoro, yo gucyura abanyarwanda (Kinihira, Arusha).

5. Tariki ya 5 Ukwakira 1993, UN yashyizeho ingabo za MINUAR zigera ku 5500 ziyobowe na Maj G.Romeo Dallaire

6. Tariki ya 28 Ukuboza 1993, ingabo 600 za RPF ziherekeje abanyapolitiki n’abandi bantu bagera kuri 39 bari baje muri Leta y’inzibacyuho, bose bacumbikiwemuri CND.

7. Mu gusaranganya imyanya muri guverinoma, RPF yari yemerewe imyanya 11

8. Tariki ya 5 Mutarama 1994; Perezida Habyarimana Juvenal yarahiriye kuba Perezida w’inzabibacyuho, ariko ntiyashyiraho guverinoma.

9. Tarii ya 8 Gashyantare 1994, RPF yagabye igitero kigarukira hafi ya Kigali

10. Tariki ya  6 Mata 1994,habayeho Amasezerano ya Arusha(Tanzania),

11. Mu ijoro ry’Itariki ya 6 Mata 1994, Perezida Habyarimana Juvenal yahanuwe mu ndege.

12. Tariki ya 7 Mata1994, Minisitiri w’intebe Agathe Uwiringiyimana yarishwe

13. Tariki ya 9 Mata 1994, hagiyeho Leta y’abatabazi, iyobowe na Théodore Sindikubwabo

14. Iminsi 100, Tariki ya 7 Mata-Tariki ya 4 Nyakanga 1994, Ubwicanyi ndenga kamere hirya no hino mu gihugu, abatutsi bagera kuri Miliyoni baricwa.

15.  Iminsi 100, miliyoni z’abanyarwanda bahunze igihugu, Ibintu byinshi birasenkwa n’ibindi birasahurwa, Igihugu cyari mu icuraburindi.

16. Tariki ya 7 Mata - 4 Nyakanga  1994, urugamba rwo guhagarika jenoside

17. Tariki ya 4 Nyakanga 1994, ifatwa ry’umujyi wa Kigali

18. Batayo zirimo Alpha, Bravo, 59, 3,Tiger na Simba  nizo zarwanye urugamba rwo kubohora ihihugu hiryo no hino .

19. Tariki ya 5 Nyakanga-22 Kanama 1994, gusoza urugamba muri Zone Turquoise.

20. Tariki ya 19 Nyakanga 1994, hashyizweho Guverinoma y’Ubumwe y’Abanyarwanda, Pasteur Bizimungu (Perezida wa Repubulika y’u Rwanda),G.M Paul Kagame (Visi Perezida n’umukuru w’ingabo) ,Faustin Twagiramungu (Minisitiri w’Intebe).

 

Page 13 of 36

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd