Tariki ya 1 Ukwakira 2018: hasohotse filimi y’uruhererekane ivuga ku Ijambo ry’Imana, ni filimi y’umuvugabutumwa Pastor Gashabizi Jean Paul Dominique wahisemo uburyo bwo kugeza ijambo ry’Imana ku bantu abinyujije mu mashusho.
Filimi Umurengezi yatekerejwe maze yandikwa na Pastor Gashabizi Jean Paul Dominique, ni filimi imara iminota 15, itanga ubutumwa bwa kimuntu, gushishikariza abantu kugira umutima w’imbabazi n’urukundo. Filimi igaragaza ukuntu umugabo yavuye mu rugo agiye kuvuga ubutumwa,mu rugendo yahuye n’abambuzi baramwambura bamusiga ari intere, abantu benshi bamunyuzeho baramwirengagiza ariko haboneka umutabazi.
Ni filimi yakinkwe n’abakinnyi harimo Muzehe Hassan na Ntakirutimana Edison bazwi muri filimi za Kinyarwanda. Amashusho n’amajyi byafashwe na Eddy Ruta Christian na DJ Peter, iterwa inkunga na Focus Studio ikorera I Rwamagana.
Pastor Gashabizi afite n’izindi mpano zitandukanye zirimo kuririmba mu jyana ya Rap mu ndirimbo ziha Imana icyubahiro, akaba afite n’impano mugukora ibintu by’ubugeni.
Ubu iyi filimi wabasha kuyireba kuri Youtube.