Akamaro k’ifoto mu gusigasira umurage

Tariki ay 19 Kanama buri mwaka, aba ari umunsi mpuzamahanga w’abafotogarafi,abantu bakora umurimo wo gufata amashusho (ifoto).Tuzirikana akamaro keza k'ifoto mu buzima bw'abantu n'ibintu, mbese muri sosiyete muri rusange.

Tuzirikane ku kamaro k’ifoto mu kubungabunga no gusigasira imirage y’isi muri rusange,akamaro ifoto igira mu kumenyekanisha imirage y’isi.

Umufotogarafi wafashe ifoto y’umurage runaka ashobora kuyikoresha mu buryo butandukanye,ari ukuwumenyekanisha cyangwa kuburira abantu ko ufite ikibazo.

icyansi

Amafoto menshi y’umuco,ubugeni,abahanzi,amateka n’ayandi menshi yerekeranye n’imirage abikwa mu ngoro ndangamurage ku buryo bifasha abaje gusura iyo ngoro,kubona,kumenya byinshi mu biba bimurikirwa muri iyo ngoro.

Amafoto afasha abantu kumva vuba ikintu,gutekereza neza ikintu,ifoto isigara mu bwonko kuburyo uhora wibuka ikintu wabonye ku ifoto.Uko wakumva ikintu ukagisigarana mu bwonko ni nako wareba ifoto ugasigarana isura yayo mu bwonko.kuboha

Dukwiriye kuzirikana akamaro k’amafoto mu buzima bw’abantu bwa buri munsi,ifoto ifite akamaro kanini igufasha kubika  isura y’ikintu,kwibuka igikorwa runaka cyabaye,wakoze,ifugasha kwibuka uko wari umeze kera,abo mwabanye,uko ahantu hari hameze ,ifasha mu kwigisha n’ibindi byinshi.

Last modified on Sunday, 20 August 2017 23:44

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd