Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda

uyu mugani abanyarwanda bawuca iyo babonye ibyiza n'amahirwe bibwira ko bibaye ku Rwanda gusa,andi mahanga atabonye.Ubwo nibwo wumva bavuga bati:"Imana yirirwa ahandi igataha mu Rwanda".Uyu mugani ukomoka kuri Runukamishyo wabayeho ku ngoma ya MibambweI Mutabazi ahagana mu wmaka wa 1400(1356-1386);ariko kandi wabaye gikwira biturutse kuri Cyirima Rujugira ahasanga mu mwaka wa 1700(1699-1730)

Runukamishyo rwa Muhiga wa Nyamurorwa ni umupfumu wadutse mu Rwanda ku ngoma ya Mibambwe Sekarongoro Mutabazi .Akaba rero yarahingutse mu Rwanda aturutse mu Ndorwa y'u Butumbi.Runukamishyo ngo yari n'impumyi ku buryo yerekeza mu Rwanda yari arandaswe n'umuhungu we witwa Nsinga.Nuko baza berekeza i Gasabokwa Mibambwe Sekarongoro Mutabazi.

Uyu Runukamishyo ni na we musekuruza w'abasinga b'Abanukamishyo bo mu nzu y'Aboshya.Ngo yadukiye rimwe na Nkongori sekuru w'Abega bitwa Abakongori;na Ndejuru sekuru w'abega bitwa Aberejuru.Abo bose bavuye i Butumbi ni ko baje baragura.Iyi miryango ni nayo yakomeje kugira umuhango wo kuragurira umwami inka n'Inkoko.Mbere ya bo mu Rwanda abahanuzi ngo baraguzaga umutwe  gusa.

Runukamishyo n'umuhungu we Nsinga bageze i Gasabo ,igihe bazamuka ku musozi bahasanga inka zirisha;Runukamishyo azumvise ati:"Mbe  Nsinga izo nka ntiziri mo inka y'igitare ihaka uburiza"?Undi ati:"Izirimo"!

Barikomereza bajya ibwami.Runukamishyo amaze kuremya ubuhake neza,abwira Mibambwe ati:"Hariya twahasanze inka y'igitare ihaka uburiza uyishingane kuko ariyo izaguha imitsindo"!Inka bayishinga nyirayo bati:"Iyo nka nijya kubyara uramenye uzayireke yibyaze ntuzagere uyibyaza"!

Bukeye inka irerera imara iminsi ine itarabyara!Nyirayo ararambirwa abona ko inka ye igiye gupfa arayibyaza!Runukamishyo abwira umwami ati:"Abantu bagoma kwinshi !Wa mugabo yabyaje yanka ye!Wari ugiye kuzatsinda amahanga bitaguteye ibyorezo ,none uwo mugabo yakoze iyo nka mu nda!Akoze ababyeyi mu nda:uzatsinda ubanje kwohereza imbaga;ugiye kuzica abo muva inda imwe,n'abo ubyaye n'abo uhatse.Uno mugabo ayogoje igihugu"!

Yongeraho ati:"Ariko rero noneho  nubwo yabigize;muramubuze kuzazirika icyo kimasa inka ibyaye!Bagishyire mu kiraro gusa ntihazagire umugozi ugikoraho"!Babibwira uwo mugabo.

Bukeye ikimasa gikurana umururumba ,kikamena ikiraro maze nyiracyo arakizirika!Runukamishyo aba yageze ibwami ati:"Wamugabo yongeye gukora ishyano kani!Yaziritse cya Kimasa:azanye ingoyi mu Rwanda!Azaniye  umuwami kuzajya aboha abatutsi kandi bitajyaga  kuzabaho inka zigiye kujya zizanwa n'umugozi"!

Bukeye ikimasa kimaze gukura,Runukamishyo ati:"Ni mukizane bagiye imbuto y'umwami bakimuragurire".Barakizana bagiye kukibikirira mu gikari cy'umuturage waho,bagikojeje umushyo kirasimbuka,injishi kirazica kiratwaza kimena urugo!

Baragikurikira bagisanga aho kiryamye mu rufunzo rwa Munyeri kuri Muhazi hasi ya Gasabo,kimaze kunanirwa.Bakibagira aho basanga cyeze.Igihe cyapfumuraga urugo cyari cyajyanye imishingiriro mu mahembe.Aho cyaryamye aho,kihasanga umugabo watemaga inkorogoto,agira ubwoba ahunga ahasize ingata ye n'kibando cye:byose Runukamishyo ategeka ko babijyana ibwami.

Bageze yo ,Runukamishyo aragurira umwami imitsindo y'icyo kimasa ati:"Abagikurikiye bagiye kuyoborwa n'amaraso cyagenda kiva inzira yose;ibyo ni ukuvuga ko kiguhaye umukamo w'ibihugu bigari:ntabwo cyaguhiniye,kigihayekwirambura!

Imishingiriro cyajyanye mu mahembe kikuraguriye ko  ikoro riranze ho imishishiro rizajya rigukurikira muri ibyo bihugu bya kure!Ingata basanze iruhande rwacyo ni ingata y'amaturo n'amakoro bizajya bigusanga mu bihugu wagiye kugarura.Naho ikibando basanze hafi yacyo kikuraguriye ko uzaragiza amahanga inkoni ukayabera umushumba"!

Runukamishyo rero yasabye umwami kubaga icyo kimasa maze agacira inyama zacyo abami bakikije u Rwanda.Barakibaze maze za nyama bazishyira mu duseke bazohereza mu Ndorwa,mu Burundi,mu Gisaka,,mu Bugara,mu Bunyabungo n'ahandi.

Ubwo rero intumwa yagezaga izo nyama kuri buri mwami w'ibyo bihugu,yabwiraga uwo mwami ati:"Dore inyama umwami w'u Rwanda Mibambwe aguciriye"!Abami bose barazanze bavuga ko umwami w'u Rwanda ashaka kubaroga.Umwami w'u Burundi wenyine ni we waziriye avuga ko nta mwami uroga undi kandi ko n'iyo yamuroga atenda kuroga ingabo z'uburundi  zose ku buryo yakwigarurira u Burundi.

Runukamishyo yari yategetse ko  abami bazajya bazanga abazijyanye bazajya bazigarukana bagera ku nkiko z' icyo gihugu n'u  Rwanda bakazihabyarira(bakazitaba)maze bakahatera igiti cy'umuvumu!ibyo rero bikaba bisobanuye ko imana(inyama z'icyo kimasa baraguje) yiriwe mu mahanga igataha mu Rwanda.Ibyo ni amateka y'ibintu byabayeho kuko ku nkiko zose z'u Rwanda rw'icyo  gihe n'ibyo bihugu kugeza vuba aha hari hakiboneka bene ibyo bivumu kandi byose byitwa Ibimana bya Rwagisha bitewe n'uko cya kimasa kitwaga Rwagisha.

Runukamishyo rero yashimye ko ibyo bihugu byanze izo inyama maze zikagaruka zerekeza mu Rwanda,ibyo bikaba byari bisobanuye ko Imana yirirwa ahandi igataha mu Rwanda.

Naho ku mwami w'u Burundi waziriye Runukamishyo yaraguye ko u Rwanda rutazigera rutsinda u Burundi ngo rurwigarurire.Nyamara ariko ngo abarundi bashobora kuzacikira mu Rwanda umwami w'u RWANDA akabahaka kimwe n'abanyarwanda bazacikira  i Burundi.

Byavuye mu gitabo "Amateka y'u Rwanda mu murage w'insigamigani shya"(Igitabo cya Mbere) cya Nyirishema Célestin .

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd