Igitaramo IGIHANGO cyabaye ku cyumweru taliki ya 2/4/2017 muri Kigali Serena Hotel cyateguwe na Abusakivi Ballet, ni itorero ry'urubyiruko rufite impano zitandukanye rwishyize hamwe ngo rusigasire umuco Nyarwanda .
Iki gitaramo cyari giteganijwe gutangira saa kumi nebyiri ariko cyatangiye saa moya n’igice, cyatangijwe n’Ijambo rya UFITIMANA Kinimba Samuel Perezida w’itorero, hari n’abayobozi b’Urugaga ruserukira Imbyino Gakondo, Abatoza b’Urukerereza barimo MUYANGO n’abandi bakomeye mu muco mu Rwanda. umuyobozi wa gahunda yari Munezero Ferdinand
Igitaramo cyibanze ku nsanganyamatsiko y’Igihango iherekejwe n’imbyino gakondo,imihamirizo,indirimbo,amahamba,amazina y'inka,gucuranga iningiri,intara,imiduri,icyembe n’ibindi bitandukanye byinshi bikozwe n’abusakivi ndetse n’umusaza wo mu Busakivi MUSHABIZI n’umusizi GASIZI ka SINZI.
Nubwo cyatinze ho gato ,aho gitangiriye, abari baje kureba baranezerewe bakajya ndetse babyinana n’itorero. Havuzwe amateka y’iri torero ko ryatangiye mu 2008 mu murenge wa Kimironko i Gasabo.Rimaze kwitabira amaserukiramuco (Festival) nyinshi haba mu Rwanda no mu mahanga (Brave Festival muri Polonye).
umukino wakinwe rero washushanyaga ubusobanuro bw’igihango nkuko “IGIHANGO” ari Amasezerano agiranwa n’abantu 2 (cg imiryango 2) yo gushimangira umubano mwiza n’ubunshuti hagati yabo. Igihango kandi gishobora kuba hagati y’umunyagihugu n’igihugu cye. Ayo masezerano bagirana abagomba kudatatirwa kuko uyatatiye nawe abagomba guhura n’umuvumo. Uyu muco watumaga imiryango yabo bantu bagiranye icyo gihango ibana neza cyane kandi bikagera no mu bisekuruza byinshi. Umuhango wakorwaga mugihe cyo guhana igihango niwo bitaga “Kunywana”.
KUNYWANA Umuntu ujya kunywana n’undi, arabanza agatora abagabo balimo ujya gutongera, agashaka n’icyuma n’ifu y’amasaka n’ikibabi cy’umuko. Nuko abanywana bagasezerana aho bazahurira. Ku munsi wo kunywana bakazana ikirago bakazicaraho. Umwe muri ba bagabo akenda icyuma agaca ururasago ku nda z’abanywana (ku mukondo), amaraso akayatega ikibabi cy’umuko, akenda ifu akayitoba mu maraso, akabaha bakanywa. Ubatongera akenda icyuma akagikubita mu kiganza agira ngo : “Ndabateranyije”. Uzahemukira undi, cyangwa agahemukira uwo bava inda imwe, cyangwa inshuti ye, igihango kizamwice”.
Bakazana icyuma cyogosha. Utongera ati: “Iyi ni kimwa”, uramutse uhemukiye umunywanyi wawe, kimwa ikaguturuka ku rubyaro no ku matungo no ku myaka, urahinga ntiweza, urahaha nturonka; uramutse uhemukiye kimwa ikakubuyereza hose”. Utongera akongera agatongera undi. Yarangiza abanywanye bagahagurutswa aho bicaye n’uko umwe ahaye undi ikintu, inka cyangwa ihene cyangwa isuka; kirazirako bahuguruka ali ntacyo bahanye , kandi bagahagurukira limwe bombi, ntawe utanga undi. Abanywanye bazira guhemukirana, bazira kugirirana inabi iyo ariyo yose.
Uhemukiye undi igihango kiramwica, kandi ngo imipfire ye ni ugupfa yatumbye. Kirazira no kurahira igihango ibinyoma, kuko cyamwica . uhemukiye undi aramuhongera, ngo aticwa n’igihango.