“Gira igitabo aho uri”, ubukangurambaga bwo gutoza abana gusoma ibitabo

Gira igitabo aho uri ni ubukangurambaga bwo gutoza abana umuco wo gusoma ibitabo, bwatangijwe na Minisitiri w’umuco na Siporo, Umuryango mpuzamahanga wita ku bana Save The Children  hamwe n’inzu ituganya ibitabo  Arise Education.

Ubu bukangurambaga buzagera mu gihugu hose, buzafasha abana benshi kugira ibitabo ndetse n’abandika bazandika ibitabo byinshi kuko hakenewe ibitabo bizafasha muri iyi gahunda.

Minisitiri w’Umuco na Siporo,  Uwacu Julienne,  yavuze ko ubu bukangurambaga bugamije gukangurira abana gukurana umuco wo gusoma no kwandika ibitabo kugira ngo hazagerwe ku bukungu bushingiye ku bumenyi.

Minisitiri yakomeje atangaza ko Leta igiye gukora ibishoboka byose umuco wo gusoma no kwandika mu banyarwanda ugatera imbere.

Umuyobozi w’inzu ituganya Ibitabo Arise Eudcation , Gasana Mutesi , yashishikarije ababyeyi kugura ibitabo bakabishyira mu rugo nkuko bagura ibindi bintu nkenerwa, kuko utabwira umwana ngo asome nta gitabo abona.

Umuyobozi wa Save The Children, Philipe Adopoe,  yavuze ko basanze mu bana biga kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa Gatatu w’amashuri abanza, abasoma neza badategwa bari hagati ya 40% na 45%.

Yavuze ko ari ikibazo gikomeye kuko bishobora gutuma abana benshi bava mu ishuri kubera ko ibyo bigishwa batabyumva.

Umwana w’imyaka 10, Cyusa Brian wiga mu kigo cy’amashuri cya Mother Mary School mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza, yamuritse igitabo yanditse cyitwa Ntibavuga - Bavuga kigamije gusobanurira abantu uburyo bunoze bwo kuvuga ikinyarwanda.

Ubu bukangurambaga buzagera ahantu hose mu masomero, amaguriro y’ibitabo no mu modoka zitwara abagenzi.

Ifoto:igihe

Last modified on Sunday, 26 November 2017 17:41

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd