Kuva Tariki ya 30 Nzeri- 14 Ukwakira 2018, Muri Kigali Cultural Village hari kubera Impurika ry’amafoto y’abanyabugeni bagera kuri 16 bo mu nzego zitandukanye harimo; ab’imyenda, abashushanya, abubatsi, abafotora, batandukanye bo mu Rwanda no mu Ntara ya Rhineland-Palatinate yo mu Budage.

Ni impurika rigaragaza intara ya Rhineland Palatinate aho iherereye, ibikorwa bikorerwa muri iyo ntara, abakozi batandukanye bakunda umwuga bakora, harimo abubatsi, abatetsi,ba Kanyamashyamba, ababyinnyi, abayobora ingoro ndangamurage, abashinzwe umutekano…hari kandi n’aba Rwiyemezamirimo bahakorera mu nzego zitandukanye kandi babikunda.

Mu Rwanda, harimo ba Rwiyemezamirimo b’uburubyiruko bihangiye imirimo mu nzego zitandukanye cyane cyane abakora imyenda, inkweto  n’ibigendana nayo harimo kandi n'abashushanya, abafotora,akakora filimi n'ibindi.

Ni igitekerezo cyaje mu rwego rwo gutegura urugendo rwa Minister President of Rhineland-Palatine yarimo gutegura kuza mu Rwanda kureba ibikorwa by’umubano umaze imyaka 34 hagati y’igihugu cy’u Rwanda n’Intara ya Rhineland-Palatine yo mu Budage.

Ni imurika ry’amafoto yafashwe n’umudage KATHARINA Dubno n’umunyarwanda Chris Schwagga ukorera I Kigali.

Kureba iri mpurika ry’amafoto ni Ubuntu.

Kuva mu mwaka 2017, mu Rwanda haba irushanwa ry’imikino y’igikombe gisumba ibindi (Super Cup) mu mupira w'amaguru; ni irushanwa rihuza ikipe iba yatwaye Shampiyona muri uwo mwaka  n’ikipe iba yatwaye igikombe cy’Amahoro.

2017: Rayon Sport Vs APR FC

Ni umukino wabereye I Rubavu, kuri sitade Umuganda  uhuza ikipe ya Rayon Sport yatwaye shampiyona 2016-2017 na APR FC yatwaye igikombe cy’Amahoro 2017. Waragirijwe I Kigari kubera ibibazo byawubayemo by’ ibura ry’umuriro. Umukino wabereye I Rubavu, Rayon yatsinze APR FC ibitego 2- 0 , ni ibitego byatsinzwe na Ismailla Diarra na Kwizera Pierrot.

 Nyuma yo kumvikana hemejwe ko hazakinwa iminota 27 yari isigaye. bayikiniye kuri sitade  ya Kigali I Nyamirambo aba ariho ikipe ya Rayon Sport yaherewe igikombe.  

2018: APR FC Vs Mukura FC

Ni umukino wabereye I Rubavu kuri sitade Umuganda uhuza ikipe ya APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona 2017-2018 n’ikipe yatwaye igikombe cy’amahoro 2018  ya  Mukura FC. Umukino warangiye ari ibitego bibiri bya APR FC byatsinzwe n’abakinnyi Muhadjili Hakizimana na Bigirimana Issa. 2-0)

Mu cyumweru cyiswe Korea Week 2018, hateguwe Iserukiramuco rya Filimi z’inyakoreya (Korean Film Festival. Ni iserukiramuco rizaba Tariki ya 5-6 Ukwakira 2018  muri Century Cimema Kigali (KCT)

Muri iri serukiramuco hazerekanwa amafilimi 5 yakozwe n’abanyakoreya.

 

Tariki ya 5 Ukwakira 2018:

14:00 The Front Line (고지전) / History&Drama / 2011
17:30 OPENING CEREMONY
18:00 The Face Reader(
관상) / History&Drama / 2013

Tariki ya 5 Ukwakira 2018 :


13:00 The Face Reader(
관상) / History&Drama / 2013
16:00 Architecture 101 (
건축학개론) / Drama / 2012
18:30 My Brilliant Life(
두근두근 인생) / Drama / 2014

Kwinjira ni Ubuntu.

Ibigabiro by’Umwami Kigeli IV Rwabugili  wategetse ahasaga mu mwaka wa 1853-1895, biherereye mu Kagari ka Mvuzo, umurenge  wa Bumbogo, Akarere ka Gagabo. Ni ahantu hareshya n’ ibirometero biri hagati 15-25 uturutse ku Kimironko.

Amasaha 4 yo kuhasura

Urugendo rwo kujya gusura I Bumbogo bwa Nkuzuzu ni urugenodo wakoresha amasaha 4 (kugenda no kugaruka)  bitewe n’aho waba uturutse mu mujyi wa Kigali, bigaterwa n’ikinyabiziga wakoresha. Ushatse wanagenda n’amaguru gusa byagusaba kwigaba ukambara ibintu bigufasha gukora urugendo neza.

Ibintu biharanga

I Bumbogo bwa Buzuzu ni ahantu Umwami Kigali IV Rwabugili yari afite urugo, urugo yarongoreyemo umwamikazi Kanjogera mu 1862. Ubu haragwa n’ibiti 4 by’imivumu bikigaragara, ibiti bizwi mu mateka y’u Rwanda ahantu hagiye haturwa n’abami. Ni iruhande rw’umuhanda, mu mirima ihegereye niho hakoreramo akagari ka Mvuzo munzu yubatswe n’abakoloni (1930-1932), hari n’ inzu ntoya bakusanyirizagamo ubuki nayo iri hafi y’ibyo bigabiro nayo ubona ko ari iya kera.

Ni ahantu amateka yaho agikusankwa ngo amenyekane, ushaka  kuhasura ni byiza kubimenyesha  Akagari cyangwa Umurenge bikorera hafi aho, kuko kugeza ubu nta bantu bahacunga bahari!

Ni amahirwe menshi kujya kuhatemberera ku munsi w’isoko ukabasha kurema isoko rya Bumbogo, rirema kuwa Gatatu no Kuwa Gatandatu,ukabasha no guhaha ibintu byiza by’umwimerere bivuye muri ako gace.

Umurenge wa Bumbogo ukikijwe n’imisozi ifite amateka menshi mu Rwanda, ukaba uhana imbibi n’imirenge 6 ariyo Kinyinya, Nduba, Ndera, Rutunga, Gikomero na Kimironko yose yo mu karere ka Gasabo.

Inzovu yari ikuze, izwi ku izina rya Mutware yabaga muri Pariki y’ Akagera yaratabarutse, ni inzovu yari irimo yegereza imyaka 48.

Mutware yari imwe mu nzovu 26 zari zikiri nto zazankwe muri pariki mu mwaka wa 1975 mu rwego rwo gukuraho ibibazo byagaragaga hagati y’abaturage  n’inyamaswa no  mukuzamura urwego rwo kubungabunga inyamaswa zo mugasozi zabaga muri iyo pariki mbere.

Mutware izwi nk’inzovu abantu bakundaga, bakishimira kuyisura, yari yaramenyereye abantu, yakundaga kuba mu majyepfo y’ikiyaga cya Ihema, igatembera gake mu mwaka muri pariki,ikaba yari yaravunitse mu myaka yashize. Birashoboka ko yapfuye urupfu rusanzwe.

Byatangawe na  Abayobozi ba Pariki y’Akagera/Ifoto.

Kuva mu mwaka wa 1980, Ishami ry’umuryango W’Abibumbye ryita k’Ubukerarugendo(UNWTO) ryemejeko Tariki ya 27 Nzeri buri mwaka uzajya uba ari Umunsi Mpuzamahanga w’Uburarugendo ku Isi (World Tourism Day).

Mu 1970 kuri iyo tariki nibwo uyu munsi wemejwe mu nama ya UNWTO. Mu kwemeza iki cyemezo byabaye nko  kuzamura urwego rw’ubukerarugendo ku isi hose.

Intego z’uyu munsi ni ukumenyekanisha akamaro k’ubukerarugendo mu mibereho yabatuye isi, mu kwerekana uko bugira akamaro mu buzima bwa buri munsi, umuco, politike, ubukungu bw’abatuye isi yose.

Ni umunsi ugenda wizihizwa ku rwego rwa UNWTO kuri buri mugabane, bikagenda bisimburana; Ingero: 2006 (Uburayi), 2007 (Aziya y’Amajyepfo), 2008 (Amerika),2009( Afurika),2011 (Uburasirazuba bwo Hagati).

Nyakwigendera Ignatius Amaduwa Atigbi UmunyaNigeriya niwe watanze igitekerezo cyo kwizihiza Umunsi  Mpuzamahanga w’Ubukerarugendo ku isi buri mwaka Tariki ya 27 Nzeri, hemejwe ubwitage bwe mu 2009.

Ibara riranga Umunsi Mpuzamahanga w’Ubukerarugendo  ku isi ni Ubururu.

Beijing Resto & Hotel ni ahantu bakira abantu benshi , bashaka kwicara ku meza amwe manini, icyarimwe bagasangira, baganira bugurana ibitekerezo. Ni ahantu bafite ubushobozi bwo kwakira abantu bakorana, inshuti, umuryango n’abandi bose bakicara bakisanzura.

Beijing Resto & Hotel itegura amafunguro yo mu gihugu cy’Ubushinwa, akaba ari amafunguro ategurwa n’abahanga babigize umwuga mugutegura amoko y’amafunguro atandukanye  akomoka muri icyo gihugu, amafunguro yuzuye intungamubiri kandi aza ashyushye.

Beijing Resto & Hotel iherereye mu Kiyovu haruguru y’inyubako za Twin Tower(RSSB) ku muhanda KN 150 St ahantu hatuje, hari umutekano kandi hafi y’umujyi rwagati.

Ushaka gusaba ko bakubikikira umwanya/ Reservation wahamagara kuri 0783 000 579.

 

 

Abami b’Umushumi ni abami bategetse u Rwanda ariko hatazwi neza amateka yabo, yaba ay’ibisekuru byabo, yaba ibyakozwe ku ngoma zabo n’ibindi. Ku buryo usanga n’igihe bategekeye ari ugucishiriza.

Abami b’Umushumi bakomoka kuri Gihanga, se wa Gihanga Kazi, yari ikimanuka. Nk’uko ubushakashatsi bwakozwe bubigaragaza, kubita abami b’umushumi bituruku ku buryo bakuturanyije (barwanye inkundura) mu kurema igihugu cy’u Rwanda bahereye ku kantu gato.

Iyo usesenguye usanga neza , usanga aba bami bariziritse umushumi cyangwa se umukanda bivuga ko byabagoye cyangwa se byabaruhije kurema u Rwanda bityo bakurizaho kwita Abami b’Umushumi.

Dore Abami b’Umushumi n’Abagabekazi babo :

1. Gihanga Ngomijana +  Nyiragihanga Nyirarukangaga (Umugabekazi wakomokaga mu Zigaba)

2.Kanyarwanda Gahima +Nyirakanyarwanda Nyamususa (Umugabekazi wakomokaga mu Singa)

3. Yuhi Musindi +Nyirayuhi Nyamata (Umugabekazi wakomoka wakomokaga mu Singa)

4. Rukuge +Nyirarukuge (Umugabekazi  Nyirankindi (Umugabekazi  wakomokaga mu Singa)

5. Nyarume +Nyiranyarume +Nyirashyoza (Umugabekazi wakomokaga  mu  Singa)

6. Rumeza + Nyirarumeza Kirezi (Umugabekazi wakomokaga mu Singa)

7. Rubanda +Nyirarubanda Nkundwa (Umugabekazi wakomokaga mu Singa)

8. Ndahiro Ruyange +Nyirandahiro Cyizigira (Umugabekazi wakomokaga mu Singa)

9. Ndoba Samembe + Nyirandoba Monde (Umugabekazi wakomokaga mu Singa)

10. Nsoro Samukondo +Nyiransoro Magondo ( Umugabekazi wakomokaga mu Singa)

 

Byavuye mu gitabo “Imizi y’u Rwanda, Amateka y’u Rwanda kuva mu wa 300 kugeza mu w’1900”.

Komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO y’u Rwanda  izwi nka Rwanda National Commission  for UNESCO/CNRU,  ku cyicaro cyayo ku Kimironko ifite isomero abantu bashobora kugana. Isomero rifite ibitabo biri mu ndimi zitandukanye nk’ikinyarwanda, igifaransa n’icyongereza.

Ni isomero ryashinzwe mu 1975, ririmo ibitabo bitandukanye bifasha abantu kongera ubumenyi, gukora ubushashatsi, abanditsi, abakunda gusoma, abatembereye muri ibyo bice bashaka kuba basoma barigana, abashaka gusoma ibinyamakuru n’ abashaka ahantu hatuje ho kwandikira.

Ibitabo bivuga kuri UNESCO

Mu bitabo byibanze biba muri iri somero ni ibitabo bivuga  ku mahame y’Umuryango w’Abibumbye ryita  k’Ubumenyi, Ikoranabuhana, Ubushakashatsi n’ Umuco   (UNESCO), usangamo ibitabo bitandukanye bivuga ku bikorwa bya UNESCO, Raporo z’imyaka itandukanye, ibitabo byerekeranya n’ubumenyi (Imibare, ubutabire, ubugege,…), iby’ ikorababuhanga bikoreshwa mu nyigisho mu mashuri atandukanye, ibivuga ku mirage yo ku isi n’ibindi bivuga ku mibereho y’abatuye isi, Itangazamakuru n’ubwisanzure bw’itanganzamakuru muri rusange, amateka  n’umuco byo hirya no hino ku isi.

Ibinyamakuru

Ahantu haboneka ibinyamakuru bigisohoka, ndetse nibyasohotse mbere, ibinyamakuru bikomeye mu Rwanda nk’Imvaho Nshya, The NewTimes, The East African, Jeune Afrique kandi kubisoma akaba ari ubuntu.

Ibitabo bivuga ku Rwanda

Ibitabo by’Amateka y’u Rwanda, umuco, Raporo zitandukanye, iby’ubushakashatsi bwakozwe ku mibereho y’abanyarwanda, Ibidukikije, uburezi, ikoranabuhanga, umuco, ubuzima, iterambere, politike n’ibindi.

Ibitabo bisanzwe

Ni isomero rifite ibitabo bisanzwe abantu basoma iby’urukundo, imibereho y’abantu, kwiteza imbere, kwihangira imirimo, iby’ubukerarugendo, indimi, siporo, imibanire y’abantu, iby’ubushakashatsi bw’abantu ku giti cyabo n’ibindi.

Kugana iri somero ni ubuntu ku muntu wese, haboneka WIFI y’ubuntu! Bakora kuva Kuwa Mbere –Kugeza kuwa Gatanu (8Am-5Pm).

Ni isomero rikorera ku cyicaro cy’iyi komisiyo, iruhande rw’inyubako za KIE, munsi y’inzu REB ikoreramo, haruguru ya WDA.

Abami b’ibitekerezo ni abami 22 bazwi neza igihe bategekeye n’ibyabaye ku ngoma zabo. Batangirira kuri Ruganzu I Bwimba(1312) bagaherukira kuri Kigeli V Ndahindurwa(1960). Ni ukuvugako bayoboye u Rwanda imyaka isaga 648.

Bakaba barabisikanaga gutya mu Mazina: Cyilima-Kigeli-Mibambwe -Yuhi-Mutara-Kigeli-Mibambwe-Yuhi-Cyilima- Kigeli-Mibambwe-Yuhi-Cyilima

Dore itonde ry’Abami b’ibitekerezo n’Abagabekazi babo:

1. Ruganzu Bwimba+Nyiraruganzu Nyakanga(Umugabekazi wakomokaha mu Ega)

2. Cyilima Rugwe+Nyiracyilima Nyakiyaga (Umugabekazi wakomokaga mu Singa)

3. Kigeli Mukobanya+Nyirakigeli Nyankuge (Umugabekazi wakomokaga mu Bakono)

4. Mibambwe Mutabazi Sekarongoro +Nyiramibambwe Nyabadaha( Umugabekazi wakomokaga mu Ega)

5.Yuhi Gahima+Nyirayuhi Matama(Umugabekazi wakomokaga mu Bakono)

6. Ndahiro Cyamatare +Nyirandahiro Nyirangabo(Umugabekazi wakomokaga mu Ega)

7. Ruganzu Ndoli +Nyiraruganzu Nyirarumaga(Umugabekazi wakomokaga mu Ega)

8.Mutara Semugeshi+ Nyiramuvugo Nyirakabogo (Umugabekazi wakomokaga mu Singa)

9. Kigeli Nyamuheshera +Nyirakigeli Ncenderi (Umugabekazi wakomokaga mu Ega)

10. Mibambwe Mutabazi Gisanura + Nyiramibambwe Nyabuhoro (Umugabekazi wakomokaga mu Ega)

11. Yuhi Mazimpaka +Nyirayuhi Nyamurembo (Umugabekazi wakomokaga mu Ega)

12. Karemera Rwaka +Nyirakaremera Rukoni (Umugabekazi wakomokaga mu Bakono)

13. Cyilima Rujugira + Nyiracyilima Kirongoro (Umugabekazi wakomokaga mu Baha)

14. Kigeli Ndabarasa +Nyirakigeli Rwesero (Umugabekazi wakomokaga mu Baha)

15. Mibamwe Sentabyo +Nyiramibambwe Nyiratamba (Umugabekazi wakomokaga mu Ega)

16. Yuhi Gahindiro +Nyirayuhi Nyiratunga (Umugabekazi wakomokaga mu Ega)

17. Mutara Rwogera +Nyiramuvugo Nyiramongi (Umugabekazi wakomokaga mu Ega)

18. Kigeli Rwabugili +Nyirakigeli Murorunkwere (Umugabekazi wakomokaga mu Bakono)

19. Mibambwe Rutalindwa +Nyiramibambwe Kanjogera (Umugabekazi wakomokaga mu Ega)

20. Yuhi Musinga+ Nyirayuhi Kanjogera (Umugabekazi wakomokaga mu Ega)

21. Mutara Rudahigwa +Nyiramuvugo  Kankazi (Umugabekazi wakomokaga mu Ega)

22. Kigeli Ndahindurwa +Nyirakigeli Mukashema (Umugabekazi wakomokaga mu Ega).

 

Byavuye mu gitabo “Imizi y’u Rwanda, Amateka y’u Rwanda kuva mu wa 300 kugeza mu w’1900”.

Ifoto:internet

 

Page 13 of 37

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd