Imitako yo mu Masaro y’umunyabugeni Gashabizi

Umunyabugeni Gashabizi Jean Paul Dominique  yashinze Isaro Gasha Ltd ,agamije gukuza ,kugaragaza impano ye yo gukora imitako itandukanye. Mu mitako akora harimo  imitako yo mu nzu, mu biro, amahoteri ndetse n’iyo abantu bambara itandukanye.

Imitako yo mu Masaro ni imitakako umunyabugeni Gashabizi akora irimo amavaze yo kumeza abantu bashyiramo indabyo ndetse n’imbuto mu rugo, akora imitako bakoresha mu gutegura mu  biro no mu birori bitandukanye. Akora Kandi  n’inigi abantu bambara haba mu ijosi, ku maboko, haba urubyiruko, abagabo n’abagore maze bakagaragara neza.

Ni ibikorwa  yatangiye nyuma y’aho akazi kari gahagaze aho yakoraga maze ajya muri training muri Kenya ,yari asanzwe akunda ibintu by’imitako, kujya kwubyihuguramo byamufashije kumenya kubikora neza.

Igihangano yakoze bwa mbere, yakoze ivaze yo kumeza, ayigurisha  n’umunyamerika ku madorari 50(50 $), ahita abonako byose  bishoboka, maze ahitamo kubibyaza umusaruro maze na we abasha kwihangira imirimo.

Ibihangano bye bikoze mu mabara atandukanye, biterwa n’amabara ukunda, kuko yose aba ahari. Abakunda amakipe atandukanye mu Rwanda ashobora kugukorera ibintu wa kwambara ugiye ku mupira! Ashobora gukora ikintu kimwe ku munsi, kandi ibiciro by’iyo mitako biratandukanye kuva ku mafaranga bihumbi 5000 ushobora kubona umutako mwiza wo gushyira ku meza, gutaka ahantu hatandukanye.

Kwigisha urubyiruko; mu bikorwa bya Isaro Gasha Ltd harimo no gufasha ababishaka kubimenya, kuko na we avugako impano afite ashaka kuyisangiza abandi. Umunyabugeni avuga ko urubyiruko rufite impano zitandukanye,rukwiye kugerageza kuzigaragaza kuko bifasha kwiteza imbere.

Ubu ibikorwa bye abikorana n’abasore babiri Kabayiza Diance na Mutabaruka Josue, babanje kubyiga, none nabo bashaka kuzamura ubwo bumenyi bafite mu masaro, bikabafasha mu buzima.

Isaro Gasha Ltd rikorera mu isoko rya Kabeza (Kabeza Modern Market No 120 ),akaba ari isoko riherereye I Kanombe utambitse munsi y’ikibuga cy’indege.Wahamagara kuri  0782 892 443

Last modified on Wednesday, 06 June 2018 17:57

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd