Komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO y’u Rwanda izwi nka Rwanda National Commission for UNESCO/CNRU, ku cyicaro cyayo ku Kimironko ifite isomero abantu bashobora kugana. Isomero rifite ibitabo biri mu ndimi zitandukanye nk’ikinyarwanda, igifaransa n’icyongereza.
Ni isomero ryashinzwe mu 1975, ririmo ibitabo bitandukanye bifasha abantu kongera ubumenyi, gukora ubushashatsi, abanditsi, abakunda gusoma, abatembereye muri ibyo bice bashaka kuba basoma barigana, abashaka gusoma ibinyamakuru n’ abashaka ahantu hatuje ho kwandikira.
Ibitabo bivuga kuri UNESCO
Mu bitabo byibanze biba muri iri somero ni ibitabo bivuga ku mahame y’Umuryango w’Abibumbye ryita k’Ubumenyi, Ikoranabuhana, Ubushakashatsi n’ Umuco (UNESCO), usangamo ibitabo bitandukanye bivuga ku bikorwa bya UNESCO, Raporo z’imyaka itandukanye, ibitabo byerekeranya n’ubumenyi (Imibare, ubutabire, ubugege,…), iby’ ikorababuhanga bikoreshwa mu nyigisho mu mashuri atandukanye, ibivuga ku mirage yo ku isi n’ibindi bivuga ku mibereho y’abatuye isi, Itangazamakuru n’ubwisanzure bw’itanganzamakuru muri rusange, amateka n’umuco byo hirya no hino ku isi.
Ibinyamakuru
Ahantu haboneka ibinyamakuru bigisohoka, ndetse nibyasohotse mbere, ibinyamakuru bikomeye mu Rwanda nk’Imvaho Nshya, The NewTimes, The East African, Jeune Afrique kandi kubisoma akaba ari ubuntu.
Ibitabo bivuga ku Rwanda
Ibitabo by’Amateka y’u Rwanda, umuco, Raporo zitandukanye, iby’ubushakashatsi bwakozwe ku mibereho y’abanyarwanda, Ibidukikije, uburezi, ikoranabuhanga, umuco, ubuzima, iterambere, politike n’ibindi.
Ibitabo bisanzwe
Ni isomero rifite ibitabo bisanzwe abantu basoma iby’urukundo, imibereho y’abantu, kwiteza imbere, kwihangira imirimo, iby’ubukerarugendo, indimi, siporo, imibanire y’abantu, iby’ubushakashatsi bw’abantu ku giti cyabo n’ibindi.
Kugana iri somero ni ubuntu ku muntu wese, haboneka WIFI y’ubuntu! Bakora kuva Kuwa Mbere –Kugeza kuwa Gatanu (8Am-5Pm).
Ni isomero rikorera ku cyicaro cy’iyi komisiyo, iruhande rw’inyubako za KIE, munsi y’inzu REB ikoreramo, haruguru ya WDA.