Ibitabo 22 byiza byo gusoma muri uyu mwaka wa 2018

Ni byiza gutangira umwaka umuntu afite gahunda y’igitabo kimwe cyangwa byinshi ya soma, kuko bifasha kubishyira muri gahunda yibyo uzitaho. Bishobora kuba ibitabo by ‘abana,  urubyiruko ndetse n’abakuze kandi mu ngeri zitandukanye zagufasha kunguka ubumenyi.

Ibi bitabo twabihisemo, ni ibitabo bishya, twasanze  mu nzu zibicuruza, mu nzu basomeramo ibitabo  n’inzu z’ibyandika hano I Kigali, harimo; Bakame Editions, Librairie Ikirezi, Librairie Caritas, Haepi Bookstore Online, Kigali Public Library, Institut Français du Rwanda , Acasia Book Café hamwe n’ Itsinda  rya Nkunda Gusoma  ndetse n’abanditsi  ubwabo.

Dore ibitabo 22  byo gusoma muri uyu mwaka:

1.Time Management

Igitabo cy’umwanditsi Marshall J.Cooks ,cyanditse mu cyongereza,  kivuga ukuntu umuntu yakoresha igihe, kerekana  ko ; ukwiriye kumenya iby’ibanze, kugira gahunda, kwirinda gutakaza igihe, kubona umusaruro mwinshi. Mu gitabo avuga ko atari ugukora ibintu byinshi ku isaha ko ahubwo ari ugukora ibintu byiza neza, icyo ukoze ukagikora neza. Ni byiza gutangira kubaho mu buzima ufite gahunda yo gukoresha igihe.   Ni igitabo wasanga mu isomero rya Kigali Public Library.

2. Paul Kagame ,un de Gaulle Africain

Ni igitabo cy’umubiligi Philippe Lardinois, cyasohotse tariki ya  19/9/2017,ni igitabo cyanditse mu gifaransa,  umwanditsi agereranya  ubutwari bwa Nyakubahwa Perezida Paul Kagame n’umufaransa General De Gaulle uzwi cyane mu mateka y’igihugu cy’ubufaransa, aho avuga ukuntu ibihugu by’iyubatse nyuma y’ibibazo , avuga ubufaransa mu 1945 n’u Rwanda 1994. Aba bagabo bombi bakaba bahuriye mu kuba bari bafite intumbero bashaka kugeza ku bihugu byabo.  Ni igitabo wasanga mu nzu zicuruza ibitabo; Librairie Ikirezi na Librairie Caritas.

3. Mahoro, A little Girl’s  search for Peace.

Igitabo cy’umwanditsi Natasha Karambizi, Mahoro ni umukobwa muto wavukiye mu Rwanda, akaba yari afite imyaka 9 mu w’1994, agerageza kwiyumvisha ibimubaho n’ibiba mu muryango we wari wugarijwe n’amakimbirane y’urudaca.

Mahoro ni inkuru ikora ku mutima, ibabaje ivuga ku mukobwa wari umaze gukura akisanga mu ruvangirirane rw’intambara ebyiri, urwo rujijo rumutera gushaka gusobanukirwa amateka y’umuryango we no kugena urugero rungana iki yakwemerera amateka ye guha umurongo ubuzima bwe bw’ejo Igitabo kiboneka muri Acasia Book Café,  Haepi Bookstore Online.

4. Amateka y'u Rwanda

Ni igitabo cyanditswe na Komisiyo y’Ubumwe  n‘Ubwiyunge, kivuga ku mateka y’u Rwanda, cyanditswe kugirango abantu bamenye amateka nyakuri kubera ko hari ibyagiye bigorekwa n’ibitavugwaho rumwe kubera impamvu za politiki.Kirimo imbanzirizamateka n’imiturire y’u Rwanda (imyaka 1000 mbere ya Yezu -700 nyuma ya Yezu).U Rwanda kugeza mu 1900, u Rwanda mu gihe cy’ubukoroni, mu gihe cya Repubulika ya mbere n’iya kabiri, mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi n’u Rwanda mu gihe cy’inzibacyuho. Ni igitabo cyamuritswe tariki ya 25/1/2018, gishyikirizwa Ikigo cy’Ingoro Ndangamurage z’u Rwanda , kiri mu ndimi zitandukanye Ikinyarwanda, Igifaransa n’icyongereza.  Igitabo kiboneka mu Ngoro Ndangamurage z’u Rwanda.

5. Les oiseaux morts de l’Amerique du Nord

Igitabo cy’umwanditsi w’umufaransa Christian Garcin, ni igitabo kiri mu rurimi rw’igifaransa, kivuga ukuntu mu mujyi Las Vegas habayemo ibibazo by’uruhuri; kunigwa kwa bantu, ibibazo mu muryango. Iki gitabo kiravuga urugendo rwa  Hoyt Stapleton, mu kwihangana no kwirengagiza gutekereza burangi. Igitabo kiboneka kuri Institut Français du Rwanda (Kigali Public Library).

6. Rwanda Contre l' Ethnisme

Ni igitabo cy’umwanditsi w’umunyarwanda  Rutazibwa Privat cyasohotse 21/1/2018, ni igitabo gihuza inyandiko zirindwi zivuga ku moko mu Rwanda,  byasohotse  mu myaka 1996-2008. Privat yagize ubushake bwo kuzihuza bugizwe n’ibintu bibiri; Kubungabunga izo nyandiko kubera zimwe zasohotse mu binyamakuru ku buryo bigoye kuzibona , ubundi ni ugusangiza izo nyandiko umuryango nyarwanda. Ni igitabo kiri mu gifaransa, kigaragaza uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu kubiba amacakubiri mu banyarwanda.  Ni igitabo wasanga mu isomero rya Kigali Public Library no  mu nzu  icuruza ibitabo Librairie Caritas.

7. Igitabo Rwanda 1896-1959, La Désintégration d’une Nation

Ni igitabo cy’umwanditsi, umunyapolitiki w’umunyarwanda  Antoine Mugesera  cyasohotse 30/12/2017. Ni igitabo cyanditse mu gifaransa, kivuga kuri virusi y’irondamoko yinjiye mu banyarwanda ikagenda icengera, ikabageza kuri jenoside yakorewe abatutsi  mu 1994. Ni igitabo kigaragaza ukuntu abanyarwanda bari bamwe, bavuga ururimi rumwe, bahuje umuco, agakomeza yerekana ukuntu amacakubiri yinjiye mu bana b’abanyarwanda.  Igitabo kiboneka mu isomero rya Kigali Public Library, Librairie Caritas n’Ikirezi.

8. Wantwaye Umutima

Ni igitabo  cyanditswe na Fabrice Bizumuremyi, kiboneka mu Kinyarwanda. Rwema na Kayitesi bashinze urugo mu byishimo n’umunezero, bidateye kabiri Jenoside yakorewe abatutsi ibabera kidobya. Inganzo ya Rwema imufasha kuba mu bihe bitandukanye. Aririmbira umugore we mu byishimo, amatage yaza agakoresha inganzo avuga agahinda ke. Aho ataniye n’umugore we ahanga agira ati:

Itariki dutana igaruka kenshi

Nkagana agashyamba kuri ka kabuye.

Nabura uturabo n’uturirimbo

Nkararanganya amaso inzira waciye….     Igitabo kiboneka muri Bakame Editions.

9. Un océan, deux mers, trois continents

Igitabo cy’umwanditsi, umuriribyi Wilfried N’Sondé, ni igitabo kivuga k’ubuzima bw’umuntu witwa Nsaku Ne Vunda wavutse mu 1583, ku nkombe z’uruzi rwa Kongo, yari imfubyi, arererwa mu mihango n’imigenzo  y’abakurambere, yigishwa n’abamisiyoneri, abatizwa Dom Antonio Manuel.Agirwa amabasaderi wa Bakongo kwa Papa. Uwo musore w’umupadiri uko yasezeye  Kongo y’Amavuko, mu rugendo rurerure rwo kugera I Rome mu isi nshya, akagenda mu bwato bwuzuyemo n’abacakara! Ni igitabo kiboneka kuri interineti www.livre.fnac.com

10. Black Pather, A nation under our feet

Igitabo cy’umwanditsi Ta Nehisi Coates agaraza imbaraga z’umwami  T’Challa wayoboraga igihugu cya Wakanda, igihugu cyo muri Afurika cyari gikomeye, abaturage bari hejuru y’abandi, bafite ikoranabuhanga, igisirikare gikomeye. Inkuru ikomeza ivuga ku itsinda ry’ibivejuru ry’iterabwoba ryiyita ‘’ Ubwoko’’ ryatangije ubwigomeke ku butegetsi, hanyuma igihugu kizwiho gukoresha ikoranabuhanga rihambaye n’imigenzo ishingiye ku ntwari zivuga imyato kisanga mu midugararo. Kugira ngo iki gihugu gikomeze kubaho kigomba kwisanisha n’uko ibintu bimeze, ariko hakibazwa niba, ubwami bwa Wakanda, byo mu gisekuru kirekire cy’Ibisamagwe by’Umukara, butazahungabanywa n’impinduka?Ubwo bwami bizagenda gute?. Igitabo kiboneka muri Haepi Bookstore Online.

11. Isezero rya Kigeli, Umwami Utagira Amaraso

Ni igitabo cy’umwanditsi, umwarimu muri Kaminuza Prof.Munezero Gasimba F.Saveri, ni igitabo kirimo amagambo avuga ibigwi, gusezera umwami Kigeli V Ndahindurwa watanze/watabarutse Tariki 17 Ukwakira 2016. Umwanditsi  agira ati:

Agiye asanga abandi bami

Bamubanjirije gutanga

Dore ko bose bamutegereje

Ngo aze ababwire ibyo asize I Rwanda

Rumwe bahwanya n’isi yose…….

Muri icyo gitabo kandi aharimo amazina n’amashusho y’abami bose bategetse. Ni igitabo kiri mu kinyarwanda.  Igitabo kiboneka muri Librairie Caritas.

12.Simbi the Inventor

Ni igitabo cy’umunyarwanda Hirwa Mika, igitabo cy’abana gikozwe mu nkuru y’amashusho, ni igitabo kiri mu cyongereza, kivuga ukuntu Simbi ufite imyaka 13 yabuzwaga n’ababyeyi be kujya kwiga kubera ubukene, ariko Simbi yakoze imirimo itandukanye abika udufaranga twibanze abasha gukomeza amashuri. Byatangaje ababyeyi be ndetse n’abaturanyi.  Igitabo kiboneka muri Haepi Bookstore (Online) no muri Acasia Book Cafe.

13. Umwana mu Muryango Nyarwanda 1

Ni igitabo cyanditswe n’Itsinda ry’Ubwanditsi rya Bakame Editions. Ni igitabo cyagenewe abantu bakuru n’urubyiruko, gisobanurira urubyiruko  ku buryo bumva neza uburenganzira bwabo n’inshingano bafite mu muryango mugari nyarwanda. Kigenewe kandi ababyeyi n’abandi barezi ngo bafashe abana n’urubyiruko kubahiriza ingingo zivugwa muri iki gitabo. Ku musozo w’igitabo, hari umugereka wa mbere urimo gahunda n’ibikorwa bya Leta y’u Rwanda mu kubahiriza uburenganzira bw’umwana. Ku mugereka wa kabiri hari inyandiko isobanurira abana n’urubyiruko mu nshamake Amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye yerekeye Uburenganzira bw’Umwana. Igitabo kiboneka muri  Bakame Editions.

14. Les clés d’un parcours réussi

Ni igitabo cyanditswe n’umunyarwanda Uwitonze Marie Chantal uba mu Bubiligi, ni igitabo kiri mu gifaransa, cyamuritswe tariki 30/1/2018, kivuga kubuhamya bw’abantu 28 bateye imbere banyuze mu buzima butandukanye, harimo abanyapolitiki, abikorera bo ku migabane itandukanye y’isi. Igitabo kiboneka kuri www.publier-un-livre.com/fr

15. Wikina n’Urukundo

Igitabo cyanditswe na Bizumuremyi Fabrice, kiboneka mu Kinyarwanda. Inkuru y’umukobwa Kabanyana wakunze abasore babiri icyarimwe, bombi baramukurikirana abura amahoro muri we. Uwo yabeshye urukundo amwihimuraho, naho uwo akunda aba inzirakarengane. Ese kuki umutima w’umuntu waba ikibuga cy’umupira? Igitabo kiboneka muri Bakame Editions.

16. Mars  & Venus

Ibitabo by’umwanditsi John Gray asobanura imibanire y’abagabo n’abagore, itandukaniro riri hagati yabo, kumvikana, ko baba hamwe igihe cyose, bose bagira uko bumva ibintu kandi bagatanga ibisobanuro.  Igitabo kiboneka muri Librairie Caritas.

17. The Things we do for Love

 Ni igitabo cy’umwanditsi Margot Early kivuga ku nkuru y’urukundo rw’abagabo Mary Anne Drew na Gratam Corbett bakundaga umukobwa umwe! Ni nde uzamwegukana? Ni igitabo cy’inkuru y’urukundo kiri mu cyongereza.  Igitabo kiboneka muri Librairie Caritas.

18. Kalisa wa Munyantamati

Ni igitabo cyanditswe na Denyse Umuhuza, kiboneka mu Kinyarwanda. Ni igitabo cyagenewe abana, gifite inkuru y’umwana Kalisa ry’Ubwanditsi rya Bakame Editions. Ni igitabo cy’amashusho kigenewe abana bato, kibasobanurira ku buryo bumva neza uburenganzira bwabo n’inshingano bafite mu miryango yabo ndetse no mu muryango mugari muri rusange. Igitabo kiboneka muri Bakame Editions.

19. London-Cape Town-Joburg

Ni igitabo cy’umunyafurikayepfo Zukiswa  Wanner, ni igitabo kiri mu cyongereza kivuga ukuntu mu 1994, isi yose yari mu mpinduka, amatora ya mbere ya demokarasi, kwishyira hamwe kwa Nelson Mandela, ibibazo mu bari mubuhungiro, abatari kuzagaruka, abatazigera bagaruka. Tegereza Reba Tegereza. Martin’O Malley ntabwo ari umwe mubazitegereza bagatekereza, yari arangije amashuri y’ibyubukungu mu Bwongereza,  afite umugore utwite. Yahisemo kuza ku butaka bw’ababyeyi be, ubutaka yarabonye bwa mbere.  Igitabo kiboneka muri Acasia Book Café.

20. Isaro rya Gatatu

Ni igitabo cyanditswe na Kaï Hirwa, kiboneka mu Kinyarwanda n’Igifaransa. Inkuru y’urukundo yagenewe ingimbi n’abangavu ishingiye ku mateka y’urugamba, kera ku ngoma y’ubwami.  Umusore Ngoga yagaragaje ubutwari budasanzwe ku rugamba, Gihanga amwemerera kumuhemba amasaro atatu. Amuha abiri amubwira ko agomba kuyakoresha akamuhesha isaro rya gatatu rizahindura ubuzima bwe. Ngoga bizamusaba ubutwari n’umurava kugira ngo abone Isaro rya Gatatu ridasanzwe.  Igitabo kiboneka muri Bakame Editions.

21. Pour donner la Mort, tapez 1

Igitabo cy’mwanditsi Ahmed Tiab, kiri mu rurimi rw’igifaransa, kivuga ukuntu mu mujyi wa Marseille 2017, Amashusho yo kwica yacicikanye kuri interineti atanga ibitekerezo byihuse ku rubyiruko byo kwiyemeza kujya muri Daech! Umukomiseri w’Umupolisi wita ku bibazo by’ibiyobyabwenge n’ibibazo by’ingangabitekerezo ya Kisilamu, ibintu ubwe byamureba cyane kubera umukobwa we Mai, Umwangavu utari umeze neza muri iyo minsi kubera gutandukana kwa babyeyi be, aho yabanaga na Papa we. Muri iki gitabo Ahmed aragaragaza uruhurirane rw’ibibazo by’ababyeyi n’abangavu muri iy’isi ya none.  Igitabo kiboneka kuri Institut Francais du Rwanda(Kigali Public Library).

22. All These Things Added

Ni igitabo cy’umwanditsi James Allen, umwe mu banditsi bazwi cyane,  avuga ko buri bugingo buba bufite inyota yo gushaka gukiranuka. Ariko dushobora kwinjira mu Bwami bw’Imana ari uko turetse kuba ba nyirakigunu no kugendera mu mwijima, twabigeraho dute rero? Binyuze mu kwisuzuma. Kugira ngo turandure kwikunda, tugomba kubanza kumenya ko Bihari.  Mu rwego rwo gukunda gusoma, gusangiza  ibitabo waba warasomye abandi, igitabo All these Things Added kizasomwa hamwe n’Itsinda rya Nkunda Gusoma, Tariki 26 Gicurasi 2018  kuri Kigali Public Library.

Last modified on Sunday, 15 April 2018 13:39

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd