Musenyeri Alexis Kagame ari mu bantu bazwi mu Rwanda kubera ibikorwa yakoze haba mu buzima bwe bwo kwiyegurira Imana, mu bushakashatsi, kwigisha abanyarwanda, inyandiko nyinshi yasohoye ndetse n’ibindi byinshi yagiye akora mu rwego rwo kubaka igihugu cy’u Rwanda na Afurika.

Mgr Alexis Kagame yari uwihayimana, umwarimu, umunyamateka, umushakashatsi, umwanditsi, Umusizi, Umuririmbyi, umuhanga mu gutekereza.

Dore ibintu 30 wamenya kuri Musenyeri Alexis Kagame:

1. Alexis Kagame yavutse Tariki ya 15 Gicurasi 1912 I Kiyanza mu Buliza (Rulindo y’ubu)

2. Alexis Kagame yavutse ku ngoma y’Umwami Yuhi V Musinga

3. Alexis Kagame yari uwo muryango w’Ibwami

4. Alexis Kagame, ku myaka 13 y’amavuko yatangiye amashuri abanza mu ishuri rya Leta Mbiligi Gatorika Ruhengeri (1925).

5. Kagame yabatirijwe i Rwaza na Padiri Desbrosses, yitwa Alexis.

6. Alexis Kagame yagiye mu ishuri rya Seminari Ntoya ya Kabgayi (1929-1933), ahakomereza Seminari Nkuru kugeza yimukiye mu Nyakibanda(1936).

7. Mu 1941-1950, Alexis Kagame yakoze mu bwanditsi bw’ikinyamakuru Kinyamateka

8. Mu mwaka 1941, Alexis Kagame yahawe ubupadiri

9. Mu mwaka 1943, Alexis Kagame yanditse igitabo cye cya mbere”Inganji Karinga”

10. Alexis Kagame yakoze ubushakashatsi ku mateka, Imivugire n’imyandikire y’Ikinyarwanda.

11. Alexis Kagame yakoze ubushakashatsi ku mitegekere ya cyami ndetse na nyuma y’ubukoroni.

12. Alexis Kagame yakoze ubushakashatsi muri Kaminuza ya Mutagatifu Gregoire I Roma, ahavana impamyabushobozi y’ikirenga muri Filozofiya.

13. Mu mwaka1950, Alexis Kagame yabaye umwirabura wa mbere ubaye umunyamuryango w’Ikigo cya Institut Royal Colonial Belge (kera kitwaga Academie Royale des Sciences d’Outre-Mer).

14.  Mu mwaka 1956, Alexis Kagame yanditse igitabo”La Philosophie Bandu-Rwandaise de l’être ndetse n’ibindi byinshi byagikurikiye biri mu rurimi rw’igifaransa.

15. Mu mwaka 1958, Alexis Kagame yagarutse mu gihugu aba mwarimu wa Tewolojiya muri Seminari.

16. Alexis Kagame ari mubafashije guhindura Bibiliya Ntagatifu mu Kinyarwanda.

17. Alexis Kagame yatorewe kujya mu nteko y’abantu b’impuguke mu nama y’u Burayi (Membre du Groupe des Experts Indépendants auprès du Conseil de l’Europe).

18. Mu mwaka 1963, Alexis Kagame yagiye kwigisha muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ubwo yashingwaga.

19. Alexis Kagame yabaye mwarimu w’Umushyitsi w’Amateka ya Afurika y’Iburasirazuba no hagati I Lubumbashi (Zaire ariyo RDC y’ubu)

20. Alexis Kagame yabaye inshuti y’umwami Mutara III Rudahigwa

21. Mu mwaka wa 1956, Alexis Kagame yabaye mu Nama y’ubuyobozi bwa Rwanda-Urundi kugeza bibonye ubwigenge.

22. Alexis Kagame yanditse inyandiko, akora ubushakashatsi bwinshi ariko ntiyabishyira ahagaragara kubera Kiliziya Gatolika n’Abakoroni batabyemeraga.

23. Mu mwaka 1971, yagiye gutura i Kansi, anigisha Umuco n’Ubuhanga bya Afurika muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda.

