Amaze imyaka 14 yamamaza ibikorwa bya Sulfo ,Umunyabugeni Berabose Janvier,

Umunyabugeni Berabose Janvier ni umunyarwanda, utuye mu mujyi wa Kigali, arubatse afite umugore n’abana. Namusanze arimo ashushanya Tableau ebyiri, imwe igura amafaranga ibihumbi 15 000 n’indi 45 000.

Berabose yautse tariki ya 1 Mutarama 1983, avukira muri Nkumba(Musanze),yavukanye impano yo gushushanya. Yatangiye gushushanya ashushanya ibyo ahuye nabyo byose mu nzira nk’ihene, abantu, abasirikare..ariko ababyeyi be ntibabyemere, ku ishuri bamutumaga ababyeyi kubera basagaga arimo yishushanyiriza mu yandi masomo.

Mu 2002, kujya mu ishuri rya Centre Tubakunde ryari riherereye mu Biryogo, ryigishaga ibintu by’ubugeni, yahize imyaka ibiri.Ahavana ubumenyi bwamufashije kwishakira akazi,yabashije gukuza impano ye.

Mu 2004, yatangiye akazi mu ruganda rwa Sulfo, yakoraga akazi ko gufasha abandi mu kwamamaza ibikorwa bya surfo binyuze mu bishushanyo, kuko batizeranga ko abizi. Nyuma y’umwaka, kugirango bamwizere bamuhaye ikizamini cyo gushushanya Claire maze arabemeza, bahita bamwizera noneho nawe aba umunyabugeni wizewe.

Igishushanyo yashushanyije cya mbere ni igishushanyo yise Urukerera cyarimo izuba ririmo kurasa, abantu bagiye kuvoma, abandi bagiye kuragira,abandi bagiye guhinga, abandi bagiye kuroba. Icyo gihangano bamuhaye amafaranga ibihumbi 15 000.

Amaze imyaka 14 (2014-2018) akora akazi ko kwamamaza ibikorwa bya Surfo binyuze mu mashusho, aho bagenda bashushanya ahantu hatandukanye hari icyicaro cya Sulfo harimo Isabune, Amazi ya Nili, amavuta atandukanye n’ibindi. Ni we washushanyije kuri Sulfo iruhande rwa Gereza ya Kigali, Sulfo ishami rya Rubavu, Sulfo hafi ya Magerwa.

Ifoto yashushanyije ya Papa we ni yo yakunze cyane,yamutwaye iminsi 3,ireshya na 1,20m-80. Iyo foto Papa we yarayikunze,arumirwa, yahise ahamagara abandi bantu bari kumwe ati: Ni muze murebe wa musore ibyo yakoze. Bose bamubwiye ko agiye ku mukiza! Papa we yaramushimiye amuha amafaranga 500 ya Fanta. Iyo foto nubu iri mu rugo.

Berabose, mu bibazo abona biri mu mwuga wabo ni ibikoresho bihenze, kudashyira hamwe kw’abanyabugeni. Yifuza ko abanyabugeni bakora ibihangano by’umwimerere, bifite ubutumwa (message), ibigangano bifite udushya ku buryo byakurura ababigura, kandi bigatuma n’ubugeni butera imbere mu Rwanda. Asaba Leta kubatekereza, ikabashyiriraho uburyo bwabafasha mu kuzamura ibihangano byabo.

Umunyabugeni Berabose yifuza gusangiza impano afite abandi kandi ushatse ibihangano bye cyangwa ko agukorera igihangano wamusanga. Wahamagara 0783 090 823.

Last modified on Thursday, 17 May 2018 09:02

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd