ARIGIZA NKANA

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu wangirira ikintu ku bushake nk’aho atakizi,akakireka kikangirika,nibwo bagira bati:”Arigiza nkana”.Wakomotse kuri Nkana ya Rumanzi mu  Kingogo(Gisenyi) ahagana mu mwaka w’i 1600.

Nkana  ya Rumanzi wabaye imvano y’uwo mugani iwabo kavukire hari mu ishyamba rya Kingogo cya Kageyo.Se Rumanzi yari umuhigi,akagira imbwa z’intozo cyane.uwo mwana Nkana abyiruka akunda guhiga nka se,akica ibihura,inzibyi,imondo n’izindi nyamaswa.Impu zabyo akazitura abatware bakamuha inka.Rumanzi amaze gusaza ,Nkana azungura se,aba umutware w’umuryango we,ariko muri ubwo butware bwe ntiyareka umuhango w’iwabo wo guhiga,arawukomeza.ubwo hari ku ngoma ya Kigeri Nyamuheshera.

 

Rimwe rero Nyamuheshera ajya mu Kingogo gutanga ibibanza.Abo muri icyo gihugu baza kumubyukurukiriza.haza inka z’imbyukuruke nyinshi cyane zirimo iz’uwo muhigi Nkana.Nyamuheshera abonye inka za Nkana arazishima cyane,bituma abaririza nyirazo.

 

Abanyakingogo bati:”Ni iza Nkana”. Nyamuheshera ahamagaza Nkana,araza ati:”Nyagasani nditabye!” Nyamuheshera ati:”Ni wowe nde?” Undi ati :”Ni jye Nkana!” Nyamuheshera ati:”Kuva ubu nkugize umutahira w’inka zanjye zose nzashyira ino mu Kingogo,kuko nabonye uzi gufata inka neza:”

 

Nkana abyumvise arumirwa ati:”Uyu murimo w’ubutahira nzawushobora nte!” ubwo yabivugishwaga nuko yakundaga guhiga,akabona ko atazabifatanya byombi.Niko kubwira Nyamuheshera ati:”Nyagasani iby’ubutahira sinabishobora,sinavukiye mu by’ubushumba,ahubwo nabyirutse ndi umuhigi mbikurikije data.”Nyamuheshera yumvise ko Nkana ari n’umuhigi arishima ngo kuko na we yakundaga guhiga.Abwira Nkana ati:”Uzabifatanye byombi,nzaguha n’imbwa zanjye ujye uzihigisha”.Nkana aremera,bamugira umutahira n’umuhigi,abifatanya byombi.Amaze kubyemera abwira abashumba ati:”Muramenye! Inka z’i Bwami ntizihonorwa (guhanagura amase ataruma),ntizikurirwa (amata akomeza kuba ay’abashumba) nk’iza rubanda!”Ubwo yangaga ubutahira.Nuko Nkana  yita ku buhigi bwe,ubushumba arabwirengagiza.Arahiga,atura impu z’ibihura,imondo n’inzibyi.Nyamuheshera aramushima amugabira inka z’ibiti azivanga n’izo kwa se.

 

Bukeye Nyamuheshera amutumaho ngo azamuzanire inka z’ubushumba arebe uko zimeze.Nkana ararika abashumba ngo bazane inka zijye kumurikwa.Abashumba barimura.Bazishorerana amase yazunuye ibibero,kuko zitahanagurwaga.Zigeze imbere ya Nyamuheshera arazitegereza arumirwa.Biramurakaza cyane.Abaza  Nkana ati:”Izi nka zanjye wazigize ute?” Nkana ati:”Nyagasani n’ubundi nakubwiye ko  iby’ubushumba ntabizi.ibyo nakubwiye nzi ni ubuhigi,kandi ubona n’impu njya nkuzanira!” Nyamuheshera akomeje kurakara,abari aho b’inshuti za Rumanzi se wa Nkana,bavugira icyarimwe bati:”Nyagasani uyu mwana ararengana,kuko ntazi iby’ubushumba,inka ze wabonye ari nziza wazibonye zigifite umubiri se yazisiganye,kuko yari amaze iminsi mike apfuye,bungamo bati:”Ndetse zimwe zarashize zizize umukeno,byongeye n’izasigaye ziri hanyuma y’ibibi”.Bityo Nyamuheshera ashira uburakari.Ubwo Nkana yari yazanye n’izindi mpu zo gutura,arazitanga abari aho bavuga buke  bati :”Uyu mwana yigiriye inama,yirengagije ubushumba kandi abuzi,ariko koko abitewe nuko ubutahira buruhije”nuko nkana atsinda ubutahira atyo,yikomereza ubuhigi bwe.Ngibyo ibyabaye akarande mu Rwanda,baba bategetse umuntu gukora ikintu kandi bazi ko akizi akavuga ko atakizi bati:”Arigiza Nkana”ubwo baba bavuga ko abyangiriye abizi nka Nkana ya Rumanzi

-Kwigiza Nkana=kwangirira icyo uzi ku bushake,kwirengagiza-

Last modified on Monday, 17 April 2017 18:48

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd