Rwema Rwabahizi,umucuranzi w’Iningiri

Habimana Thomas, ni Umucuranzi w’ININGIRI ( igicurangisho cya gakondo cyakoreshwaga kera mu muziki, mu birori bitandukanye) .Izina ry’ubuhanzi akaba yitwa Rwema Rwabahizi akaba yaravukiye ku Rushashi. Yatangiye gukoresha Iningiri yiga mu mashuri abanza, aho yajyaga gucuranga mu murenge asohokeye ikigo.

Yacuranze igihangano cye cya mbere” Umwana ntabwo ari ihene “k’umunsi w’umwana w’umunyafurika.

Yitabiriye amarushanwa atandukanye ku rwego rw’igihugu yo kwibuka abazize jeocide,ava muri kagari(cellule )agera ku rwego rw’igihugu aza kuririmba muri Kigali Intercontinental Hotel ubu yitwa Serena.Yanacuranze igihangano cyitwa” Nitwe ejo hazaza “mu guharanira uburenganzira bw’umwana mu muryango.

2013, Thomas yagiye mu itorero Indatwa n’Amariza gucuranga Iningiri mu muhango wo gusongogera ikawa wari wabereye muri Gakenke.Yakomeje kuba mu itorero aba mu bayobozi b’itorero,bakajya batoza abandi,bakitabira ubukwe,inama n’ibindi birori bitandukanye.

Afite impano yo kuvugira inka kandi akaba akunda ibintu by’umuco wa Kinyarwanda cyane akaba afite intego yo kubiteza imbere uko azashobora kose,akanabikundisha abandi.

Uwashaka ko yamufasha mu birori cyangwa ko yamwigisha gucuranga Iningiri yamuhamagara kuri 0782 20 90 00

Last modified on Tuesday, 23 August 2016 14:59

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd