Ni byiza kubona kintu cyo gukora muri iy’iminsi abantu barimo gusabwa kuba bari mu rugo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya CoronaVirus (COVID-19).

Hari ibitabo ushobora kubona kuri internet mu ndimi zose byagufasha.

Ikinyarwanda

Gusoma igitabo n’umuganwa buri munsi A. Happy Umwagarwa mu ntego yise #AndikiraAhazaza #WriteToTheFuture
 

Kanda : https://www.youtube.com/watch?v=rE5sTNgXYsY&fbclid=IwAR0uEz6Ex656uezjA_Mg8Y_Z8GtavVRsGDrcgG2-yernL8Z6a8SLpEl_C7E

 

Wabasha kumva ibitabo ku buryo bw’amajwi unyuze ku rubuga

Kanda  https://www.haapastore.com/auth/profile/Ibrahim2840

 

Gusoma ijambo ry’Imana rya buri munsi

Wakurikira urubuga rwa Facebook rw’ingoro ya YEZU NYIRIMPUHWE – RUHANGO

Reba : https://www.facebook.com/groups/255368957861/?ref=br_rs

 

Igifaransa

Kanda :http://www.livrespourtous.com/

Kanda : https://www.decitre.fr/ebook/bonnes-affaires/ebooks-gratuits.html

Kanda : https://www.livresbookspdf.com/2020/02/telecharger-bescherelle-la-grammaire_21.html?m=1&fbclid=IwAR0vnEe5LC0Pjos7nTBf_V0xStNnAkpvGQMHXVxNY4S7ZqNjx8RVXo9OcQQ

Icyongereza

http://www.scotthastie.com/

Kanda : https://openlibrary.org/

Kanda :https://www.obooko.com/

Kanda : https://www.free-ebooks.net/

 

Hari n’ahandi hatandukanye wabasha kubona ibitabo

Library Genesis

Bookboon.com

Free-Ebooks.net

Free Computer Books

ManyBooks.

CALAMEO PDF DOWNLOADER.

 

Wakwegera abandi bantu bakunda gusoma kuri  Facebook ,whatsapp

Kanda: https://www.facebook.com/groups/283406085191645/?ref=nf_target&fref=nf

Kanda: https://www.facebook.com/Geniepdf/?__tn__=%2CdkCH-R-R&eid=ARDc15yIB0nDKlSxQYxklGXwgE-66IEQYO8yet7V4XcHNbYho6w4_kL5FUosB8se2oHegq6H9t5Iif_X&hc_ref=ARSKfsAai6tJiKIr2DS5nhp9YO_cJB3bjouwELZXG9MiCSP5dUUxH4kI2r88_K1QT1I&fref=nf&hc_location=group

Kanda : https://t.me/nkundagusoma?fbclid=IwAR24n_O4qayxsOLPbiouwDlavJKYcyeuekIRI08-hWJeCe-Ij8ODeS5_jns

Kanda : https://chat.whatsapp.com/6BYVaBiVktw7IFuH9s67qN?fbclid=IwAR3A5f7rI1ng9Ko40JJjX6dQ0MBz8G3pqTYDyAhRNi0eHRG6qssJJH3mJs0

Kanda : https://www.facebook.com/happyumwagarwa/

Gusoma byogera ubumenyi bwinshi cyane.

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu uvuye mu bo bari kumwe akanyonyomba adasezeye ni bwo bavuga ngo naka agenda nk’abagesera. Wakomotse ku munyabugesera witwaga Muganza wiyahuye muri Cyohoha, i Bugesera (ubu ni mu Karere ka Bugesera) ahayinga umwaka w’i 1400

Umwami Cyilima Rugwe amaze gucyura umugore wa Nsoro Bihembe witwaga Nyanguge nyina wa Kigeli Mukobanya ari bwo mu Rwanda bahimbye  umugani uvuga ngo ``Umwami uraguza yatsinze uraguza’’ bavuga ko Nsoro yahugiye mu gisoro na we Rugwe agahora araguriza gutsinda u Bugesera).

Nsoro umwami w’u Bugesera yari afite umugaragu we w’umutoni akitwa Muganza . Bukeye u Rwanda rumaze gutsinda u Bugesera , Muganza aracika acikira I Burundi. Ahageze bamufata nabi ajya I Karagwe. Agezey o bamufata nabi nk’I Burundi na ho arahava. Mu nzira agenda, ngo aribaza ati 11mbigenje nte?’’ ko ninjya mu Rwanda bazanyica kuko nari umutoni wa Nsoro!Apfa  kwihangana asubira I Bugesera agezeyo ahasanga umunyarwanda wahagabanye witwaga Gasigwa, akoma yombi  ati11nyagasani mutware w’I Bugesera nje kugukeza uzandeme amaboko n’amaguru.

Nuko Gasigwa aramwemerera, Muganza agumya kumuhakwaho kugeza igihe amugabiriye inka eshatu z’umuriro . Amaze kuzibona yongera kwibaza ati``Ubu ko ngiye guhakwa ibututsi kandi nari umugaragu w’ibwami bizamera bite?. Ubwo yavugaga ko yari umugaragu wa Nsoro. Yegera Gasigwa aramubwira ati`` naragushimye ko wampaye inka y’umuriro, none ndagusaba ko uzansohoza no kuri Cyilima.

Gasigwa abaza Muganza ati ``ese wabonye ko njye naguhatse nabi?Muganza ati``icyo mbigusabira ni uko wamungezaho nkishingana, kuko mu Bugesera bampiga bavuga ngo ko nari umutoni wa Nsoro. Gasigwa ati``nzamugushyikiriza’’.

Bukeye basanga Cyilima i Kigali. Bagezeyo, Gasigwa abwira Cyilima ati``nkuzaniye Muganza uyu wahozeari umutoni wa Nsoro yansabye kumukuzanira ngo mwibonanire  ngo hari icyo ashaka kukubwira’’. Bahamagaza Muganza , Gasigwa aramusohoza ati``Nguyu Muganza wansabye ko nzamukugezaho ukamushingana mu Bugesera kuko bamwanga bamuhora ko yari umutoni  wa Nsoro ‘’.

Rugwe yumvise ko Muganza yari umutoni wa Nsoro biramushimisha kuko namuhaka akamutonesha azamuyoborera u Bugesera. Yari azi imico yabwo. Cyilima abwira Gasigwa ati`` Taha na we Gasigwa turamugumanye’’.

Gasigwa asubira mu Bugesera, Muganza asigara I Kigalikwa Cyilima Rugwe. Arahakwaubuhake buranoga, Rugwe aramutonesha kugirango azamuyoborere u Bugesera. Haciyeho iminsi Cyilima atumizaho Gasigwa ngo aze amwitabe. Gasigwa araza n’I Kigali , Rugwe ati``nshakira inka ijana n’imisozi ijana ubimpere Muganza.Gasigwa ati``ni byo gupfa nzajya kubimuha’’ Rugwe ati``bizapfa ubusa bite?’’. Gasigwa ati nuko wabinyaze Nsoro none ukaba ubisubije mwene wabo’’. Ibyo Gasigwa yabivugishijwe n’ishyari kuko yari yabonye Rugwe atonesha Muganza . Cyilima abwira Gasigwa ati``ntacyo bitwaye nzaba mbyirebera’’. Ubwo Muganza abona inka n’imisozi akomeza n’ubutoni bwe . Gasigwa abonye atonnye Muganza atonnye cyane ishyari riramushengura akeka ko bazamugabira n’ibyo arimo.

Nuko kuva ubwo, Gasigwa agandisha ya misozi Muganza yagabanye. Muganza yatumiza ingemu akazibura.Bukeye inzara imaze kumurembya n’abo bari kumwe, Gasigwa yoshya bagenzi ben’abagaragu ba Cyilima ngo bazabwire Muganza bamukangisha ko Cyilima agiye kumutanga akamukurikiza Nsoro. Muganza amaze kubyumva ashya ubwoba n’abo bari kumwe . Ni ko gucika ijoro ryose ajya kwiyahura muri Cyohoha..

Bukeye muri iyo minsi , Cyilima abaza abo bari kumwe ati``ko ntakibona Muganza aba he?Abandi bati ``YARATASHYE’’. Cyilima ati ``agataha atamennye? Abandi bati ``ni ko Abagesera bagenda’’. Ni yo nkomokoy’iyo babonye umuntu unyonyombye adasezeye bavuga ngo ``Agiye nk’Abagesra’’!Byaturutse kuri Muganza uwo bateye ubwoba akagenda adasezeye akiyahura muri Cyohoha.

Kugenda nk’abagesera: Kunyonyomba rwihishwa, kugenda udasezeye.

Byavanywe mu gitabo `Ibirari by’insigamigani’ cyanditswe na MULIHANO Benedigito, Urupapuro rwa 17.

 

Ifoto:Interinete

Mu gihe isi yose yugarijwe n’icyorezo cya CoronaVirus (COVID-19),ni byiza kwita ku mabwiriza tugenda duhabwa mu rwego rwo kwirinda no kurinda abandi.

Ahantu henshi abantu bari gusabwa kwirinda guhura n’abandi, kudasohoka, kugabanya ingendo, gukorera akazi mu rugo n’ibindi.

Ni byiza kumenya ibyo ushobora gukora kugirango utingunga, utabura ibyo ukora, ukiheba kuko mu bibazo byinshi abantu barimo kugira ni ubwoba, ni byiza kugira ibyo ukora kugirango wumve ko ubuzima bukomeje.

1. KUGIRA ISUKU

Isuku muri iy’iminsi irakenewe cyane, ni ukubizirikana mu buzima bwa buri munsi, gukaraba intoki uko bishoboka kose. Gukaraba intoki kenshi mu rwego rwo kwirinda gukwirakwiza virus. Kugira isuku ku mubiri wose no ku myambaro, aho urara naho utuye kuko bizafasha mu kwirinda iki cyorezo ndetse n’izindi ndwara.

2. GUSOMA IBITABO

Ni byiza gufata umwanya wo gusoma ibitabo byaba ari ibyo waba wararangije, ibishya byagufasha muri iy’iminsi.Ushobora gushakisha ibitabo kuri internet  cyangwa ukaba wagana isomero riri hafi yawe ntimba ririmo kwakira abantu (Gusa ukagenda witwararika, ukurikiza amabwiriza).

3. UBUGENI

Ku banyabugeni ni umwanya wo kwagura impano zabo, gukora ibihangano byerekeye iki cyorezo, kubona umwanya utuje, ugakora icyo ushaka, bigufasha gukora icyo watekereje.

 GUSHUSHANYA: Uyu ni umwanya mwiza ku bantu bakunda gushushanya,wakuza impano yawe ushushanya ibyo ukunda,ushaka, ushushanya imibereho y’ubuzima abantu babayeho muri iy’iminsi.

 KWANDIKA: Ku bantu bakunda kwandika,uyu nawo ni umwanya wo kwandika, gushyira ibikurimo ku rupapuro.Utinyutse kwandika kuri iki cyorezo (uko cyantangiye, ingaruka zacyo, imibereho y’abantu muri iy’iminsi)  byose ni ibintu bizafasha abantu .

Abahanzi: Ni bakore mu nganzo bahimbe, bakora indirimbo zo kwirinda iki cyorezo, batange ubutumwa buhumuriza.Kandi babone n’umwanya wo gukora ibindi bihangano bishya, kuko nta gahunda nyinshi zihari.

4. KUGANIRA

Ni umwanya wo kuganira ku bantu bo mu rugo, ukabaza umuturanyi uko yaramutse cyangwa yiriwe. Kuko buri wese afite icyo azi,  ashaka kumenya, atekereza kuri iki cyorezo ni byiza ko abantu mu rugo baganira, bizafasha gusangira ubumenyi kuri iki cyorezo, kumenya uko cyandura, uko wakirinda n’ibindi.

Bizafasha kandi kwirinda kugira ubwoba ku waba abufite, azabasha kubwira abandi aho ababara, kuko abantu benshi barimo kugira ubwoba ku kantu kose kabaye ku mubiri we.

5. KUREBA FILIMI

Uko ubuzima bumeze muri iy’iminsi burakomeza, gukora ibyo ukunda ni byiza.Umuntu ukunda kureba filimi ni akanya ko kumenya izigezweho,ukongera ukareba filimi ukunda, bigufasha kuruhuka. Zaba ari filimi zica kuri Televisiyo, haba iziri kuri internet , wajya no kugura aho bazicuruza.

6. KUMVA INDIRIMBO

Ibirori byarahagaze!Ni umwanya wo kumva indirimbo ukunda wibereye iwawe, ukirinda kuba wabangamira abo mu bana ubasakuriza, ushobora kwambara ecouteur, kumva bituje.Ugacishamao ukanabyina,Ni ubuzima!

7. SPORT

Siporo ni ingenzi mu buzima, ni byiza mu gihe wiriwe wicaye, uryamye, wakora agasiporo koroheje mu rwego rwo kurambura ingingo.Wakoresha umugozi, wasimbuka,  wakora popaje,wakora makeri, Yoga  n’izindi byose bizafasha umubiri wawe kandi utiriwe ujya kure.

8. KWIGA IKINTU GISHYA

Kuba mu rugo si ukurya no kuryama gusa.Uyu ni umwanya ku bantu babishaka wo kwiga ikintu gishya yumva yari yarabuze uko ya kwiga, agafata uyu mwanya akaba ya kwiga; ururimi ashaka, kubyina, kuririmba, gusubiramo indirimbo akunda n’ibindi yumva  by’ingezi akeneye mu buzima.

9. GUKORA MU BUSITANI

Mu gihe nk'iki ni byiza kwita ku busitani, ku karima k'igikoni abatagafite bakibuka ku gakora. Ni ibintu bizafasha mu kongera amafunguro mu rugo ndetse no kurya neza, amafunguro yuzuye intungamubiri haba muri ibi bihe cyangwa nyuma yabyo.

10. KUZIRIKANA INSHINGANO ZAWE

Ni byiza gukomeza kuzirikana inshingano zawe,ntubwo utagiye gukora  uko bikwiye, ni byiza gukomeza kuzirikana inshingano zawe, abanyeshuri bakibuka gusubira mu masomo yabo, ba rwiyemezamirimo bagatekereza ku bikorwa byabo, abayobozi bagakomeza gutekereza ku ngamba z’ubuzima bwabo bayobora.

Bishobotse wajjya ahantu hatuje ugatekereza neza, kuko birakenerwa mu buzima, bifasha gufata ingamba no kwisuzuma.Kandi n’umuntu ukunda gusenga yakwiherera agasenga.

Igitabo cyose gisohotse kigira umubare ukiranga,ni umubare ugizwe n’imibare 13,  iri mu bice bitanu bitandukanye, buri  gice kiba gifite icyo gisobanura.

ISBN (International Standard Book Number) ni umubare uranga igitabo; ugaragaza ubwoko bw’igitabo, igihugu cyasohokeyemo, ikigo cyemewe kuyitanga mu gihugu, inzu yasohoye icyo gitabo, ibitabo iyo nzu yasohoye n’umubare utangwa na ISBN ku rwego rw’isi.

Ni byiza ko igitabo kigira ISBN ifasha ku menya abanditsi n’abatuganya ibitabo mu gihugu, ifasha mu kugirango kizagurishwe mu gihugu no hanze yacyo, kugishyira mu isomero n’inzu zicuruza ibitabo, kugishyira mu mashini z’ikoranabuhanga, bifasha kugira ahantu wihariye hakuranga,  usohorera ibitabo byawe haba ku rwego rw’igihugu cyangwa mpuzamahanga, ifasha kubona igitabo vuba. Amasomero, bibafasha kubika igitabo;  kugitiza no kugitirura, kumenya amakuru y’igitabo biroroha.

Mu Rwanda ISBN itangwa na Rwanda Archives and Library Services Authority, ikigo gishinzwe ishyingura nyandiko z’igihugu n’amasomero. Ikayiha abafite inzu zisohora ibitabo,bakabasha kuziha abanditsi bashaka gusohora ibitabo.

Umubare umwe ugura  amafaranga ibihumbi bibiri (2000), uzajya ku gitabo wasohoye na kopi zose  uzasohora z’icyo gitabo.

Iyo uguze imibare icumi icyarimwe, wishyura ibihumbi icumi ( 10 000),ukazabasha kuyikoresha ku bitabo icumi, kuko umubare umwe ujya ku gitabo kimwe na kopi zacyo zose.

Igitabo kidafite ISBN ntabwo gishobora kugurishwa ku masoko mpuzamahanga.

Inzu zisohora ibitabo mu Rwanda ni inzu zashinzwe n’abari mu ruganda rwo gutunganya ibitabo.Ni abantu bikore bazwi ku izina rya Publishers mu cyongereza ni abantu bafasha abanditsi kuba ibitabo byabo byajya hanze; abantu bakabasha kubimenya, bakabigura.

Mu Rwanda hari abantu bemewe gusohora ibitabo, bahawe ubureganzira na Leta binyuze muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco mu kigo cyayo cya Rwanda Archives and Library Services Authority.

Aba bantu nibo bafasha abanditsi kubona ISBN umubare uranga igitabo, bakaba nabo bahabwa uwo mubare na Rwanda Archives and Library Services Authority.

Dore bamwe mubemewe kugufasha gusohora igitabo, ni abantu bafite inzu zituganya ibitabo zemewe mu Rwanda, barandika,  bakabisohora,  bakanabicuruza, igihe wifuza gusohora igitabo cyawe wabagana bakagufasha.

Mudacumura Publishing House

Editions Bakame

Kibondo Editions

Cactus Publisher

Ubuntu Publisher

Izuba Ed.

School Books Distributors (SBD)

Perdua Pub

Furaha Publishers

SANKOFA

Espace Litteraire SOMA

Arise Education

Trends Education Pub

Highland Pub

Rise and Shine Publishers

IGA Publishers

Victoria House Publisher

Huza Press

Imagine We

APEX Education Ltd

Imena Publisher

Pearson Publisher

Oxford University Press

MK Publisher

Longhorn Publishers

Fountain Publisher

Mountain Top

East African Publisher

Drakkar Ltd

Mu Rwanda hari ihuriro rihuza abantu bari muri uru ruganda rwo gusohora ibitabo, ribafasha gusangira ubumenyi no kunoza umwuga wabo.

Niyindinze Schadrack ni umunyarwanda warangije kwiga iby’Amateka muri Kaminuza y’u Rwanda I Huye. Schadrack akunda gutembera,gusenga no kwishimana n’abandi. Atuye muri Kicukiro mu mujyi wa Kigali.

Ni hehe watembereye mu Rwanda?

Natembereye mu Rukali I Nyanza.

Ni uwuhe muntu cyangwa ikintu mu mateka y’u Rwanda ukunda cyangwa uzirikana?

Nkunda Ruganzu Ndoli (Rugabisha birenge)

Ni hehe uheruka gutemberera cyangwa kugera mu Rwanda?

Mperuka kujya I Karongi mu ntara y’uburengerazuba.

Ni ayahe mafunguro ya Kinyarwanda ukunda?

Mu mafunguro ya Kinyarwanda nkunda Ibishyimbo, imyumbati n’amateke

Ni ikihe kinyobwa cya Kinyarwanda ukunda?

Nkunda Amata n’mutobe w’ibitoki.

Ni iki witwaza iyo utembereye cyangwa uri mu rugendo?

Iyo ntembereye ntitwaza Igikapu, telephone n’ibyangombwa.

Ni irihe torero ribyina Kinyarwanda ukunda?

Mu matorero abyina Kinyarwanda nkunda Inyamimbwa.

Ni hehe mu Rwanda watembereye cyangwa wageze ukumva urahakunze

Natembereye I Rubavu ndahakundacyane kubera amazi n’umucanga waho, mujyi mwiza cyane.

Ujya mu ntara z’u Rwanda,ni ikihe kigo gitwara abagenzi ukunda?Kubera iki?

Nkunda ikigo gitwara abagenzi cya OMEGA, kubera kigira serivisi nziza kandi zirihuta.

Ni uwuhe muhanzi,umwanditsi,umunyabugeni w’umunyarwanda ukunda? N’igihangano cye ukunda?

Nkunda umuhanzi KALASIRA Clarisse, nkunda indirimbo ye Ubuto bubabere Ubutoni.

Nkunda umwanditsi Gasimba, yanditse igitabo Isiha Rusahuzi ni cyiza cyane.

Uwaguhitishamo ahantu ho gutura mu Rwanda ,wahitamo hehe?Kubera iki?

Nahitamo gutura Musanze mu ntara y’Amajyaruguru kubera haba ubukerarugendo bwinshi kandi haba n’ibyo kurya bihagije.

Ni irihe serukiramuco ukunda mu Rwanda?

Mu Rwanda nkunda iserukiramuco ry’Umuganura.

Ni ikihe gihugu cya Afurika wifuza kuba watemeramo?Kubera iki?

Nahitamo gutura muri Ghana kubera ari igihugu giteye imbere, gifite amateka menshi ndetse n'ubuyobozi bwiza.

Ni hehe hafite amateka mu Rwanda wifuza kugera?

Nifuza kugera mu Ngoro Ndangamurage y’Imibereho y’Abanyarwanda I huye.

Ni hehe uteganya gutembera muri uyu mwaka wa 2020?

Muri Pariki y’Ibirunga.

Murakoze

Murakoze namwe.

 

Kizito Mihigo ni umuhanzi, umucuranzi, umwanditsi w’indirimbo n’umuririmbyi w’umunyarwanda, akaba n’imirimbanyi y’amahoro n’ubwiyunge. Yaririmbaga indirimo zihimbaza imana muri Kiliziya Gaturika ahimba n’iz’ubumwe n’ubwiyunge.

Kizito Mihigo yavukiye I kibeho mu karere ka Nyaruguru mu ntara y’amajyepfo.

Dore ibintu 25 wamenya kuri Kizito Mihigo

1. Kizito Mihigo yavutse tariki ya 25 Nyakanga 1981

2. Ababyeyi be ni  Buguzi Augustin na Ilibagiza Placidie

3. Kizito ni umwana wa gatatu mu muryango w’abana batandatu.

4. Papa we yazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

5. Yatangiye guhanga indirimbo afite imyaka icyenda.

6. Yize amashuri yisumbuye muri Seminari Ntoya yo ku Karubanda

7. Yarangirije amashuri yisumbuye muri College Ste Andre I Nyamirambo

8. Mu mwaka wa 2001, yagize uruhare mu gushyira mu manota indirimbo yubahiriza igihugu’Rwanda Nziza.

9. Mu mwaka wa 2003, Kizito yagiye kwiga ibya muzika mu Bufaransa mu ishuri rya Conservatoire National Supérieur de Musique  et de Dance de Paris kuri bourse yahawe na Perezida.

10. Muri Nzeri 2008, Kizito Mihigo yarangije kwiga,ahavana impamyabumenyi (Diplome de Fin d’Etudes)

 11. Umuziki mpuzamahanga yawutangiriye mu Bubiligi

12. Kuva 2008-2010, Kizito yigishije umuziki mu shuri ry’isumbuye (Institut Provincial) mu Bubiligi.

13. Yashinze umuryango utegamiye kuri leta witwa Kizito Mihigo  Peace  Foundation (KMP),uharanira amahoro n’ubwiyunge

14. Mu mwaka wa 2011 yagarutse mu Rwanda, aho yakoze umuziki w’umunyamwuga, akora ibitaramo byinshi.

15. Muri uwo mwaka, yahawe igihembo na Madame Jeanette Kagame ,igihembo cya CYRWA   (Celebrating Young Rwandan Archives) nk’umwe mu rubyiruko rwateje imbere rubanda.

16. Mu mwaka wa 2013, yahawe igihembo na RGB nk’umuryango utegamiye kuri leta wateje imibereho myiza mu gihugu.

17.  Abinyujije muri KMP (Kizito Mihigo Peace Foundation ) yigishije ubumwe n’ubwiyunge mu mashuri no muri gereza byo mu Rwanda

18. Gashyantare 2015, yarafunzwe, nyuma akatirwa imyaka 10 y’igifungo.

19. Tariki ya 15 Nzeri 2018, Perezida wa Repubulika yamuhaye imbabazi.

20. Nyuma yo gufungurwa yasubiye mu buhanzi, yigisha n’urubyiruko umuziki.

21. Kizito yakundanga umukino wa Karate na filimi.

22. Kuva mu 1994, yari amaze guhanga indirimbo zirenga 400 

23.Umuhanzi Kizito Mihigo yaramaze gusohora alubumu 7.

24. Yitabye Imana Tariki ya 17 Gashyantare 2020.

25. Yapfuye afite imyaka 38.

 

Ifoto yakuwe kuri Internet.

Sembura! Imbumbe y’igitabo kizwi mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari, gihuza abanditsi b’ibitabo n’abashakashatsi muri Kaminuza,  bandika ku mahoro, imibereho y’abatuye  n’ibindi byerekeranye n’akarere.

Sembura (Anthologie 3) ibumbira hamwe inyandiko z’abanditsi bagera kuri 39 bo mu bihugu bitatu bigize aka karere k’ibiyaga bigari; Burundi, RDC n’u Rwanda.

Ni inyandiko ziri mu bwoko butandukanye; Poésie, Nouvelles et Romans na Theatre,z iri mu ndimi zitandukanye zikoreshwa muri aka karere arizo; icyongereza, igifaransa n’igiswahili.

Umwanditsi w’umunyarwanda Jean Marie Vianney Kayishema yanditse ikinamico: Pitié pour la reine suivie de la vegenance du roi, hagaragaramo abantu babiri bigenzi aribo; Nyiraburunga na Rwabugiri. Ni ikinamico igaragaza imyitwarire y’umwami mu gufata ibyemezo.

Ushaka  gusoma iki gitabo wagana inzu z’amasomero, wagisanga kandi  mu ishyingura nyandiko ry’Igihugu riherereye Kicukiro ahazwi nka RWANDEX.

Joseph Shabalala ni umuhanzi ukomoka muri Afurika y’epfo, ni umwe mu bashinze itsinda kandi akariyobora, itsinda rya Ladysmith Black Mambazo.

Joseph Shabalala amazinaye bwite ni Bhekizizwe Joseph Siphatimandla Mxoveni Mshengu Bigboy Shabalala,

Dore ibintu 15 wamenya kuri Shabalala

1. Joseph Shabalala yavutse tariki ya 28 Kanama 1940

2. Yavukiye I LadySmith mu ntara ya Kwa Zulu Natal muri Afurikay’epfo.

3. Papa we yapfuye akiri muto, agumana na Mama we n’abavandimwe be baje gukorana umuziki.

4. Mu mwaka wa 1958, nk’umuntu wari mukuru mu rugo yagiye gushaka akazi mu mujyi wa Durbin.

5. Yamenyekanye muri Durban Choir kubera ijwi ryiza no gucuranga gitari

6. Mu 1958 yavumbuye yahimbye ijyana ya Muzika ya Isicathamiya, umunshuti we yumva ijwi rye amugira inama yo gushing itsinda.

7. Mu mwaka wa 1959, yashinze itsinda rye Ezimnyama ( The Blacks Ones)

8. Nyuma ntibwo yahisemo guhindura izina aryita LadySmith Black Mambazo.

9. Yashakanye n’abagore babiri

10. Yarafite abana  bane

11. Yashinze Ladysmith Black Mambazo Foundation, ishuri rya Muzika ryigisha ijyana ya  Isicathamiya ku rubyiruko rw’abanyafurika yepfo.

12. Yaririmbye mu rurimi rw’ikizulu, indirimbo zihimbaza imana, urukundo  n’imibereho y’abantu.

13. Mu mwaka wa 2008, ibyerekeranye n’umuziki n’itsinda yabyeguriye umwana we muto Thamsanga.

14. Yamaze imyaka 54 akora ibyerekeranye n’umuziki (1960-2014)

15. Yitabye Imana tariki ya 11 Gashyantare 2020, afite imyaka 78.

 

Ifoto yavuye kuri Internet.

Amafoto y'imirage n'ubukerarugendo yo mu bihugu bitandukanye by'Afurika yafatiwe ahantu hatandukanye,agamijwe kumenyekanisha ibyo byiza nyaburanga.

 

Kanda hano; https://www.flickr.com/photos/141807562@N05/albums/72157712977072258

Page 6 of 36

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd