Ibintu 21 wamenya ku muhanzi Dibango

Emmanuel N’Djoke Dibango ni umuhanzi,umwanditsi w’indirimbo ukomoka muri Cameroun. Emmanuel  yaririmbaga mu jyana ya Jazz, umuhanga mu gucuranga Saxophone na Vibraphone.Yateje imbere ijyana gakondo yo muri cameroun.

Yavukiye mu muryango ufite imico itandukanye ariko byatumye yose agerageza kuyimenya,gusa yamenye cyane uwa ba Douala,umuryango we wari utuye hafi y’uruzi rwa Wouri.  Yajyaga gusenga mu masengesho ya nijoro mu rusengero rw’abaporoso,ari naho yatangiye kwiga ibya muzika

Dore ibintu wamenya kuri Dibango

1. Emmanuel N’Djoke Dibango yavutse tariki ya 12 Ukuboza 1933

2. Emmanuel N’Djoke Dibango yavukiye I Douala muri  Cameroun

3. Papa we yavaga mu bwoko bw’aba Yabassi

4. Mama we yavaga mu bwoko bw’aba Duala, akaba yarakoraga ubudozi.

5. Yize mu ishuri ry’Abafaransa, ari naryo ryasusurukije ibirori byo kwakira Perezida Charles de Gaulle w’Ubufaransa wasuye Cameroun mu 1944.

6. Emmanuel N’Djoke Dibango yarazwi ku mazina y’ubuhanzi nka Dibango Papa Groove cyangwa Papa Manu

7.  Dibango yaririmbaga mu jyana ya Makossa, African Rumba, AfroFunk, Afrobeat,Jazz na Gakondo.

8. Tariki ya 20 Werurwe 2014, Dibango yaririmbiye mu Muryango w’ubumwe n’ubwiyunge I New York ku munsi mukuru w’ururimi rw’igifaransa.

9. Dibango yasohoye Alubumu ya mmbere mu 1968

10. Dibando yasohoye Alubumu ya nyuma 2013

11.. Dibango yasohoye Alubumu zigera kuri 73

12. Dibango yakoranye n’abahanzi batandukanye hari mo nka T Bone Walker.Fela Kuti, Bernie Worrell n’abadi benshi.

13. Mu mwaka wa 2004, Dibango yabaye umuhanzi w’Amahoro wa Unesco.

14. Dibango yitabiriye amaserukiramuco akomeye, harimo nka Brecon Jazz festival mu 2009

15. Muri Nyakanga 2014, yizihije isabukuru ye y’imyaka 80 mu birori byabereye Olympia mu Bufaransa byateguwe na TV5Monde.

16. Tariki ya 8 Nzeri 2015,Michaelle Jean wari S.G wa OIF yagize Dibango yahawe ubushobozi nka Grand Témoin de la Francophonie muri Jeux Olympiques et Paralympiques de Rio mu 2016.

17. Dibango yamazee imyaka 59 (1961-2020) mu mwuga w’ubuhanzi.

18. Dibango yitabye imana tariki ya 24 werurwe 2020

19. Dibango yahitanywe n’icyorezo cya Coronavirus (Covid19)

20. Dibango yapfiriye mu gihugu cy’ubufaransa

21.  Dibango yitabye Imana afite imyaka 86

 

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd