Isomero Vision Jeunesse Nouvelle ni isomero ryo gusomeramo mu mujyi wa Rubavu, rifite ibitabo bitandukanye ku bantu bose barigana, ryafunguye imiryango mu 2007. Isomero riri muri metero nkeya uvuye ku kiyaga cya Kivu, ushobora no kujya gusomera mu busitani buri ku mucanga, ahantu bashyize intebe zo kwicaraho!
Ibitabo by’Abana
Isomero rifite ibitabo bitandukanye byagenewe abana ,ibitabo biri mu ndimi zitandukanye ikinyarwanda, igifaransa n’icyongereza. Abana bakunda ibitabo bya Dessin Animée(Cartoon) inkuru zishushanyije ,inkuru zishimisha abana, zifasha abana kunguka ubumenyi. Abana bakaba bafite ahantu habo bagenewe basanga ibitabo byabagenewe.
Ibitabo by’Abantu bakuru
Isomero rifite ibitabo by’urubyiruko ndetse n’abantu bakuru muri rusange, basanga ibitabo by’ingeri zose; ibyo kwigiramo, ibyo kwifashisha mu bushakashatsi, Ibinyamakuru.Uzasangamo ibitabo bya Medecine, Agriculture & Elevage, Electro-Mecanique, Batiment,Construction, science politique, Droit, Sociologie, Religion, Litterature, Arts, Communication n’ibindi byinshi byiza.
Isomero ryateguriye abarigana ahantu ho kwicara heza, hataba urusaku, ahantu hagenewe gusomerwa, kwandika, kwigira . Umuntu aba yisanzuye nta rusaku cyangwa ikindi kintu cya mubagamira.
Serivisi ya Café Internet
Umuntu ugana iri somero abasha kubona serivisi zitandukanye zirimo gukoresha machine zagenewe abakiriya, zifite interineti ya 4G.Umuntu abasha no kubona WIFI y’ubuntu! Ubasha no kuba wa koresha fotokopi, ukimprima no gusikana inyandiko, byose ku biciro byiza.
Icyo bisaba kurigana
Ni isomero ryakira abantu bose barigana, ushaka uburenganzira(Abonnement) bwo gucyura ibitabo bumara umwaka wose. Abana bishyura ibihumbi 3000 rwf , umuntu mukuru yishyura ibihumbi 6000 rwf. Umuntu akitwaza amafoto abiri magufi na fotokopi y’indangamuntu. Umuntu yemerwa gutahana ibitabo 2 mu gihe cy’iminsi 15.
Umushyitsi watembereye mu mujyi wa Rubavu ashobora kugana isomero Vision Nouvelle Jeunesse akabasha kurikoresha mu minsi 5 yikurikiranya. Bisaba kwishyura amafaranga 500 rwf.
Buri mwaka mu biruhuko bya Noheli na Pasika bategura amarushanwa yagenewe abana yo Kwandika no Gusoma inkuru, imivugo n’ibindi. Ni mu rwego rwo gutoza abana umuco wo gusoma no kwandika bagatangira kubikunda no kubikora bakiri bato ndetse no kubigisha kumenya akamaro k’isomero.
Isomero Vision Jeunesse Nouvelle rikora kuva kuwa Mbere - Kuwa Gatanu (7h30am -5pm) kuwa Gatandatu (7h30am -12pm).
Isomero Vision Jeunesse Nouvelle rihereye mu mujyi wa Rubavu, ahazwi nko kuri Vision Nouvelle Jeunesse, ikigo cy’urubyiruko kiri haruguru ya Hotel Serena (Rubavu) iruhande rw’umuhanda umanuka ugana ku Mucanga Rusange abantu bogeraho (Public Beach).
Muri iri somero harimo amagambo meza agira ati : L’homme abonne à la lecture a déjà dans sa main la clé du savoir”