Tariki ya 6 Gashyantare 2018 hatangijwe gahunda yo gukangurira abantu gusoma ibitabo bari mu rugendo cyane cyane mu modoka zitwara abagenzi .
Ni gahunda yatangiriye mu modoka 12 zigana ahantu hatandukanye mu mujyi wa Kigali (Nyamirambo-Mu mujyi, Nyabugogo-Kimisagara, Mu mujyi-Kimironko-Remera –Kicukiro, buri modoka irimo ibitabo 100, aho umugenzi yicara, uzajya uhasanga ibitabo, bakazajya bagenda babasha kubisoma.
Ni ibitabo bifite inkuru ntoya (Short story), birimo ibishushanyo n’amagambo atarambira ugisoma, kandi byanditse mu Kinyarwanda, mu rwego rwo kumenyekanisha no guteza imbere ururimi rw’ikinyarwanda, gusoma iby’iwacu no kumenyekanisha abanditsi ba banyarwanda.
Gusomera ibitabo mu modoka bizafasha abagenzi kwirinda kurambirwa mu rugendo, igihe hari imodoka nyinshi mu muhanda, igihe urugendo ari rurerure, umugenzi azajya yisomera igitabo ashaka, bizafasha abagenzi kuganira kubyo buri umwe yaba amaze gusoma. Bizatuma abantu bagira umuco wo gutunga ibitabo mu rugo kandi no kubisoma.
Mu modoka zo mu Rwanda hagendamo n’abanyamahanga, nabo bakwiriye kumenya ko abanyarwanda bashishikajwe no kwandika mu rurimi rwabo, bizatuma babasha kumenya ibitabo by’abanyarwanda ndetse bemenye n’abanditsi bo mu Rwanda.
Bafite gahunda yo kuzamomeza iyi gahunda mu modoka zigana ahantu hatandukanye mu ntara z’u Rwanda.
Ni igikorwa cyatangijwe na Arise Education, ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali, Minisiteri y’Umuco na Siporo hamwe na Save Children. Ni mu rwego rwo gukangurira abanyarwanda kugira igitabo aho bari hose, mu bukangurambaga bwiswe Gira Igitabo.