Tariki ya 4 Nyakanga, Umunsi mukuru wo kwibohora ni umunsi ukomeye mu Rwanda. Kuva tariki ya 1-tariki ya 4/Nyakanga aba ari iminsi ikomeye ikurikirana, iminsi y’ikiruhuko mu gihugu, aho usanga abantu baba bayishimiye. Ni iminsi umunyarwanda wese akwiriye kuzirikana, ifite amateka akomeye.

Ni igihe cyiza cyo kwishimira ibyiza u Rwanda rwagezeho, akamaro urugamba rwo kubohora abanyarwanda rwagize, gutekereza ku byabaye, guha agaciro abagize uruhare ngo urugamba rurangire, kubiha agaciro ibyagezweho no gutekereza kuhazaza, gusigasira ibyo igihugu cyagezeho.

Ni byiza gufata akanya, ugasura ahantu habitse amateka y’urugamba, ukiga, ukamenya amateka, kwidagadura ukaruhuka mu mutwe, ukishimira umutekano igihugu gifite.

Ni ibintu ushobora gukora uri wenyine, kubikora muri nk’umuryango, inshuti, itsinda runaka n’abandi.

Muri iyo minsi yo kuzirikana kubohora igihugu, dore Ibintu 5 wakora:

1.Gusura Ingoro Ndangamurage y’Urugamba rwo Kubohora Igihugu (Mulindi)

Ni ingoro ndangamurage iherereye mu ntara y’amajyaruguru y’u Rwanda mu karere ka Gicumbi, iherereye ku birometero (km 80) uvuye I Kigali. Ni ingoro ivuga ku mateka yo kubohora u Rwanda kuva tariki ya 1 Ukwakira 1990 kugeza mu guhagarika jenoside yakorewe abatutsi muri tariki ya 4 Nyakanga 1994.

Ingoro yo ku Mulindi igaragaza amateka yaranze urugamba rwo kubohora u Rwanda, ukamenya ukuntu FPR na APR byavutse. Hari indaki, inzu zifashishwaga icyo gihe, inzu abayobozi bakuru ba APR babagamo, hakanagaragara ahasinyiwe amasezerano ya Arusha n’ibindi bitandukanye.

Gusura iyi ngoro ndangamurage ubasha gusura indaki ya Perezida Paul Kagame, ibiro bye, ugasura inzu bararagamo, inzu abagore babagamo, ikibuga cy’umupira w’amaguru, ikipe ya APR yavukiyeho ubone n’ikivuga cya Baskeball.

2.Gusura ingoro Ndangamurage y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside (Kigali)

Ingoro ndangamurage yafunguwe ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika Paul Kagame tariki ya 13 Ukuboza 2017. Igizwe n’ibice bitandukanye byose bifite ibisobanuro; ukinjira ubasha kumenya ko ari mu rugo rwakira abarugana, ibyumba 9 bigiye birimo amateka y’urugamba kuva tariki ya 1 Ukwakira 1990 kugeza tariki ya 19 Nyakanga 1994 ubwo hajyagaho guverinoma y’ubumwe y’abanyarwanda.

Muri ibyo byumba harimo ibigusobanurira iby’amasezerano ya Arusha, imitwe y’ingabo n’abayobozi bazo bagiye bafata ahantu hatandukanye mu Rwanda, aho bagiye barokora abantu, ahantu hagoranye mu mirwano.

Ibyo bice bikomeza byerekana ubufatanye bw’abasivili n’abanyamahanga mu rugamba rwo guhagarika jenoside, aho hagiye bahabwa impeta zishimwe kubagize uruhare mu guhagarika jenoside. Hagaragara imbunda zakoreshejwe n’ibisobanuro by’amashusho ari mu nzu no hanze mu busitani.

Ingoro iherereye ku Kimihurura mu nyubako y’Inteko Ishingamategeko.

 

3.Gukora Urugendo rwo kubohora igihugu (Liberation History Tourism Trail)

Guteza imbere ubukerarugendo bwo kumenya amateka yo kubohora igihugu, hariho Liberation History Tourism Trail gufata ingamba zo gukora urugendo rwo Kubohora igihugu, ni urugendo rw’urugamba rwo gukora hazirikanwa igikorwa cy’indashyikirwa cyabaye cyo kubohora u Rwanda, cyatangiye tariki ya 1 Ukwakira 1990 kikagera tariki ya 4 Nyakanga 1994.

Muri uru rugendo rubumbatiye ahantu 29 hafashwe nk’ingenzi mu turere dutandatu. Hasurwa ahantu 8 hafashwe nk’ingenzi kubera ibikorwa byahabereye mu gihe cy’urugamba. Ni Kagitumba, Shonga, Mulindi, Mukarange, Musanze (Nyamagumba), Urugano, CND na Gikoba.

Ni urugendo rugabanyijemo ibice bitatu (imihoro) izatuma umuntu abasha gusura aho hantu hose. Umuhora wa mbere (Kagitumba-Nyagatare-Mulindi). Umuhora wa Kabiri (Mulindi-Musanze (Ruhengeri), umuhora wa gatatu ( Mulindi- Kigali ( CND/Inteko Ishinga Amategeko)

 

4. Kwitabira Kivu Sunset Festival (Kivu Festival) Rubavu)

Iserukiramuco riba buri mwaka muri weekend yo kwizihiza iminsi yo kwibohora, ibera ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu. Iserukiramuco rihuza abavanga umuziki (Djs) , abahanzi bakomeye mu Rwanda, mu karere no ku isi.

Iserukiramucoro rirangwa n’ibikorwa bitandukanye; kurya, kunywa, kubyina, gutembera mu mazi, gufasha abantu kwidagadura, kwishima weekend yose ku mucanga wo ku kiyaga cya Kivu.

Ni byiza kwitabira ibirori nkibi twishimira umutekano igihugu gifite, dusohokana n’inshurti n’abavandimwe twishimira igihugu cyacu.

5. Kwishimira Igikombe cy’Amahoro

Tariki ya 4 Nyakanga umunsi ukomeye ku banyarwanda, uwo munsi haba kwishimira igikombe cy’Amahoro, ni umukino ushimisha abakunzi b’umupira w’amaguru, baba bashaka kumenya izatwara icyo gikombe. Biba byiza iyo umukino wa nyuma uhuje imwe muri izi kiye ya Rayon Sport, APR FC, Kiyovu Sport na AS Kigali.

Ni iminsi myiza yo mu mpeshyi yo gutembera ahantu hatandukanye mu Rwanda, ukareba ibyiza nyaburanga bihari, ugatembera n’inshuti n’abavandimwe, abo mukorana, mwigana, muturanye, group za Whatsup muhuriyeho.

Gutembera bifasha kunga ubumwe, gukomeza umubano mufitanye.

Igihe cy’impeshyi ni igihe gitangira hagati mu kwezi kwa Kamena kugeza hagati mu kwezi kwa Nzeri ni igihe cy’amezi atatu kigizwe n’izuba . Impeshyi ni igihe cyiza cyo gutegura ibirori n’ibitaramo bitandukanye, bifasha abantu benshi kubyitabira.

Amaserukiramuco ni ibirori biba hirya no hino ku isi mu rwego rwo guteza imbere umuco, kwigisha, guteza imbere ubukerarugendo ndangamuco , gufasha abantu kwishima, kuruhuka no gusangira.

Dore amaserukiramuco ukwiriye kwitabira muri iyi mpeshyi

1. Classic Festival (ahantu hatandukanye mu Rwanda)

Kuva 18 Kamena-27 Kanama 2022, Orchestre Impala izazenguruka igihugu itaramira abanyarwanda n’abakunzi bayo muri rusange. Ni iserukiramuco ryo gufasha abanyarwanda kwizihirwa, kwishima, kubyina indirimbo za Karahanyuze hamwe na Orchestre Impala.

 

18/06/ 2022: Ruhango                                   10/07/2022: Nyamata

 

24/06/ 2022: Huye                                         16/07/2022: Rwamagana

 

25/06/ 2022 : Muhanga                                22/07/2022: Nyagatare

 

01/07/ 2022: Nyamagabe                             23/07/2022: Kayonza

 

02/07/2022: Rusizi                                         27/07/2022: Kigali

 

03/07/2022: Karongi                                     29/07/2022: Musanze                                

 

09/07/2022: Gicumbi                                   30/07/2022: Rubavu

 

2.Ikirenga Culture Tourism Festival (Musanze)

Iserukira muco ryo guteza imbere ubukerarugendo ndangamuco rizaba tariki ya 18-26 Kamena 2022 mu mujyi wa Musanze. Ni iserukiramuco ryo kwerekana, kumenya ibigize u Rwanda harimo ;ururimi, umuco, ibyiza nyaburanga n’ibindi.

Hazaba harimo ibitaramo bitandukanye, gusura ahantu hatandukanye, kumenya imico itandukanye, ibikorwa by’ubugeni ’imideli, gusetsa, gusangira amafunguro ya Kinyarwanda, kureba filimi z’umuco n’amateka y’u Rwanda, ubusizi, imikino n’imyidagaduro yo mu muco nyarwanda.

3. CHOGM Street Festival (Kigali)

Mu rwego rwo gufasha abanyarwanda n’abanyamahanga bazitabira ihuriro rya CHOGM kubona ahantu bazahahira ibintu bikorerwa mu Rwanda. Tariki ya 20-25 Kamena 2022, mu Imbuga Car Free Zone hateguwe ibintu bitandukanye; guhaha, kwidagadura, imikino y’abana..Bizajya bitangira 12-9pm.

4. Africa In Colors Festival (Kigali)

Kuva tariki ya 30 Kamena-3 Nyakanga 2022, International Summit and Festival izaba ari ihuriro n’iserukiramuco ryo guteza imbera inganda ndangamuco muri Afurika, guhanga udushya (Creative Africa). Ni ihuriro rizahuza abantu bavuye impande z’isi zitandukanye mu kwerekana amahirwe ari mu nganda ndangamuco, z’ubuhanzi, z’ubugeni, ababyinnyi, imideli, filimi. Ibiganiro biza birimo; abaterankunga, abanyamategeko, abajyanama…bafite ubunararibonye mu nganda ndangamuco.

Ni iserukiramuco rizaba rigizwe n’ibiganiro, amahugurwa, imikino y’amashusho, imyidagaduro, imurikabikorwa n’ibindi. Rizitabirwa n’abahanzi bakomeye harimo ;La Fouine, Magic System..

5. Kivu Sunset Music Festival #KivuFestival (Rubavu)

Ku nshuro ya kabiri, Tariki ya 2-3 Nyakanga 2022 ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu hazabera Kivu Festival, iserukiramuco rihuza abavanga umuziki (Djs) , abahanzi bakomeye mu Rwana, mu karere no ku isi.

Iserukiramucoro rirangwa n’ibikorwa bitandukanye; kurya, kunywa, kubyina, gutembera mu mazi, gufasha abantu kwidagadura, kwishima weekend yose ku mucanga wo ku kiyaga cya Kivu.

6. Ubumuntu Arts Festival (Kigali)

Iserukiramuco ry’ubutumwa bw’amahoro, bwo kubana mu mahoro, mu bworoherane twese abatuye isi. Ubutumwa butambuswa binyuze mu buhanzi, ikinamico, ubugeni, imbyino n’ibindi bifasha kwigisha abantu kubana mu mahoro.

Iserukiramuco ryitabirwa n’abahanzi bavuye mu bihugu bitandukanye byo ku isi rikunda kuba mu kwezi kwa Karindwi (Nyakanga)

7.Umuganura Festival (Nyanza)

Iserukiramuco ryo gusangira ryatangiye kera aho umwami yaganuraga imyaka yeze; amasaka cyangwa uburo, agasangira n’abagaragu n’abaturage b’igihugu cye, bagaha abana amata ndetse bakarya umutsima (Rucakarara).

Umuganura ni umuhango wo gusangira amafunguro ya Kinyarwanda, kubyina, kumenya ibigize umuco nyarwanda. Muri iki gihe umuganura uba mu kuzirikana ibyo umuntu, inshuti, umuryango, igihugu byagezeho mu buryo butandukanye, mu ngamba buri wese aba yarihaye.

Ku rwego rw’igihugu, Umuganura wizihirizwa I Nyanza (umurwa w’abami), haba hateguwe n’igitaramo nyarwanda (I Nyanza Twataramye) ukaba wizihizwa kuwa gatanu wa mbere w’ukwezi kwa munani (Kanama).

8. Red Rocks Cultural Festival (Nyakinama/Musanze)

Kuva tariki ya 26 Kanama-2 Nzeri 2022, uyu mwaka azaba ari mu rwego rwo kwizihiza imyaka icumi ikigo Red Rocks Center gishinzwe. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni Conservation and Cultural Sustainability.

Ni igikorwa kiba kigizwe n’ibikorwa byinshi bitandukanye harimo; Impurika ry’ibikorwa by’ubugeni by’amashyirahamwe y’urubyiruko n’abagore bo muri ako gace, imikino itandukane, gusangira amafunguro n’ibinyobwa bya Kinyarwanda, Ijoro ry’igitaramo Red Rocks Twataramye kigizwe n imbyino gakondo, imivugo, ikinamico, Kwitabira umuhango wo kwita Izina abana b’ingagi mu Kinigi, Gutera ibiti ku mugezi wa Mukungwa, ibiganiro mu kubungabunga no gusigasira imirage ndangamuco na kamere.

9. Kigali International Multicultural Festival (Kigali)

KIMF ni iserukiramuco rizitabirwa n’abanyarwanda n’abanyamahanga baba mu Rwanda, berekana ibigize umuco w’ibihugu bakomokamo; imbyino, impurika ry’imyenda n’ibindi. Kuva tariki ya 8-10 Nyakanga 2022,ryateguwe na Rwanda Cultural Fashion Show .

Nyuma yiryo serukiramuco, Rwanda Cultural Fashion Show nayo izaba nkuko byari bisanzwe muri Nzeri. Iserukiramuco ryo kwerekana imyambaro gakondo y’abanyarwanda n’abanyafurika, rihuza abakora mu ruganda rw’imideli ; abashushanya, abadoda, abayerekana n’abandi bavuye impande zose z’isi bakerekana urwego imyambaro ya kinyafurika igezeho #MadeinRwanda #MadeinAfrica.

10. KigaliUp Festival (Kigali)

Iserukiramuco ry’umuziki wo mu njyana ya Kinyarwanda, kinyafurika, ya kizungu, Reggae Zouk n’izindi. Ni iserukiramuco rimaze kumenyekana hano mu gihugu no ku isi kubera rihuza abahanzi bakomenye bo mu Rwanda n’abanyamahanga bafite inkomoka muri Afurika.

KigaliUp iri ku rwego rw’amaserukiramuco abera I Burayi na Amerika riba weekend yose, mu busina ahantu abantu bicara bakumva umuziki, bakabyina, bakemenyana, bagasangira . Haba hateguwe ahantu abana n’abakuru bidagadurira, ahantu ho kugurira imitako.

Rikunda kuba muri Nyakanga cyangwa Kanama.

Impeshyi mu Rwanda itangira hagati mu kwezi kwa gatandatu (Kamena) kugeza hagati mu kwezi kwa Cyenda (Nzeri). Ni hafi y’igihe cy’amezi atatu, kirangwa n’izuba ndetse n’ubushyuhe, hakabaho n’imbeho mu masaha ya mugitondo na nimugoroba.

Ni igihe abanyarwanda bakora imirimo itandukanye, ari abo mu mijyi ndetse no mu byaro, mu buzima bwabo bwa buri munsi. Dukwiriye kumenya ibintu abanyarwanda bakora mu iki gihe cy’izuba.

1.Impurikagurisha Mpuzamahanga (Expo)

Abanyarwanda benshi bakunda kwitabira impurikagurisha Mpuzamahanga, ni impurikagurisha rifasha abantu kwerekana ibyo bakora, kugurisha, kumenyana n’abandi, gusohoka, kwidagadura, guhaha, kumenyana.

Urubyiruko ruba rubonye umwanya wo gusohoka, biba ari mu gihe cy’ibiruhuko, babasha guhura bakidagadura. Riba buri mwaka mu mpeshyi kuva 1997.

2.Gutembera

Abakunda gutembera, impeshyi ni igihe cyo gutembera ahantu hatandukanye mu gihugu, kujya gusura imiryango n’inshuti ahantu hatandukanye, kuzamuka imisozi, ibirunga, kujya gutembera ku kiyaga cya Kivu. Abantu bari mu biruhuko babasha kuruhuka no gutembera aho bashaka.

Gukora urugendo rwa Congo Nile Trail, Camping, Kayaking n’ibindi.

3.Ibirori by’Umuganura

Umunsi mukuru ukomeye ku banyarwanda kuva mu gihe cyo ha mbere, ari abari imbere mu gihugu ndetse no hanze ni ukwizihiza umuganura. Umunsi wo kwishimira umusaruro, ibikorwa byiza byagezweho, ari uguhera ku muntu ku giti cye, mu rugo, umuryango ndetse n’igihugu. Buri wese azirikana ku ntambwe yateye, kubyo yifuza kugeraho n’ibindi.

4.Urugendo Nyobokamana I Kibeho

Umubare munini w’abanyarwanda ni abakirisitu, ku itariki ya 15 Kanama , ubwo hizihizwa ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya (Assoumption) abanyarwanda n’abanyamahanga baturutse ahantu hatandukanye bateranira I kibeho (Nyaruguru) kwizihiza uyu munsi. Ni urugendo abantu bakora mu buryo butandukanye;ari abagenda n’amaguru n’abagenda n’imodoko..

5.Kwizihiza Umunsi mukuru wo kwibohora ( Iya 4 Nyakanga)

Ni itariki ikomeye kubanyarwanda, itariki hibukwaho umunsi wo kwibohora, aho ingabo za RDF zafashe igihugu tariki ya 4 Nyakanga 1994, ni nyuma y’iminsi ijana yo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, hazirikanwa uruhare zagize mu guhagarika, gutabara abicwaga.

Kuri uwo munsi haba umukino w’igikombe cy’Amahoro, ni umukino ushimisha abakunzi b’umupira w’amaguru,baba bashaka kumenya izatwara icyo gikombe. Biba byiza iyo umukino wa nyuma uhuje ikiye ya Rayon Sport na APR FC.

6.Gusarura ibihigwa

Mu mpeshyi aba ari umwero w’ibihigwa byinshi birimo; amasaka, ibigori, ibishyimbo, amateke, imyumbati,..ni igihe usanga hirya no hino mubakora imirimo y’ubuhinzi cyane cyane mu cyaro barimo basarura, bahura.

Abahinzi ba masaka, usanga barimo bakora amamera, bashigisha ibigage, abandi bafite urwagwa.

7.Gukora ubukwe

Abantu benshi bategura ibirori bitandukanye mu gihe cy’impeshyi; cyane cyane ubukwe buri mu bintu bitegurwa cyane mu gihe cy’impeshyi kuko aba ari igihe cy’umucyo, igihe abantu benshi bakunda kuboneka, nta mirimo myinshi iriho.

Ni igihe kandi haba ibirori bitandukanye mu madini, aho abayoboke babo babyitabira.

8.Kwitabira ibitaramo

Mu mpeshyi ni igihe cyo kwishima hagati y’abavandimwe n’inshuti, ni yo mpamvu haba ibitaramo mu miryango itandukanye, ibitaramo abantu bakorera mu rugo. Abana babasha kwitabira ibitaramo bari kumwe n’ababyeyi n’abavandimwe babo.

Haba cyane ibitaramo by’imyindagaduro n’amaserukiramuco akomeye mu mijyi itandukanye y’u Rwanda.

9.Koga

Kubera ubushyuhe buba buriho abantu benshi bakunda kujya koga, ari abaturiye hafi y’imigezi n’ibiyaga usanga abantu mu ngeri zitandukanye ; abana, urubyiruko, abakuru bajya koga. Ahantu hagenewe kongerwa (Piscine) bakira abakiriya benshi.

10.Guha amazi amatungo

Abakora ibikorwa by’ubworozi, mu gihe cy’impeshyi bakenera amazi menshi yo guha ubworozi bwabo cyane cyane aboroye inka.

Kera bashoranga inka mu migezi kubera kororera hanze byari byemewe, ubu barazidahira zikayanywera mu biraro.

 

Ni byiza gutangira umwaka dufasha abantu bakuze kumenya ibitabo rukwiriye gusoma, ibitabo bakwiriye gushyira mu ngamba z’umwaka ngo bazabe babisomye. Kumenya ahantu babikura , uko babibona,..

Gusoma bifite akamaro ku muntu; byongera ubumenyi, bituma ugira ubushobozi bwo gutekereza byagutse, ubwonko burakura, gituma uruhuka, ukagira akanyamuneza, gufata ingamba no gutera imbere.

Ukura udasoma ugasaza utamenye!

Ni ibitabo byakusanyijwe twisunze inzu zitunganya ibitabo, amasomero, abanditsi..n’abandi benshi bafite aho bahuriye n’igitabo ndetse no gusoma.

Ushobora ku bigura, kubitira, kubishaka kuri internet cyangwa ukabisomera mu masomero.

1.Afurika Dushaka

Igitabo cy’umwanditsi Hategekimana Richard kivuga uburyo umugabane wa Afurika ukwiriye gukoresha kugirango ugere ku iterambere wifuza. Ni igitabo kiri mu murongo w’icyerecyezo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wihaye cyo kuba mu mwaka wa 2063, Afurika izaba yigenga, yihagije kandi iteye imbere. Igitabo kigaragaza ko gutera imbere ku mugabane wa Afurika bishoboka.

Igitabo cyasohotse muri Werurwe 2022.

2. Igitabo “Taste of Kigali”

Ni igitabo kigaragaza amoko y’amafunguro agera kuri 70 mu mujyi wa Kigali, ni amafunguro atandukanye yaba ayo mu Rwanda, akarere na mpuzamahanga, yakozwe n’amaresitora yishyize hamwe agera kuri 39 harimo; Poivre Noir, Food and Stuff, Meze Fresh, Pili Pili, BwOK..

Igitabo cyakozwe na AIC Rwanda gitunganywa na Imagine We Rwanda, ugishaka wahamagara kuri 0788 315 146 cyangwa ukajya ku cyicaro cyabo ku Kacyiru.

3. Igitabo “Kura ujya Ejuru, Uko umwana akura mu gihagararo, mu mitekerereze, mu myitwarire no mu mibanire n’abandi”.

Ni igitabo cya Padiri Fidèle Dushimimana (Padiri muri Diyosezi Gatolika ya Kabgayi), imfashanyigisho yunganira ababyeyi, abarezi n’abandi bafite inshingano zabo uburezi n’uburere bw’abana mu nzego zitandukanye.

Igitabo gikubiyemo ubumenyi bw’uko umwana agenda akura mu gihagararo, mu mitekerereze, mu myitwarire no mu mibanire n’abandi kuva asamwe kugeza ku bugimbi n’ubwangavu. Usangamo n’ibibazo bishobora kubangamira umwana muri urwo rugendo kimwe n’ibyakorwa kugirango bimufashe gukura neza.

4.Igitabo “ L’homme qui voulait être heureux”

Ni igitabo cy’umwanditsi Lourent Gounelle , kivuga ukuntu umuntu wari umworozi, akava mu rugo rwe ashaka ibyishimo. Agahura n’umuntu umufasha mu rwego rw’imitekerereze. Ni igitabo kiri mu buryo bw’ibiganiro ku buryo iyo ugisoma uba wisanisha n’uwo mugabo.

igitabo cyatoranyijwe na Kaaramoo.

5. Igitabo “Rwanda Ukwakira 90, Data muri cya gihugu cy’amata n’ubuki”

Ni igitabo cyanditswe na Mutangana BoshyaSteven, kivuga ku iyicarubozo ry’umubyeyi we wafashwe mu biswe ibyitso by’inkotanyi mu 1990. Ubuhamya bwa bari bafunganywe na se ubuzima babayemo muri gereza ya Gisenyi; kurishwa itaka, gukurwamo amaso, gucibwa amaboko…

Igitabo kigizwe n’amapaji agera kuri 200, yanditse yifashishije ubushakashatsi yavanye ahantu hatandukanye; harimo amabaruwa y’ubutegetsi bw’u Rwanda 1960-1994, inyandiko zo mu mashami ya loni, ibitabo byanditswe n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga n’ahandi.

Iki gitabo wagisanga mu isomero ry’Igihugu.

 

‘’Nizera ntashidikanya ko gusoma n’ubuvangazo bishobora gufasha abantu kwimenya neza”. Emmanuel Macron.

 

6. Igitabo “Umugore”

Ni igitabo cyanditswe na Ahayo M.Anita gifite amapafi 257, kivuga ku nama 60 zakugeza ku ntego zawe, inama zifasha abagore kwimenya no kurushaho gukora ibyiza. Ni igitabo kizagira uruhare mu iterambere ry’umugore mu mibereho ya buri munsi.

Mu ngigo yo kwimenya, kwikunda no kubahiriza igihe ni ngombwa ko abagore n’abagabo bazubahiriza. Kirimo n’amagambo 10 (quotes) yavuzwe n’abagore bageze ku bintu bitandukanye nka Oprah Winfrey, Hilary Clinton, Louise Mushikiwabo, Yolande Mukagasana n’abandi.

Igitabo wa gisanga muri SuperMarché La Gardienne mu kiyovu, Sawa Citi (Poids Lourds), Pharmaceutique Trust Pharmalab, cyasohotse muri Werurwe 2022.

7. Igitabo ” Tekereza ukire! ( Think and Grow Rich”)

Ni igitabo cyanditswe na Napoleon Hill, cyashyizwe mu Kinyarwanda na Hitimana Innocent, ni igitabo kivuga ko muri wowe, uko uremwe, hasinziriyemo imbuto y’insinzi. Iyo ikanguwe, igashyirwa ku murimo, yakugeza ku ntera ihebuje utari kuzigera utekereza kugeraho.

…Nawe ushobora kubyutsa ubuhanga businziriye muri wowe,maze bukakuzamura werekeza ku ntego iyo ariyo yose wifuza kugeraho.

Ni igitabo nyunguranama gifite ingingo 13 zafasha umuntu kugera ku iterambere yifuza, gitite amapafi 220, cyamuritswe Tariki ya 27 Ukuboza 2021,

Ugishaka wahamagara +250788618096 cg +250788389976

8. Igitabo “Les chemins de la Thérapie”

Ni igitabo cy’umwanditsi Samuel Dock kivuga ku itandukaniro ry’amagambo; un psychiatre, psychanalyste, psychologue na Psychotherapeute, yose ashyira mu byiyumviro bya thérapie.

Ntabwo mutekereza ku burenganiza nyuma. Byose bizagenda neza, ayo mahirwe atazongera ku kubeshya uwo uriwe.Umwanditsi yibaza ibibazo byinshi birimo; Ese ni ryari umuntu agomba gushaka umuterapete? Ni gute umuntu ahitamo umuterapete? Birashoboka gukora therapie ku ikoranabuhanga?

Ni igitabo gisubiza ibibazo byinshi umuntu yakwibaza ku ndwara zo mu mutwe, ibibazo wa kwibaza mbere, mu gihe na nyuma ya thérapie.Yashatse kugaragaza ukuntu abantu bisuzumisha, ubunararibonye yabonye ku barwayi be.

Ni igitabo gifite amapagi 320, cyasohotse muri Gashyantare 2022,wagisanga kuri Amazon.com

9.Igitabo “Père Riche, Père Pauvre”

Ni igitabo cya Robert K. Kiyosaki kivuga ku mirerere y’umubyeyi w’umukire n’umubyeyi w’umukene mu miryango yabo; umubyeyi w’umukire yigisha umwana we kuzaba umukire naho umubyeyi w’umukene ntabwo amwigisha. Imyitwarire yabo babyeyi bombi mu buzima bwa buri munsi; uko bakoresha amafaranga, uko bayashora, uko batekereza ku mishanga, ibikorwa bakora, uko batekerereza abana babo. Igitabo kerekana ukuntu umuntu akwiye kwitwara mu rwego rw’icungamutungo no gushora mu bintu bibyara inyungu.

Igitabo cyatoranyijwe na Kaaramoo.

10. Igitabo “Nkurangire u Rwanda, igihugu cya Benimana

Kiranga U Rwanda n’ibigwi byarwo. Ni igitabo cy’umwanditsi Nsanzabera Jean De Dieu, inzobere mu Busizi n’Ubuvangazo n’Amateka y’u Rwanda, ni igitabo cy’umuranga wabashaka kumenya u Rwanda, kurusobanukirwa, kuva mu ntago kugenda mu ndengo. Ibyo abanyarwanda bemera, uko batekereza, n’ibyo bagezeho babyikesha.

Iki gitabo ni umunara uhabura abahabye bagahabuka, bakamenya ubutaka buhire Rugira yihereye abanyarwanda…….

Ni igitabo cyasohotse mu mwaka wa 2021, ugishaka yagisanga muri Librairie Caritas na Librairie Ikirezi.

Maniraguha Maurice uzwi ku izina ry’Umushakamba ni umunyarwanda, wize ibyerekeranye n’ubuvuzi bw’Amatungo (Veternary), kubera gukunda umuco gakondo, yinjiye mu itangazamakuru, aba umunyamakuru ukora inkuru zihariye ku muco.

Umushakamba atuye mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.

Dore ikiganiro yagiranye n’igicumbi.com

Ni hehe watembereye mu Rwanda ?

Natembereye ku Urutare rwa Ngarama, Pariki y’igihugu y'ibirunga no mu nzoga za RUBINGO(Jali)

Ni uwuhe muntu cyangwa ikintu mu mateka y’u Rwanda ukunda cyangwa uzirikana?

Ikintu nkunda mu mateka y’u Rwanda nkunda Gutarama (IGITARAMO) bituma nizihirwa cyane. Abanyarwanda bakudaga gutarama, kubyina, kwivuga, kugabirana, n’ibindi.

Ni hehe uheruka gutemberera cyangwa kugera mu Rwanda?

Mperuka gutemberera muri pariki y’igihugu y’Ibirunga.

Ni ayahe mafunguro ya Kinyarwanda ukunda?

Mu mafunguro ya Kinyarwanda nkunda AMATEKE

Ni ikihe kinyobwa cya Kinyarwanda ukunda?

Mu binyobwa bya Kinyarwanda nkunda UMUTOBE W'IBITOKI

Ni iki witwaza iyo utembereye cyangwa uri mu rugendo?

Iyo ndi mu rugendo nitwaza INANGA GAKONDO, iyo ngiye gutaramira abantu.

Ni irihe torero ribyina Kinyarwanda ukunda?

Mu matorero yo mu Rwanda nkunda INTAYOBERANA (abana), INGANZO NGARI.

Ni hehe mu Rwanda watembereye cyangwa wageze ukumva urahakunze?

Natembereye ahantu ndangamateka hose narahakunze. ahantu ndangamateka hose narahakunze.

Ujya mu ntara z’u Rwanda, ni ikihe kigo gitwara abagenzi ukunda? Kubera iki?

Nkunda VOLCANO. Ni ikigo kigira gahunda nziza.

Ni uwuhe muhanzi, umwanditsi, umunyabugeni w’umunyarwanda ukunda? N’igihangano cye ukunda?

nkunda abahanzi, Rugamba Cyprien, na Kamaliza , mu banditsi nkunda Alex Kagame.

Mu bugeni nkunda Bushayija Pascal, nkemera igihangano Intore n'Umubyinnyi biri muri Lond point ya sonatube.

Uwaguhitishamo ahantu ho gutura mu Rwanda, Wahitamo hehe? Kubera Iki?

Mu Rwanda nahitamo gutura i MUSANZE mu ntara y’amajyaruguru. Ni ahantu haba amafu.

Ni irihe serukiramuco ukunda mu Rwanda?

Nkunda iserukiramuco ry’UMUGANURA

Ni ikihe gihugu cya Afurika wifuza kuba watemeramo? Kubera iki?

Nifuza gutembera mu gihugu cy’Afurika y’Epfo, nkunda umuco w'abazuru.

Ni hehe hafite amateka mu Rwanda wifuza kugera?

Nifuza kugera I KAGEYO kwa Kigeli Rwabugili

Ni hehe uteganya gutembera muri uyu mwaka wa 2022?

Ndateganya gutembera muri Pariki y’igihugu y’AKAGERA

Murakoze Umushakamba

Murakoze namwe.

Ni byiza gutangira umwaka dushishikariza abana kumenya ibitabo bakwiriye gusoma, ibitabo ababyeyi bakwiriye kugurira abana babo ngo basome. Ni ibitabo byagenewe abana bo kuva mu mwaka wa mashuri y’inshuke kugeza mu mashuri abanza.

Bizafasha ababyeyi gusomera abana ibitabo, kugira umuco cyangwa ingamba ko buri gihebwe cy’amashuri, umwana yajya aba amaze nko gusoma ibitabo nka bitatu, nabyo bizajya byongerera umwana ubumenyi n’ubwenge byiyongere mu byo yiga ku ishuri.

Ukura udasoma ugasaza utamenye!

Ni ibitabo byakusanyijwe twisunze inzu zitangaza ibitabo, amasomero, abanditsi..n’abandi benshi bafite aho bahuriye n’igitabo ndetse no gusoma.

Ushobora ku bigura, kubitira, kubishaka kuri internet cyangwa ukabisomera mu masomero.

1.Igitabo “Na Melisa Arashoboye”

Ni igitabo kivuga ku nkuru y’umwana w’umukobwa wiberaga mu nzu baramubujije gusohoka, umunsi umwe arimo kurebera mu idirishya ry’icyumba cye, abona umwana w’umukobwa atambuka inyuma y’urugo. Aramuhamagara, amubaza izina undi amusubiza ko yitwa Angela ..……Angela yakoze igikorwa gikomeye cyatumwe Melisa amushimira.

Igitabo gifite amapafi 26,cyanditswe kandi gishushanywa na Munyurangabo Jean De Dieu, cyasohotse mu mwaka wa 2019. Wagisanga mu nzu itunganya ibitabo Kibondo Edition (0788892167)

2. Igitabo “Sofiya na Beniya”

Ni igitabo kirimo inkuru ya Sofiya na Beniya bavute ari impanga zidasa, umwe ararira n’undi akarira, barara ku buriri bumwe…….Igitabo cyanditswe na Nyirashyaka Astérie, uwashushanyije ni Safari Jean Marie Vianney, gitangazwa na Mudacumura Publishing House mu mwaka wa 2018.

Ni cy’abana bakiri bato, umwana utaramenya gusoma, ashobora kugisomerwa, umwana watangiye kwiga gusoma, ashobora kugikoresha yimenyereza gusoma. na Imagine We Rwanda.

Igitabo wagisanga muri Médiathèque ya Centre Culturel Francophone du Rwanda (Kimihurura)

3.Igitabo “Sinzakwibagirwa Nshuti Nziza”.

Ni igitabo cyanditswe kinashushanywa na Munyurangabo Jean De Dieu mu mwaka wa 2016, kivuga ku bu nshuti bw’abana ba bahungu Kibondo na Kagabo, kagabo yabanaga n’ubumuga akirirwa yicaye mu kagare ku muhanda aririmbia abahisi n’abagenzi kugirango bamuhe icyo kurya. Kibondo wakundaga kumutega amatwi byarangiye amushyize ku mugongo, amugeza ku ishuri nawe ariga.

Igitabo gifte amapage atandatu, Wagisanga mu nzu itunganya ibitabo Kibondo Edition (0788892167).

4. Igitabo “La Merveilleuse Journée au Rwanda de Usanasse Ivy Payton”

Ni igitabo cyagnewe abana bakiri bato( imyaka 3-8) kivuga ku nkuru y’umwana ujya gushaka imbwa ye muri pariki zo mu Rwanda, yagiye muri Pariki y’igihugu ya Akagera, ajya muri Pariki y’Umusambi, ajya muri Pariki y’igihugu ya Nyungwe, ajya n’I Nyanya ku ngoro ndangamurage y’Abami. Nyuma ayisanga muri Pariki Y’igihugu y’ibirunga irimo gukina n’ingagi.

Ni igitabo gikoze mu buryo bw’inkuru z’abana, zigenda zihindurirwa amazina y’abazivugwamo, kiboneka mu ndimi zitandukanye; ikinyarwanda, Français na English. Cyatunganyijwe na Imagine We Rwanda (0788 315 146)

5.Igitabo “Umuganura Ntazibagirwa”

Igitabo cyanditswe na Christine Muteteli gishushanywa na Munyurangabo Jean De Dieu mu mwaka wa 2014. Kivuga ku mukecuru aba inkuru ya kera akiri umwana, uko yagize umunezero yagiye mu muganura wa kera.

Ni igitabo kigenewe abana bari mu myaka 8-10, bazi gusoma ibihekane. Wagisanga mu nzu itunganya ibitabo Kibondo Edition (0788892167)

6.Igitabo “ Eau. Des légendes tu découvriras et la nature tu protégeras”.

Ni igitabo cya Claire Lecoeuvre na Andrienne Barman kivuga ku mazi. Amazi yo ku migezi yo mu bihugu bitatu, France, Senegal na Mexique. Igitabo kiri mu rurimi rw’igifaransa, kigaragaza akamaro k’amazi ku bantu n’ibidukikije muri rusange, uko dukwiriye kuyirinda, harimo amashusho afasha abana kugira ubumenyi ku nyamaswa ziba mu mazi.

Igitabo wagisanga muri Médiathèque ya Centre Culturel Francophone du Rwanda (Kimihurura)

7.Igitabo “Mutamu wo mu Bisi bya Huye”

Igitabo kivuga ku ukuntu Ihene yitwa Mutamu iba ku musozi wa Huye n’abana bayo batatu. Mutamu akunda abana be cyane kandi ahora abibutsa gukomeza kuba maso ngo batazagwa mu muheto wa Rupyisi.

Ni igitabo cyanditswe na Anonsiyata Mukandamage na Jean Marie Vianney Safari mu inzu itunganya ibitabo ya Bakame Editions, ikorera I Remera (0788422660, KG 182 St 2 Kigali)

8. Igitabo “Covid-19 Outbreak “

Ni agatabo kanditswe n’abana ku mibereho yo mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda. Ni inkuru z’abana bagera kuri 13 bari muri English Workshop Corner kuri Club Rafiki, ziri mu rurimi rw’icyongereza.

Mu nkuru zimwe na zimwe zirimo, harimo nka; Sad Annoncement ya Divine Musanabera, avuga ukuntu yakundaga kwiga, akumva inkuru mbi ya Covid-19, bakavuga ko amashuri ahagaze, ko bazigira mu rugo, ntiyongere guhura n’abandi banyeshuri byaramubabaje. Kumenyeshwa ko amashuri azatangira muri Nzeri 2020, kandi ko atazimuka mu mwaka ukurikiye nabyo byaramubabaje. Arangiza ashishikariza abana cyane cyane ba bakobwa kutazahugira kuri Tv, Radio, movies ko bakwiriye kwibuka amasomo. Amashusho yashushanyijwe na Bertin Dukuze.

Aka gatabo wagasanga mu isomero ry’Abaturage rya Club Rafiki.

9. Igitabo” Gira Amatsiko”

Ni igitabo kivuga kuri Seneza, umwana w’umuhungu ushimishwa n’ibidukikije. Inyamaswa n’ibidukikije bimutera amatsiko yo kumenya byinshi kurushaho.

Ni igitabo cyanditswe n’ inzu itunganya ibitabo ya Bakame Editions, ikorera I Remera (0788422660, KG 182 St 2 Kigali).

10.Igitabo “Ubutungutungu”

Ni igitabo cyanitswe na Immaculée Uwimana na Felix Seminega, kivuga ku ubunyoni budasanzwe bwayogoje umurima w’uburo bw’umwami. Umwami yohereza abagaragu ngo bage kumurebera ubwo ari bwo abuvume, ariko bananiwe gufata mu mutwe izina ryabwo. Ni nde uzabwira umwami iryo zina?

Ni igitabo cyanditswe n’ inzu itunganya ibitabo ya Bakame Editions, ikorera I Remera (0788422660, KG 182 St 2 Kigali).

11.Igitabo “D’une Petite Mouche Bleue”

Ni igitabo cyagenewe abana bari mu myaka 3-8, umuntu asomera umwana, umwana akagira amatsiko y’inkuru ikirimo, cyanditswe na Mathias Friman, kiri mu rurimi rw’igifaransa. Igitabo kivuga ku bisimba bitatu; umubu, igikeri n’inzoka , uko ziba zibanye mu gace ziba zirimo.

Igitabo wagisanga muri Mediathèque ya Centre Culturel Francophone du Rwanda (Kimihurura).

12.Akanyamakuru “ Hobe”

Akanyamakuru ka Hobe ni akanyamakuru kagenewe abana bo mu mashuri abanza, gasohoka rimwe mu gihembwe, gasohokamo inkuru ziba zigezweho, zifasha abana nabo kumenya ibirimo kubera ku isi, inkuru za politiki, umuco, amateka, imigani, imyidagaduro, inkuru zigisha indimi; icyongereza, igifaransa, n’igiswahiri.

Ni akanyamakuru kazwi kuba kari mu binyamakuru bimaze igihe mu Rwanda, katangiye gusohoka mu mwaka 1957, kandi kagera henshi mu Rwanda cyane cyane mu mashuri ya Kiliziya Gaturika. Ugashaka wagana Paruwasi ikwegereye ukabaza uko wajya ubasha ku kabona.

Mu Rwanda hari ahantu henshi umuntu ashobora gukorera urugendo nyobokamana, ni ahantu hemewe gusengerwa. Umuntu wese mu idimi avamo yahakorera urugendo, akahamenya, agasenga,..

Mu mujyi wa Kigali, hari ahantu hatatu wakorera urugendo nyobokamana:

 Ku ibanga ry’Ishya n’Amahoro I Jali

Ku musozi wa Jali muri Gasabo, habera urugendo rw’abantu bashaka gusenga, bagakora inzira y’umusaraba, bibuka ububabare bwa Yezu. Nyuma y'inzira y'umusaraba batura igitambo cy'ukarisitiya.

Abantu bakunda kujya kuhasengera buri wa Kabiri guhera saa Tatu za mugitondo bagahurira haruguru y’amagaraje ahazwi nko mu Gatsata.

Urugendo mu Ngoro y’Umutima mutagatifu wa Yezu (Kicukiro)

Amasengesho ya buri wa Gatandatu usoza ukwezi muri Kiliziya y’Umutima Mutagatifu wa Yezu, ahazwi nko kuri Communauté de l’Emmanuel, habera isengesho ry’Abarwayi, gusengera ibyifuzo bitandukanye, kubohoka, gukira ibikomere, gushimira Imana.

Buri wa Gatanu wa mbere w’Ukwezi haba umwiherero (9am-2pm) gusingiza Imana, ubutayu na misa. Hatangiye umwiherero mu cyongereza (English);5pm-8pm. Kwa Gatandatu; kwisunga umutima mutagatifu wa Bikira Mariya; Inyigisho, Rozari na Misa.

Ni byiza kwibuka gusiga ibyifuzo byawe muri Shapeli, gusengera mu busitani bwa Nyina wa Jambo. Kandi n’iminsi yose igihe ushaka gusenga wahagana ndetse no kwitabira izindi gahunda za Communauté de l’Emmanuel.

Ni ku Kicukiro hafi ya Kaminuza ya UNILAK. Umpanukira Sonatube.

Ku ngoro y’impuhwe z’Imana I Kibuga

Urugendo rwo kujya gusengera I Kabuga, ni urugendo rufasha abajyayo gusenga, gukora inzira y’umusaraba, guhongerera ibyaha bagatura n'igitambo cy'ukarisitiya.

Ni ahantu bagira gahunda y’amasengesho ahabera buri kwezi, hari iminsi mu cyumweru iba ifite gahunda ijyanye n’amasengesho. Ku munsi w'impuhwe z'Imana, icyumweru gikurikira Pasika, haba hateraniye abantu bavuye hirya no hino kwizihiza uwo munsi mukuru wo kuzirikana ku mpuhwe z'Imana.

 

Ni byiza gutangira umwaka dushishikariza urubyiruko kumenya ibitabo rukwiriye gusoma, ibitabo ababyeyi bakwiriye gufasha urubyiruko kubona ngo basome. Ni ibitabo byagenewe urubyiruko rwo kuva mu mwaka wa mashuri makuru kugeza muri kaminuza, urubyiruko rukora, muri rusange urubyiruko ruri munsi y’imyaka 35!

Buri rubyiruko yakwiha ingamba zo gusoma igitabo kimwe nibura mu kwezi kumwe cyangwa abiri.

Ukura udasoma ugasaza utamenye!

Ni ibitabo byakusanyijwe twisunze inzu zitunganya ibitabo, amasomero, abanditsi, abajyanama mu mibereho y’abantu, ibitabo byanditswe n’urubyiruko...n’abandi benshi bafite aho bahuriye n’igitabo ndetse no gusoma muri rusange.

Ushobora ku bigura, kubitira, kubishaka kuri internet cyangwa ukabisomera mu masomero.

1.Igitabo cya “Nyiragitwa”

Ni inkuru ishushanyije ya Nyiragitwa, umukobwa wa Sacyega, yakozwe n’umwanditsi, umushakashatsi , mwarimu muri Kaminuza Irankunda Jerome. Inkuru ivuga umugore Nyiragitwa , umwe mu bagore babaye ibirangirire mu mateka y’u Rwanda abikesha kwihagararaho akaza no kuba umutware.

Umushushanyi w’iyi nkuru ni Mugarura Christian, kikaba cyaratangajwe na Mudacumura Publishing House mu nwaka wa 2021.

2.Igitabo “Comment se Faire des amis”

Ni igitabo cy’umwanditsi Dale Carnegie, kivuga ukuntu guhura n’abandi ari ingirakamaro mu kubana ku isi, mu gutera imbere. Kivuga ku rukundo, kunguka inshuti, uko ubana n’abandi mu kazi, kubabarirana, abantu bafite ubumuntu…

Urubyiruko ruba rushaka kunguka inshuti, ni byiza kumenya uko wagira inshuti nzima, uko wabana nazo, uko wakwitara ku nshuti zawe, uko uzitwara mu bandi n’ubona akazi.

Ni igitabo cyatoranyijwe na Kaaramoo ukorera cyane ku rubuga rwa YouTube nka coach personnel maze agishyira mu bitabo abantu bakwiriye gusoma uyu mwaka. Kaaramoo akaba ari umwe mu rubyiruko rushaka gufasha abandi kugira ubumenyi.

3.Igitabo “Voices of Space, An Almanac”

Ni igitabo gihuza imivugo 43, inkuru 10, Imbwirwaruhame 2(Essays) n’Imirongo 10(Quotes) yungura abantu ibitekerezo , gifite amapagi 254, cyanditwe n’urubyiruko rw’abanditsi 44 babarizwa muri WSA-Rwanda. Ni igitabo kivuga ku rukundo, ihohoterwa ribera mu muryango, indwara zo mu mutwe/z’imitekerereze, ibiyobyabwenge, ku Rwanda, n'ibindi. Iki gitabo cyanditse mu ndimi z'icyongereza n'ikinyarwanda.

Umuvugo Lead Your Life wa Esdras Rwakana avuga ukuntu umuntu avuka ari mwiza, mu gihe kimwe ntiyisange mu mu bandi, bikamusaba kwisanisha n’abandi cyangwa gucecekesha ibyiyumbiro bye.

Igitabo kiboneka ku Amazon, ugishaka wabaza kuri 0781 899 256 / 0780 510671.

4.Igitabo “The Miracle Morning”

Ni igitabo cy’umwanditsi …gifasha kugira gahunda y’umunsi wawe, uko gahunda y’umunsi itangira mu gitondo ukibyuka. Ibintu wakora kugirango umunsi wawe ube mwiza harimo: gupanga gahunda y’umunsi, gusoma ibitabo, kumva ibiganiro byubaka (motivation), Yoga, siporo, gufata umwanya wo kwitekerezaho (meditation), kubyuka kare, gufata ifunguro rya mu gitondo n’ibindi. Ni ibintu bifasha umuntu kugira umunsi w’ingirakamaro no gutera imbere mu mibereho ye.

Iki gitabo cyafasha urubyiruko kugira gahunda mu buzima, kumenya uko ugomba gutegura umunsi wawe, kwirinda kugira umujagararo muri gahunda zawe ndetse no gufata ibyemezo.

Iki nacyo ni igitabo cyatoranyijwe na Kaaramoo.

5.Igitabo  “ Wikina n’urukundo”

…….Mbega akaga! Umukobwa Kabanyana yakunze abasore babiri icyarimwe. Bombi baramukurikirana abura amahoro muri we. Uwo yabeshye urukundo amwihimuraho naho uwo akunda aba inzirakarengane. Ese kuki umutima w’umuntu waba ikibuga cy’umupira? Ni inkuru yigisha urubyiruko uko rukwiriye gukunda, kwirinda gutendeka, kubo bibabaza umutima w’umuntu. Bikurura ingaruka nyinshi, bitakariza icyizere abantu.

Igitabo cyanditswe na Bizumuremyi Fabrice, gitanganzwa na Bakame Editions.

 

“Gusoma bifite akamaro. Niba uzi gusoma, isi y’uyu munsi izagufungukira” - Barack Obama.

 

6.Igitabo“La plus Secrète Mémoire des Hommes”

Igitabo cy’umwanditsi w'umunyasenegali, Muhamed Mbougar Sarr (wabonye Prix Goncourt 2021), uba mu Bufaransa. Iki gitabo kivuga ukuntu umwanditsi Diégane yashatse kumenya byinshi ku mwanditsi T.C. Elimane, wanditse Labyrinthe de l’unhumain, cyasohotse mu mwaka wa 1938, igitabo cyatangajweho amagambo menshi, bavugako yagishishuye, nyuma aza kuburirwa irengero.

Umwanditsi yahuye n’abantu benshi bamuha ubuhamya bw’icyo gihe, harimo Siga D. wari uzi amabanga menshi, aziranye n’ababyeyi ba Elimane, uko yavutse bitangaje, impamvu zo guhisha kujya mu Bufaransa kwe n'bindi. Nyuma y’umwaka, yaje kumenya ko yapfuye, asiga yanditse ibaruwa agira ati: « celui qui viendrait »

Ni igitabo cyanditswe n’umwanditsi ukiri muto, gifite amapagi 461,cyatangajwe n’inzu ya Philippe Rey et Jimsaan.

7.Igitabo “And so the Silent Voices Sang”

Ni igitabo cyanditswe n’umwanditsi Dominique Alonga, gitunganywa na Imagine We Rwanda. Ni igitabo gihuza inkuru enye z’urubyiruko rukomoka ahantu hatandukanye mu Rwanda, ruvuga ku muco, imibereho n’amateka yarwo.

Igishimisha umwanditsi ni uguha uruvugiro abatabasha kwivugira. Abatagira kivugira niwo mwihariko w’iki gitabo, kiri mu rurimi rw’icyongereza. Iki gitabo wagisanga muri Imagine We Rwanda (Kacyiru)

8.Igitabo “La Légende de Havilah”

Igitabo cy’umunyarwanda uba mu bufaransa Manzi Rugirangonga cyasohowe n’inzu ituganya ibitabo Elimu Editions. Ni igitabo kivuga ku nkuru y’umusore Gisa wavukiye mu bakene, afite inyota yo guhindura ubuzima, afata icyemezo aratoroka ajya gushaka ubuzima. Cyerekana ko umuntu wa mbere ukwiriye gushyigikira indoto zawe ni Wowe, kwiyumvamo ko ushoboye, ko uzabigeraho, kugira icyizere.

Ni igitabo cyasohotse muri Mutarama 2022, kiboneka muri Librairie Ikirezi.

9.Igitabo “Start Your Own Business (The only Startup book you will ever need)”

Urubyiruko ruri munsi y’imyaka 35, ruba rufite amahirwe menshi yo gutekereza imbere harwo, ruba rufite imbaraga nyinshi, kuba ruri mu ishuri, ni byiza gutangira gutekereza uko wazikorera, wagira ikintu wihangiye kivuye mu bitekerezo byawe, ntubwo wazabona n’akazi, kikaba kiraho, kikwinjiriza nacyo.

Iki gitabo kivuga ku buryo wakwihangira umurimo, cyanditswe na Robert K. Kiyosaki, kigizwe n’ibice umunani , gifite amapaji agera kuri 780. Yerekana ukuntu yakwihangira umurimo ubyara inyungu, kuva mu bitekerezo kugera ubisize mu bikorwa. Kugira igitekerezo cyiza, Gushyira ibintu ku murongo, kugira intumbero, gushaka igishoro, kwiga isoko, kwamamaza ibyo ukora n’ibindi, harimo ingero nyinshi wakwigiraho.

Ni igitabo mwahitiwemo na NDAHIMANA Gilbert (washinze Umurage Wacu Group)

10.Igitabo “Urukundo mu cyaro”

Ni igitabo kivuga ukuntu Murorunkwere yari umukobwa w’akataraboneka, wahogoje Bufundu na Bunyambiriri. Yakunze Bihibindi, umucuruzi utabatije, utazi gusoma no kwandika maze amwishyingiraho. Ntibyatinze Murorunkwere araruha………Ni igitabo cyerekana urukundo mu cyaro, ubuzima abantu bo mu cyaro bahura nabwo.

Cyanditswe na Sebasitiyani Rubayiza, gitangazwa na Bakame Editions.

Hazwi nk’I Nyarugenge, I Nyarurembo, mu marembo y’u Rwanda, mu mujyi rwa gati hari ahantu henshi heza; ahantu ho kuruhukira, gusura, gutemberera, gukinira, kwigira, kuganirira n’ibindi.

Ni ahantu umuntu wese akwiriye kumenya, mu gihe uje mu mujyi ufite akanya, ushaka gutembereza umuntu, ushaka ahanu wakwicara ukaba uruhuka, ahantu wahurira n’umuntu mukaba mu ganira, ahantu ushobora no kumenyanira n’abandi.

Ahantu ushobora kugenda n’amaguru, kugenda n’igare cyangwa na moto (ntuzarenze 400!).

Dore ibintu 10 by’ingenzi byo gukora mu mujyi rwagati:

  1. 1.Gusura Kandt’Museum

Ni ingoro iherereye mu mujyi wa Kigali rwagati, izwi ku izina ryo kwa kandt, yabayemo umudage witwaga Richard Kandt washinze umujyi wa Kigali mu mwaka wa 1908.

Ni ingoro igizwe n’ibyumba bitandukanye bigaragaza amateka y’abanyarwanda mbere y’umwaduko w’abazungu mu Rwanda, mu gihe cy’ubukoroni ndetse n’umwaduko w’abazungu mu Rwanda. Igaragaza amateka y’abadage mu Rwanda, ndetse no mu karere. Igice cyo hanze kigaragaza inzoka zitandukanye harimo; impiri, inshira n’izindi.

Richard Kandts yari umuganga, umushakashatsi, umusirikare, yaje muri afurika aje gushakisha isoko y’uruzi rwa Nili, yayimvumbuye mu mwaka wa 1897.

Iyi ngoro iherereye iruhande rw’icyapa cy’imodoka, zigana I Nyamirambo, ahahoze gereza ya 1930, hirya gato y’amashuri yisumbuye ya Cyahafi.

  1. 2.Gutemberera mu Imbuga City Walk

Umujyi wa Kigali wakoze Imbuga mu rwego rwo gufasha abanyamujyi ndetse n’abahagenda kubona ahantu ho kwicara, gukinira, kuganirira, kuruhuka, gusomera ibitabo, kubona iterineti y’ubuntu.

Iyi mbuga igizwe n’ubusitani, intebe zo kwicaramo, ahantu ho gutegurira ibirori ndangamuco, kugura ibintu byo kurya no kunywa , ahantu ho kugenda n’amaguru n’igare. Ni ahantu ushobora gutemberera wowe winyine, inshuti, abavandimwe n’umuryango. Abana bafite ahantu bakinira iruhande rwaho.

Iherereye iruhande rw’ibiro by’umujyi wa Kigali ahari hazwi nko muri Car Free Zone.

  1. 3.Gusura Kigali Conference and Exhibition Village

Ahantu hategurirwa ibitaramo bitandukanye birimo ibiganiro mbonankubone, amahugurwa, ibitaramo bya muzika, impurika ry’ibihangano, ahantu ho gusura ibikorwa bya Made In Rwanda bikorwa n’abantu batandukanye.

Ihererere iruhande rwa Serena Hotel, hazwi nka Camp Kigali.

  1. 4.Gusura Camp Kigali Belgium Memorial

Urwibutso rw’abasirikari b’ababiligi ruzwi nka Camp Kigali Belgian Memorial ruherereye mu mujyi wa Kigali ahahoze ikigo cya Gisirikare hazwi nka Camp Kigali. Ni urwibutso ruha icyubahiro abasirikare icumi ba baparakomando bari barinze Minisitiri w’Intebe Agathe Uwiringiyimana bishwe tariki ya 7 Mata 1994, ababiligi 12 baguye mu Rwanda harimo abapadiri babiri hamwe n’abatusti bishwe muri jenoside ndetse n’abandi bose bishwe muri za jenoside zabaye hirya no hino ku isi.

Ni urwibutso rugizwe n’igice cyo mu nzu ndetse no hanze; mu gice cyo munzu harimo ibyumba bifite amateka atandukanye; aho bavuga kuri jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda, igihangano cy’umunyabugeni Kasuku kigaragaza uko ibintu byari bimeze mu gihe cya jenoside.

Hari icyumba kinini kirimo urwibutso rw’abasirikare baguye mu Rwanda, kigaragaza icyo jenoside aricyo, kirimo amazina y’abasirikare icumi bahaguye, amabendera y’igihugu cy’u Rwanda n’Ububiligi, urukuta ruriho amasasu yarashwe kuri abo basirikare.

Igice cyo hanze kigizwe n’amabuye icumi yavuye mu Bubiligi, buri buye ririho inyuguti itangira izina rya buri musirikare. Ni amabuye yubatse mu kimenyetso cy’uruziga, gisobanura ubumwe bwabo ba parakomando, arasa yose ku buryo bugaragaza ko urupfu rudatandukanya urwego n’amapeti.

Ihereye iruhande rwa Serena Hotel na Kigali Conference and Exhibition Village kandi kuyisura ni Ubuntu.

  1. 5.Gusoma ibitabo muri Centre Iriba

Abakunda gusoma, ni byiza kugera kuri centre Iriba, ahantu usanga ibitabo bitandukanye bivuga ku mateka, umuco by’u Rwanda mu ndimi zitandukanye, byanditswe n’abanyarwanda cyangwa abanyamahanga. Ni ahantu hazwi mu kubika amateka, gukora ubushakashatsi kuri genoside zabayeho ku isi, iyica rubuzo ryakorewe ikiremwa muntu.

Kuri Centre Iriba ni ahantu habera ibirori ndangamuco, amampurika atandukanye. Bakora kuva kuwa Mbere-Kuwa Gatanu, haherereye iruhande rwa Norrsken Kigali( Aha hoze Ecole Belge).

  1. 6.Gutembera ku igare

Mu rwego rwo kugira imijyi ikeye, itangiza ibidukikije, imijyi ishyigirikira iterambere rirambye, imijyi ifasha abayituye kugira ubuzima bwiza, uburyo bwiza bwo gutembera mu mijyi ni ugukoresha igare.

Mu mujyi wa Kigali hari ahantu hatandukanye umuntu ashobora gufata igare akarikoresha mu rugendo rwaho ashaka kujya hose. Amagare kandi afasha mu gukora siporo, umuntu akarambura imitsi.

Gukoresha igare Camp Kigali/Chuk-Kigali City, bisaba gushyira apulikasiyo muri telephone yawe, ukemeza ko ugiye gukoresha igare, ugatanga imyirondoro yawe (Indangamuntu).

  1. 7.Kuganirira mu Busitani bw’Umujyi (Iruhande rwa AIM Bank)

Ahantu ho kwicara mu busitani bwiza, kwifotoreza amafoto meza, hubatse neza, hatuje, haboneka iterineti y’ubuntu, ahantu ho kuganirira no gusomera ibitabo. Ni ahantu umuntu ajya akitekerezaho, agafata ingamba z’ubuzima, z’akazi n’ibindi.

  1. 8.Gutemberera muri Norrsken Kigali

Ikigo gishyashya gifasha ba rwiyemezamirimo mu kubona ahantu bakorera, ni ahantu habereye gutemberera, kwifotoreza ndetse ni amahirwe yo kumenyana n’abo ba rwiyemezamirimo baba bahakorera. Ushobora kubona ahantu wanywera ikawa, kwicara mu busitani buhari…

Norrsken Kigali ikorera ahahoze Ecole Belge.

  1. 9.Gukina Chess muri Kigali Chess Cafe

Namenye uyo mukino mu mwaka wa 2013, ariko waranshimishije cyane, ni umukino w’ubwenge, uhuza abantu bagakina, bakarushanwa, ufasha umuntu kumenya ko yatsinda no gutsindwa akabyakira, utuma umuntu yiyubakamo icyizere no kugira ibitekerezo byagutse/bishya.

Umukino wa Chess, ni umukino utuma ubwonko bw’umuntu butekereza cyane, gutekereza vuba, ukareba kure, ikintu gifite akamaro. Ukaba umuntu ubasha guhitamo igikwiriye, gukemura ibibazo vuba.

Chess Caffe ifasha abashaka gukina kuza bagakina kandi basangira, iherereye iruhande rwa Bank of Kigali, umuhanda umpanuka uva ku mujyi wa Kigali, haruguru ya Librarie Caritas.

  1. 10.Kogera mu Ubumwe Grande Hotel

Ubumwe Hotel hazwi kuba ahantu ha mbere mu Rwanda bazanye Piscine (ubwogero) buri mu nyubako hejuru aho inzu irangirira. Ni ubwogero buri ku nyubako yanyuma, iruhande hari akabari, uba ureba ahantu hatandukanye muri Kigali. Kogera mu Ubumwe hotel ni ibihumbi 10 000 ku muntu.

Byongeyeho ushobora no guhitamo ahantu wakwicara ugafata kamwe ntimba ukabasha, ahantu wafatira amafunguro ushaka ndetse naho wanywera ikawa, Icyayi cyangwa Amata.

Ni byiza kumenya ahantu ho gutemberera muri Weekend I Kigali, ni ahantu umujyi wa Kigali washyizeho mu rwego rwo kongerera abagenda umurwa w’u Rwanda kubona hantu batemberere, basohokera, ahantu ho kwidagadurira.

Umuhanzi Masabo Nyagezi yagize ati: “Kigali Umurwa w’u Rwanda ndagukunda”

Ni ahantu ushobora kujyana n’umuryango wawe, inshuti zawe mukishimana, ukaruhuka, ukamenyana n’abandi mu kungurana ibitekerezo.

Ni byiza gufata akanya ko kuva mu bintu uba wirirwamo, ugahindura intekerezo bifasha mu kunguka ubumenyi, ibitekerezo bishya, ntugume wiziritse mu bintu. Gufata amasaha make y’umugoroba ukareba ahantu ujya ni byiza cyane mu buzima. Gukora ukaruhuka birakenerwa.

Dore ahantu ukwiriye kujya:

Kuwa Gatanu, Biryogo

Ahantu hazwi nko kuri Ocean mu Biryogo ni ahantu imihanda yafunzwe, bashyiramo ibihangano by’ubugeni, haba hateye intebe muri iyo mihanda, abandi ku mabaraza y’amazu. Mu masaha ya ni mugoroba-ni joro haba hashyushye cyane, hari urujya nturuza rw’abantu b’ingeri zose ( inshuti, abakozi, umuryango, urubyiruko, abakuze… ).

Abantu babasha gufata kuri Tea Vert, Tangawizi, icyayi gisanzwe, Inshyushyu, igikoma, kurya Capati, Burusheti, udushyimbo, imbuto, …..Nta nzoga zihabarizwa.

Kuwa Gatandatu (Gisimenti)

Ahantu hagezweho ho gusohokera I Remera, hakunzwe n’ingeri zose z’abantu , urubyiruko, abakuze bose barahagana.Ni agace gafungwa imihanda mu gihe cya weekend maze abantu bakabona aho bidagadurira hagutse.

Utubari na Restaurant bihakorera biba byiteguye kwakira abantu benshi, bateye amahema n’intebe hanze, bateguye ahantu abantu babyinira, hari imiziki, abandi bareba imipira, hari ibyo kurya no kunywa bya moko yose. Buri wese ahitamo aho ashaka kwicara.

Urubyiruko ruhemera kubi!

Ku cyumweru, Imbuga City Walk

Mu mujyi rwagati muri Car free Zone imbere y’ibiro by’umujyi wa Kigali hateguwe ahantu ho kwicara, gutemberera ugenda n’amaguru cyangwa n’igare. Ni byiza ku cyumweru kuhatemberera wenyine cyangwa n’umuryango wawe, ugafasha abana nabo kuva mu rugo bagatembera, bagakina, bagatembera, mu kaganira nabo n’ibindi.

Ni ahantu abantu batandukanye bakunda kuza kwifotoreza, abakundana (couple) baza kuganirira, ahantu heza ho gusomera ibitabo, ahantu heza ho kwitekerezaho, hafasha gushyira ubwonko ku murongo, ugatekereza ku buzima bwawe uko icyumweru cyagenze nuko wategura icyumweu kigiye kuza.

Page 1 of 37

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd