Niyigena Hyacinthe a.k.a Bageni Beyond Limit ni umuhanzi ufite impano yo gucuranga Iningiri yavukiye I Rilima mu karere ka Bugesera tariki ya 26 Gicurasi 1990. Yatangiye gucuranga Iningiri yiga mu mashuri abanza ariko akabikora yikinira kuko yumvaga bitavuga neza.Yakuze areba ibihangano bya Ntamukunzi byacaga kuri Televiziyo y’u Rwanda.
Ageze mu mashuri y’isumbuye kuva mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye(Tronc Commun) kugeza ayarangije, yakomeje gucuranga, abasha no kwitabira amarushanwa amwe namwe harimo iryo yitabiriye mu karere ka Musanze ku Isuku.
Niyigena atangaza ko : yakuze yiyumvamo impano y’ubuhanzi, yumvaga ashaka kuririmba Hip Hop. Ati"nagiye mu nzu ituganya umuziki ngiye kwishyura amafaranga yo gukora umuziki ,mpahurira n’umuhanzi Ntamukunzi Théogene mpita musaba kunyigisha Iningiri, birangira anyigishije ibyo kwishyura mbivamo".
Akomeza agira ati:”Nageze mu rugo mu biruhuko nkora Iningiri yanjye, nsubiyeyo mvuye mu biruhuko nyimweretse aratangara abonye narikoreye iyanjye" . Mu bana be nta numwe uzi gucuranga Iningiri, bose bazi gucuranga Icyembe,Inanga n’Umuduri”.
Uy'umuhanzi akomeze avuga ko gucuranga Iningiri byamufashije kwitabira ibirori bitandukanye harimo Kigaliup festival, Isaano festival, Hobe Rwanda , Inkera y’inyamibwa n’ibindi byinshi. Yasusurukije abantu mu mahoteri atandukanye harimo Kigali Marriott Hotel kandi rimwe na rimwe ajya atumirwa gucuranga muri Gakondo Group icurangira muri Hotel des Mille collines.
Niyigena yifuza ko abanyarwanda bakunda umuco wabo, bagakunda gakondo yabo, maze n’umunyamahanga uje mu Rwanda agasanga umuco tuwukomeyeho. Ubu yatangiye guhanga indirimbo mu ndimi z’amahanga(icyongereza n’igifaransa) mu rwego rwo kumvisha, kumenyekanisha, gukundisha abantu batandukanye umuco wa kinyarwanda binyuze mu muziki gakondo.
Yatangiye gahunda yo kwiigisha abana gucurangisha ibicurangisho bya gakondo, aho ashaka ko abana bakiri bato bamenya gukoresha ibicurangisho by’umuziki wa Kinyarwanda.
Mu minsi iri mbere yifuza ko uyu muziki wa gakondo wahuzwa n’uwa kizungu.Atanga urugero rwo mu ndirimbo Ganyobwe ya King James ikoze k’uburyo bugezweho, yacuranzemo Iningiri kandi indirimbo yarakunzwe cyane.
Yakoranye ibiganiro n’ibinyamakuru mpuzamahanga harimo France24, Voice of America(VOA). Gucuranga bimufitiye akamaro kanini bimubeshejeho, bimufasha kubona ibi mutunga.