Isomero Uruhongore ni isomero riherereye I Karongi mu ngoro Ndangamurage y’ibidukikije,rizafasha abatuye Karongi ndetse n’abahangenda kubona ahantu ho gusomera. Iri somero ryashinzwe n’ikigo cy’ubwanditsi cya “Edition Bakame”, ribaye irya mbere rishyizwe mu nzu ndangamurage z’u Rwanda mu gufasha abana bazituriye gusoma, ndetse no kurushaho gusobanukirwa…