Kigali itatswe n’ubusizi yabaye ku nshuro ya 9 yitabirwa n’abasizi batandukanye. Abarushanyijwe bavuze ibisigo/imivugo yabo mu ndimi ebyiri (Ikinyarwanda n’icyongereza).
Abasizi basiga mu Cyongereza harimo Gaella Umutoni yavuze umuvugo witwa "Poison", Abdul Malik ukomoka muri Kenya avuga "An Ode from Kenya", Buzombo Daniel yavuze uwitwa "I am sinking away", Kiiza Hussein avuga "Lettre from my mother", Frank Ndizeye yasize "The poem got me", Janvier Nsabimana yavuze umuvugo "My home, do you care about me?" na Rubibi Ben Johnson wavuze uwitwa "Open Letter of Love".
Abasizi basiga mu kinyarwanda, harimo Adelithe Mugabo ukora muri Save The Children yarushije abandi mu muvugo witwa "Ndasaba Guhindurirwa Akazi", Gasake Augustin, wari wifatanyije n’urubyiruko, yasize uwitwa "Uyu mwana ndamukunda", Iradukunda Providence wavuze "Isata ivuza ubuhuha".
Kigali Itatswe n’ubusizi yegukanwa n’umusizi Nsabimana Janvier,ni umusizi uturuka mu nkambi ya Nyabiheke iri mu karere ka Gatsibo,akaba akomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.Janvier kandi akaba ariwe watowe n’abari bitabiriye Kigali itatswe n’ubusizi.Umusizi Adelithe Mugabo iwe watoranyijwe nk’uwahize abandi mu Kinyarwanda.
Umuyobozi wa Transpoesis, Dr. Andrea Grieder, mu kwakira uyu musore yamuhaye ikaze agira ati "Ni ishimwe rikomeye kuri twe kuba tubasha kwakira abasizi baturutse kure. Nsabimana ajya kwiyandikisha yavuze ko bwa mbere yabanje kumva iri rushanwa kuri barivuga kuri radiyo, nyuma ngo ashakishije kuri internet aza kumenya amakuru aryerekeyeho. Yaturutse i Kayonza, twishimiye rero kumwakira."
Mu ijambo ryishimwe, Nsabimana yagize ati " Mbere na mbere ndashimira Transpoesis yateguye iki gikorwa igatekereza ku basizi, kutwizera nk’abasizi mu butumwa dutanga. Ntibyoroshye kwizera ko natsinze gusa ndishimye cyane kandi namwe ndabashimiye ku bw’aya mahirwe, nifuza kubaho nk’umusizi mu buzima bwanjye bwose."
Ifoto:Igihe