Umugani wa Ndabaga

Ngucire umugani nkubambuze umugani n’uzava I kantarange azasange ubukombe bw’umugani bumanitse kumuganda w’inzu…

Ubusa bwaritse ku manga,

Uruvu ruravugiriza,

Agaca karacuranga,

Nyiramusambi isabagirira inanga,

Harabaye ntihakabe

Harapfuye ntihagapfe

Hapfuye imbwa n’imbeba

Hasigaye inka n’ingoma

Kera habayeho umusore wasabye umukobwa,barashyingiranwa,babana aho ngaho.Bimaze iminsi mike amaze gusama inda imaze kuba nk’amaze abiri cyangwa atatu,ibwami bamutumaho ngo azaze mu rugerero.Asiga umugore we atwite ajya mu rugerero.Umugore we arabyara abyara umwana w’umukobwa.Bamutumaho go umugore we yarabyaye.

     Bukeye abasize abana b’abahungu barakura baba abasore ,bajya gukura ba se mu rugerero.Na we se wa Ndabaga ari we afite gusa agumayo.Ndabaga ariko amaze kuba umwana ugimbutse agakora imirimo y’abakobwa;agakora n’iy’abahungu akabaza,agatanaga,agahamiriza,agasimbuka urukirampende,akarasa intembe,akarasa intego,agatera uruziga.Arabimenya aba umuhanga.Yiga kuboha uduseke,yiga kuboha ibyibo,aboha imitemeri arataka.Na byo arabimenya byose.

Bukeye abwira nyina ati”data ntagiye kugwa mu rugerero ngo ni uko yabyaye umukobwa ngiye kuzamukurayo”.Nyina ati”gatsindwe n’agasani!Wa gakobwa we se katagize icyo kamara,uzajyayo uzamara iki”?Aramubuza ,ndetse amuteza abantu,arabihorera.Bukeye abonye abagaragu ba se bamugemuriye yanga kubivuga ngo bataza kumubuza arabihorera baragenda,bamaze kuminuka mu gikombe,arihisha arabakurikira.Nyina akibwira ko yagiye gutora imonyi,yagiye kwahirira inyana,yagiye guca imyeyo,naho yakurikiye abagemu ba se.

Na none aho bagereye kure yanga kubegera ngo batamubonera hafi bakamugarura.Akomeza kugenda abagenda uruhunge,barenga ahinguka,barenga ahinguka.Abonye bamaze kugera kure cyane,noneho arihuta arabegera.Abegereye ,bamukubise amaso barumirwa bati”uyu mwana biramera bite?Turamusubizayo ntituzamugezayo n’izi ngemu,n’iyo tugeze aha ngaha.Umuntu umwe ntitujyana umutwaro wengo tuwugereke ku yacu amusubiraneyo.Ibi bintu bibaye bite”?Umwe muri bo ati”nimumwihorere tuzaba tumugarukana,naho ubu ngubu ntawabona uko abigira”.Barajyana baratura ku kiraro cya se.Se aza gushenguruka ibwami nijoro baramuramutsa,bamuha ibyo babatumye kumutura.

Akubise uwo mwana amaso ati”uyu mwana araturuka he,ni uwa nde”?Ntibari baziranye.Umwana ntiyari azi se,na se w’umwana ntiyari amuzi.Bati”uyu mwana ni uwawe”.Ni wa mwana wawe wabyaye,wasize mu nda,Ndabaga”.Bararamukanya.Ati”ese yaje kumara iki hano”?Nuko ati”ibyanzanye nzaba mbikubwira ejo”.Umwana bamuhaye amata aranyoye,baramusasiye araryamye.Mu gitondo abwira se ati”naje kugukura mu rugerero.Aho kugira ngo uzagwe mu rugerero ngo ni uko wabyaye umukobwa,uzanjyane unsohoze,nibagaya ubuhakwa bwanjye uzabone kugaruka,nibura umaze iwacu nk’ukwezi, cyangwa se abiri,nibura uhumetse urebye abagaragu bawe,urebye inka zawe,urebye iwawe.Nibankundira kandi,nzaguhakirwa ngushimishe nk’uko abandi bana bahakiwe base.

Nuko se arumirwa,buracya mu gitondo aramujyana n’ibwami,aramusohoza.Umwami ati”ubwo ubonye umuhakwa ni uko itahire”.Amushyira mu itorero,arasimbuka aba umuhanga cyane,atera intego,ararasa intembe,arahamiriza,aba umuhanga,araririmba aba ingabo y’umutwe.Nuko umwami aramushima.Ariko bava mu rugerero,bashengera ibwami,kubera akumbuguyu k’abakobwa,akajya anyaruka no mu gikari agasanga abakobwa b’umwami aho bari bakiyuhagira,bakisiga ibyondo,bagasokoza,bakaboha,ibara batazi akaribigisha,na we iryo atazi bakarimwigisha,bagakina,na none aho baza kumuhamagarira akagenda yiruka,akicara mu zindi ntore.

Nuko bava guhamiriza,bashengera ibwami na none akagira ako kumbuguyu akaboneza no mu gikari agasanga abo bana b’abakobwa b’umwami.Baramumenyera,ndetse yaba ataje bakamutumira kuko bari bazi ko ari umukobwa nka bo.Bagakina,bakigana gutera ibara,bakiga kuvuna ibara.Ibyo atazi bakabimwigisha,na we ibyo azi akabibigisha.

Nuko bukeye baca hasi bati”Nyagasani,wa muhungu wa kanaka ibintu akora ni igitangaza.Abakobwa bawe yabagize inshoreke ze nta kundi”.Ati “ndabizi muramwanga kuko abarusha byinshi,ni uko abarusha,ni ukugira ngo nzamwirukane.Nta kindi ni ukumwanga”.Bati”Nyagasani,dore aba aha ngaha,kandi nawe uba aha ngaha,uzigenzurire wirebere niba tukubeshya.

Umwami ashyiraho ingenza,na we yirebera.Bava mu itorero,yaterura inzoga aho ngaho akayiha uyifata ngo ayibafatire.Mukanya yamureba akamubura mu bandi,naho yagiye mu gikari mu bandi bakobwa.Bityo,bityo noneho umwami ati”ntabyo”!Wa muvunamuheto ni ko yabigenje koko,yangiriye abakobwa inshoreke ze”.

Nuko umwami aramutumira,ava mu gikari baramuzana bamushyira ku ngoyi.Aramuboha,nuko ati ”nta kindi,iki cyaha sikitwarirwa,nta kindi ni ukumwica,batazabigira n’akamenyero.Nimumwice n’abandi barebereho,hatazagira ubikinisha”.Nuko Ndabaga bamushyize ku ngoyi barakubise.

Ageze aho ati”Nyagasani ,ndagusaba ko unyorohereza nkakubwira ijambo.Ureba sinkunaniye,nta kundi.Ariko ndasaba ko mfa mvuze”.Umwami ati”ngaho nimumworohereze”.Baramworohereza,birangiye ati”ndagusaba ko uheza abantu bose ,ntihagire n’umwe usigara,maze ugakinga ibirago ku irembo ry’igikari,ugakinga ikirago ku irembo rya kambere,nineho nkakubwira ijambo,maze ugakora icyo ushaka “.Umwami ati “ibyo na byo ntibinaniranye nibabigire”.

Nuko ibirago barabikinga,birangiye ashyira umukumirizi inyuma y’irembo ryo mu gikari,ashyira undi inyuma y’irembo rya kambere,abuza abaza kuza n’abagaragu barunguruka,n’abagira bate.Nuko Nd abaga noneho aragenda ageze kuri icyo kirago cyo ku irembo ,imyambaro ye ayifasha hasi,agaruka ateze amaboko.

Umwami amukubise amaso arumirwa asanze ari umukobwa.Nuko araza akoma yombi ati “Nyagasani !Sinakwangirije abakobwa.Ndi umukobwa nka bo,ni akumbuguyu,ni cyo cyanjyanagayo”.

Nuko umwami amuha imyambaro arambara,amubaza impamvu yabimuteye.Amubwira ko se ari we yabyaye wenyine,akaba yari agiye gusazira mu rugerero.Ati”niga guhamiriza nta mukobwa uhamiriza,niga gusimbuka,niga gutera icumu,ibyo byose mbigirira kugira ngo nzavane data mu rugerero,na we atahe ajye kuruhuka..Maze kubimenya rero nibwo data yanshoreraga.None Nyagasani,nkagira akumbuguyu k’abandi bakobwa,kuganira na bo,kujya kuvuna ibara,kujya gutaka.Ni icyo cyanjyanaga mu bana bawe”.

Nuko umwami ahamagara ba bandi,abo anyaga arabanyaga,abo yica arabica,arubakisha,atanga ibibanza,arongora Ndabaga.Se wa Ndabaga akira atyo na Ndabaga.Ni ho rero bavuga umuntu ababaye,nk’undi akamukiza ati”ewe!Nari ngeze iwa Ndabaga”.

Si jye wahera.

Umugani waciwe na Ruterana Venant, wavuye mu gitabo Ngucire Umugani cya kabiri,Rugamba Cyprien. I.N.R.S-Butare

Last modified on Sunday, 31 July 2016 17:18

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd