Amahugurwa mu kwandika kuri Wikipedia

Mu rwego rwo guzamura umuco wo kwandika mu Rwanda, mu kigo ndagamuco cy’abadage Goethe Institute Kigali habereye amahugurwa yo kwandika kuri Wikipedia.

Ni amahugurwa yatanzwe n’umudage Simon Rudolf, umwanditsi,umufotogarafe, ukoresha akaba n’umunyamuryango wa Wikipedia Deutscland yo mugihugu cye, yitabirwa n’abanyarwanda ndetse n’abacongomani bakora mu nzego zitandukanye harimo abanditsi, abasizi, abafotogarafe, abarimu, abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abandi bakoresha interinete.

Simon yasobanuye icyo Wikipedia aricyo, uko ikora ndetse n’akamaro kayo; yasobanuye ko Wikipedia ari umuryango utegamiye kuri Leta, washingiwe muri America, ukoresha ikoranabuhanga mu mimishinga itandukanye aho umuntu wese yisanga bitewe n’icyo ashaka cyangwa akora harimo;Wiki Voyage, WikiMedia, WikiNews, WikiSource, WikiBooks n’iyindi.

Yakomeje atangaza ko Wikipedia igitera imbere, iracyakura, ikoresha indimi zigera ku 100, inkunga zose ziva mu baterankunga, ntabwo icuruza, kandi itera inkunga imishinga itandukanye y’abakorerabushake, umwaka wa 2017 bazakoresha ingengo y’imari ingana na Miliyoni 80 z’amadorari y’Amerika.

Yasabye abanyarwanda nabo kuzamura ururimi rwabo kuri Wikipedia, kuko ni ururimi rutagaragara cyane muzikoreshwa kuri Wikipedia.Ni ugukomeza kuzamura umuco wo kwandika mu banyarwanda, bakagaragaza umuco wabo, amateka yabo, ubukerarugendo bw’u Rwanda n’ibindi byinshi.

Wikipedia iri mu mbuga eshanu(5) zikoreshwa mu gushakaho amakuru, gusoma ibintu bitandukanye nyuma ya Google,Microsoft,Facebook na Yahoo.Ikaba ifite abantu bagera kuri Miliyoni 490 hirya no hino ku isi.

Wikipedia itera inkunga imishinga itandukanye muri Afurika mu rwego rwo kumenyekanisha hirya no hino ibibera muri Afurika; harimo Wiki Africa, Wiki Indaba na Wiki Loves Women.

Umuntu wese yakoresha Wikipedia ,bisaba gufungura Account maze ukajya utangazaho, unyuzaho ibyo ushaka, ni ubuntu kuyikoresha. Hariho inkuru zigera kuri Miliyoni 50 mu ndimi zitandukanye, indimi zikoreshwa cyane ni icyongereza, Cebuane,Swedish,Germany n’izindi.

Wikipedia ni Umuco, Ubumenyi n’indimi.

Last modified on Wednesday, 22 November 2017 22:23

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd