Ngucire umugani nkubambuze umugani n’uzava I kantarange azasange ubukombe bw’umugani bumanitse kumuganda w’inzu…
Ubusa bwaritse ku manga,
Uruvu ruravugiriza,
Agaca karacuranga,
Nyiramusambi isabagirira inanga,
Harabaye ntihakabe
Harapfuye ntihagapfe
Hapfuye imbwa n’imbeba
Hasigaye inka n’ingoma
Hibereye umugore aba ingumba.Noneho ajya kuraguza abapfumu baramubwira bati”uzarebe akagufa kari mu itongo uzagashyire ku nda uzatware inda”.
Noneho umugore agiye guhinga abona ka kagufa kari mu itongo agashyira ku nda ye.Inda ako kanya iratangira iratwikurura.
Bakaba baramubwiye bati”uzabyaramo umwana w’umuhungu witwa Sebizeze”.Umugore bidatinze yanda aba arayibyaye.
Noeho bakaba baramubwiye bati”ntuzagambe(ntuzavuge) aho inda yaturutse”.Noneho Sebizeze aba mukuru akajya ajya kuragira,aba umushumba.Haza umuntu ashuka wa mugore ati”ese uriya mwana yaturutse hehe”?Amuneka nk’iminsi igera kuri itanu.Umugore aramubwira.Kandi nyine umupfumu yari yaramubwiye at”ntukazabigambe”.Nuko abigamba inyombyi irimo kumva.
Inyombyi iragenda irasimbuka ijya kubwira umwana iti
“Sebizeze Sebizeze,Sebiyogera
Sebizeze ,Sebizeze,Sebiyogera
Nagira ngo uri umwana nk’abandi,
None nyoko yagukuye mu gatongo “.
Wa mugore nuko akubitwa n’inkuba ati”uhm!Ibyo se ni ibiki”?inyombyi irongera iti
“Sebizeze Sebizeze,Sebiyogera
Nagira ngo uri umwana nk’abandi,
None nyoko yagukuye mu gatongo “.
Inyombyi irongera irasimbuka ikurikira aho Sebizeze yagiye kuragira.Sebizeze atega amatwi ati”ese iyi nyombyi kuki inkurikira cyane”?Iti
Sebizeze Sebizeze,Sebiyogera
Nagira ngo uri umwana nk’abandi,
None nyoko yagukuye mu gatongo “.
Sebizeze ahita inka azita mu kinani(igisambu) araza,ageze mu rugo azana intebe ya Kinyarwanda ayicaraho ararigita.
Si jye wahera hahera uwo mugore waryikoreye.