Umunyabugeni Niyigena Zachalie umenyerewe ku izina ry’ubuhanzi rya Niza ni umunyabugeni w’umunyarwanda,wikorera kandi ukora ibintu bitandukanye mu itangazamakuru.
Ni umwe mu bashinze Ineza Arts Foundation na DM250 Arts Studio,akorera ku nzu y’ubugeni ya Niyo Art Gallery iherereye Kacyiru mu mujyi wa Kigali.
Niza ni umunyabugeni mpuzamahanga mu bihangano bya kinyafurika,mu gukora ibihangano mu bikoresho bikomeye.
Muri 2015, Niza yashinze Ineza Arts Foundation afatanyije n’umuvandimwe we Rukundo J.Baptiste,bafite inshingano zo kubaka,gukora,kwigisha kuzamura no guteza imbere uruganda rw’ubuhanzi bw’ubugeni mu Rwanda n’ubugeni mu muryango nyarwanda no kuruzamura ku rwego rw’isi.
“Abana b’impfubyi bo mu mihanda n’abandi bose batitabwaho bifitemo impano zitandukanye mu bugeni zitabyazwa umusaruro,niyo mpamvu twahisemo kubafasha,dukuza izo mpano zabo” ,byavuzwe na Niza.
Ineza Arts Foundation hamwe na DM250 Art Studio ibihangano bakoze biragurishwa,amafaranga avuyemo agafasha abo bana b’imfubyi n’abakene mu kubatunga no kubarihira amafaranga y’ishuli.
Guteza imbere impano z’abamukikije,by’umwihariko abana ba Niza ,mu guteza imbere ubugeni mu muryango nyarwanda ndetse no ku isi.
Niza yatangije igikorwa cya Same voices cyo gufasha abana ba bakobwa n’abahungu kugaragaza impano bafite,igikorwa cyo kugaragaza ko abana bose bangana,bashoboye ibintu bimwe.
Nyuma y’icyo gikorwa cya Same Voices hategurwa impurikagurishwa (Exhibition) aho ibihangano byakozwe nabo bana hatoranywamo ibyiza bikamurikwa ndetse bikanagurishwa.
Nkuko Niza abitangaza,ibi bikorwa byiza bizakomeza no mu Rwanda hose.