Twagirimana Saleh ni umunyabugeni wabigize umwuga ,yavukiye mu muryango w’abanyabugei aho bacuruzaga ibihangano bitandukanye.
Saleh afite n’impano yo kuririmba aho yaririmbye muri Sema kweli Crew muri 2003 bamenyekanye mu ndirimbo Weekend n’izindi z’igiswahili.
Saleh ibihangano bye byibanda ku butumwa bw’amahoro,gufasha umuntu kuva mu mwijima ,kugaragaza ukuri,kubana mbese ni ibihangano byerekeranye n’imibereho y’abantu.
Igihangano Half Paradise
Igihangano cye cya mbere yakoze muri 2012 acyita Half Paradise ashaka kwerekana ko urugo rwiza ari nk’agace ka paradizo.Yerekanye umwami n’umwamikazi ku gihangano ashaka kuvuga ko babanye neza mu rugo byaba ari amahoro,baba bameze nkabari muri paradizo yo ku isi.Icyo gihangano cyagurishijwe m’Ubudage.
Mu myaka 15 amaze akora umwuga w’ubugeni,saleh yitabiriye amamurika bihangano by’ubugeni atandukanye.
Ibihangano bye yabimuritse mu kigo cy’ababiligi gishizwe iterambere (BTC) aho igihangano Mama africa cyabashije kugurishwa.
Goethe Institut EXPO2015 igihangano Half Paradise cyarongeye kiragurwa kubera gukundwa kwacyo,ni ikindi yari yarakoze.
Mu mpera z’umwaka wa 2016 mu ijoro ryari ryabereye kwa Ambasaderi w’Ububiligi yamuritse ibihangano bye maze igihangano cye Better Choice kigurwa n’uhagarariye (ambassadeur) ububiligi mu Rwanda.
Igihangano Mama Africa
Chair Blair afungura icyumba cy’ubugeni kuri City Blue Boutique Hotel iherereye mu Kiyovu ,ibihangano bya Sahel byarakunzwe cyane,yari ari kumwe n’inzu ikora iby’ubugeni ya Tongo Gallery.
Mu birori bya Afrique en Marche yamuritse ibihangano bye maze icyitwa Stop aux Violences faites aux femmes na Market bibasha guhita bigurirwa aho.
Igihangano Stop violences faites aux femmes.
Yitabiriye amahugurwa yateguwe na AEGIS ku rwibutso rwa KiGALI yerekeranye n’amahoro,ubumwe,koroherana.
Ushaka gusura,kureba cyangwa kugura ibihangano bye wajya kuri City Blue Boutique Hotel mu kiyovu,ushaka no kwiga ubugeni ,kwigisha umwana , kwereka abakerarugendo ibihangano bye cyangwa wifuza igihangano icyo aricyo cyose yagufasha.
Wamuhamagara kuri 0783000655/0728000655(Artiste Saleh)