Umunyarwanda Fred Gisa Rwigema ni umusirikari w’umunyarwanda, watangije urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Dore ibintu 20 ukwiriye kumenya kuri Fred Gisa Rwigema:

1. Gisa Fred Rwigema, ni intwari iri mu rwego rw’Imanzi, rumwe mu nzego eshatu z’intwari z’u Rwanda.

2. Gisa Fred Rwigema yavukiye i Ruyumba tariki ya 10 Mata 1957, ubu aho yavukiye ni mu Murenge wa Nyamiyaga ho mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo.

3. Ababyeyi be ni Anastase Kimonyo na Gatarina Mukandirima, ahabwa amazina ya Emmanuel Gisa.

4. Yashakanye na Jeannette Urujeni bakora ubukwe tariki 20 Kamena 1987.

5. Abana yabyaranye na Jeannette Urujeni ni 2  umuhungu n’umukobwa, abo bakaba ari Gisa Junior na Gisa Teta.

6. Intambara n’imyivumbagatanyo yabaye mu Rwanda mu mwaka w’1959 na 1960, yaranzwe no gutoteza no kwica Abatutsi ndetse na Anastase Kimonyo; Se wa Gisa Fred Rwigema aratotezwa aranafungwa amara umwaka wose muri gereza. 

7. Nyuma y’uko intambara ikomeje ndetse n’itotezwa ry’Abatutsi ababyeyi be baje guhungira muri Uganda ari naho Rwigema yakuriye.

8. Mu mwaka wa 1966 : Umuryango wa Fred Gisa Rwigema wimuriwe mu nkambi ya kankunge mu gace kitwa Toro aho bari kumwe n’izindi mpunzi z’Abanyarwanda bari barahunze intambara no gutotezwa kwarangwaga mu Rwanda muri icyo gihe,Ni nyuma yuko bari barabanje kuba munkambi y’Impunzi ya Ankole.

9. Fred yize amashuri ye abanza muri Uganda ayarangiza mu mwaka w’1972.

10. Mu mwaka wa 1973: Fred yakomereje amashuri ye yisumbuye mu kigo kitwa’ Mbarara High School “muri Ankole.

11. Fred Gisa Rwigema yakundaga akarasisi ka gisirikare cyane bigatera umuryango we impungenge cyane cyane nyina Gatarina Mukandirima, kuko gukunda ibijyanye n’abasirikare cyane byatumaga bacyeka ko bishobora kuzamuviramo kureka amashuri akigira mu gisirikare.

12. Mu bantu bakomeye Gisa Fred Rwigema yahuriye nabo mu mashuri ndetse bakaba inshuti zikomeye bagatandukanywa n’urupfu, harimo Paul Kagame ubu wabaye Perezida w’u Rwanda kugeza n’ubu.

13. Fred Gisa Rwigema yakundaga gusoma ibitabo by’abaharaniye kubohora ibihugu byabo nka Kwame Nkrumah, Mao-Tse-Tung , Fidel Castro n’abandi bagiye baba abantu b’indashyikirwa ku isi.

14. Mu mwaka w’1974, Fred Rwigema nibwo yaje kureka amashuri asanzwe ajya mu gihugu cya Tanzaniya gukurikirana imyitozo ya gisirikare na politiki, aha we na bagenzi be bari bahamagajwe na Yoweri Kaguta Museveni (ubu uyobora Uganda) washakaga kuzarwanya ubutegetsi bw’igitugu bwa Idi Amin Dada wategekaga Uganda muri icyo gihe.

15. Muri Nyakanga 1976, nibwo Fred Gisa Rwigema n’abo bari kumwe harimo inshuti ye Salim Saleh bakomereje imyitozo mu gihugu cya Mozambike binjira mu ishyaka bita FRELIMO( Mozambique Liberation Front)aho bahuriye n’abandi basirikari barimo Col. Musitu waje kuba umwe mu basirikare bakuru b’Ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zatangije kandi zikanatsinda urugamba rwo kubohora u Rwanda.

16. Mu mwaka 1979 Rwigema yagiye mu mutwe wagisirikare warushinzwe kubohora Ubugande witwaga Uganda National Liberation Amy (UNLA)  Yatagiye kumenyekana cyane nyuma y’intambara yakuye kubutegetsi umunyagitugu Idi Amin. Mu 1980.

17. Igihe cy’amatora y’umukuru w’igihugu, Fred Gisa Rwigema yari mu basirikare bakuru bacungaga umutekano wa Yoweli Kaguta Museveni wayoboraga umutwe wa UPM (Uganda Patriotic Movement); umutwe wari ufite umwihariko mu gihugu kuko utari ushingiye ku idini cyangwa ku bwoko nk’uko byari bimenyerewe.

18. Kuwa 11 Gashyantare 1981, hamwe n’abandi basore 27 barimo Abanyarwanda babiri ari bo Rwigema Fred na Paul Kagame, bafatanyije na Kaguta Museveni batangije intambara yo kurwanya ubutegetsi bw’igitugu bwa Obote , bari mu ishyaka bitaga National Resistance Amy(NRA).

19. Mu mwaka wa  1986: batsinze intambara barwanaga na Obote  maze Fred Gisa ahabwa umwanya ukomeye , yagizwe umwugiriza wa Minisitiri w’ingabo za Uganda.

20. Tariki ya 1 Ukwakira 1990 Fred Gisa Rwigema nibwo Yatangije Urugamba rwo kubohora u Rwanda  hamwe n’abandi basirikare bari bari mu mutwe wigabo za Uganda witwaga NRA baje kwibumbira mu mutwe w’ingabo warufite intego yo  kubohora u Rwanda witwaga Rwanda Patriotic Amy(RPA).

21. Tariki ya 2 Ukwakira 1990 ni bwo uwari Umugaba mukuru w’ingabo za RPA(Rwanda Patriotic Amy) Fred Gisa Rwigema yatabarutse aguye kurugamba, bamurasiye kumusozi wa  Nyabwenshogozi I kagitumba ubu ni mu  karere ka Nyagatare mu ntara y’Uburasirazuba.

 

Imvano y’inkuru n’ifoto : Internet

INkuru ya Udahemuka Jean De Dieu.

Abapadiri bera  bakandagije ikirenge cyabo ku butaka bw’u Rwanda tariki ya 24 Gashyantare 1878. Kiliziya Gatolika  ifite abayoboke benshi mu Rwanda, ikaba ari iya mbere yazanye imyemerere ya Gikirisitu mu banyarwanda.

Mu mwaka w’I 1894, hashizwe Vicariyati ya Nyanza itandukanyijwe na Victoria-Nyanza, maze u Rwanda ruba igice gishya cya Kiliziya Gatorika gishingwa Musenyeri Livinhac.

Tariki ya 12 Ugushyingo 1897, Musenyeri Hirth yageze mu gace ka Katoke( Tanzania ) ategurwa kuzaza mu Rwanda. Tariki ya 15 Nzeri 1899,nibwo Musenyeri  Hirth batangiye urugendo, Tariki ya 2 Gahyantare 1900 nibwo Musenyeri Hirth  na Padiri Brard, Paul Barthelemy na Frere Anselme bageze mu Rwanda bakirwa n’umwami Yuhi V Musinga. 

Abamisiyoneri bera  baje baherekejwe n’ababasemurira bari bavuye mu bihugu cya Tanzania. Zatangiye zitwa Misiyoni nyuma zigenda zitwa Paroise ariyo mazina azwi ubu.

1. Misiyoni ya  save

Misiyoni ya  Save yashinzwe tariki ya 8 Gashyantare  1900. Iragizwa Umutima Mutagatifu wa Yezu. Mu mwaka wa 1905 nib babashije kubaka bakoresheje ibikoresho bikomeye.

2. Misiyoni ya Zaza

Misiyoni ya Zaza yashinzwe tariki ya 1 Ugushyingo 1900

3. Misiyoni ya  Nyundo

Kiliziya ya Nyundo yashinzwe Tariki ya 25 Mata 1901, ni Kiliziya iherereye ahahoze hitwa mu Bugoyi, agace kari karigometse ku mwami Yuhi V Musinga , mu nyandiko zivugako umwami yahahaye abapadiri kubera atari ahishimiye.

Yatangiye yitwa Vicariat Apostolique de Nyundo, umuyobozi wayo wa mbere ni Musenyeri Aloys Bigirumwami, akaba ariwe Musenyeri wa mbere w’umwirabura muri Afurika Mbirigi (Congo,Rwanda-Urundi).

Aloys yimitswe nk’Umwepisikopi tariki ya 1 Kamena 1952. Mu mwaka wa 1959 nibwo yahinduye izina, iva kuri Vacariat ya Nyundo ihinduka Diyosezi ya Nyundo. Ubu iherereye mu Murenge wa Nyundo, Akarere ka Rubavu mu ntara y’Amajyaruguru.

4. Misiyoni ya Rwaza

Misiyoni ya Rwaza yashinzwe tariki ya 20 Ugushyingo 1903.

5. Misiyoni ya Mibirizi

Misiyoni yashinzwe tariki ya 20 Ukuboza 1903, ishingwa n’umupadiri wera witwa Kiruni. Ni umupadiri waje aturuka mu majyepfo y’u Rwanda ahageze abona ni ahantu heza cyane. Ubu iri mu  mudugudu wa Mibirizi, Akagari ka Karemereye, Umurenge  wa Gashonga, Akarere ka Rusizi mu ntara y’Uburengerazuba.

6. Misiyoni  ya Kabgayi

Misiyoni ya Kabgayi yashinzwe tariki 20 Mutarama 1906,

7. Misiyoni ya Rulindo

Misiyoni yashinzwe tariki ya 26 Mata 1909,

8. Misiyoni ya Murunda

Misiyoni ya Murunda  yashinzwe tariki ya 17 Gicurasi  1909

9. Misiyoni ya Kansi

Misiyoni ya Kansi yashinzwe tariki ya 13 Ukuboza 1910.

10. Misiyoni y’Umuryango Mutagatifu (Sainte Famille)  ya Kigali.

Misiyoni ya Ste Famille yahinzwe 24 Ukwakira 1913. Yatangiye yitwa Misiyoni y’umuryango Mutagatifu ishingwa n’abapadiri bera; Padiri Max Theodor Franz Donders, Padiri Xavier Zumbiehl na Furere Alfred Bruder, ari na bo bayiyoboye kugeza mu mwaka wa 1923. Umupadiri w’umunyarwanda wayiyoboye bwa mbere ni Aloys Bigirumwami. Iri jambo “Misiyoni" ryaje gusimbuzwa “Paruwasi" guhera ku itariki ya 10/11/1959.

11. Misiyoni ya  Rambura

Misiyoni ya Rambura yashinzwe mu mwaka wa 1913, iragizwa bikira Marya Umwamikazi w’Amahoro Regina Pacis), ishingwa n

Abapadiri bera bashinze amahema yabo ku  musozi wa Kibihekane. Ni mu karere kitwaga Ubushiru.

12. Misiyoni ya Rwamagana

Misiyoni ya Rwamagana yashinzwe tariki ya 5 Gashyantare 1919, ishingwa na Musenyeri Yohani Yosefu Hiriti, iragizwa Bikira Mariya Umwamikazi w’imitsindo.  Padiri Lewo Delmasi wari Padiri Mukuru muri Misiyoni ya Kigali (Ste Famille) yatumwe kurambagiza Ubuganza maze atanga raporo yatumye Musenyeri Hiriti afata icyemezo cyo gushing Misiyoni ya Rwamagana.

 

Umujyi wa Musanze uherereye mu majyaruguru y’u Rwanda, ni umujyi uri ku birenge by’ibirunga. Umujyi wa Musanze ni umwe mu mijyi y’ubukerarugendo mu Rwanda, urasurwa cyane kubera uri ahantu hari ibyiza nyaburanga byinshi, imirage ndangamuco n’imirage kamere ihaboneka.

Gushaka gutembera umujyi wa Musanze ukamumaramo amasaha 24, byagufasha gusura ahantu henshi hatandukanye kandi hari ibyiza byinshi.

Saa 18h-19h z’umugoroba : Kuhagera no Gushaka icumbi

Gutekereza gutembera muri uyu mujyi ukahagera mu masaha ya nimugoroba, ugashaka ahantu ho gucumbi, ahantu ushyira ibintu witwaje.

Saa mbiri (20h) z’ijoro: Gusohoka

Ijoro ry’I Musanze! Nk’iy’indi mijyi y’ubukerarugendo, ikintu udakwiriye kwibagirwa gukora ni ugusohoka nijoro, kujya kurya ifunguro rya nijoro ahantu hakunzwe n’abanyamusanze, gushaka ahantu haba akabari gashyuha,….Ni byiza kumenya ko ukwiriye no kuruhuka!

Saa Moya za Mugitondo (7Am): Kubyuka no gufata ifunguro rya Mugitondo

Gufata ifunguro rya mugitondo kugirango uze kwirirwana imbaraga ubashe gutembera umujyi. Mu Rwanda haba ikawa n’icyayi cyiza, ni byiza kureba aho warifatira. Abanyamusanze bakunda kurya Imbada zikozwe mu ingano.

Saa 8h- 10h: Kujya gusura Buhanga Eco Park

Ni ishyamba rya kimeza riherereye mu Murenge wa Nkotsi, mu gace bita Nyakinama, ni mu birometero 6 uvuye mu mujyi wa Musanze. Ahantu haberaga imihango bamaze kwimika umwami, ni mwishyamba rigizwe n’ibiti by’uruhondohondo, hafi yaryo hari amazi atajya akama ariyo abami bakarabiragamo.

Saa 11h-12h: Gusura Impurika ryiswe Karisoke Exhibit

I Musanze ni iwabo w’Ingagi! Niyo mpamvu ukwiriye kujya gusura iy’inzu ibitse amateka menshi ku buzima bw’ingagi ziba mu birunga by’u Rwanda hamwe na RDC na Uganda. Ni impurika ryitwa Karisoke Exhibit ribera mu Kigo cya The Dian Fossey Gorilla Fund International, rigizwe no kugaragaza imibereho y’ingagi, kumenya aho ziba, uko bazirinda, akamaro ko kuzirinda, aho ziboneka n’ibindi byinshi.ubasha no kumenya ubuzima bw’umushakashatsi Dr Diane, aho ubasha kubona bimwe mu bikoresho bye. Kandi biremewe gutanga Inkunga (Donation). Bakora kuva kuwa Mbere-Kuwa Gatanu ( 9Am-4PM).

Saa sita- Saa Saba ( 12h-13h) : Gufata ifunguro rya Saa sita

Guhitamo ahantu ho kurira amafunguro ya saa sita, I Musanze hakunda kuboneka ibirayi, amashaza, ibigori, n’imboga nyinshi Ni byiza kugerageza amafunguro yaho.

Saa Saba- Saa cyenda 13h-15h:Gusura Ubuvumo bwa Musanze

Ubuvumo bw’ibirometero bibiri(2Km), kujya gusura ubuvumo bwa Musanze ni kimwe mu bintu bikurura abantu muri uyu mujyi, nta rusaku ruhaba, harangwa n’umwijima.  Ni ubuvumo bugaragaza imiterere kamere ya kera, ifite aho ihuriye n’iruka ry’ibirunga kubera buri mu karere kabonekamo ibirunga, ubasha kubona Sabyinyo, Muhabura…. Ni urugendo rushobora gutwara isaha mwe, ukitwaza ingofero n’inkweto za bigenewe, ukitwaza  amazi n’ibyo warya.

Saa Kumi-Saa Kumi n’ebyiri (16h-18h) : Gusura igishanga cya Mpenge

Ni ahantu hihariye ubasha kureba isoko y’umugezi, ukuntu amazi aturuka mu butaka maze akabyara umugezi munini. Ni ahantu ho gukora urugendo wirebera inyoni ziboneka muri icyo gishanga, ukabasha kwicara ukirebera umugezi bavomaho ugizwe na robine 20 ziri ku murongo umwe! Ubasha no kunywa amazi y’urwunyunyu, amazi aryoherereye ukuntu!.

Saa Moya( 19h): Gutaha

Gusubira mu rugo.Wakoze gusura umujyi wa Musanze.

Kuva na kera mu Rwanda habaga umuco wo guhitamo Nyampinga, umukobwa mwiza hagendewe ku bintu bitandukanye harimo umuco, imyitwarire, ubwenge n’ubwiza.

Biragoye kubona amakuru nyayo y’ibyerekeranye n’Abamissi mu Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994,  kubera nta makuru yagiye abikwa yabyo, ibigenda bivugwa n’abantu, hagenda haboneka amakuru atandukanye.

Hagaragaye abavuga ko mu mwaka wa 1910, abadage batoye abakobwa babiri ba banyarwandakazi barushaga abandi ubwiza mu Rwanda, gusa amazina yabo sabasha kugaragara. Hari n’abandi avuga ko mu mwaka wa 1991 hatowe Nubuhoro Jeanne wari umunyeshuri muri Groupe Scolaire Notre Dame du Bon Conseil ry’I Byumba,  yavukaga I Ndera. Yabaye Nyampinga w’u Rwanda mu muhango wabereye muri Hotel Meridien  Umubano, ni ibintu byatangajwe na musaza we Mudahunga Jean Marie mu mwaka wa 2017. Bivugwa kandi ko no mu mwaka wa1992 hatowe Miss Rwanda gusa irushanwa rikagenda nabi.

Miss Rwanda 1994, Miss Uwera Dalila

Miss Uwera Dalila yatowe mu Ukuboza 1993, azaba Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 1994. Mu biganiro agiye akora yavugaga koa ariwe Nyampinga wa mbere w’u Rwanda. Mc Lion Imanzi wari wayoboye ibyo birori niwe watangaje bimwe mubyaranze uwo muhango, harimo kuba yaragaragiwe n’abandi bakobwa aribo umuhoza Sandra na Murorundore.

Miss Dalila yari guhembwa ibihumbi 50 frw, imyambaro, amasabune n’ibindi byatanzwe n’abaterankunga. Ni ibirori byabereye muri Hotel Chez Lando, byari byateguwe n’iduka ryitwaga Partners International rya Nganyiyintwali Jacques.

Miss Rwanda  2009, Miss  Bahati Grace

Miss Bahati Grace niwe wabaye Miss Rwanda watowe nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Bahati yatowe afite imyaka 18 y’amavuko, areshya na 1,76m,  akiri umunyeshuri mu mashuri makuru, yigaga mu ishuri rya Lycée de Kigali.

Irushanwa ryabaye tariki ya 19 Ukuboza 2009, atorwa mu bakobwa 13 baturutse mu Rwanda hose, bajyanwa mu mwiherere muri Serena Hotel Rubavu na Nyarutarama. Bahati  yaje ahagarariye intara y’Amajyepfo, ni ibirori byabereye I Gikondo Expo Grounds.

Miss Bahati Grace yatowe nka  (Miss Photogenic), yagaragiwe na Rusaro Utamuliza Carine (1ere Dauphine),  Ngamije Winnie (2eme Dauphine na Miss Popularity), Winnie Uwanyuze (Miss Congeniality).

Miss Rwanda 2012, Miss Kayibanda Mutesi Aurore.

Miss Mutesi Aurore yatowe tariki ya 1 Nzeri 2012,  atorwa mu bakobwa 14 bavuye mu Rwanda hose. Yatowe afite imyaka 20 y’amavuko, yigaga mu Ishuri ry’ubumenyi n’Ikoranabuhanga (KIST), akaba yari ahagarariye intara y’Amajyepfo. Yambitswe ikamba na Minisitiri w’umuco na Siporo Bwana Mitali Protais.

Miss Mutesi Aurore yagaragiwe na Natasha uwamahoro (1st Runner-Up), Ariane Murerwa (2nd Runner- up).

Abandi ba Nyampinga ni Ange Uwamahoro (Miss Congeniality), Fidelis Tega Karangwa (Miss photogenic), Liliane Mubera Umutesi (Miss Popularity), Joe Christa Giraso (Miss Innovation). Miss Aurole Mutesi yabaye na Miss Heritage.

Muri iryo rushanwa buri ntara yagize Nyampinga wayo  n’ibisonga bye, Miss Aurole Mutesi( Intara y’Amajyepfo), Miss Ester Uwingabire (Intara y’Uburengerazuba), Miss Liliane Mubera Umutesi (Intara y’uburasirabuza), Miss Francine Uwase (Intara y’Amajyaruguru) na Miss Joe Christa Giraso (Miss Kigali/umujyi wa Kigali).

Miss Aurore yitabiriye amarushanwa Mpuzamahanga harimo Miss Supranational 2013, Miss FESPAM 2013 (yararyegukanye).

Miss Rwanda 2014, Miss  Akiwacu Colombe

Miss Akiwacu Colombe yatowe tariki ya 22 Ukuboza 2014, afite imyaka 20 y’amavuko, areshya na 1m75, akaba yari ahagarariye intara y’Uburasirazuba. Yatoranyijwe mu bakobwa 15 bavuye mu gihugu hose, mu birori byabereye kuri Petit Stade I Remera.

Miss Akiwacu yagaragiwe na Carmen Akineza (1st Runner-up), Marlene Umutoniwase (2nd Runner-up). Abandi ba Nyampinga bambitswe ikamba ni ; Melissa Isimbi (Miss Congeniality), Yvonne Mukayuhi (Miss Photogenic na Miss Popularity), Marlene Umutoniwase( Miss Heritage).

Buri ntara yatoye Nyampinga uyihagarariye; Carmen Akineza (Miss Kigali), Colombe Akiwacu (Miss Eastern Province), Hitayezu Belyse (Miss Southern Province), Melssa isimbi( Miss Northern Province),Vanessa Mpogazi (Miss Western Province).

Miss Aurole akiwacu yitabiriye irushanwa rya Miss Supranational 2016, abona umwanya wa 17 mu bihugu 75.

Miss Rwanda 2015, Kundwa Doriane

Miss Kundwa Doriane yatowe afite imyaka 19 y’amavuko na 1m74, akaba yari umunyeshuri muri Glory Secondary School, yari ahagarariye Intara y’Amajyaruguru, yatoranyijwe mu bakobwa 15 baturutse mu Rwanda hose, mu birori byabaye tariki ya 22 Gashyantare 2015 muri Serena Hotel Kigali.

Miss Kundwa Doriane yagaragiwe na Vanessa Raissa Uwase (Igisonga cya Mbere) na  Lynca Akacu (Igisonga cya Kabiri), Fiona Mutoni Naringwa (Igisonga cya Gatatu), Balbine Mutoni (Igisonga cya Kane).

Abandi ba Nyaminga bambitswe ikamba ni Miss Joannah Keza Bagwire (Miss Congeniality), Sabrina Kalisi Ihozo (Miss photogenic), Doriane Kundwa (Miss Popularity) na Darlene Gasana (Miss Heritage).

Uyu niwe Nyampinga irushanwa ryatangiye rigenera umushahara wa buri kwezi ungana n’ibihumbi 700 by’amanyarwanda.

Miss Rwanda 2016, Miss Mutesi Jolly

Miss Jolly yatowe afite imyaka 19 y’amavuko, areshya na 1m75, akaba yari ahagarariye intara y’Uburengerazuba, tariki ya 27 Gashyantare 2016 mu birori byabereye muri Camp Kigali Grounds.

Miss Jolly Mutesi yagaragiwe na Peace Ndaruhutse Kwizera (1st Runner-up) na Vanessa Mpogazi (2nd Runner-up), Marie D’Amour Uwase Rangira (3rd Runner-up) na Sharifa Umuhoza (4th Runner-up).

Abandi ba Nyampinga bambaye amakamba ni Ariane Uwimana (Miss Congeniality), Peace Ndaruhutse Kwizera (Miss Photogenic, Sharifa Umuhoza (Miss Popularity) na Jane Mutoni (Miss Heritage).

Miss Rwanda 2017, Miss  Iradukunda Elsa

Miss Iradukunda Elsa yatowe afite imyaka 19 areshya na 1m76, yari afite ibiro 50, ahagarariye intara y’uburengerazuba, Yarangije amashuri yisumbuye muri King David Academy mu ishami ry’Amateka, Ubukungu n’Ubuvanganzo.

Miss iIradukunda Elsa yagaragiwe na Shimwa Guelda, Umutoniwase Linda, Kalimpinya Queen na Fanique Simbi Umuhoza.

Abandi ba Nyampinga bambitswe amakamba ni Nadia Umutesi (Miss Photogenic), Iradukunda Elsa (Miss Congeniality), Shimwa Guelda (Miss Heritage), Uwase Hirwa Honorine (Miss Popularity).

Miss Iradukunda Elsa atorwa yerekanye umushinga wo guteza imbere no kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda)

Miss Rwanda 2018, Iradukunda Liliane

Miss Iradukunda Liliane yatowe afite imyaka 18 y’amavuko areshya na 1m70, afite ibiro 57,  akaba yari ahagarariye intara y’uburengerazuba, akaba yarahatanaga n’abakobwa 20. Ni ibirori byabaye tariki ya 24 Gashyantare 2018 muri Kigali Convetion Center.

Miss Iradukunda yagaragiwe na Shanittah Umunyana (1st Runner-up) na Natasha ursule Irebe(2nd Runner-up).

Abandi banyampinga bambitswe amakamba ni Liliane Uwase Ndahiro (Miss Congeniality), Liliane Iradukunda (Miss Photogenic), Anastasie Umutoniwase (Miss Popularity), Lydia Dushimimana (Miss Heritage).

Miss Rwanda2019, Nimwiza Meghan

Miss Nimwiza Meghan yatowe afite imyaka 19 y’amavuko, areshya na 1m70, yari yambaye numero 32 ahagarariye intara y’umujyi wa Kigali, yahatanaga n’abakobwa 15 bavuye mu Rwanda hose.Ni ibirori byabaye tariki ya 26 Mutarama 2019 I Rusororo ku Intare Conference Arena.

Miss Meghan yagaragiwe na Uwihirwe Yasipi Casmir (1st Runner-up) na Uwase Sangwa Odile (2nd Runner-up).

Abandi ba Nyampinga bambitswe ikamba ni Mwiseneza Josiane (Miss Popularity), Tuyishimie Cyiza Vanessa (Miss Congeniality), Ricca Michealla Kabahenda (Miss Heritage) na Muyango Claudine (Miss Photogenic )

Miss Meghan yari afite umushing wo gushishikariza urubyiruko kujya mu buhinzi, kugabanya ubushomweri no kurwanya inda zitateguwe n’ibiyobyabwenge.

Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie

Miss Nishimwe Naomie  w’imyaka 21 y’amavuko, yigaga mu ishuri rya Glory Secondary School mu ishami rya MEG (Mathematics, Economics and Geograph). Yatowe yambaye numero 31,  akaba yari ahagarariye umujyi wa Kigali, yarushanwaga n’abakobwa 19 bavuye mu Rwanda hose. Ni ibirori byabaye tariki ya 22 Gashyantare 2020 bibera I Rusororo ku Intare Conference Arena.

Miss Nishimwe Naomie yagaragiwe na Umwiza Phiona (1st Runner-up) na Mutesi Denise (2nd Runner-up).

Abandi ba Nyampinga bahawe ikamba ni Nishimwe Naomie (Miss Photogenic), Teta Ndenga Nicole (Miss Heritage), Umwiza Phiona (Miss Congeniality) na Irasubiza Alliance (Miss Popularity).

Miss Nishimwe Naomie yerekanye umushinga wo kurwanya Kanseri y’ibere.

Aba Nyaminga batorwa bahabwaga ibihembo bitandukanye birimo imodoka, amafaranga, amatike y’indege, gukorerwa ubwiza, gucumbika mu mahoteli n’ibindi byinshi bitangwa n’abafatanyabikorwa.

Kuva kuri Nyampinga wa 2014 (Miss Rwanda Akiwacu Colombe) irushanwa ritegurwa na Rwanda Inspiration BackUp. Hakaba haba igikorwa cyo kuzenguruka intara zose z’u Rwanda bashakisha abakobwa bazitabira irushanwa, hagenderwa ku bintu bitandukanye harimo; ubwenge, ubwiza n’umuco.

N.B: Inkuru/Amafoto yavuye ku mbuga zitandukanye zo kuri Interinet.

 

Kami ka muntu ni umutima we ni umugani baca iyo babonye umuntu yihitiramo icyo bamwe bamubuza.

Wakomotse kuri Muhangu wo mu Mvejuru (Butare) ahasaga umwaka w’1400.

Muhangu uyu rero yabayeho kuri iyo ngoma, akaba umupfumu wa Mibambwe. Muri ubwo bupfumu bwe, yari akubitiyeho n’ubutoni kuri shebuja. Bukeye, umwe mu baka Mibambwe asama inda , imaze gukura Umwami asaba abapfumu be kugisha kugira ngo barebe aho umugore we akwiye kuzabyarira. Abapfumu bajyana imbuto y’uwo mugore bararagura, abenshi bemeza ko akwiye kuzabyarira mu Cyambwe (Musambira, Intara y’amajyepfo).

 Muhangu wenyine ni we wemeje ko akwiye kubyarira mu Bitagata bya Muganza (Kayenzi, Intara y’amajyepfo). Bavuye mu rugishiro (aho abapfumu bateranira baragura), baza kuvuga uburyo imana zagenze. Bageze kuri Mibambwe, bati: “Keretse Muhangu wenyine ni we wemeje ko akwiye kubyarira mu Bitagata bya Muganza.”

N’ uko muka Mibambwe bamwohereza mu Bitagata kwaramirayo, haciyeho iminsi agiye ku nda, arananirwa arapfa. Abapfumu bereje ko akwiye kubyarira mu Cyambwe baba baboneyeho urwaho rwo kurega Muhangu wabarushaga ubutoni, dore ko nta muhakwa ukunda undi. Babwira Mibambwe bati: “Nta kindi cyishe umugore wawe, yishwe na Muhangu watumye ajya kwaramira aho utereje.” Mibambwe bimujyamo arabyemera, biramubabaza cyane. 

Inkuru iratinda igera kuri Muhangu iwe mu Mvejuru, abyumvise arahambira n’abe n’ibye, ahera ko afumyamo ahungira i Burundi. Agezeyo akeza umwami waho, aramwakira amushyira mu bapfumu be. Muhangu aratona cyane ndetse ngo kurusha uko yari ameze mu Rwanda. Ubwo yari afite abana b’abadabagizi  kuko bakuriye mu bukire, ariko bagakunda guhakwa n'ibwami, ndetse ngo ntibibibutse no gusezera ngo batahe.

Bukeye Muhangu arabyitegereza, asanga abana be nta cyo bazimarira, ni ko kubasezera ubwe barataha. Bamaze gutirimuka, na we abasanga iwe, akigerayo arabatumiza ngo baze bamwitabe. Bamaze kuhagera atumiza abatoni be n’abagaragu b’irimenanda, bose baraterana baba uruvange. Ahamagara abana be, arababwira ati: “Bana banjye, kwikota ibwami si bibi, ibibi byanyu ni ukutagira icyo musaba umwami! Mubuze kandi kami kadahwanye n’umwami, ariko kakaba ari ko gatuma umuntu abana n’umwami neza!” Abana n’abagaragu birabayobera bararebana gusa, Muhangu abonye ko bajumariwe, arababwira ati: “Dore ako kami gato gashyikiriza umuntu umwami, ni umutima we!” Bose batangarira iryo jambo Muhangu abatunguje, birahorwa.

N’ uko haciyeho iminsi Muhangu arapfa, abana be basigara muri bwa butoni yabacumbiye. Bukeye, umukuru akubaganya umugore w’Umwami w’u Burundi, baramufata ajya mu makuba, arabohwa, aranyagwa, byototera na barumuna be bose baranyagwa. Abagaragu ba Muhangu babibonye, bibuka rya jambo yasize avuze, bati: “Koko kami ka muntu ni umutima we!” Yavuze ko umutima w’umuntu ari akami gato, umwami akabangikana na ko, ariko kakaba ari ko gatuma umwami agukunda. N’ uko rubanda babisamira hejuru, babona umuntu wiyemeje icyo abandi bamuhinyuriraga bakavuga bati: “Ni mumureke burya kami ka muntu ni umutima we!” Aho ni naho kandi haturutse kwigira akami gato, ari byo kwigira ikigenge. Kami ka muntu=umutima-nama.

 

 Byavuye kuri wikirwanda.org

 

Yitwa Singayijoro Samuel ni umusore w’umunyarwanda, atuye I Kanombe  mu karere ka Kicukiro, akaba akora akazi ka customer care.

1. Ni hehe watembereye mu Rwanda?

Natembereye ahazwi nko kwa Habyarimana,ubu hari ingoro ndangamurage y’ubugeni.

2. Ni uwuhe muntu cyangwa ikintu mu mateka y’u Rwanda ukunda cyangwa uzirikana?

Nkunda ishyaka abakurambere bagiriraga igihugu n’umuryango muri rusange bakarwana mpaka.

Nkimvugo igira iti :<< U Rwanda ruratera ntiruterwa.>>

3. Ni hehe uheruka gutemberera cyangwa kugera mu Rwanda?

Meruka kurgera I Musanze

4. Ni ayahe mafunguro ya Kinyarwanda ukunda?

Mu mafunguro ya Kinyarwanda nkunda ibijumba, ibihaza n’ imyumbati

5. Ni ikihe kinyobwa cya Kinyarwanda ukunda?

Mu binyobwa bya Kinyarwanda nkunda Amata

6. Ni iki witwaza iyo utembereye cyangwa uri mu rugendo?

Nta kintu kihariye nkunda kwitwaza iyo ndi mu rugendo.

7. Ni irihe torero ribyina Kinyarwanda ukunda?

Nkunda itorero ry’igihugu Urucyerereza.

8. Ni hehe mu Rwanda watembereye cyangwa wageze ukumva urahakunze?

Ntabwo ari ahantu henshi maze gutemberera kuko ni habiri gusa mubuzima bwanjye.

9. Ujya mu ntara z’u Rwanda, n’ ikihe kigo gitwara abagenzi ukunda?Kubera iki?

Nkunda ikigo cya Volcano. Ni uko ubona ko ariyo igira gahunda

10. Ni uwuhe muhanzi, umwanditsi, umunyabugeni w’umunyarwanda ukunda? N’igihangano cye ukunda?

Nkunda umuhanzi Filemon Niyomugabo. Nkunda indirimbo ze zose muri rusange kuko zirimo ubutumwa bukomeye , nko gukundana ubumwe namahoro.

11. Uwaguhitishamo ahantu ho gutura mu Rwanda , wahitamo hehe?Kubera iki?

Nahitamo gutura mu ntara y’amajyepfo. Kubera ko hararumbuka Kandi haba Amata menshi na zajya n’inywera amata  y’umwimerere

12. Ni irihe serukiramuco ukunda mu Rwanda?

Ntabwo byo mbisobanukiwe ibinyanye namaserukiramuco kabisa.

13. Ni ikihe gihugu cya Afurika wifuza kuba watemberamo?Kubera iki?

Nifuza gutembera muri Ethiopia,

Kubera Ko abaturage baho bigaragara ko nabo bakunda igihugu cyabo mbese ni nku Rwanda.

14. Ni hehe hafite amateka mu Rwanda wifuza kugera?

Nifuza kugera ahantu bita ku Rwobo Rwa Bayanga, hamwe bajugunyaga abakobwa batwaye inda zitateganijwe

15.Ni hehe uteganya gutembera muri uyu mwaka wa 2020?

Ndateganya kujya gutembera ahantu haba amashyuza

Murakoze

Namwe murakoze

 

Musanze ifite ibintu bitandukanye byo gusura biri ahantu hose mu karere, bifasha uwatembereye muri Musanze kubona ibintu yasura.

Dore ibintu ukwiriye kongera ku rutonde rwaho uzasura I Musanze:

1. Ibiyaga by’Impanga

Ibiyaga by’impanga bya Burera na Ruhondo ,ni ibiyaga byegeranye biri hafi y’ibirunga, ni ibiyaga bishimishije ku bisura, biherereye mu gice cy’icyaro, bikikijwe n’imisozi n’amashyamba.

2. Kiriziya y’I Zaza

Kiriziya y’I Zaza iri muri Kiliziya Gatorika za mbere mu Rwanda, ni Misiyoni yashinzwe tariki ya 20 Ugushyingo 1903. I Rwaza hari ishuri ryaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho ryashinzwe mu 1986.

3. Imirima y’ibireti n’ibirayi

Gusura imirima y’ibireti n’ibirayi ni ikintu gishimishije cyane mu gutembera muri Musanze. Ni igikorwa cyo guteza imbere ubukerarugendo bw’ubuhinzi. Ni imirima ishimishije gusurwa, kumenya uko bahinga mu makoro, ubutaka  bw’umukara, uko basarura, uko babagara n’ibindi bikorwa bikorerwa ibyo bihingwa.

4. Amakera

Amazi yihariye, ateye ukwayo, afite urwunyunyu, aherereye mu gishanga kiri  ahazwi nka Mpenge mu mujyi wa Musanze. Ni ahantu wabasha kureba inyoni zitandukanye ziba muri icyo gishanga.

5. Amakoro

Musanze hazwi nk’ahantu haba amakoro, kuba ari akarere kabamo ibirunga, kubera iruka ry’ibirunga ryabayeho kera, hagaragara amakoro akomoka kuri iryo ruka. Abatuye muri ako karere bakoresha amakoro mu bikorwa bitandukanye birimo ibikorwa by’ubwubatsi.

 

MUGWANEZA Pascal ; Ni Umusore w’umunyarwanda, yavutse taliki ya 11 Mata 1991 akaba yaravukiye mu murenge wa Musambira mu karere ka Kamonyi , ubu ni Umwarimu Ku ishuri ryisumbuye rya GS Nyarufunzo riherereye mu murenge wa Mageragere . Pascal atuye mu murenge wa Nyakabanda Mu karere ka Nyarugenge.

Yaganiriye na Igicumbi.com tumubaza ibibazo bikurikira  :

Ni hehe watembereye mu Rwanda?

Natembereye  I Nyanza mu Rukari ahabaga umwami

Ni uwuhe muntu cyangwa ikintu mu mateka y’u Rwanda ukunda cyangwa uzirikana?

Umuntu mu mateka y' u  RWANDA nkunda ni umugabo witwa Rukara rwa Bishingwe kuko ni umwe mu bagabo gagerageje kwigomeka (rebellion) ku bakoroni afatanyije na bamwe mu bagabo barimo Ndungutse byatumye mu kunda cyane .

Ni hehe uheruka gutemberera cyangwa kugera mu Rwanda?

Mperuka gutemberera mu murenge wa Ndego mu karere ka Kayonza.

Ni ayahe mafunguro ya Kinyarwanda ukunda?

Amafunguro ya kinyarwanda nkunda ni imyumbati igeretse ku bishyimbo.

Ni ikihe kinyobwa cya Kinyarwanda ukunda?

Nkunda Ikinyobwa cya kinyarwanda bita Umutobe.

Ni iki witwaza iyo utembereye cyangwa uri mu rugendo?

Iyo ndi mu rugendo nkunda kwitwaza bag (Igikapu) kirimo umwenda n’ icupa ry'amazi.

Ni irihe torero ribyina Kinyarwanda ukunda?

Itorero rya kinyarwanda nkunda nabwo atari cyane ni indamutsa.

Ni hehe mu Rwanda watembereye cyangwa wageze ukumva urahakunze?

Ahantu natembereye mu Rwanda nkumva ndahakunze ni iburasirazuba kuri Muhazi mu karere ka Kayonza mu murenge wa Gahini

Ujya mu ntara z’u Rwanda,n’ ikihe kigo gitwara abagenzi ukunda?Kubera iki?

Iyo ngiye mu majyepfo nkunda kugenda na Horizon kuko itanga serivise nziza muzindi ntara nkunda Stella kuko nayo ifata abakiriya neza (customer care)

 Ni uwuhe muhanzi,umwanditsi,umunyabugeni w’umunyarwanda ukunda? N’igihangano cye ukunda?

Umuhanzi nkunda mu rwanda ni Amag The Black nkunda indirimbo ye yitwa Nyabarongo

Uwaguhitishamo ahantu ho gutura mu Rwanda ,wahitamo hehe?Kubera iki?

 Nahitamo gutura ki Mihuruha kuko nta kavuyo kahaba.

Ni irihe serukiramuco ukunda mu Rwanda?

Ntanarimwe niyumvamo.

Ni ikihe gihugu cya Afurika wifuza kuba watemberamo?Kubera iki?

 Nifuza gutemberera muri Afurika y’Epfo kuko ni kimwe mu bihugu byateye imbere kuko  gifite abagabo bakoze amateka barimo Nelson Mandela.

Ni hehe hafite amateka mu Rwanda wifuza kugera?

 Ahantu hafite amateka mu Rwanda nifuza kugera ni ku rutare rwa Kamegeri

Ni hehe uteganya gutembera muri uyu mwaka wa 2020?

Uyu mwaka wa 2020  nifuza kujya gutemberera   muri kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye mu ishyamba ryitwa Albertum.

Murakoze

Murakoze.

Julius Kambarage Nyerere ni umunyatanzaniya, umunyapolitiki, impirimbanyi yabadakunda ubukoroni, umwanditsi w’ibitabo.

 

Dore ibintu wamenya kuri Julius Nyerere:

 

1. Julius Kambarage Nyerere yavutse taliki ya 13 /04/1922 

2. Nyerere Yavukiye Butiama, ni agace kari muri coloni y’Abongereza muri Tanganyika.

3. Nyerere ,Ise yari Umutware w’Abazanaki witwaga Burito Nyerere , ni umwe mubana 25 babayeho ba Burito Nyerere.

4. Mu kwezi kwa cumi 1942, Nyerere yaragije Amashuri ye yisumbuye yiyemeza gukomereza muri kaminuza ya Makerere iri muri Uganda mu mujyii wa Kampala Nyuma akomereza amashuri ye muri Kaminuza yo muri Scotland yitwaga Edinburgh.

5. Mu mwaka wa1952 yagarutse muri Tanganyika, aho yashakiye umugore ndetse akanahakorera akazi ko kwigisha.

6. Julius Kambarage Nyerere ni umutanzaniya w’umunyapolitike warwanyaga ubutegetsi bw’abakoroni.

7. Yabaye Minisitiri w’Intebe wa Tanganyika guhera 1961 kugeza 1962 nyuma Aba perezida wa Tanganyika guhera 1964 kugeza 1965.

8. Perezida Nyerere yabaye Perezida wambere wa Tanzaniya 1964 nyuma y’uko babonye ubwigenge babukuye kubwami bw’Abongereza mu 1961.

9. Nyerere yayoboye Tanzaniya kuva 1964 kugeza 1985.

10.  Nyerere Yashinze ishyaka bitaga TANU ( Tanganyika African National Union), mu 1977 ishyaka rya TANU  rihinduka Chama Cha Mapinduzi, Perezida Nyerere yayoboye iryo shyaka kugeza muri 1990. Chama cha Mapinduzi yarifite intego yo guteza imbere ubumwe bw’Abanyafurika ndetse no gukorera hamwe.

11.  Nyerere yateje imbere gahunda yo gukorera hamwe nkabanyatanzaniya bitaga “Ujamaa”

12. Mu mwaka wa 1954, Nyerere yafashije ishyaka rye rya TANU gushaka   ubwingenge bwa Tanganyika Babukuye kubwami bw’Abongereza bwabakoronezaga   binyuze muri campaign yo gushaka ubwigenge bw’Abanyatanganyika, nkuko Abahinde babikoze kugirango babone ubwingenge babukuye K’Ubwongereza bwabakoronezaga. Nyereri yabigishaga gukora imyigaragambyo yo mumahoro kugirango abongereza babahe ubwingenge.

13. Mu mwaka wa  1961, Tanganyika yabonye Ubwingenge binyuze mubiganiro hagati ya Julius Nyerere ndetse n’abari abayobozi b’Ubwami bw’Abongereza.

14. Mu mwaka wa  1962,  Tanganyika yabaye Repubulika, Nyerere atorwa nka Perezida wa mbere wa Tanganyika.

15. Mu mwaka wa 1964 , Tanganyika yihuje n’ikirwa cya Zanzibar biba igihugu kimwe kitwa “TANZANIYA “ ni nyuma gato  y’impinduramatwara yabaye mu kirwa cya Zanzibar.

16. Mu mwaka 1967, Perezida Nyerere yashyizeho gahunda ya “UJAMAA’’ nkuburyo bwo gukorera hamwe. Icyogihe urwego rw’uburezi ndetse n’ubuzima zaragutse cyane.

17. Yateje imbere urwego rw’ubuhinzi binyuze mugukorera hamwe kw’Abanyatanzaniya. Ibi byatumye Tanzaniya yihaza mubiribwa ndetse ireka gutega amaboko inkunga z’Amahanga.

18.  Guverinoma ya tanzaniya yari iyo bowe na Julius Kambarage Nyerere  yahaga imyitozo ndetse nimfashanyo imitwe y’abanyafurika yarwanyaga ubukoroni bw’Abazungu yari mu majyepfo y’Afurika. Ibi byabaye mu 1978-1979 mu ntambara na  Uganda bituma Perezida wa Uganda wari uriho icyo gihe Id Amin ahirikwa kubutegetsi.

19.  Mu mwaka wa 1985, Perezida Nyerere yasimbuwe na Ali Hassan  Mwinyi aba Perezida wa Tanzaniya wa kabiri. Gusa Nyereri yakomeje kuyobora ishyaka rya Chama Cha Mapinduzi (CCM) kugeza muri 1990.

20. Perezida Julius Kambarage Nyerere yabaye umuyobozi mwiza muri Africa ndetse yanahabwaga Icyubahiro nk’uwabashije kurwanya ubutegetsi bw’Abakoroni b’Abazungu  muri Afurika. Nyerere yarazwi  kukazina ka Mwalimu nkakazi yakoraga ataraza muri Politiki.

21. Perezida Julius Nyerere yahabwaga icyubahiro muri Tanzaniya kugeza aho bamwita “UMUBYEYI W’IGIHUGU” Father of the Nation”

22.  Perezida Julius Nyerere yatabarutse  taliki ya 14/10/1999. Afite myaka 77.

 

Imvano y' Ifoto: Internet

 

Icyorezo cya Coronavirus cyatumye inzego nyinshi zihungabana mu mirimo yazo mu Rwanda. Ubukerarugendo ni bumwe mu nzego zahuye n’ibibazo kubera ibintu byinshi byahagaze; ingendo zirahagarara, inama, utubari, cinema, ibirori bitandukanye,  ahacururiza imitako n’urwibutso, ahantu nyaburanga, Ingoro ndangamurage n’ibindi byinshi.

Ni byiza gutekereza uko abantu bakora mu bukerarugendo bazitwara nyuma y’iki cyorezo, gusubira mu mirimo, kuzahura ubukerarugendo, gukurura abakiriya.

Dore uburyo burambye bwa

1. Gutekereza abenegihugu

Iki ni igihe cyiza cyuko abantu batekereza ku byiza biri mu gace kabo, akarere, intara bityo bagashaka uburyo bakangurira abantu kubisura ,kubimenya.

Ni byiza gukangurira abengegihugu gutembera, kumvako nabo bakora ubukerarugendo kandi bukinjiza.Kubashyiriraho uburyo buborohera,bigatuma baza ari benshi kandi bakishima.

Abantu bafata ko  gutembera ari ibyabanyamahanga gusa. Oya,umuntu wese ashobora cyangwa akora ubukerarugendo mu buryo ubu cyangwa ubundi. Waba ugiye gusengera ahantu, gusura inshuti n’abavandimwe, gusura aho wize, kureba ahantu utaruzi, kujya mu nama ahantu,…

2. Gutekereza abaturanyi b’ibihugu bituranye

Ni byiza gushaka gutekereza ku bintu bya kurura abaturanyi bacu bo mu bindi bihugu. Kuko gukora ingendo hagati y’ibihugu byibituranyi biroroha kandi ikiguzi cyo gutembera ntabwo kiba gikanganye.

Akenshi mu bihugu biri mu miryango imwe biba byarorohereje abaturage babyo kugenderana, kwishyura ibiciro bimwe cyangwa biringaniye byo gusura ibyiza nyaburanga byo muri buri gihugu.

Urugero: Kugenderana hagati y’ibihugu bya EAC  aribyo u Rwanda,Uganda na Kenya biremewe gukoresha indangamuntu kandi no gusura pariki zo muri ibyo bihugu biroroshye iyo ukomoka muri kimwe muri ibyo bihugu.

3. Guhanga udushya

Igihe cyiza cyo gutekereza ku kintu kitari gisazwe mu bukerarugendo haba mu karere,mu ntara no mu gihugu. Ikintu gituma abantu bagira amatsiko yo kuza kukireba.

Abategura ingendo bagaketekereza  guhanga udushya muri serivisi zari zisanzwe zitangwa,z ituma abantu bagira amatsiko yo kuza bakugana.

Urugero: Amaresitora n’amahoteli bakwiriye gutekereza uburyo aba bagana baza bagasanga hari ikintu cyahindutse mu mikorere bari basazwe bafite. Gutegura ibirori,ibitaramo, kugabanya ibiciro n’ibindi.

4. Gutembera mu byaro

Gutembera mu cyaro ni ibintu bishimisha abenegihugu cyane, gutembera mu biturage bitandukanye,gusura ahantu ndangamateka na ndangamurage,kumenya ibikorwa bikorerwa mu cyaro.

Abantu batembereye birabashimisha gusura nk’uruganda ruciritse mu cyaro, kuzamuka umusozi, gukora imirimo yo mu cyaro, kumenya amateka ya hantu habereye nki kintu.

5. Guteza imbere ubukerarugendo ndangamuco

Ubukerarugendo ndangamuco buteza imbere igihugu cyane. Ni byiza kuzamura uru rwego bigafasha abarukoramo . Gutegura ibitaramo, amaserukiramuco, Impurika bikorwa, bihangano, bituma abahanzi binjiza.

Urugendo: Guteza imbere abanyabukorikori, bizabafasha guhanga udushya no kwiteza imbere,gukora ibintu byinshi.

6.  Kugabanya ibicico

Ubukungu bwarahugabanye,ni uburyo bwo kureba uko wafasha abahaha kubona ibyo bifuza kandi nawe ukabasha kubaho.Abantu bagafashanya,ushaka ikintu akakibona adahenzwe kandi n’ucuruza akumva adahombye.

Urugero: Amaduka acuruza imyenda,inzu z’ubukorikori  mwakwiha igihe cyo gukurura abakiriya,mukagabanya ibiciro.

7.  Guteza imbere ibikorerwa imbere mu gihugu.

Igihe cyo kuzamura ibikorerwa mu gihugu, guteza imbere inganda ziciriritse ndetse n’inganda nini. Bizatuma habaho guhanga imirimo no guteza imbere igihugu. Gukundisha abenegihugu ibikorerwa iwawo, kubereka ko ari byiza. Kandi ni nganda zigakora ibyiza bigatuma n’ibiciro bigabanuka.

8. Kwamamaza ibikorwa

Kumenyekanisha ibyo abantu bakora ni uburyo bwo guteza imbere ibyo uba ushaka ko abantu bamenya, bagura, ushaka ko abantu bakugana. Iki ni igihe cyo guhindura imyumvire, yo hutekereza uburyo bwo kubona abakiriya. Ni byiza gukoresha uburyo bushoboka bwose bakaza.

Urugero: Nimba uri kampani ikora ubukerarugendo, Ari Ahantu ndangamateka na ndangamuco ni byiza kwamamaza ibikorwa byanyu, gahunda zanyu,bizatuma abantu babamenya kandi babagane.

Guhera ku bayozi b’inzego zibanze, buri umwe akumva ko ubukerarugendo ari uruganda rufitiye igihugu akamaro. Hakubahwa kandi hagashyigkirwa abarushoramo, inganza zose siba zifite aho zihuriye n’ubukerarugendo. Kwerekana ibyiza nyaburanga biba mu duce twabo.

9. Gushyigikira ubukerarugendo burambye.

Ubu abantu bose bashyigikiye ubukerarugendo burambye,ubukerarugendo butangiza, ubukerarugendo bu bungabunga ibidukikije, ubukerarugendo umunyagihugu agirmo uruhare, abonamo inyugu.

Urugero: Abategura ingendo batekereza mu gutegura ingendo zifasha abatembereye kwegera abaturage, kugira uruhare mu iterambere ryaho batembereye, kurinda ibidukikije,  kwigisha abantu, gusigasira ahantu ndangamuco na ndangamateka,..

10. Ubufatanye hagati ya Leta n’Abikorera bari mu bukerarugendo

Hakwiriye ubufatanye burushije uburiho mu nzego zose zaba ari iza Leta ndetse n’abikorera bari mu rwego rw’ubukerarugendo, kumva ibintu kimwe no gufashanya hagati yabo, gushishikariza abantu gushoramo imari cyane cyane ahantu hataramenyekana kandi hari ibyiza nyaburanga, gushyiraho ibikorwa bituma gukora ubukerarugendo byoroha kandi bigafasha Leta mu iterambere rirambye.

Page 5 of 37

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd