Ngucire umugani nkubambuze umugani n’uzava I kantarange azasange ubukombe bw’umugani bumanitse kumuganda w’inzu…

Ubusa bwaritse ku manga,

Uruvu ruravugiriza,

Agaca karacuranga,

Nyiramusambi isabagirira inanga,

Harabaye ntihakabe

Harapfuye ntihagapfe

Hapfuye imbwa n’imbeba

Hasigaye inka n’ingoma

Kera habayeho umusore wasabye umukobwa,barashyingiranwa,babana aho ngaho.Bimaze iminsi mike amaze gusama inda imaze kuba nk’amaze abiri cyangwa atatu,ibwami bamutumaho ngo azaze mu rugerero.Asiga umugore we atwite ajya mu rugerero.Umugore we arabyara abyara umwana w’umukobwa.Bamutumaho go umugore we yarabyaye.

     Bukeye abasize abana b’abahungu barakura baba abasore ,bajya gukura ba se mu rugerero.Na we se wa Ndabaga ari we afite gusa agumayo.Ndabaga ariko amaze kuba umwana ugimbutse agakora imirimo y’abakobwa;agakora n’iy’abahungu akabaza,agatanaga,agahamiriza,agasimbuka urukirampende,akarasa intembe,akarasa intego,agatera uruziga.Arabimenya aba umuhanga.Yiga kuboha uduseke,yiga kuboha ibyibo,aboha imitemeri arataka.Na byo arabimenya byose.

Bukeye abwira nyina ati”data ntagiye kugwa mu rugerero ngo ni uko yabyaye umukobwa ngiye kuzamukurayo”.Nyina ati”gatsindwe n’agasani!Wa gakobwa we se katagize icyo kamara,uzajyayo uzamara iki”?Aramubuza ,ndetse amuteza abantu,arabihorera.Bukeye abonye abagaragu ba se bamugemuriye yanga kubivuga ngo bataza kumubuza arabihorera baragenda,bamaze kuminuka mu gikombe,arihisha arabakurikira.Nyina akibwira ko yagiye gutora imonyi,yagiye kwahirira inyana,yagiye guca imyeyo,naho yakurikiye abagemu ba se.

Na none aho bagereye kure yanga kubegera ngo batamubonera hafi bakamugarura.Akomeza kugenda abagenda uruhunge,barenga ahinguka,barenga ahinguka.Abonye bamaze kugera kure cyane,noneho arihuta arabegera.Abegereye ,bamukubise amaso barumirwa bati”uyu mwana biramera bite?Turamusubizayo ntituzamugezayo n’izi ngemu,n’iyo tugeze aha ngaha.Umuntu umwe ntitujyana umutwaro wengo tuwugereke ku yacu amusubiraneyo.Ibi bintu bibaye bite”?Umwe muri bo ati”nimumwihorere tuzaba tumugarukana,naho ubu ngubu ntawabona uko abigira”.Barajyana baratura ku kiraro cya se.Se aza gushenguruka ibwami nijoro baramuramutsa,bamuha ibyo babatumye kumutura.

Akubise uwo mwana amaso ati”uyu mwana araturuka he,ni uwa nde”?Ntibari baziranye.Umwana ntiyari azi se,na se w’umwana ntiyari amuzi.Bati”uyu mwana ni uwawe”.Ni wa mwana wawe wabyaye,wasize mu nda,Ndabaga”.Bararamukanya.Ati”ese yaje kumara iki hano”?Nuko ati”ibyanzanye nzaba mbikubwira ejo”.Umwana bamuhaye amata aranyoye,baramusasiye araryamye.Mu gitondo abwira se ati”naje kugukura mu rugerero.Aho kugira ngo uzagwe mu rugerero ngo ni uko wabyaye umukobwa,uzanjyane unsohoze,nibagaya ubuhakwa bwanjye uzabone kugaruka,nibura umaze iwacu nk’ukwezi, cyangwa se abiri,nibura uhumetse urebye abagaragu bawe,urebye inka zawe,urebye iwawe.Nibankundira kandi,nzaguhakirwa ngushimishe nk’uko abandi bana bahakiwe base.

Nuko se arumirwa,buracya mu gitondo aramujyana n’ibwami,aramusohoza.Umwami ati”ubwo ubonye umuhakwa ni uko itahire”.Amushyira mu itorero,arasimbuka aba umuhanga cyane,atera intego,ararasa intembe,arahamiriza,aba umuhanga,araririmba aba ingabo y’umutwe.Nuko umwami aramushima.Ariko bava mu rugerero,bashengera ibwami,kubera akumbuguyu k’abakobwa,akajya anyaruka no mu gikari agasanga abakobwa b’umwami aho bari bakiyuhagira,bakisiga ibyondo,bagasokoza,bakaboha,ibara batazi akaribigisha,na we iryo atazi bakarimwigisha,bagakina,na none aho baza kumuhamagarira akagenda yiruka,akicara mu zindi ntore.

Nuko bava guhamiriza,bashengera ibwami na none akagira ako kumbuguyu akaboneza no mu gikari agasanga abo bana b’abakobwa b’umwami.Baramumenyera,ndetse yaba ataje bakamutumira kuko bari bazi ko ari umukobwa nka bo.Bagakina,bakigana gutera ibara,bakiga kuvuna ibara.Ibyo atazi bakabimwigisha,na we ibyo azi akabibigisha.

Nuko bukeye baca hasi bati”Nyagasani,wa muhungu wa kanaka ibintu akora ni igitangaza.Abakobwa bawe yabagize inshoreke ze nta kundi”.Ati “ndabizi muramwanga kuko abarusha byinshi,ni uko abarusha,ni ukugira ngo nzamwirukane.Nta kindi ni ukumwanga”.Bati”Nyagasani,dore aba aha ngaha,kandi nawe uba aha ngaha,uzigenzurire wirebere niba tukubeshya.

Umwami ashyiraho ingenza,na we yirebera.Bava mu itorero,yaterura inzoga aho ngaho akayiha uyifata ngo ayibafatire.Mukanya yamureba akamubura mu bandi,naho yagiye mu gikari mu bandi bakobwa.Bityo,bityo noneho umwami ati”ntabyo”!Wa muvunamuheto ni ko yabigenje koko,yangiriye abakobwa inshoreke ze”.

Nuko umwami aramutumira,ava mu gikari baramuzana bamushyira ku ngoyi.Aramuboha,nuko ati ”nta kindi,iki cyaha sikitwarirwa,nta kindi ni ukumwica,batazabigira n’akamenyero.Nimumwice n’abandi barebereho,hatazagira ubikinisha”.Nuko Ndabaga bamushyize ku ngoyi barakubise.

Ageze aho ati”Nyagasani ,ndagusaba ko unyorohereza nkakubwira ijambo.Ureba sinkunaniye,nta kundi.Ariko ndasaba ko mfa mvuze”.Umwami ati”ngaho nimumworohereze”.Baramworohereza,birangiye ati”ndagusaba ko uheza abantu bose ,ntihagire n’umwe usigara,maze ugakinga ibirago ku irembo ry’igikari,ugakinga ikirago ku irembo rya kambere,nineho nkakubwira ijambo,maze ugakora icyo ushaka “.Umwami ati “ibyo na byo ntibinaniranye nibabigire”.

Nuko ibirago barabikinga,birangiye ashyira umukumirizi inyuma y’irembo ryo mu gikari,ashyira undi inyuma y’irembo rya kambere,abuza abaza kuza n’abagaragu barunguruka,n’abagira bate.Nuko Nd abaga noneho aragenda ageze kuri icyo kirago cyo ku irembo ,imyambaro ye ayifasha hasi,agaruka ateze amaboko.

Umwami amukubise amaso arumirwa asanze ari umukobwa.Nuko araza akoma yombi ati “Nyagasani !Sinakwangirije abakobwa.Ndi umukobwa nka bo,ni akumbuguyu,ni cyo cyanjyanagayo”.

Nuko umwami amuha imyambaro arambara,amubaza impamvu yabimuteye.Amubwira ko se ari we yabyaye wenyine,akaba yari agiye gusazira mu rugerero.Ati”niga guhamiriza nta mukobwa uhamiriza,niga gusimbuka,niga gutera icumu,ibyo byose mbigirira kugira ngo nzavane data mu rugerero,na we atahe ajye kuruhuka..Maze kubimenya rero nibwo data yanshoreraga.None Nyagasani,nkagira akumbuguyu k’abandi bakobwa,kuganira na bo,kujya kuvuna ibara,kujya gutaka.Ni icyo cyanjyanaga mu bana bawe”.

Nuko umwami ahamagara ba bandi,abo anyaga arabanyaga,abo yica arabica,arubakisha,atanga ibibanza,arongora Ndabaga.Se wa Ndabaga akira atyo na Ndabaga.Ni ho rero bavuga umuntu ababaye,nk’undi akamukiza ati”ewe!Nari ngeze iwa Ndabaga”.

Si jye wahera.

Umugani waciwe na Ruterana Venant, wavuye mu gitabo Ngucire Umugani cya kabiri,Rugamba Cyprien. I.N.R.S-Butare

Ngucire umugani nkubambuze umugani n’uzava I kanarange azasange ubukombe bw’umugani bumanitse kumuganda w’inzu…

Ubusa bwaritse ku manga,

Uruvu ruravugiriza,

Agaca karacuranga,

Nyiramusambi isabagirira inanga,

Harabaye ntihakabe

Harapfuye ntihagapfe

Hapfuye imbwa n’imbeba

Hasigaye inka n’ingoma

Habaye umwana w’umuhungu akitwa Ndori ya Ndoba,aza kwa nyirasenge Nyabunyana.Noneho umugabo wa nyirasenge akitwa Kinwa cya Muriro.Noneho Ndori ya Ndoba yaza kuragira hamwe n’abandi bana,umugabo wa Nyirasenge Kinwa cya Muriro akagurira abatwa bo kuza kumwica.Nyirasenge Nyabunyana akaza kubimenya akamwakura ati

“Mbese Ndori ya Ndoba

Ko waje uri muto cyane,

Icyo kivugo wakibwiwe na nde,

Wacyibwiwe na nde da”?

Undi ati

“Erega shenge ,Nyabunyana,

Uko abagoremwacuritse impu,

Niko mwacuramye n’imitima,

Niko mwacuramye n’imitima da”?

Nuko ndori ya Ndoba agataha,yagera mu rugo Kinwa cya Muriro akanga akamureba nabi.Noneho bwacya umwana akongera agakurikira abandi bana.Yagera yo yakina,umugabo wa Nyirasenge akanga ati”ntakibuza ndamwicisha”.Nyirasenge akamwakura.

Umwana aravuga ati

“Erega shenge,Nyabunyana,

Uko abagore mwacuritse impu,

Niko mwacuramye n’imitima da”.

Ubwo nyirasenge akamenya ko wa mwana amubwira ko umugabo we yamuguze.Bigeze aho nyirasenge aza kumugira inama yo kwisubirira iwabo.

Sinjye wahera.

Umugani waciwe na Muhayineza Seraphina, wavuye mu gitabo Ngucire Umugani cya kabiri,Rugamba Cyprien.I.N.R.S-Butare.

Umugani Impyisi n’Imana

Ngucire umugani nkubambuze umugani n’uzava I kantarange azasange ubukombe bw’umugani bumanitse kumuganda w’inzu…

Ubusa bwaritse ku manga,

Uruvu ruravugiriza,

Agaca karacuranga,

Nyiramusambi isabagirira inanga,

Harabaye ntihakabe

Harapfuye ntihagapfe

Hapfuye imbwa n’imbeba

Hasigaye inka n’ingoma

Impyisi yari hamwe n’izindi nyamaswa,maze irebye umurizo wayo isanga utameze nk’uw’izindi.Ako kanya ifata umugambi wo kujya kubaza Imana icyatumye iyiha umurizo mubi kandi udasa n’uw’izindi nyamaswa.

Iryo joro ntiyasinzira,bucya yageze ku Mana.Irayibwira iti”Nyagasani,ntiwabwira impamvu yatumye umpa umurizo utameze nk’iyindi?Ese wabtewe n’iki?Imana irayisubiza iti”nyamara,ndasanga naraguhaye umurizo ugukwiriye.Ariko rero ubwo utawishimiye,ukaba ushaka urutaho,ndabanza nguhe icyo ukora maze nugaruka wagishoboye nguhindurire umurizo nguhe uwo wifuza.

Impyisi iremera.Maze Imana ishaka igisembe cy’iintama,iragifata ikizirika ku gahanga k’iyo mpyisi.Iti”ngaho genda ntukore kuri iki gisembe uze kukinzanira ni mugoroba.

Impyisi iragenda.Impumuro y’icyo gisembe iyitera ipfa.Irenze umusozi wa mbere amerwe aba arayishe.Ariko irihangana irakomeza.Igeze ku musozi wa kabiri,iba itangiye kukirigata.Ku musozi wa gatatu,amerwe aba arayirembeje itagishoboye kwihangana,iti:Hoshi!Izina ry’ubupfisi rirakampama!urubwa ruruta ububwa”.Ako kanya cya gisembe ikimira bunguri.

Nimugoroba igaruka ku Mana isoni zayishe,yabuze uko yifata.Imana iyibonye iti:cya gisembe kirihe?Impyisi irasubiza iti:amerwe n’inzara byanyishe,ngiye gupfa ndakirya!Imana iti:nuko rero!Ubwo wakiriye,ntushobore kwihangana ngo ukigarure,wowe n’izindi mpyisi zose muzahorana iteka umurizo nk’uwo.Impyisi itaha ityo,ntiyongera kubaza Imana iby’umurizo wayo,igumana uwo yari isanganywe.

“iraguha ntimugura”

Mu kunoza imyandikire neza,mu nteruro hakoreshwa utwatuzo dutandukanye.

1.akabago(.) gasoza interuro yemeza

Urugero:Umwana mwiza y’ubaha ababyeyi.

2.akabazo(?) gasoza interuro ibaza

Urugero:azaza ryari?

3.Agatangaro(!)gasoza interuro itangara,kagashyirwa n’inyuma y’amarangamutima.

Urugero:Mbega umukobwa mwiza!

               Yooo!

4.Akitso(,) gakoreshwa mu nteruro kugirango bahumeke akanya gato

Urugero:abavukana baravurana ntibavushanya,barasangira bagasabana ntibasebanya.

5.utugereka(….) twerekana interuro barogoye irondora ritarangiye,cyangwa mu nteruro hari ijambo bacikije.

Urugero:mu rugo haba ibikoresho byinshi bitandukanye:intebe,amasafuriya,amasahani……

Bakimara kugerayo we na…… simuvuze nzamuvumba

6.Utubago tubiri(:) dukoreshwa mu nteruro iyo hari ibigiye kurondorwa cyangwa gusobanurwa,ariko ntidukoreshwa inyuma y’ingirwanshinga “ti.”

Urugero:Brya habaho imirimo myinshi:kubaka,kubaza,gucuruza n’ibindi.

Yezu ati:”wabimenye”

7.Akabago n’akitso(;) dukoreshwa kugirango batandukanye inyangingo ebyiri ziremye kimwe kandi zuzuzanya.

Urugero:Gusoma neza si ugusukiranya amagambo;gusoma neza ni ukwitonda.

8.Utwuguruzo n’utwugarizo(“ ”)dukikiza amagambo y’undi asubiwemo,imvugo itandukanye n’imvugo isazwe,cyangwa ingingo igomba kwitabwaho.Dukoreshwa na none iyo hari inyito ikemangwa cyangwa kugirango bakikize amazina nteruro n’amagambo y’inyunge akabije kuba maremare.

Urugero:Igikeri kiti”umugore mwiza ni ufite amanga”

9.Udukubo( ) dukikiza amagambo cyangwa ibimenyetso bifite icyo bisobanura cyangwa byuzuza mu nteruro.

10.Akanyerezo(-) gakoreshwa ku kiganiro kugira ngo berekane iyakuranywa ry’amagambo.

 1.Mu ntangiriro y’interuro

Urugero :Isuka ibagara ubunshuti ni akarenge

2.Nyuma y ‘akabago,akabazo n’agatangaro

Urugero :Twese hamwe duhagurukire kujijuka.wabigeraho ute utazi gusoma ?

Oyeee !igitego kikabakirinjiye

3.Ku nyuguti itangira amazina bwite y’abantu n’ahantu

Urugero :Mukamwezi mwene Karake ubu akorera i Butare

4.Ku nyuguti itangira amazina y’amezi

Urugero:Ugushingo gushyira ukuboza.

5.Ku nyuguti itangira amazina y’imirimo,ay’inzego z’imirimo n’ay’amashyirahamwe

6.Ku nyuguti itangira amazina y’impamyabushobozi,y;icyubahiro,y’inzego z’ubutegetsi n’ay’ubwenegihugu.

Urugero:Dogiteri Muneza.

Akarere ka Kayonza

Abanyarwanda n’Abarundi.

“itorero ry’igihugu Urukerereza mu gukumbuza abanyarwanda imbyino gakondo”

Itorero Urukerereza ryashinzwe mu mwaka wa 1974, rifite inshingano yo guteza imbere umurage gakondo w’u Rwanda mu mbyino n’indirimbo gakondo.

Mu gihe cyose Itorero Urukerereza ryabayeho, ryigaragaje nk’umutwe uhora ku isonga mu kubumbatira umwimerere w’imbyino n’indirimbo by’u Rwanda. Ibi byerekanwa n’ibigwi bitandukanye iri torero ryagiye rigeraho hirya no hino kw’isi mu maserukiramuco mpuzamahanga.

Inkera nyarwanda 4

Nokuri uyu wa Gatanu,tariki ya 3 Kamena 2016 kuri sitade nkuru y’igihugu ntoya Amahoro,itorero ry’igihugu Urukerereza ryakoze igitaramo cy’inkera y’abahizi cyaranzwe n’imbyino n’ingoma byose biranga umuco nyarwanda.

Ni igitaramo cyitabiriwe na Minisitiri w’umuco na siporo,ari nabo bafite umuco mu nshingano zabo bafasha iryo torero gukomeza kubungabunga umuco nyarwanda. Hari n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu mu nzengo zose.

Inkera nyarwanda5

Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye (urubyiruko n’abakuze) n’abanyamahanga bari baje kwirebera ibyiza biri mu muco nyarwanda binyuze mu mbyino. Ubwitabire bwari buke urebye ariko abaje, bigaragara ko bakunda imbyino nyarwanda,babashije kwirebera imbyino nk’umushayayo,ikinimba,ibyivugo n’umuhamirizo by’intore.

Minisitiri w’umuco na siporo yashimiye urukerereza rwateguye igitaramo nk’iki gikumbuza abanyarwanda imbyino z’umuco nyarwanda.Yashimiye kandi abanyarwanda baje gushyigikira itorero ry’igihugu gukomeza gusigasira umuco wacu ngo utazazima,abasaba kuwukunda no kuwuratira abandi.

Inkera nyarwanda

 

 

Inkera nyarwanda3

Igitaramo cyasojwe n’umuhanzi Muyango,ari nawe mutoza w’Itorero ry’Igihugu,aho yaririmbye indirimbo nka sabizeze.

Urukerereza ruzakomereza mu ntara y’iburengerazuba mu karere ka Rubavu tariki 24 Kamena 2016 mu rwego rwo kwegera abanyarwanda bose babasusurutsa mu mbyino gakondo.

“u Rwanda Rwa Gasabo rwari rufite ibihugu birukikije”

Iyo bavuze imitegekere y’ingoma iyi n’iyi,biba bishaka kuvuga amatwara n’imikorere y’iyo ngoma.Ibyo bikagendana n’imirongo migari ubutegetsi buba bwarihaye yo kugenderwaho.

Iyo bavuze Ibihugu-Nkiko,baba bashatse kuvuga ibihugu bihana imbibe n’igihugu iki n’iki.Ibihugu-Nkiko bivugwa aha,bikaba ari ibyari bituranye n’u Rwanda rugari rwa Gasabo.Mu bihugu-nkiko by’u Rwanda rugari rwa Gasabo,byari bigite imitegekere itandukanye n’ingoma Nyiginya ariyo yari iganje mu rwa Gasabo.Ari ingoma-Mpinza n’Ingoma Mpima,imitegekere yabo yose yari imwe.

Igihugu kikiri amashyamba ya kimeza y’inzitane,abaturage babanje kuba mu miryango,bakagira umutware w’umuryango ari na we muyobozi w’ikirenga ufata ibyemezo byo kubungabunga no gusigasira ubusugire bw’umuryango akuriye.Noneho uko imiryango yagiye yororoka,ni na ko yagiye yunguka indi mitegekere.Kugeza ubwo abatware b’imiryango babaye benshi.Ni bwo abahuje ubwoko n’inkomokobagiye barema Ingoma yabo ikagira umwami,abandi bakaba Abatware bamufashaga kuyobora abaturage.Akaba ari mpamvu usanga Ingoma iyi n’iyi yarayoborwaga n’ubwoko ubu n’ubu,na nanone ugasanga ibihugu byinshi biyoborwa n’ubwoko bumwe.Aha twatanga nk’urugero rw’Abasinga bagengaga ibihugu byinshi mu byari bigize uru Rwanda.

Umwami yagabanyaga abana be igihugu cyangwa abo bava inda imwe.Uwagabanye agahugu akakabamo umwami,abana be bakagakuranwamo iteka,bakemera umwami bakamukeza.Umwami ntawe yanyagaga igihugu cye,icyo yarushaga abo bandi ni Ingoma y’Ingabe.Umutware yaterwaga n’undi wo mu kindi gihugu akirwanaho akimaramariza.

Izo Ngoma zagengaga u Rwanda mbere y’umwaduko w’Abanyiginya.Mu itsitsurana ry’abamaraniraga ingoma,abatsindwaga bakarekerwa ingoma bari Abami b’Abahinza.Nta Mwami w’Umunyiginya watsindwaga ngo agumane Ingoma.Ibyo bihugu byose byarimo Ingoma z’Abahinza n’Ingoma z’Abahima,hakaziraho Ingoma y’I Gasabo yagengwaga n’Abanyiginya.icyo twabibutsa aha ng’aha,ni uko Ingoma Mpinza n’Ingoma Mpima,zose zabayeho mbere y’umwaduko w’Ingoma Nyiginya.

Ingabe z’Abahinza

Izina Abahinza ryakomotse ku ngoma zo mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Rwanda rugari rwa Gasabo.Abami b’ibyo bihugu bibandaga cyane ku buhinzi,ari na yo nkomoko y’izina ryabo,bakibanda cyane ku mihango gakondo y’umuco karande ikoma ku mbuto no ku buhinzi.Ariko ku mwanduko w’ingoma Nyiginya ni bwo babies “ABAHINZA” byo kwerekana isumbwe ingoma Nyiginya irusha ingoma Mpinza,ndetse bikanagaragaza itandukaniro ry’imirimo bitagaho cyane.Dore ko Ingoma Nyiginya yo yitaga ku bworozi cyane cyane inka.Impugu z’Abahinza zo zirondaga amoko,zikisanzura zikonda amashyamba,zikagengwa n’abakuru b’imiryango.

Muri ibyo bihe nyine byo hambere,impunyu ziberaga mu mashyamba zigatungwa n’ibyufi n’umuhigo.Abakonde babaga baje gukonda amashyamba bahongeraga izo mpunyu amaturo bitaga “Urwugururo”.Ubwo Abakonde ishyamba bakaritutira,bakaritsura,bakaritamururamo indeka,bagashyira bagatura bagatunga,bagatunganirwa,bamara kugwiza amaboko magari,abakuru b’imiryango bakaba Abami bakagira ingabo zabo.Abazigaba bakagira Umwami wa bo,Abagesera bakagira Umwami wa bo bityo, bityo….

Abo bose bari Abami b’ibihugu byabo,bakibanda na none k’umuco karande w’ubuhinzi no ku mihango gakondo ikoma ku mbuto y’imyaka y’ubuhinzi.Mu bami b’Abahinza habagamo Abami b’Abakonde,Abami b’Impinga,Abami b’imvura n’Abami b’amatungo.

Abami b’Abakonde

Abakonde bari abantu b’abavantara bibasiraga gutema ishyamba,bakariha imbibi bagatura mu giteme cyaryo bazitizaga imiko n’imivumu cyangwa urusasa,maze iyo ndeka baziyizitije urubibi rw’ibiti n’ibivumu ikitwa”ubukonde”cyangwa se imirima gakondo bahingaga,bakayatira abagererwa.Abatuye mu Rwanda bwa mbere hakiri mu mashyamba bigabanyijemo imiryango,umuryango ukagira icyanya cyawo undi icyawo,ukaba ari na ho uhigira.Abandi baje batema amashyamba bakayahinga babita “abakonde”biturutse ku mirimo baje bakora wo gutema amashyamba ya kimeza bakayahinga.Abakonde baje bakonda ishyamba,bakaba baragiraga ituro ry’Umutware w’Impunyu ryitwaga Urwugururo kugira ngo babone uburenganzira bwo gukonda ishyamba cyanga kwegeka mo imizinga,batatanga rya turo imizinga igaseswa cyangwa se imyaka ikononwa

 

“u Rwanda rwa Gasabo rwagiye rwaguka kuva kera”

Ruganzu I Bwimba ni we mwami wa mbere wimye I Gasabo uzwi mu Bami b’ibitekerezo,icyo gihe ingoma y’I Gisaka yari ikomeye kurusha u Rwanda amaboko,Bwimba ni we wagerageje gutangiza igaba-bitero ryo kwagura igihugu,ahasanga mu w’1312-1345,igitero cya mbere mu mateka y’u Rwanda ni we wakigabye,ubwo yashakaga kwigarurira I Gisaka.

Icyo twazirikana ahangaha,ni uko kugeza ahasanga mu w’1312,ubwo I bitero byo kwagura u Rwanda byatangiraga,ku ngoma ya Ruganzu I Bwimba,uru Rwanda dufite ubu,rwari rufite ibihugu 29,biri k’ubuso bungana na km2 168.606.

Ruganzu yima ingoma,umurwa Mukuru w’u Rwanda wari I Gasabo ,yimye ingoma akiri muto,abanza gutegekerwa na nyina Nyiraruganzu I Nyakanga w’umusingakazi,wakurikirwaga mu butegetsi na mubyara we Nkurukumbi mwene Nyebunga.Abandi batoni b’Ibwami bari:Nyaruhungura w’Umunsobe,Cyenge cya Nyacyesa,wo mu Bakobwa (bakomokaga kuri Ndoba),Gitandura bitaga Cyingali,Mukubu mwene Mushyoma w’Umuha.

Ruganzu yari afite murumuna we Mwendo,na mushiki we Robwa,umugore w’inkundwakazi we yari nyakiyaga umwegakazi wo kwa ndiga.muri ibyo bihe rwari rukikijwe n’ibihugu bitatu bikomeye:Ingoma y’I Gisaka ya Kimenyi I Musaya mu burasirazuba,ingoma y’I Ndorwa mu majyaruguru,Ubugesera bwa Nsoro I Bihembe mu majyepfo.Ibindi byari uduhugu tworoshye tudafite amaboko menshi ku buryo byari ibyo gutinywa ,ibyo bihugu ni u Buliza n’u Bwanacyambwe.

Muri icyo kibariro,u bugesera bwaje kumvikana n’u Rwanda,bagirana imimaro,I Gisaka cyo kirabyaga,gishaka kwigarurira u Rwanda rw’Abanyiginya.icyo gihe Kimenyi I musaya umwami w’I Gisaka yize ubucakura bwo kurongora mushiki wa Ruganzu witwaga Robwa,umwami Ruganzu Bwimba n’Abajyanama be barabirwanyije cyan,ariko umugabekazi Nyakanga na mubyara we Nkurunkumbi barabyemeza,ngo na ko kunywana n’I Gisaka.Ariko Bwimba yumvikana na mushiki we Robwa kutazabyarana n’umwami w’I Gisaka umwana w’umuhungu akazatera u Rwanda,ndetse biza kugera aho yemerako nasama inda ye ,aziyahura.Igihe cyarageze Robwa asama inda ya Kimenyi,umwami w’I Gisaka cy’Abagesera b’Abazirankende,ariko ntiyabihisha musaza we,ni uko Bwimba na we yihutira gushaka umutabazi uzapfa mbere ya Robwa,indagu zerera Nkurukumbi,mubyara w’umugabekazi,ariko yanga kuba umutabazi,indagu za kabiri zifata umwami Bwimba we ubwe.Bwimba atangira imigambi yo gutabara,ariko akaba nta mwana yagiraga,asiga umugore we atwite,agitangira imirwano,amenyeshwa na Gitandura ko umugore we yabyaye umuhungu,umwami ategeka Gitandura kumwita Rugwe.Ashoza urugamba mu Gisaka amze kwegurira u Rwanda Cyenge,kugeza igihe Rugwe azakurira.Ruganzu Bwimba ashoza urugamba,ingabo z’i Gisaka zimutsinda I Nkungu na Muyaga(Rutonde muri Kibungo)ubu ni mu karere ka Rwamagana.

Mushiki wa Ruganzu I Bwimba,amaze kumvako musaza we yatanze,Robwa yisekuye ku nkota arapfa,kugirango umwana atwite atazavamo umwami w’I Gisaka.Uwo Ruganzu I Bwimba na mushiki we Robwa babarirwa mu batabazi bitangiye ingoma Nyiginya.Ikindi Bwimba yakoze,ni uko mu itabara rye mu Gisaka,yasize aciye iteka ko nta Mugabekazi uzongera kuva mu Basinga ,kuko bigaragara ko Nyina Nyakanga,ari we wagambaniye igihugu.

Uru Rwanda rwatangiriye kwaguka mu Bwanacyabwe,mu Buganza,mu Busarasi,mu Buliza no mu Busigi.Aho rumariye kwambuka Nyabarongo rugeze mu Nduga,ingoma zo mu Gisaka n’izo mu Ndorwa zitunyaga ibihugu byinshi byo mu Buganza,mu Buliza no mu Bwanacyambwe.Aho rumariye kugwiza amaboko rurwana n’ I Gisaka n’I Ndorwa bimara igihe kirekire rushirwa ruhatsinze.

Ingoma-ngabe y’u Rwanda rwa Gasabo,ni yo yadukanye amatwara yo kwigarurira ibindi bihugu,ikoresheje uburyo bwo kurwana.Icyo gihe intwaro bitwazaga zari ,amacumu,imiheto,imyambi,inkota,ingabo n’ibindi.

Ibindi bihugu(bitari u Rwanda rwa Gasabo),imikorere yabo yari iyo kwagura ibihugu byabo bakoresheje uburyo bwo gukonda amashyamba,hanyuma bakabona aho batura n’aho bahinga.

Mu Rwanda rwo hambere,ikirango cy’igihugu cyari Ingoma-Ngabe

Ingoma-Ngabe ni yo yari Ibendera ry’igihugu,akaba ari na yo yari Nkuru imbere y’umwami n’Umugabekazi.Umurimo wayo ukaba wari uwo kwimika Abami no guhuza Umwami na Rubanda.Icyo twakwibutsa ahangaha,ni uko mu Rwanda rwo hambere habagaho ingoma z’amoko atandukanye.Habagaho:Ingoma z’imivugo arizo zarimo “Ingoma z’imisango n’ingoma z’imihango”n’Ingoma-Ngabe,ariyo yari ibendera ry’igihugu.

Ingoma z’Imisango zari izo kwizihiza ibirori by’I bwami,zikanaherekeza Umwami mu irambagira ry’igihugu,nizo zabikiraga zikanabambura Umwami.

Ingoma z’Imihango zo zari zigenewe kuvuzwa mu mihango y’Ibwami nyine nkuko iboneka mu bwiru.Imwe mu mihango yavugirizwagamo ingoma ni nk’umuhango wo gukura Gicurasi,imihango y’imiterekero,imihango y’umuganura,imihango yo gufukura amariba,kugangahura,kuvuna ibyonnyi n’ibindi.

Icyo twabibutsa ni uko Ingoma-Ngabe itari ingoma nk’izindi twavuze haruguru,kuko yo ntiyavuzwaga,ahubwo izindi zarayivugirizwaga zikayitaramira nk’uko zataramiraga umwami Nyirigihugu.Ikindi kandi ni uko yaramvurwaga mu biti bitandukanye n’iby’izindi ngoma z’imivugo.Ingoma-Ngabe zabayeho mu Rwanda rwo hambere ni izi zikurikira:

1.Ingoma-Ngabe Rwoga

Gihanga akimara kwima ingoma,ikirangabwami cye cyari “Inyundo”yakomeje kwitwa “inyundo ya Gihanga” mu mateka karande y’u Rwanda na Nyamiringa:Urusengo rwa Gihanga.

Nyuma iyo ndangabutegetsi ya Gihanga yaje gusimburwa n’Ingoma-Ngabe “RWOGA”ari na yo ngoma ya mbere ndangabwami y’Abanyiginya.Aha twakwibutsa ko,Ingoma-Nyiginya yari itetse mu Rwanda rugari rwa Gasabo ari na ho hari umurwa mukuru wayo.

Nyamara ariko na nyuma y’aho Rwoga ibereye Ingoma-Ngabe,Inyundo na Nyamiringa ntibyibagiranye burundu,ahubwo byakomeje kugira uruhare mu iyimikabami no mu yindi mihango.Nk’iy’umuntu yacishwaga urusengo,ntiyashoboraga guhirahira ngo agaruke I Rwanda,ariko iyo yacishwaga ingoma,igicibwa cyangwa se urubyaro rwa cyo,bashoboraga kuzagaruka I Rwanda.

Ubwo Umwami w’I Bunyabungo,Nsibura I Nyebuga ateye u Rwanda akarwigarurira Ku Ngoma ya Ndahiro Cyamatare mu w 1477,yanyaze ingabe Rwoga,iyayo “Cyimumugizi”Gitandura(yari Ingabekazi) ayibundisha mu Rutaka rwa Muhanga hafi y’umudugudu wa Gitarama.Aho Ruganzu Ndoli yimiye mu 1510,Rwoga yari yaranyazwe n’umunyabungo Nsibura Nyebuga,Abiru bayisimbuza indi ngoma nshyashya “NANGAMADUMBU” yari isazwe ari indamutsa ya Ruganzu Ndoli.

Imiterere y’ubutegetsi bwa Cyami mu Rwanda rwo hambere

“Mu butegetsi bwa kera,habaga ho Inzego z’ubutegetsi I Bwami”

Mu bushorishori bw’ubutesetsi habaga haganje Umwami na Nyina w’Umugabekazi.Mu ntekerezo za kera umwami si umuhutu,si umututsi ,si umutwa,ni umwana w’imana,agatsinda yavukanye imbuto”.Umwami ni inkuba ihindira mu bicu igakangaranya isi.Amateka aciye ni amahame agomba gukurikizwa,ni we Rukiko rw’ikirenga.Umwami ,akica agakiza,agakiza akica,akagaba akanyaga,akanyaga,akagaba.Umwami ni umutima w’igihugu,atanga ihumure,akagena imirwano.Ni itabaza ry’u Rwanda,akaba icyorezo cy’amahanga.

Mu ngoro y’Umwami habaga Rucabagome,ikaba ingoma yagenewe gutanga abagome.Yagendanaga n’Indamutsa ikagenda iyikurikiye.Yo rero ikavugir mu gikari,ikavuga batanze umuntu,ikavuga ku buryo bw’umurishyo wa Zigezikalagwe,yajya kuragiza bagakubitaho umurishyo umwe.Ibwami hahoraga uwo mwukai nyamunsi .

Abanyarwanda iyo bajya guca umugani babanziriza kuri iyi nteruro y’ibanze,ngo:

“Harabaye ntihakabe,Harapfuye ntihagapfe,Hapfuye imbwa n’imbeba,Hasigara inka n’ingoma”

Ingoma Nyiginya ihereye kuri iyo nteruro,yahimbazwaga n’ubuyoboke bw’ibindi bihugu bikururwa n’ubukungu bushingiye ku Nka.Amazina aganisha ku nka yo ariho kandi arazwi,ariko hari n’Indahiro nyarwanda ivuga inka:Inka yanjye!Karyabwite mba muroga!Makoko atanga inka!Yampaye inka!

Amarangamutima nkayoafitanye isano n’inka,n’amazina agusha ku ngoma byerekana rwose umwanya w’inka n’ingoma mu mitegekere Nyiginya.Umwani ni we mutegeka mukuru ugaragara,agasohorezwa n’Abatware b’intebe,nabo bagaherezwa n’ibisonga byafashwaga n’abamotsi.

“Umwami uganje agenga Igihugu agateka ijabiro

Abatware b’intebe bagategeka Intara bakagaba n’ibitero

Ibisonga bigakoresha uburetwa n’amakoro ku misozi

Abahamagazi bakayobora imirenge ku birongozi,mu by’ubutware”.

Ingoma Nyiginya yoroheye Abasinga b’Abasangwabutaka n’Abakoma,bikomereza umwuga wa bo w’ubupfumu.Abahinza nabo bagumana imihango yabo y’ubuvubyi,n’ubuvumyi bw’abanzi n’ibyonnyi,n’iy’ikemura-manza mu miryango yabo.Abatunzi bagabirwa imikenke n’ibikingi,Rubanda rwa giseseka bakihingira indeka zabo nta nkomyi.

Page 35 of 36

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd