Kaminuza y’u Rwanda: Isomero rya Kaminuza y’u Rwanda (Ishami rya Huye)

Isomero rya Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, ifite inyubako za Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yashinzwe tariki ya 3 Ugushyingo 1963 mu murenge wa Ruhande, Akagari ka Arboretum. Ni isomero rikoresha ikorabamuhanga mu gucunga ibitabo, inyandiko zaryo zose ndetse n’abarigana ku buryo gutira igitabo, kugishaka byoroha  cyane.

Ni isomero rifite ibice bitandukanye bifasha abarigana kubona ibyo bashaka, ari abashaka gusoma ibitabo bitandukanye, kwiga cyangwa no gukora ubushakashatsi. Kandi rifite n’amategeko agenga abari gana mu rwego rwo kwita ku mutekano w’inyandiko, abarigana  ndetse n’ibyabo muri rusange.

 Igice cy’ibitabo by’Abanyarwanda

Ni igice kigize iri somero aho usangamo ibitabo by’abanyarwanda cyangwa abanyamahanga bavuga ku Rwanda. Harimo ibitabo bivuga ku buzima bw’abanyarwanda, iterambere ry’u Rwanda, ikoranabunga, ubuhinzi n’ubworozi, ubucuruzi, ibidukikije n’ibindi byinshi.

Igice cy’ibitabo by’abanyamahanga

Igice kibamo ibitabo bitandukanye by’abanyamahanga bo ku migabane yose, byifashishwa mu kwiga no kwigisha. Ni ibitabo bifasha abagana iri somero gukora ubushakashatsi ku kintu baba bashaka, harimo nk’iby’ubukungu, amateka, ubumenye bw’isi, umuco, ubuvaganzo, ubuzima, imibereho, politiki n’ibindi.

Igice cy’Ishyinguranyandiko

Icyumba kihariye kibamo inyandiko zimwe na zimwe za Kaminuza, izivuga ku ishingwa rya  Universté y’igihugu (Kaminuza Nkuru y’u Rwanda) tariki ya 3 Ugushyingo 1963. Abitabiriye ibirori byo kuyitaha, imihango harimo n’igitambo cya Misa, amagambo yavuzwe na Perezida Gregoire Kayibanda, abari bashinzwe kuyicunga b’Abadominikani. Amashami yatangiranye nayo (Ishami ry’Ubuvuzi, Uburyo bwo kurera n’ishami ry’Ubumenyi bw’abaturage) ndetse n’abanyeshuri 52 b'abanyarwanda batangiranye nayo.

Igice cyagenewe gusomeramo

Mu isomero harimo igice cyagenewe gusomerwamo, mu rwego rwo gufasha abaje gusoma kubona ahantu heza ho gusomera kandi hari umutuzo.

Igice cyagenewe kwigiramo

Ni isomero rya Kaminuza, abenshi barigana ni abanyeshuri, rifite aho ryageneye abarigana bashaka kwiga umwanya wabo mu rwego rwo kubafasha gusobanurirana amasomo yabo, yaba ari umuntu ku gite cye cyangwa ryaba ari itsinda.

Igice cy’Ikoranabuhanga (ICT Lab)

Gufasha abantu gukora ubushakashatsi, hari igice cyagenewe ikoranabuhanga ku buryo umuntu aza agakoresha mashini zirimo kandi na interinete y’ubuntu, cyangwa akazana iye. Ni ahantu hafasha abanyeshuri, abarimu gukora ubushakashatsi neza. Hafasha kandi kumenya uko bagera ku gitabo biri hirya no nino, batanga n’amahugurwa mu gukora ubushakashatsi.

Isomero ryakira abantu bose barigana, gusoma ni ubuntu, gutira igitabo byemerewe abanyeshuri ndetse n’abarimu kandi hari umubare w’ibitabo umuntu atagomba kurenza n’igihe agomba kubimarana. Bagira na WIFI ku buryo ifasha abarigana bose

Umuntu wo hanze agomba kubisaba kuko aba atari muri sisiteme bakoresha. Gusa hari ibitabo bitemerewe gusohoka mu isomero. Ryakira n’ibitabo by’abanyeshuri barangijemo Master mu rwego rwo gufasha abandi kubikoresha kandi ushobora no kubibona ku rubuga rwa kaminuza.

Isomero rya Kaminuza rifungura iminsi yose (uretse iminsi mikuru), kuva saa mbiri za mugitondo kugeza saa yine z’ijoro. (8Am-10Pm).

Amateka yishingwa ryayo twifashishije Kinyamateka No 40 yo kuri 31 Octobri 1963.

Last modified on Sunday, 16 December 2018 16:28

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd