Cecile kayirebwa yizihije isabukuru y’imyaka 70

Ni mu gitaramo cyabereye kuri Serena Hotel kuri iki cyumweru tariki ya 20 Ugushyingo 2016, Umuhanzi Cécile Kayirebwa yizihije isabukuru y’imyaka 70 y’amavuko. Cecile yavutse tariki ya 22 Ukwakira 1946,ni ukuvuga ko yizihiza isabukuru ye buri ku wa 22 Ukwakira buri mwaka.

Ni igitaramo yafashijwemo n’abandi bahanzi ari abakizamuka nka Deo Munyakazi, Cyusa Ibrahim, Jules Sentore na Eric Ngagare. no mu bakuze baririmba ijyana ya gakondo nka Masamba,Muyango,Mariya Yohana. Banasusurukijwe kandi n’itorero Inganzo ngari

Cyari igitaramo kidasazwe cy’inshuti,abavandimwe n’abahanzi. Cyashushanyaga uko hambere Abanyarwanda bataramaga umwe agakora mu muhogo mu buryo bwe, abandi bakivuga, abahanzi b’imivugo bagakora mu nganzo ndetse n’abazi kubyina no guhamiriza bakiyerekana gitore’.

Umuhanzi Cécile Kayirebwa amaze imyaka 30 mu muziki,aho yamamaye cyane mu ndirimbo nyinshi zirimo nka Inganzo,Rwanda ‘Impuruza’, ‘Urubambye Ingwe’, ‘None Twaza’,Numukobwa ,Umulisa n’izindi.Amaze gukora alubumu 8, aho iyo aherutse gusohora yayise Urukumbuzi igizwe n’indirimbo 11.

Mu buhanzi bwe, Kayirebwa amaze kumurika Alubumu umunani; zirimo Ibihozo, Interuro, Intambwe, Amahoro, Imyaka 20 Ishize,Rwanda n’Intego.

Yamenyekanishieje umuziki nyarwanda mu mahanga,awukundisha abanyamahanga benshi. Ari mu bahanzi bamenyekanishije cyane ubwiza bw’umuziki gakondo w’u Rwanda mu mahanga.

Tariki ya 22 Ugushyingo ni umunsi mukuru wa mutagaifu Ceciliya, Kayirebwa nawe afata uwo mutagatifu nk’umurinzi we,nkuko Ceciliya ari we murinzi w’abahanzi bose.

Kayirebwa yibukije ko mu muryango we na bo bataramaga. Aha yibukije ko na papa we yari umuhanzi kandi ko bataramaga mu rugo bakanarara inkera nyarwanda. Yongeyeho ko kuririmba kwe ni umurage yasigiwe n’ababyeyi.

Hamwe n’umuryango CEKA I RWANDA bashimiye ababafashije mu gutegura igitaramo nka Brussels Airlines na Serena Hotel Kigali.

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd