Nkuba yibereye aho agatura mu ijuru, Gikeli akaba mu nsi. Gikeli yagenda akagenda asimbuka. Nkuba akibera hejuru agakubita hilya no hino. Umunsi umwe aza gukubita ajya hasi, asanga Gikeli yarubatse, arasakara, afite urugo rukomeye.. Nkuba abaza Gikeli ati: »ese Gikeli, ko wubatse utya, wowe usakaza iki,…