Umuntu wese utembera mu mujyi wa Kigali, atega imodoka zitandukanye ziba zijya cyangwa ziva ahantu hatandukanye. Ni byiza kumenya imodoka wakoresha igihe ugiye aha n’aha.

Bus No 402 ni imododa zikora urugendo rwo kuva ku Ryanyuma( Nyamirambo) -Nyabugogo-Mu mujyi, ni urugendo rw’iminota igera nko 30-45. Igiciro cy’urugendo ni  amafaranga 220.

 

Impeshyi ni igihe cyiza cyo kuba uri mu Rwanda, waba uhatuye cyangwa uteganya kuhatemberera, ni igihe cyiza cyo kwitabira ibintu bitandukanye bibera mu Rwanda. Ni igihe cyiza cyo gusohoka no gutemberana n’inshuti n’abavandimwe cyangwa wowe wenyine.

“U Rwanda ni igihugu gifite umutekano, gifite ibiyaga byinshi, gifite imisozi, gifite ibibaya, gifite ahantu ndangamateka na ndangamuco hirya no hino mu gihugu”

Impeshyi itangira mu kwezi kwa Kamena ikageza mu ntangiriro za Nzeri, ni igihe haba hari izuba ryinshi cyane, hariho umucyo. Abakunda gutembera ni umwanya mwiza wo gutembera, gutegura ibintu bitandukanye.

Dore impamvu 12  ukwiriye kuba uri mu Rwanda muri iyi mpeshyi:

1. Igihe cyiza cyo koga

Impeshyi ni igihe cy’izuba, akaba ari igihe cyiza kubantu bakunda, bashaka koga babona umwanya wo koga. Amazi aba aryoshye!  Ni igihe cyiza cyo koga mu mazi ari mu Rwanda mu biyaga biri hirya no hino, imigezi itandukanye (Gusa ukwiriye kumenya ahemerewe kogerwa). Kandi ushobora no kugana amazu afite ahantu ho kogera.

Soma inkuru ku mucanga mwiza wo kogeraho I Rubavu: http://igicumbi.com/index.php/ubukerarugendo-mu-rwanda/ibintunyaburanga/item/453-beach-nziza-umucanga-mwiza-wo-kogeraho-ku-kiyaga-cya-kivu-i-rubavu

2. Imurikagurisha Mpuzamahanga

Mu bintu bishimisha abatuye mu Rwanda, ni ukwitabira imurika Mpuzamahanga, ni umwanya wo kujya guhaha ibintu bitandukanye biba bivuye hirya no ino ku isi no gusangira n’inshuti n’abavandimwe. Impurikagurisha rizaba muri 26 Nyakanga- 15 Kanama 2018.Uyu mwaka azaba ari ku nshuro ya 21.

3. Igihe cy’Amaserukiramuco

Bimwe mu bintu byingenzi bizaba mu Rwanda ni amaserukiramuco atandukanye abera hirya no hino mu gihugu nk’ I Kigali, Nyanza, Rubavu n’ahandi. Ni umwanya mwiza wo kwitabira amaserukiramuco azabera ahantu hatandukanye.

Soma inkuru z’amaserukiramuco akomeye azaba mu Rwanda: http://igicumbi.com/index.php/ibirori/inkuru-zo-kwamamaza/item/195-amaserukiramuco-akomeye-azabera-mu-rwanda-mu-mwaka-wa-2018

4. Irushanwa rya Tour du Rwanda 2018

Irushanwa ryo kuzenguruka u Rwanda, irushanwa mpuzamahanga rya Tour du Rwanda 2018, rizaba ku nshuro ya 10.Ni igihe cyiza cyo kureba abana ba banyarwanda  ndetse n’abanyamahanga banyoga igare mu bice bitandukanye by’u Rwanda. Rizaba tariki ya 5-12 Kanama 2018.

5. Kwitabira Make Heritage Fun

Igikorwa cyo gutegura urugendo rwo gusura ahantu Ndangamateka cyangwa ndangamuco bitegurwa n’Umurage Wacu Group kubufatanye na GoUnesco. Muri iyi mpeshyi kizaba kabiri, Tariki ya 17 Kamena no Tariki ya  23 Nzeri 2018.

6. Kwizihiza umunsi wo Kwibohora 24

Tariki ya 4 Nyakanga, Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 24, igihe cyo kwibuka itariki ingazo za RPF zabohoye u Rwanda, zahagaritse jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Ni umunsi habaho umukino wa Nyuma w’igikombe cy’Amahoro. Ibirori biryoha iyo hahuye amakipe ya Rayon Sport na APR FC! cyangwa Kiyovu Sport!

7. Ibirori byo  Kwita izina

Ibirori byo Kwita Izina abana b’ingagi, ni umuhango uba buri mwaka mu rwego rwo kubungabunga, no guha agaciro ingagi ziba mu misozi yibirunga. Ni umuhango ubera mu Kinigi (Musanze),uyu mwaka uzaba tariki ya 7 Nzeri 2018.

8. Gutaha ubukwe

Mu mpeshyi abanyarwanda bategura ibirori bitandukanye bibahuza, mu muco nyarwanda ubukwe ni ikintu gihuza abantu benshi, aho baza gufashanya. Ni igihe cyiza cyo gutaha ubukwe bw’inshuti, abavandimwe n’abaturanyi baba baragutumiye,igihe cyo kwibuka uwo uzatwerera.Habaho ingendo zitandukanye hirya no hino mu gihugu abantu bajya mu bukwe.

9. Ingendo Nyobokamana

Umubare munini w’abanyarwanda wemera Imana, bakunda gusenga, mu gihe cy’impeshyi cyane cyane muri Kanama, haba ingendo nyobokamana zihuza abantu bavuye hirya no hino bagahurira I Kibeho no mu Ruhango ndetse n’ahandi hantu hemerewe gusengerwa.

Soma inkuru z’ingendo nyobokamana zizaba muri Kanama: http://igicumbi.com/index.php/ubukerarugendo-mu-rwanda/urugendo/item/263-ingendo-nyobokamana-muri-kanama

10. Gukora ikintu gitangaje (Aventures)

Wifuza gukora ikintu kizagushimisha mu buzima? Uzabwira abana bawe? Kuzamuka umusozi/ibirunga? Koga ahantu harehare? Kugenda n’igare? Kujya mu buvumo? Kwitabira irushanwa? Kujya gusura ahantu wumvishe? Muri iyi mpeshyi ni igihe cyiza cyo gukora ikintu gitangaje, ikintu kizagushimisha mu buzima bwawe.

11. Gukora urugendo rwa Congo Nile Trail

Ujya wumva uru rugendo? Wifuza kuzarukora?  Ni umwanya mwiza wo kurukora! Ni urugendo rwo kunyengero z’ikiyaga cya Kivu, ushobora kurutangirira mu mujyi wa Rubavu ukarusoreza mu karere ka Karongi, cyangwa ugahitamo gutangirira Karongi. Ushobora kugenda n’amaguru, igare cyangwa n’imodoka.

12. Kureba Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 2018

Irushanwa rya  Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya 8, igihe cyo kureba abahanzi batandukanye b'abanyarwanda, bazenguruka igihugu cyose baririmba, hagamijwe kureba umuhanzi ukunzwe, umuhanzi ufite ubhanga mu kuririmba. Umunsi wa Nyuma uzabera I Kigali 14 Nyakanga 2018.

Gashabizi Jean Paul Dominique ni umunyarwanda, rwiyemezamirimo w’umunyabugeni .Akunda gusenga abifatanya n’umurimo w’umupasiteri.

Gashabizi ni umuhanzi uririmba indirimbo z’imana,azwi cyane ku ndirimbo Ibishya kandi yandika n’indirimbo.Akunda gutembera ahantu hatandukanye iyo abonye umwanya.

 Dore ikiganiro yagiranye n’Igicumbi.com:

Ni hehe watembereye mu Rwanda?

Natembereye I Karongi, Pariki y’Akagera no ku mashyuza I Rusizi.

Ni uwuhe muntu cyangwa ikintu mu mateka y’u Rwanda ukunda cyangwa uzirikana?

Mu mateka y’u Rwanda nzirikana cyane ukuntu umwami Rudahigwa n’umugabekazi bemeye kubatizwa.

 Ni hehe uheruka gutemberera cyangwa kugera mu Rwanda

Mperuka gutemberera muri Pariki y’igihugu y’Akagera

Ni ayahe mafunguro ya Kinyarwanda ukunda?

Mu mafunguro ya Kinyarwanda nkunda isombe n’ubugari bw’imyumbati

Ni ikihe kinyobwa cya Kinyarwanda ukunda?

Mu binyombwa bya Kinyarwanda nkunda Amata

Ni iki witwaza iyo utembereye cyangwa uri mu rugendo?

Mu rugendo nitwaza  Bibiliya na Appareil yo gufotora

Ni irihe torero ribyina  Kinyarwanda ukunda?

Mu matorero yo mu Rwanda nkunda Inganzo Ngari

Ni hehe mu Rwanda watembereye cyangwa wageze ukumva urahakunze?

Nakunze I Rusizi ku mashyuza, nakunze kujya mu mazi ashyushe kandi avura .

Ujya mu ntara z’u Rwanda,ni ikihe kigo gitwara abagenzi ukunda?Kubera iki

Nkunda Virunga Ltd igira gahunda kandi n’imodoka zabo ni nziza.

Ni uwuhe muhanzi,umwanditsi,umunyabugeni w’umunyarwanda ukunda?N’igihangano cye ukunda?

Nkunda umwanditsi Alex Kagame,nkakunda igitabo cy Indyoheshabirayi.

Uwaguhitishamo ahantu ho gutura mu Rwanda,wahitamo he?Kubera iki?

Nahitamo gutura I Kigali! Ni mu murwa mukuru, haba ibintu byinshi byiza, akazi n’ibindi.

Ni irihe serukiramuco ukunda mu Rwanda?

Nkunda iserukiramuco rya Rwanda Christian Film Festival

Ni ikihe gihugu cya Afurika wifuza kuba watemberamo?Kubera iki?

Nku muntu watembereye mu bihugu bitandukanye bya Afurika, Uganda, Kenya, RDC, Burundi, Namibia Botswana. Ubu nifuza gutembera mu gihugu cya Misiri (Egypte),nkareba ahantu Yesu yahungiye, nkareba Pyramide amaso ku maso.

Ni hehe hafite amateka mu Rwanda wifuza kugera ?

Nifuza gutembera ahantu  Rukara yiciye umuzungu.

 Ni hehe uteganya gutemberera mu mwaka wa 2018?

Ndateganya kujya gutembera mu birwa bya Fidji.

Murakoze Jean Paul

Murakoze na mwe.

 

Umujyi wa Rubavu ni umujyi uri mu Karere ka Rubavu ku nyengero z’ikiyaga cya Kivu, ni umujyi urimo ibintu byinshi byo gusura.

Ukunda gusoma ukaba watembereye,  wagiye gukorera mu mujyi wa Rubavu cyangwa uwutuyemo ni byiza kumenya ahantu wajya gusomera, ahantu wabasha kwicara ukaba wasoma igitabo.

Dore amasomero wagana mu mujyi wa Rubavu:

Isomero rya Foyer Mgr Bigirumwami

Ni isomero rifite ibitabo bitandukanye birimo iby’amateka y’u Rwanda, Afurika ndetse n’isi yose, ibitabo by’iyobokamana nka Bibiliya cyangwa ibivuga ku  kwemera gutandukanye. Muri iri somero wabasha kugira amahirwe yo kubona ibitabo byanditswe na Mgr Bigirumwami ubwe.

Gusoma ni ubuntu, bisaba kuba ufite icyangombwa ki kuranga. Bakora kuva kuwa Mbere-kuwa Gatandatu 8am-16h30pm.

Banatanga serivise z’indi zirimo gukoresha interinete(isaha=400 frw) Photocopy, Print na Scanner! Ni ahantu hatuje ho kwicara ukaba wasoma cyangwa ukanandika icyawe! Riherereye hafi y'umurenge wa Gisenyi, iruhande rwa kiliziya Katolike.

Isomero rya Vision Jeunesse Nouvelle

Isomero  rifite ibitabo by’ingeri zose, muri iri somero harimo ibitabo bya genewe abana, urubyiruko ndetse n’abakuze. Isomero ririmo ibitabo bifasha abakora ubushakashatsi n’abanyeshuri kuko usangamo ibitabo by’amasomo atandukanye nka Medecine, Agriculture & Elevage, Electro-Mecanique, Batiment, Sociologie, Science Politique, Droit ,Litterature n’ibindi .

Gusoma bisaba kuba ufite Abonnement y’umwaka ugacyura ibitabo no gukoresha interinete y’ubuntu. Umuntu mukuru nyishyura amafaranga 6000 rwf, abana ni 3000 rwf. Uri mu rugendo mu mujyi wa Rubavu ushobora kugana iri somero ukishyura amafaranga 500 rwf (iminsi 5).  Banatanga serivise z’indi zirimo photocopy, Print na Scanner.

Bakora kuva kuwa Mbere-Kuwa Gatandatu (7h30-5pm). Riherereye mu mujyi wa Rubavu, iruhande rw'umuhanda umanuka ugana aho abantu bogera rusange (Public beach) hazwi nko ku gisima.

Umutetsi  Zigabe Jean Damascene (Chef Zigabe) akora umwuga wo guteka amafunguro yo mu Bushinwa muri Beijing Resto & Hotel ikorera I Kigali.

Amaze imyaka 11 akora uyu mwuga, yize ibyo guteka muri CEFOTEC Huye, akomereza I Kigali muri Restaurant zitandukanye zizwi. Ubu ni umutetsi muri Beijing Resto & Hotel.

 

Atangaza ko amafunguro yo mu bushinwa ari amafunguro ategurwa neza cyane, agizwe n’imboga z’amoko menshi, inyama, ibinyampeke nk’umuceli uzwi kandi ukunzwe cyane, amavuta byose bifasha umubiri w’umuntu.

Muri Beijing Resto & Hotel bategura amafunguro yo mu Bushinwa agera kuri 100 aho umuntu atoranyamo ayo ashaka. Mu mafunguro ya gishinwa abantu bakunda harimo Sezzling, bakagira icyayi cya Chinese Tea nacyo gikundwa n’abantu kandi gifite akamaro mu mubiri.

Beijing Resto & Hotel iherereye mu mujyi wa Kigali, hafi ya Feux Rouge zo haruguru ya RSSB, ku muhanda KN 33 St. Iruhande rwa Ambassade y’Abafaransa.

Umujyi wa Rubavu ni umujyi uherereye mu burengerazuba bw’u Rwanda, ni umujyi ufite ibintu byinshi byo gusura harimo ikiyaga cya Kivu gikurura abatembera uyu mujyi cyane, umusozi wa Rubavu, Isoko rya Rubavu, kurya Isambaza, imipaka ibiri ihuza u Rwanda na RDC, Foyer Mgr Bigirumwami n’ahandi henshi.

Ahantu ukwiriye kongera ku rutonde rw’ahantu uzasura mu mujyi wa Rubavu ni ahantu hazwi ku izina ryo “ Ku Mashyuza” . Amashyuza ni amazi ashyushye, amazi karemano, afite imiti yihariye(imyunyu) mu kuvura, aboneka ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu aho bita kuri Brasserie ( Nyamyumba). Ni amazi avura indwara zitandukanye, akaba afasha mu kurambura imitsi, amavunane, imigogo, ibicurane n’umunaniro, abarwaye Palalysie ndetse n’abarwaye Diabete. Ajyamo abantu bose, abana, urubyiruko, abapapa n’abagore baba babishaka.

Ku mashyuza haba hari abantu babihuguriwe gukora massage, bishyuza ibihumbi  2000 rwf kuri massage y’amaguru n’amaboko, umubiri wose bishyuza ibihumbi 5000 rwf .Na we ushobora kuyikorera ku giti cyawe!

Ku Mashyuza bakora kuva 8am-6pm Iminsi yose

Gutura, Gukora no Gutembera mu mujyi wa Rubavu ni byiza kumenya ahantu ho kurira amafunguro meza, afitiye umubiri akamaro, ateguye neza kandi ari ahantu hafi.

Iby’iwacu Restaurant ni ahantu ho kurira amafunguro ya Kinyarwanda mu mujyi wa Rubavu, amafunguro agizwe n’ibintu byinshi bihigwa mu Rwanda, ahantu mu mujyi rwa gati.

               “Turya kugirango tugire ubuzima bwiza, ni byiza kumenya kurya ibiryo byiza”

Abashaka kugerageza amafunguro mashya no kunywa ibinyobwa utasanga ahandi, wabasha kugerageza  amafunguro n’ibinyobwa byiza binoneka mu Iby’Iwacu. Abakunda kurya amafunguro atarimo amavuta, abakunda imboga ,Iby’Iwacu ni ahantu heza cyane.

Amafunguro ya Mugitondo

Kuva 7h za mugitondo, mu Iby’Iwacu haboneka amafunguro ya mugitondo agizwe n’icyayi cya Mukaru n’icy’amata, icya Tangawizi,  Micyayicyayi, agatogo, Umureti n’ibyo gufatisha bitandukanyeu Ushaka birimo;  Mushubatayi ,capati n’isambusa.

Ibyo kurya

Iby’Iwacu Restaurant bategura amafunguro menshi ku buryo uhagana wese abona ibyo ashaka bigizwe n’ibijumba, amateke, ibihaza, ibirayi, igitoki, inyama, imboga zitandukanye. Ifunguro ni amafaranga  1000-1500 frw!

Ibyo kurya byihariye (Specialities):

Ni ahantu ubasha kurya ibiryo bya Kinyarwanda byihariye,amafunguro ategurwa n’abahanga mu guteka Kinyarwanda. Impungure n’imboga z’ibisura , inyama zitogosheje, Commade y’amafunguro  arimo amavuta y’inka, isambaza…Ni mu biribwa abantu baza bashaka ari benshi, nta mavuta abamo

Ibyo kunywa

Ni ahantu haba ibyo kunywa bitandukanye bimenyerewe mu Rwanda, ahantu hahurira abantu b’ingeri zitandukanye baza gusangira amasaha yose.

Ibyo kunywa byihariye (Specialities)

Ibinyobwa utasanga ahandi! Bategura ubwoko butandukanye bw’ibinyobwa, ibinyobwa byihariye, bitarimo isukari. Tea is OK ni kimwe mu binyobwa bikundwa n’abagana mu Iby’Iwacu, igizwe na Black Tea, amazi n’isukari .Ibindi binyobwa byihariye ni Tea Vert na Tea Zip. Ikirahure kigura amafaranga 200 rwf, icupa riboneka hagati ya 5000-10 000 rwf.

Banategura kandi n’andi mafunguro y’abanyamahanga harimo Spaghetti n’Omolette Special babitegura kuri commande y’umukiriya.

Iby’Iwacu Restaurant ikorera mu mujyi wa Rubavu, hafi ya Banki y’Abaturage n’Isoko rya Rubavu aho hafu y’aho bita ku gisaha.

Muryoherwe! Bon Appetit!

Kuva Tariki ya 27-30 Werurwe 2018 I Niamey muri Niger habereye Ihuriro Mpuzamahanga ry’Urubyiruko n’Imirirmo yita ku bidukikije (Forum International Jeunesse et Emplois Verts) akaba yari ku nshuro ya 4.

Ni ihuriro ryahuje ba Rwiyemezamirimo, abanyeshuri, amashyirahamwe bakora mu bikorwa byibanda ku iterambere rirambye bagera kuri 200 harimo 40  bavuye mu bihugu bigera kuri 30 bikoresha igifaransa (pays francophonie),  urubyiruko 150 rwo muri Niger, harimo kandi abafatanyabikorwa, intararibonye, Itangazamakuru, abahanzi n’abarimu.

Ni ihuriro riba rigamije gufasha urubyiruko kwihangira imirimo, guhanga udushya, kubaha umwanya wo gufata ibyemezo, kubahuza n’abaterankunga no gufasha imishinga y’ibanda ku bukungu burambye. Ryibanda mu kwihangira imirimo kwiterambere rirambye, hibarwa:  mu muhinzi n’ubworozi, ibicanwa, ubukerarugendo burambye no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, ikoranabunha muri serivise, Kwita ku kibazo cy’imyanda, inganda z’udushya.

Dore ibitekerezo k’ubukerarugendo burambye byatanzwe n’abarwiyemezamirimo bavuye mu bihugu bitandukanye .

AMAL KENZARI (Maroc)

Akunda gutembera,Elle adore les aventures! Rwiyemezamirirmo w’umwari ukomoka mu gihugu cya Maroc, washinze IDYR Design  akora ibintu byo guhindura imyanda y’imyenda akayikoramo ibindi bikoresha harimo nk’amasakoshi. Avuga ko kuri we gutembera neza ni ukwirinda gukoresha amasashe, kwirinda kujugunya imyanda aho ubonye,kubaha umuco w’abantu.

Pare Banton Jean Pierre (Burkina Faso)

Rwiyemamirimo w’umunyaburkinafaso, umuyobozi wa Centre d’Experitise en Etreprenariat . Pare yemezako ubukerarugendo burambye ari ubukerarugendo bufite ibintu byinshi, gusura ahantu ndangamateka, kubungabunga ibidukikije, nimba uriye  cyangwa ukananywa bika ibyo waririyemo cyangwa wanywereyemo. Kubwira abandi bakerarugendo cyane cyane b’ububyiruko ko ,ubukerarugendo burambye ari ikintu cyiza.

Anny Darlène NDORIMANA (Burundi

Rwiyemezamirirmo washinze  RC RETRAINING byo gukusanya imyanda, amashashi n’amaparasitike bakabihinguramo ibinidi bintu. Darlène atangaza ko ari  ukubaha ibidukiije aho watembereye,urugero u Rwanda nakubaha ahantu natembereye.kubaa umuco waho watembereye,gusura ahantu havuga amateka numuco by’abantu.kubunga bunga aho watembereye,.ubukerarugendo 

Sena ALOUKA (TOGO)

Ni umuyobozi muri JEV TOGO, agira ati: ubukerarugendo burambye bugira ingaruka ku rusobe bw’ibidukikije. Ni ukugabanya ibyo dukoresha nk’amazi, imyanda, gukora ubukerarugendo umuturage abonamo inyungu (kugura ibikoresho byaho watembereye),, kwirinda imyanda aho watembereye. Ushobora no gukora ibikrowa byiza nko gufasha aba babaye,gusura impfubyi.

Roukiatou Abdourahamana (Niger)

Ni umukozi muri OEDD (Organisation pour l’Environnement du Developpement Durable) ikorera muri Niger. Roukiatou nk’umuntu ukora mu bintu by’ibidukikije, avuga ko ubukerarugendo burambye ari Kubaha umuco waho watembereye, kugirana ubunshuti n’abantu baho uba wasuye, kugura ibikoresho bya gakondo by’abaturage baho watembereye, kureba ibitekerezo byiza ukabizana iwanyu.

Mouhamed  NDAW (Senegal)

Ni Rwiyemezamirimo mu by’ubuhinzi akora muri Entreprise EAGRI50. Mouhamed atangazako ubukerarugendo burambye ari ingenzi, bufasha mu iterambere ry’abaturage ndetse n’ibidukikije, kandi bugira akamaro kanini mu kubungabunga imirage yacu, bizafasha abana bacu b’ejo hazaza kubona afurika nziza. Mbere y’ibyo byose ni ukwirinda icyahungabanya  ibidukikije.

Lotel Charles la Kika (Tchad)

Rwiyemezamirimo mu bw’ubworozi bw’inzuki mu gihugu cya Tchad, akaba ari umuyobozi wa YMCMB. Charles atangaza ko ubukerarugendo urambye ari ugusura ahantu ndangamurage hagaragaza amateka y’isi cyane cyane twirinda kwangiza iyo mirage yaho tuba twasuye.

Kadija Kimboro (Burkina Faso)

Rwiyemezamirimo w’umwari washinze kandi uyobora FARAFINA ECO-ENGINEERING, avugako ubukerarugendo burambye ari ugutembera, twirinda gusenya cyangwa kwangiza aho twatembereye.

Elie (Mozambique)

Ni Rwiyemezamirimo washinze OLIMA ikora  ibyo gusemura no kwigisha igifaransa mu gihugu cya Mozambique,  akaba n’umunyeshuri muri Kaminuza ya Université Edward Mondlan.  Elie yemeza ko ubukerarugendo burambye ari ukumenya umuco n’imibereho yaho wasuye, ukubaho ibyo wabonye ndetse no gushaka kumenya uwo muco.

Bianou Ousmane Agadez (Niger)

Ni umunyamuryango wa CCAJ d’Agadez, akora mu kumenyekanisha akarere ka Agadez akoresheje ikoranbuhanga, ubu yashinze MASNAT imufasha kumenyekanisha ako gace aturukamo, kari mu majyaruguru ya Niger mu marembo y’ubutayu. Atangaza ko ikoranabuhanga rifasha mu kumenyekanisha ibintu ndangamuco ahantu hose, kandi ko ari byiza kubibungabunga.

Ni ihuriro ryitabiriwe n’umunyarwanda NDAHIMANA Gilbert washinze  Umurage Wacu Group ugamije kumenyekanisha ubukerarugendo n’imirage by’u Rwanda na Afurika muri rusange.

Ihuriro ryatangijwe na Minisitiri w‘intebe Brigi Rafini aza no gufungura ku mugaragaro Foire des Entrepreneurs, risozwa na Minisitiri w’Urubyiruko Siporo n’Umuco Kassoum Moctar.Muri iryo huriro, imishinga myiza  y’abarwiyemezamirimo igera kuri 15 yabonye ibihembo.

Nyirarumaga yari umusinga wo kwa Jeni rya Rurenge, aka yari umwe mu bakobwa babaga ibwami u ngoma ya Ndahiro Cyamatare, se wa RuganzU Ndoli. Nyirarumaga yari mu babonye ibyo Abanyabungo bakoreye u Rwanda, bakaruteza ibyango mu gihe kigera ku myaka 11,yarategereje ibunduka ry’Umwami Ruganzu II Ndoli wari warahugishirijwe I Kalagwe.

Igisekururza cya Nyirarumaga ni: Nyirarumaga wa Gahuriro ka Segacece, wa Mpogazi, wa Gashegu, ka Kayumbu, wa Gahuriro, ka Nyemazi, ya Rugenda, rwa Kimezamiryango, cya Jeni rya Rurenge umwami wa nyuma w’ingoma y’Abasinga.

 

Dore bimwe mu bintu wamumenyaho:

1.Nyirarumaga ni izina riva mu rurimi rw’igihima

2. Nyirarumaga yabaye nyina/Mugabekazi w’ingoboka w’Umwami Ruganzu  II Ndoli

3. Nyirarumaga yatangje ubusizi mu Rwanda

4 Nyirarumaga yahIbye imimerere y’ibisigo by’iyandikamateka

5. Nyirarumaga yahibye igisigo cy’Impakanizi

6. Nyirarumaga yashinze Inteko y’Abasizi b’Ibwami

7. Nyirarumaga yasize ibisigo: Umunsi Ameza Imiryango yose na Aho Ishokeye Inshotsi ya Gitarama

8. Nyirarumaga akomoka mu Basinga bari batuye mu ibanga ry’iburazirazuba, I Gihogwe ku musozi wa Jali, hejuru ya Gatsana(Gasabo).

9. Se na Nyina bari abasinga b’I Kiruri muri Nyaruguru, bakomoka ku musizi witwaga Nzabonariba.

 10. Nyirarumaga akomoka mu muryango w’abasinga bo mu ngabo z’I Nyaruguru. Ingabo za shinzwe n’umwami Yuhi Gahima wimye mu 1444.

Itorero Intayoberana rigizwe n’ababyinnyi bafite uburambe mu kubyina Kinyarwanda,ryabateguriye igitaramo cy’mbyino za Kinyarwanda, bakazerekana n’ umukino “Twambaye Ikirezi”ni umukino bazerekana ko abanyarwanda bafite ikirezi bambaye.

Igitaramo kizaba ku Cyumweru Tariki ya 10 Kamena 2018 kuri Hotel Serena Kigali.

Guhera: 6pm

Kwinjira ni amafaranga 5000 na 10 000rwf .

Amatike aboneka kuri  Reception ya Serena Hotel no kuri  So and Wax Shop (Kacyiru) ugikata ku muhanda wa mabuye  munsi ya Ambassade ya Amerika.

Ushobora no guhamagara kuri 0788 74 10 30/0782 506 070

Muzaze dutarame ,Tubyine,  Intore zivuge!

 

Page 14 of 36

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd