Ijoro ry’ Inkera y’Inyamibwa ni irushanwa ryo guhemba itorero rihiga ayandi mu mashuri ya Kaminuza mu Rwanda,akaba ari igikorwa kiba buri mwaka.
Inkera y’Inyamibwa y'umwaka wa 2017yitabiriwe n’amatorero atatu(3) ariyo; itorero Indangamirwa ryo Muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara,Itorero Indahigwa za IPRC Kicukiro ndetse n’itorero ryo muri African Readership University.
Inkera y’inyambwa itegurwa na Rwanda Culture Promoters Initiative akaba ari ihuriro ry’urubyiruko rwiga muri za Kaminuza zo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo bashaka kumenyekanisha umuco w’u Rwanda ku isi hose.
Iri rushanwa ryari rifite Insanganyamatsiko igira iti”Umuco Indangamuntu Yanjye”,amatorero yose akaba yarasabwaga kubyina,gukina m’uburyo bashaka bakagaragaza iyo nsanganyamatsiko.
Akanama nkemuramaka kari kagizwe n’abantu batatu harimo na Mariya yohana w’umuririmbyikazi,akaba n’umutoza w’itorerero ry’igihugu.Bakaba baratangaje ko bagendera ku bintu bitandukanye mu gutanga amanota harimo uko binjira,bambara,batamba,uko basohoka,uko bitwara ku rubyiniro,uko batwara amacumu,bavuna sambwe n’ibindi biranga imbyino nyarwanda.
Itorero ryabaye irya mbere ni IPRC Kicukiro yagize amanota 75%, rikurikirwa n’ Indangamirwa za Rukara zifite 65%, iryanyuma riba itorero rya African Readership University ryagize 50%.
Itorero Indahigwa za IPRC Kicukiro
Itorero Indangamirwa za Rukara College(UR)
Itorero rya Africa Readership University
Nkuko byatangajwe n’akanama nkemurampaka ngo muri rusange bose babaye abambere. Barabashimiye cyane,bashimira urubyiruko ubwitange rufite rwo kugaragaza umuco wabo,ntako batagize.Babaha impanuro zuko bakwiye kwitwara mu kubyina imbyino za Kinyarwanda nkaho bababwiye ko:” kizira gucunda ubusa,kuzana ibyansi n’ibisabo birimo ubusa bakabibyinana ko bitemewe mu Rwanda, kubera igisabo kirubahwa mu muco w’abanyarwanda,ntawe upfa kujishura igisabo”.
Umuyobozi wa RCPI ,Mutarasisi Uwayo Christian yashimiye abaryitabiriye bose,anashimira abafatanyabikorwa kandi yerekana abambasaderi bagiye batandukanye kwu isi ari muri Amerika,Canada,Uburayi ,Afurika na Aziya bose bashishikajwe no kumenyekanisha umuco w’u Rwanda.
Christian yakomeje atangaza ko: “bashishikajwe nuko buri kaminuza yazagira itorero rihoraho,amatorero akajya yitabira iri rushanwa”.
Baboneyeho no gufungura urubuga rwabo rwa interinete www.rcpi.rw aho umuyobozi wungirije muri Kaminuza y’u Rwanda Prof Philip cotton yarufunguye kumugaragaro,akanabashimira ubwitange bafite nk’urubyiruko ,ko ari ikintu cyiza ku gihugu.
Mu bihembo byatanzwe itorero ryabaye irya mbere ryabonye Certificat , bakazitabira na East African Festival kandi bakazatembera muri Pariki ya Nyungwe. Abakabiri n’abagatatu bazatembera Nyanza na Huye, basure ibyiza nyaburanga biri muri utwo turere.
Ibirori byitabiriwe n’abandi bahanzi baririmba kandi bagakoresha ibikoresho bya gakondo,barimo Umucuranzi w’inanga Deo Munyakazi,Umucuranzi w'Iningiri Bageni Hyacinthe,Umusizi Tuyisenge Olivier n’itsinda riririmba Live Wimas Group.
Umuhanzi Deo Munyakazi
Umuhanzi Bageni Hyacinthe
Umusizi Tuyisenge Olivier
Ayandi mafoto wareba:https://www.flickr.com/photos/141807562@N05/albums/72157686503548044