SAKWE-SAKWE
SOMA
-Nagutera icyambuka amazi kitagira amaguru : Ijwi
Nagutera icyo utazi utabonye :ubuto bwa so na nyoko
Hagarara hakuno,mpagarare hakurya turate abeza :Amenyo
Hakurya ni umukoki,hakuno ni umukoki :iKibuno
Mpagaze mu ishyamba rimpa umwezi :Ibarizo
Ngeze mu ishyamba rirahungabana : “Inzara y’umusore”
Nshinze umwe ndasakara :icyobo
Nyirabakangaza ngo mutahe:Imbeho ku rugi
Inka yanjye nyikama igaramye:umuvure
Twavamo umwe twashira:ishyiga