Frankfurt Book Fair yafunguwe ku mugaragaro na Madamu Angela Merkel(Chancellor w’ubudage), Emmanuel Macron (Perezida w’ubufaransa), ryitabiriwe n’abantu bakora ibitabo bavuye mu bihugu bigera kuri 30 byo hirya no hino ku isi.
Uyu mwaka wa 2017 inzu ituganya ibitabo mu Rwanda, Mudacumura Publishing House yitabiriye iri murika.
Mudacumura Filston umuyobozi mukuru wa Mudacumura Publishing House atangaza ko yishimiye kwitabira imurika mpuzamahanga ry’I Frankfurt. Ni imurika rya gatangaza, rihuza abantu bavuye hirya no hino ku isi bandika , batangaza ibitabo bitandukanye.
Akomeza atangaza akamaro kiri murika ku banyarwanda, Mudacumura avuga ko :Ritanga amahirwe kubatangaza ibitabo by’amoko yose.Ku banyarwanda batangaza ibitabo , buri mwaka hari amahirwe yo kuryitabira ukabona amahugurwa no guhura n’abandi bakora mu mwuga wo gutangaza ibitabo.
Ni imurika ryamaze iminsi irindwi, harimo iminsi itanu yo kuganira hagati yabitabiriye imurika, kugira ubumenyi k’umwuga w’ubucuruzi mu gutunganya ibitabo n’iminsi ibiri, abantu batandukanye baza gusura no kugura ibitabo.
Mu gufungura iri murika, Angela markel na Emmanuel Macron bavuze k’ ubwumwe bw’uburayi binyuze mu muco. Bagaragaza ko hakwiye kurindwa umutungo/ubwenge kamere bw’abanditsi n’ingaruka z’ikoranabuhanga.
Macron yavuzeko :”nta muco nta burayi”. Angela yagaragaje ko”: ibitabo bifungura imiryango, bigafasha kumva no kubona ibintu kimwe no kumva itandukaniro ryacu”.
Mudacumura Publishing House imaze imyaka ine ikora mu ruganda rwo gutunganya ibitabo, itunganya ibitabo cyane cyane iby’abana, yakira inkuru cyangwa ibitekerezo by’abanditsi bakagerageza kubibyazamo ibitabo bishobora gukundwa no kugurwa n’ababyifuje cyangwa babikunze.Ifite intego zo kwandikira abana no guteza imbere umuco wo gusoma mu Rwanda.
Imurika ry’ibitabo rizwi ku izina rya Frankfurt Book Fair riba buri mwaka.