24. Mu mwaka 1969-1972, Alexis Kagame yari umuyobozi mukuru wa Seminari Ntoya ya Kansi

25. Mu mwaka 1972,Alexis Kagame yanditse igitabo cya mbere cy’Amateka y’u Rwanda, Un Abrégé de l’Ethno-Histoire du Rwanda.

26. Tariki ya 5 Nyakanga 1979, Alexis Kagame yahawe impeta y’ishimwe na Leta, agirwa Officier de l’Ordre National des Grands Lacs.

27. Mu mwaka 1980, Alexis Kagame yagizwe igisonga cya Musenyeri muri Diyosezi ya Butare

28.Tariki ya 4 Nyakanga 1981, Papa Yohani Pawulo wa II yamugize Musenyeri w’’icyubahiro.

29. Tariki ya 2 Ukuboza 1981, Musenyeri Alexis Kagame yitabye Imana aguye I Nairobi (Kenya). Musenyeri yitabye imana afite imyaka 69.

30. Tariki ya 3 Nzeri 2014, Inteko Nyarwanda n’Ururimi n’Umuco yamuhaye igihembo cya Akademi, mu rwego rwo kumushimira ku bikorwa by’Ubudashyikirwa mu kubungabunga ubusugire n’iterambere ry’Ururimi n’umuco by’u Rwanda

Imvano: Imbuga zitandukanye n’ibitabo bye.

Ku gitare  cya Mugenda, urutare ruzwi ku izina ry’urutare rw’ Akandi, ni urutare ruturukaho isooko y’ amazi y’umwimerere, “Amazi y’Akandi” aturuka munsi y’urwo rutare. Amazi bayahuriza mu bigega bihari, bakavanamo ayo basangiza abaturange baturiye aho hafi mu rwego rwo kubaha amazi meza kandi no kubasangiza ku iterambere.Andi mazi bakayohereza mu ruganda rwa Entreprise Urwibutso rutunganya ayo mazi y’Akandi.

Urugendo rwo gusura uru rutare ni urugendo rushimishije ku muntu ukunda gutembera mu giturage, ku genda mu misozi, kugenda ahantu hashya, ni ahantu mu misozi ikikije Nyirangarama, utekereza byinshi ku byabayeho kugirango hamere gutyo.

Ubasha gusura ibintu bitandukanye, wigendera n’amaguru ubasha kubona imiterere yaho hantu n’imisozi, ukuntu hakikijwe n’amabuye y’ibitare, imiturire yaho, amazi amanuka muri iyo misozi, amavomero y’abaturage bavoma amazi ava muri urwo rutare, imirima y’ubuhinzi butandukanye, uganira n’abaturage muhura mu nzira.

Ni ahantu wakoresha nk’isaha imwe uvuye  mu muhanda munini wa kaburimbo, ugakata ku kiriziya cy’Abakatolika (Centrale ya Tereza w’Umwana Yezu), ukambuka umugezi wa Bahimba, ukazamukira ahantu hari ibyuzi by’amafi, Ukomeza iyo nzira ikugezayo. Biba byiza uyoboje cyangwa ugashaka umuntu uhazi aka kujyana cyangwa ugafata moto gusa ni byiza kwigendera n’amaguru

Kuri  Entreprise Urwibutso bafite icyicaro kuri Nyirangarama (Umuhanda munini Kigali-Musanze) nibo batanga uburenganzira bwo gusura aho hantu.

 

Al Mann & Ran Coffee House ni inzu izwiho gutegura ikawa mu Biryogo, ahantu ho gusohokera uri wenyine, uri kumwe n’inshuti  cyangwa abavandimwe. Ni ahantu abasirimu bahitamo kujya gusangirira!

Breakfast

Muri Al Mann & Ran Coffee House haboneka amafunguro ya mugitondo agizwe na African tea, English tea, Lemon Honey Ginger tea biboneka ku mafaranga 100-1500 frw. Ni ifunguro wafatisha umureti wihitiyemo  ugizwe n’ibintu bitandukanye ku mafaranga 1000-2500 rwf. Haba capati nziza, Pain Croissant , isambusa byiza cyane.

Umwihariko “Coffee nziza”

Al Mann & Ran ifite umwihariko wo gutegura ikawa nziza, ikawa ihingwa mu Rwanda. Al Mann &Ran Coffee igizwe n’ ikawa ya Expresso, Cinnamen, Vanilla sugar n’amata igura amafaranga 2500 rwf

Amafunguro

A la carte , umuntu ashobora guhitamo amafunguro ashaka  harimo;  inkoko (3000-4000 rwf), ,ifi (3000-4000 rwf), inyama z’inka (3000-4000 rwf ), sandwishes (2500-300 rwf). Ugahitamo icyo wafatisha kigizwe  n’ ifiriti, umuceli,ugali  n’ibindi. Burger igura 2500-3500 rwf  iherekejwe n’ifiriti na Salad.  Abakunda salad haboneka Beef Salad (3000 rwf) na Avocado salad (1000 rwf).

Pizza (300-5000) zitandukanye, umwihariko wa Pizaz yabo ni  Al Mann Ran Pizza igura 5000,bategura amoko y’Amakaroni(Pasta)  atandukanye ku mafaranga 3000-3500 rwf.

Ahantu heza ho gusohokera Nijoro

Kuri Terrase ya Al Mann & Ran ni ahantu abantu bakunda kwicara nijoro baganira, hagati y’inshuti n’abavandimwe bashaka kungurana ibitekerezo. Abakunda imbuto  zitandukanye wabasha kugura Sweet temptation i gura 1000-2500 rwf. Imitobe itandukanye igizwe n’imbuto z’umwimererere imineke, amatunda, inanasi.

Al Mann & Ran Coffee House yakira abashaka gutegura ibirori bitandukanye nk’inama y’uukwe, isabukuru y’amavuko, kwakira abakinnyi b’amakipe bashaka gusangira.

Al Mann & Ran Coffee House ikora  iminsi yose, guhera 7am-11 pm. Iherereye mu Biryogo iruhande rw’umusigiti wo mu Biryogo, hafi y’umuhanda uzwi wa Avenue Paul VI.

 

 

Thé Vert (Green Tea) ni icyayi cyizwi cyane I Nyamirambo, abantu bayikunda, bamenke ibyiza byayo baza kuyinywera I Nyamirambo, ahantu hazwiho ubuhanga mu kuyitegura. Ni icyayi kizwi n’uwakinyoye.

Thé vert igizwe n’icyayi cyera mu butaka bw’u Rwanda, icyayi gifite akamaro kenshi mu mubiri wacu, gituma ibice by’umubiri bikora neza.

Dore ibyiza 10 byo kunywa Thé Vert :

1. Umutima  utera neza

2. Kugabanya umunaniro

3. Kugabanya umuvuduko w’amaraso

4. Kugira imbaraga

5. Gufasha kurinda impyiko, umwijima

6. Gufasha imiyoboro y’amaraso

7. Ifasha mu ku rwanya rubangimpande

8. Ifasha mu kugabanya ivirirana ry’amaraso  mu nda, mu mara no mu bwonko

9.Gufasha guhagarika kwiyongera kuturemangingo dutera kanseri

10.Kurinda iremera ry’udusaro mu ruhago, mu mwijima no mu mpyiko

Gusa ni byiza ku yinywa utavanze n’amata cyangwa ngo uyishyiremo isukari kandi ukirinda kuyinywa mu masaha akuze y’ijoro(nyuma ya saa yine).

 

 

Ikiyaga cya Kivu ni ikiyaga kinini mu Rwanda kibaka kimwe mu bifite ubujya kuzima burebure muri kano karere k’ibiyaga bigari. Ni ikiyaga gikora ku turere dutanu tw’u Rwanda (Rubavu, Rusizi, Nyamasheke, Gatsibo, Karongi) mu burengerazuba bw’u Rwanda.

Ikiyaga cya kivu gifite ibyiza byinshi amazi meza, amafi, inkombe nziza, ni ikiyaga gikurura abantu benshi bajya koga.

Dore ibyintu ukwiriye kumenya mbere yo koga mu Kivu:

Ahantu hagenewe kogerwa

Ni ukumenya ahantu hagenewe kogerwa mu kiyaga, kubera ubujyakuzimu bwacyo, hari ahantu usanga ari harehare cyane, hatemerewe kogerwa. Ugasanga ahandi haragenewe gukorerwa ibindi bikorwa.

Urugero : Ntuzatekerezeko ahantu harehare mu Kivu bisaba kujya mu mazi hagati, Oya. No ku nkombe, hafi y’umucanga hari igihe usanga ari harehare cyangwa hari ikintu cyatuma woga nabi nk’amabuye.Uzasanga ahantu Umugezi wa Sebeyea wirohera mu Kivu hatemewe kogerwa cyangwa hajya ababizi neza!

Gukoresha ibikoresho byabugenewe

Kujya mu mazi hari ibintu bisaba, hari imyenda yabugenewe ukwiriye kuba wambaye, waba ubizi cyangwa utabizi. Ntimba utazi koga, uzafate umupira/ipine(chambre air),wambere ijire, ushake umuntu akube hafi igihe urimo koga, wogane n’abantu babizi. Ni byiza kujya mu bwato wambaye ijure aho waba uri bugere hose.

Kumenya ibisobanuro by’utudarapo tuba ku Kiyaga cya Kivu

Mu rwego rwo gufasha abantu bogera ku Kivu, cyane cyane ku mucanga w’I Rubavu kuko ariho hatemberera abantu benshi uzahangasa abantu bambaye imyenda y’ubutabazi bwo mu mazi. Mu mazi  bagiye babashyiriraho ibintu bigenda bibayobora, aho bakwiriye kogera, aho badakwiriye kogera,uko I Kivu kimeze,umuyaga urimo uko ungana.

        Ibara ry’umutuku: Ni ukwerekana ko amazi ari mabi, udakwiriye kuharega cyangwa kuhegera, hashobora kuba harimo imiyaga myinshi,                                          kandi imiyaga izana amabuye n’imyanda. Iyo bamanitse umutuku gusa mu kiyaga haba harimo umuyaga mwinshi.

        Ibara ry’ubururu: Amazi ni meza kuyogeramo,

        Amabara yombi: Bisaba kwitwararika cyane.

Abantu bafasha abashaka koga mu Kivu

Ni abantu baba bari ku kiyaga bafasha abashaka koga, ni byiza kamenya umwambaro wabo, batanga ibisobanuro uko ikiyaga kimeze, bigisha ababikeneye, bafite ibikoresho bitandukanye bituma umuntu yoga neza. Abo bantu baba ahantu hose hagenewe kogerwa no kuri za Hoteli.Hagize ugize ikibazo ari mu mazi ni byiza guhita abimenyesha abari aho, bagatanga ubufasha bwihuse.

Kubahiriza amabwiriza yo koga mu Kivu

Ni byiza gukuririkiza amabwiriza yo koga mu kiyaga cya Kivu bitewe n’uko kimeze, hari amabwiriza abantu bagomba kumenya mbere yo koga. 

Amazi meza! Impeshyi nziza!

 

 

Mu buzima ni byiza gufata umwanya umuntu akaruhuka,akagira ahantu atemberera,ushobora kugenda uri wenyine, uri kumwe n’umuryango, inshuti, abo mukorana, musengana, mwigana  cyangwa abo muturanye ndetse n’abo muri kumbuga nkoranyambaga zimwe.

Ni byiza kumenya gutembera hamwe n’abandi kuko biragufasha mu buzima, bizagufasha kumenya kubana n’abandi mu bihe bitandukanye.

1. Kwimenya

Mu buzima ni byiza kwimenya,mbere yo gukora urugendo hamwe n’abandi ni byiza kubanza kwimenya, ukamenya imyitwarire yawe, ukamenya amakosa abantu baba bakuziho, ukareba ko wayakosora, ukamenya ibyo wanga nibyo ukunda ku buryo bitazakubangamira uri hamwe n’abandi.

2. Kufata icyemezo wenyine

Guhitamo  kujyana n’abandi ni icyemezo gifatwa n’umuntu ku giti cye, ukabanza kureba ntimba ufite umwanya, ukareba impamvu y’urwo rugendo n’ibindi byose ubona uzungukiramo. Igihe wumva unaniwe ukaba waruhuka utagendeye mu kigare.

3. Kugabanyiririzwa ibiciro

Ibyiza byo gutembera muri itsinda mugabanyirizwa ibiciro, haba ari mu rugendo, uko muzatega imodoka, aho muzashaka amacumbi, n’aho muzajya mujya kurira. Abantu bakira abantu bishimira kwakira abantu baje ari itsinda.

Urugero: Kugura tike y’indege muri itsinda mugabanyirizwa ku biciro byari bisanzwe. Kugura itike z’imodoka muri benshi hari igihe babaha n’iy’ubuntu!

4. Guhitamo ahantu ho gutemberera hazabashimisha

Gutembera muri itsinda ni byiza guhitamo ahantu hazabashimisha mwese mu kumva murahemeje, ahantu muzabona ibyo mushaka, ahantu buri wese azishimira. Guteganya uko muzajya aho hantu mwese ni ibintu byiza cyane.

5. Kumva abandi

Gufata icyemezo cyo kujyana n’abandi, ntabwo ari ukujya kubaha amategeko. Abantu mu itsinda baba batandukanye, buri wese afite ibitekerezo bye, afite icyo ashaka gukora. Gutembera mu itsinda bifasha mu buzima kumva abandi gutega amatwi ukumva ibitekerezo by’abandi kandi n’abandi bakakumva. Ni byiza kwirinda gushyira ibyiyumviro byawe imbere mu itsinda, bisaba kumva icyo abandi babivugaho.

 Urugero: Nimba ari ugusohokera muri Restaurant iteka amafunguro yo mu bushinwa (Chinese cuisine) ni byiza kumva nimba bagenzi bawe bose bari bwemere kujyayo kuko hari igihe uzasanga hari abashaka kurya amafunguro ya Kinyafurika (African food).

6. Kwishima cyane

Gutembera muri itsinda ni ibintu biryoha cyane, ni igihe cyiza abantu baba bahuriye hamwe bagatwika ahantu. Mu itsinda ry’abantu batembereye haba hari abazi kwirekura, abakunda kuryoshya, abazi gusetsa, abazi kubyina, abaryoshya inzoga, abazi kuganira  ibyo byose bituma mugira ibihe byiza cyane. Birashimisha mu gihe cyo gufata amafoto y’urwibutso muri benshi.

7. Kuba inshuti

Mu buzima ni byiza kugira inshuti nzima, hari uburyo bwinshi umuntu abonamo afite inshuti nziza,kujya gutembera muri itsinda ni uburyo bwo kurushaho kuba inshuti. Kubaka ubunshuti, i yo mwahisemo gutembera muri itsinda byubaka ubu nshuti cyane, abantu baramenyana cyane,bamwe bakazana abandi undi atarazi, bituma murushaho kumenyana no gukundana. Mu kumva muri bamwe mukirinda gusekana, mukagirana n’ inama ni ibintu biba bikwiriye mu buzima.

8. Kumenya icyo ushoboye

Mu itsinda ry’abantu buri wese aba afite icyo ashoboye, gutembera mu itsinda umuntu abasha kumenya icyo yafasha abandi. Ntabwo wabaho udafite icyo wamarira abandi,iyo mwatembereye muri itsinda  ubasha kugaragaza icyo uzi, icyo wakora ukunganira bagenzi bawe.

Urugero: Bashohora ku gushinga kumenya ibyo abantu bariye, akaba ari wowe uzajya wishyura, ukamenya kureba nimba inyemezabwishyu babahaye ihuye n’ibyo mwafashe.

9. Kumenya gutanga ibitekerezo

Iyo abantu ari benshi baba bafite ibitekerezo n’imyumvire itandukanye,ni byiza iyo mwatembereye muri itsinda buri wese akabasha gutambutsa igitekerezo cy’uko ikintu gishobora gukorwa ntubwo haba harimo umuyoboz,i ushobora kumwuganira. Kandi birashimisha iyo igitekerezo cyawe cyemewe, abandi bakemeza ko mu gikora.

10. Kumenya ahantu

Ibyiza byo gutembera mu itsinda ni ukumenya ahantu henshi hari ibintu byiza, ahantu habashimisha, bitewe n’amakuru abantu baba bafite bituma buri wese atanga igitekerezo cy’ahantu yumva mwasura, ibyo mwajya kurya, Ikintu gikurura abandi kuhajya n’ibindi.

11. Kumenya gutegura urugendo

Ni byiza kumenya gutegura urugendo, iyo uziko uzajyana n’abandi hari ibintu ugomba kumenya ko uzajyana mu bandi ni byo utajyana mu bandi. Mu gutegura urugendo umuntu amenya ibyangombwa azajyana ahantu azatemberera n’abandi. Ukitwaza ibifite akamaro.

12. Kumenya guhitamo icyiza

Abantu baratandukanye, iyo abantu bahuye baba bafite ibintu byinshi ,ni  byiza  kumenya guhitamo ibyiza ibyo ubona bifite umumaro. Ikintu ubona cyiza, ubonye kuri mugenzi wawe, ukaba wakimwigiraho  cyangwa abandi bakakwigiraho.

13. Kumenya gutanga

Mu buzima ahantu hose ni ishuri, iyo watemberanye n’abandi ni byiza kumenya ko hari igihe umuntu yagusaba ikintu. Uzirinde kwima mugenzi wawe igihe agusabye ikintu,ntubwo cyaba ari gito! Ni byiza kumenya gusangiza abandi icyo ufite bashaka.

Urugero: Ubu abantu baba bashaka amameg/Wifi , igihe uzifite uzahe abandi igihe bazikeneye.

14. Kumenya gushimira

Mu muco mwiza ni ukumenya kwakira, ukibuka gushimira uguhaye, ahantu hose murakoze iraguma! Ntuzishimire kwakira udashimira abaguhaye kandi baba baguhaye bavanye ku mutima.

15. Kureka imico mibi

Hari igihe umuntu aba afite imico itari myiza, akantu yiyiziho pe! Iyo watemberanye n’abandi ni umwanya wo kureka umuco mubi, kuko uba uri kumwe n’abandi, wirinda  icyatuma ubabihiriza!

Urugero: Ufite umuco wo gukorakora (Kwiba),Kuvugavuga, Guteranya! Watemberanye n’abandi bikubakamo kubaha iby’abandi, ukumva ko ibyo ukora utabikora mu bandi.

 

 

Umuntu wese utembera ku mucanga wo ku kiyaga cya Kivu, hari ibintu byinshi bya gushimisha, ibintu byinshi byo gukora, ibintu bizagushimisha mu buzima bwawe bwose. Ni umucanga uzahora ukumbura gutemberaho igihe cyose utekereje ikiyaga cya Kivu.

Kwishyiraho umucanga ku mubiri, ni ikintu ukwiriye gukora mu rwego rwo kwishimisha, mu rwego rwo kwishimira kuri uwo mucanga! mu rwego rwo kwishimisha mu mazi, kuko uko umuntu amaze kuwishyiraho asubira mu mazi akoga.

Ni ibintu umuntu wese  akwiriye gukora ataragira imyaka 30 y’amavuko, munsi y’iyo myaka umuntu aba yirekura uko ashaka, akenshi umuntu aba akiri urubyiruko, abasore n’inkumi! Biraryoha iyo mu bikoze mwasohokanye  n’abo mwigana, abo mukorana, abantu muri murungano. Ibintu  bishimisha iyo mwatembereye  muri itsinda ry’abantu benshi , na we uri wenyine waprofita ibyiza n’izuba by’ikiyaga cya Kivu.

Birashoboka ko wabikora warayirengeje! Nta myaka yo kwishimisha ibaho cyangwa ukabikora hamwe n’ umuryango wawe!

Ikiyaga cya Kivu ni ikiyaga gifite umucanga mwiza wo gukiniraho imikino itandukanye nka football, volleyball, Jogging, Karate n’abakunda imyindagaduro ni umucanga mwiza wo kujya kubyiniraho.

Abatemberera cyangwa abanyura umuhanda Kigali-Musanze-Rubavu twese tuzi kuri Nyirangarama kuri Entreprise Urwibutso. Ni ahantu duhagarara tukagura ibyo kurya bitandukanye; Ibirayi, inyama, Ibigori, ibyo kunywa nk’Amazi, Amata, Agashya n’ibindi byinshi.

Kuva 2004, Kuri Nyirangarama, Itorero Urwibutso rw’Abato risusurutsa abantu batandukanye (abashyitsi, abagenzi, abakerarugendo  ndetse n’abatuye Nyirangarama no mu nkengero zayo) mu mpera z’icyumweru (kuwa Gatandatu no Ku Cyumweru)  nyuma ya saa sita 15pm-18pm.

Imbyino za Kinyarwanda zo hirya no hino mu Rwanda, uhereye mu Buriza aho babarizwa, bagakurikizaho ibinimba byo mu majyaruguru mu Burera, Ubugoyi, Ndorwa, Ubukonya, ugakomeza intwatwa zo mu majyepfo ndetse n’ahandi hose.

Abakobwa n’abahungu b’abanyarwanda bafite Intego yo gutaramira abantu, kubakudisha umuco wacu, gutoza abato kumenya kubyina Kinyarwanda no kuratira abanyamahanga imbyino zacu. Hakiyongeraho muri rusange gufata neza abakiriya bagana Entreprise Urwibutso.

Itorero  Urwibutso rw’Abato rigizwe n’abantu 32 ribarizwa kuri Nyirangarama -Entreprise Urwibutso HeadQuarter. Rikora imyitozo kuwa Kabiri no kuwa Gatanu kuva 15h30-17h30.

Watembereye mu majyaruguru,uzazirikane ku hanyura muri weekend!

 

Muri Bahrain habereye inama ya 42 ya UNESCO yiga ku mirage y’isi, inama  izwi nka The World Heritage Committee ,  kuvaTariki ya 24 Kamena-4 Nyakanga 2018. Ni inama yaberaga ahitwa Manama.

Mu mirage y’isi 20 mishya ku rutonde rw’isi, umugabane w’ Afurika ufitemo ibir;i umwe w’umuco undi kamere n’aho undi murage w’Afurika washyizwe ku rutonde rw’ifite ibibazo. Ni imirage 13 y’umuco, imirage 3 kamere, n’imirage 3 y’imbumbe n’umurage 1 wambukiranya imigabane.

Thimlich Ohinga Archaeological Site (Kenya)

Ni umurage ndangamuco uherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’umujyi wa Migori, mu karere k’ikiyaga cya Victoria, ayo mabuye akomeye yabayeho ahasaga mu kinyejana cya 16. Aba Ohinga bayakoreshaga mu miryango yabo  no mu bworozi no mu mihango ya kera.

Thimlich Ohinga umaze igihe kirekire kandi wabashijwe gusigasirwa mu migenzo ya kera. Ni urugero rw’umwihariko mu mihango ya kera muri ako gace ko mu miryango y’aborozi bo mu bice by’ikiyaga cya Victoria byakomeje kubaho kugeza hagati  mu kinyejana cya 20.

Barberton Makhonjwa Mountains  (South Africa)
Ni umurage kamere uherereye mu majyaruguru ashyira Uburasirazuba bw’igihugu cya Afurika y’epfo, aho hantu hagizwe na 40 % by’akarambararo kicyatsi ka Barberton, hamwe mu hantu hagaragaza ubumenyi bw’isi bwa kera. 
Imisozi ya Barberton Makhonjwa igaragaza ugusimburana kwasigasiwe kwiruka ry’ibirunga mu myaka miliyari 3,6- 3,25 mu gihe imigabane yatangiraga kubaho ku butaka bwa mbere. Hagaragara ibimanyuka byabayeho nyuma y’isandara  rinini ry’isi (Hashize imyaka Miliyari 4,6-3,8).
Umurage wo muri Kenya wa Lake Turukana National Parks  wari uri ku rutonde rw’imirage y’isi kuva mu 1997 ,hazwi nk’ikiyaga kigira amafi menshi muri Afurika, ayo bita Saradine.Ubu muri 2018 washyizwe ku rutonde rw’imirage ifite ibibazo (List of world heritage in Danger) kubera ibibazo byo gukoraho urugomera rw’Amashanyarazi, kuhira imyaka y’mirima y’isukari.
 
Ubu isi ifite imirage y’isi igera ku 1092 mu bihugu 167.Inama itaha izabera muri Azerbaijan.

One Degree South Bar & Grill ni ahantu heza ku mucanga  w’ikiyaga cya Kivu ukwiriye kujya kurira, gushohokera uri kumwe n’umuryango wawe cyangwa n’inshuti. Ni ahantu hasohokera abantu  bavuye ahantu hatandukanye bahakundira ambiance ihaba, ku mazi, serivisi nziza, ibintu byiza kandi hari umutekano.

Amafunguro

Ahantu heza ho gufatira amafunguro ushaka atandukanye mpuzamahanga harimo American dish, Middle Eastern dish na African dish. Ni ahantu haboneka icyayi cyiza n’imitobe iteguye neza cyane.

Umuwihariko” Lebanese Cuisines”!

One Degree South Bar & Grill ifite umwihariko wo guteura amafunguro yo muri Liban, akunzwe cyane harimo Shawarma Platter igura ibihumbi 7000 frw iherekejwe n’ibindi bitandukanye wihitiramo harimo n’isosi ya tahini souce!

Bategura amasalade arimo Fattouch Salad, Tabbouleh Salad ku bihumbi 2500 rwf ,  ukabasha  kuyifatisha ibindi washaka birimo;  Humus Wl Meat , Sawda, Falafel bigura 3000 frw.

Brunch (muri Weekend gusa)

Ku mafaranga ibihumbi 5000 frw muri weekend baba bateguye amafunguro yihariye ku bantu baza kuharira. kuva 10am-1pm.

Ibyokeje (Grill)

One Degree South Bar & Grill izwiho kotsa neza inyama zitandukanye harimo inkoko igura kuva kubihumbi 4000 -14 000 frw. Brochete yaho igura  4000 frw bagira Kafta Brochette igura 5000 frw. Ugahitamo ibyo kurisha bitandukanye birimo; ifiriri, ibitoki, salade, umuceri.  Ni ku kiyaga! amafi araboneka, bafite Umwihariko wo kugira  ifi nziza ikiva mu mazi! Yokeje neza

Akabari (Bar)

Ambiance muri Weekend! Comptoir iryoshya inzoga! Abantu bakunda kwicara kuri Kotwari(Comptoir) ni ahantu heza haba ambiance y’abantu  bafite ibitekerezo. Bar ifite inzoga z’amoko yose, ahantu abantu bahurira bakaganira, bakareba umupira, haba umuziki w’ingeri zose.

Ku mucanga w’Ikiyaga cya Kivu

Ku mucanga neza neza! One Degree south Bar & Restaurant  iri ku mazi, ni ahantu wicara urimo wumva akayaga kava mu kiyaga cya Kivu, washaka koga ukajya koga, ukicara mu mucanga, ahantu wicara ureba mu kiyaga.

Ni ahantu umuryango  n’inshuti  wasohokera, hari  umutekano w’abana mu gihe bari koga, uba ubarebera hafi kandi hari n’ibikoresho byose byibanze bifasha abashaka koga. Kandi ushobora no gutembera mu Kivu uturutse aho ngaho.

One Degree South Bar & Grill iherereye mu mujyi wa Rubavu ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, ku muhanda ugana kuri Brasserie muri metero nkeya wambutse umugezi wa Sebeya.Bakora buri munsi,kuva saa ine kugeza nijoro.

Page 14 of 37

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd