Ijwi rimwe cyangwa Same Voices mu cyongereza,ni amahugurwa yateguwe mu rwego rwo guhugura abana ba bakobwa mu bugeni. Mu kubereka ko bafite amahirwe angana n’ayabasaza babo yo kuba abanyabugeni.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abana babahungu n’abakobwa bari mu kigero cy’imyaka 9-20, biga mu mashuri abanza.
Abana batangiye bashushanya ku mpapuro, babereka uko bac a imirongo, kugira igitekerezo nyuma babereka uko bakoresha amarangi.
Uwitwa Latifa wiga mu mwaka wa Gatanu mu mashuli abanza ku kigo cya Biryogo, yavuzeko ubusanzwe akunda gushushanya mu ishuli ,yashushanyije umugabo wicaye arimo kuragira inka,yaje gushaka ubumenyi, arebera ku bandi babikoze bikagera aho bibageza.
Nasira usazwe ubikora kuri Centre Communautaire de Kigarama kuva muri 2015, yaje gushaka ubumenyi bw’iyongera mubyo yarasanzwe akora.Yashushanyije umwami, yavuzeko akunda gushushanya ibintu by’i bwami.
Ni amahugurwa yabereye mu kigo Umucyo W’Ejo Transit Center I Gikondo ategurwa n’abanyabugeni bagize Ineza Arts Foundations na DW 250 Arts Studio ,yitabirwa n’abanyabugeni ba bakobwa bamenyekanye mu Rwanda harimo Poupoute wari waje kwereka abo bana ba bakobwa ko nabo babyize bazabimenya.
Ubusanzwe umwuga w’ubugeni umenyerewe ko ari uw’abahungu, gusa uko igihugu kirimo gutera imbere, abana b’abakobwa bagenda batinyuka kuza muri uyu mwuga w’ubugeni wo gushushanya
Amahugurwa iyo arangiye hategurwa impurikabikorwa (Exhibition) yo kwerekana ibishushanyo byiza biba byarakozwe.
Ni igikorwa kizajya kiba buri gihe mu rwego rwo kwegera abanyarwanda bose,babakangurira kwishakamo impano zo gushushanya.
Ayandi mafoto yaya mahugurwa https://www.flickr.com/photos/141807562@N05/albums/72157679437310131