Ni mu gitaramo cyabereye I Kigali muri Serena Hotel muri izi mpera z’icyumweru,cyari igitaramo cyiswe ‘Umurage Nyawo Kamaliza Concert’.
Ni igitaramo cyari gifite intego yo kwibuka Kamaliza no kuzirikana ku gikorwa cyiza yakoraga cyo gufasha abana no kugikomeza.Cyateguwe n’abanyeshuri biga muri Diaspora n’umuryango Easy and Possible.
Umuhanzi Mutamuriza Annonciata uzwi ku izina rya Kamaliza yavutse 25 Werurwe 1954, avukira ku musozi wa Rukara muri Runyinya (ubu ni mu karere ka Nyaruguru).Yabyirutse akunda gucuranga no kuririmba kandi yayikomoye ku muryango we nkuko byatangajwe na mukuru we Uwanjye Mariya.
Mariya yakomeje atangaza ko kamariza yakuze akunda imfubyi ubwo yatangiye kuzirera bakiva I Burundi aho bari barahungiye,aribwo Kamaliza yashinze umuryango Girubuntu Kamariza witaga ku mfubyi za jenoside.Kamaliza yitabye Imana tariki ya 5 Ugushyingo 1996 azize impanuka ubwo yari avuye mu Burundi.Yitabye Imana afite ipeti rya Sergent.
Kamaliza yari mu iterero Indahemuka ryari ririmo Masamba, Mukande, Karinganire, Minani Rwema,Mariya Yohana n’abandi.
Mariya Yohani wabanye na Kamaliza mu gisirikare cya RPA yashimiye abateguye iki gitaramo, nubwo ari abana ariko bakoze igikorwa cyiza kuko bumvishe indirimbo ze bakamukunda.Yibukije akazi gakomeye Kamariza yakoze kugira ngo Indahemuka zikomere kandi zitera morale abari ku rugamba.
Igikorwa cyo kurera imfubyi cyakomejwe na mukuru we Mariya,wanahawe igihembo cy’ubwo butwari yakomeje, aho yari kumwe n’abamwe mu bana yareze.
Ni igitaramo kitabiriwe n’abahanzi batandukanye mu Rwanda barimo Nelson,Masamba,Mariya Yohana,Nyiranyamibwa Suzanne,Jules Sentore n’abandi.Aba bahanzi bariribye indirimo za Kamaliza kandi banaririmba n’izabo.
Masamba na Jules Sentore
Nyiranyamibwa Suzanne
Mariya Yohana