Intore Ndakaza Mussa

Ndakaza Mussa ni  intore ibyina mu itorero ry’Intayoberana,itorero ribyina imbyino z’umuco nyarwanda akaba ari umunyeshuri muri Kaminuza ya Kigali(University of Kigali) mu ishami ry’ikoranabuhanga.

Ndakaza yavukanye impano yo kubyina kinyarwanda, ariko atabizi, agakunda kubireba kuri televisiyo,gusa akumva ari ibintu bitagezweho. ikundiraga kubyina imbyino za kizungu(dance moderne).

Ageze mu mwaka wa 2 w’amashuri yIsumbuye,yari afite inshuti ye yabyinaga mu itorero ryari rito (Junior) y’inganzo Ngari. Itorero ryabyinaga Kinyarwanda, nyuma riza guhindurirwa izina ryitwa Umuraza, riyobowe n’umubyeyi Annonciata, ryakoreraga I Nyamirambo, umutoza waryo yari Andry. Kugeza ubwo, Ndakaza yari atarasobanukirwa ibyiza by’itorero ndetse akumva ko inshuti ye yasigaye inyuma.

Inshuti yanjye niyo yambwiye iti:”Uziko kubyina wabishobora? Urarambutse, ufite amaboko meza maremare kandi urashinguye”.

Umunsi umwe nibwo baciye ahantu havugira ingoma,bajya kureba basanga ari abahungu bane,ryari Itorero maze barabakira. Bahise batangira kubigisha kubyina, kuvuza ingoma, guhamiriza,kwivuga, kumenya ibisekuru by’iwabo bakajya babivuga, n’ibindi.Nyuma ariko hasigayemo abahungu babiri gusa kuko abandi babonye birushya bacika intege.

Ageze mu mwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye, yatangiye kujya mu biraka, gusa ntabwo ngo yari yakabimenya neza.

intayobera

Mu mwaka wa 2015 nibwo impano ya Ndakaza yatangiye kujya ahagaragara ndetse atangira no kuyisarura. “Mu mwaka wa 2015, Twabaye Intayoberana, dukorana n’abantu bazi kubyina mu Rwanda, izindi mpano zirazamuka ndetse tubona abatoza babizi kurushaho bafite ubumenyi bwinshi mu kubyina Kinyarwanda. Nageze ku rugero rushimishije najyaga nifuza. Ubu ndabyina mu nama, mu bukwe no mu birori bitandukanye kandi bikomeye.”

ndagara

Ndakaza yakomeje adutangariza ko kubyina byamugejeje kuri byinshi cyane atatekerezaga. Yagize ati:”Nk’intore kubyina byaranshimishije cyane, byanyishyuriye amashuri kandi mbasha no gufasha umuryango wanjye. Kubyina byatumye menya umuco ndetse n’akamaro kawo,binyungura n’inshuti nyinshi.”

Ndakaza yakomeje yadutangarije ko kubyina byatumye agira intego mu buzima ndetse akagera ahantu henshi atari bushobore kwigeza.Yongeyeho ko kandi kubyina Kinyarwanda byamwigishije kubana n’abandi amahoro ndetse no kugira umutima wo gufasha.

IMG-20170814-WA0058

Si ibyo gusa kandi kuko kubyina byatumye Ndakaza anyoterwa no kumenya imibyinire yo mu bindi bihugu. Yagize ati” Namenye kubyina izindi mbyino z’imico yo hirya no hino mu bihugu bya Afurika. Kuri ubu, nshobora kubyina imbyino zo muri Tanzania, mu Burundi, Uganda na Congo ndetse n’ahandi henshi muri Afurika”

Hagati aho, ibibazo mu matorero byinshi kuko ngo usibye amikoro abagora,hari n’abatayaha agaciro ku buryo hari abacyumva ko ari ibintu biciriritse n’ubwo bitunze ababikora.

Ndakaza asoza asaba leta gukomeza gushyigikira amatorero. “ Ndasaba leta kuba hafi y’amatorero ikanashyiraho uburyo bwo kuyafasha kugaragaza umuco binyuze mu birori n’amarushanwa maze ibihembo bihawe amatorero bigakomeza kuyafasha kwiyubaka kandi abayarimo nabo bagatera imbere. Leta ishobora gukoresha amatorero mu kugaragaza no gusigasira umuco Nyarwanda binyuze mu mbyino Za Kinyarwanda. Ibi kandi byarshaho kumenyekanisha amatorero ndetse bityo nayo akagira umurongo agenderaho.”

Itorero Intayoberana

Ndakaza asoza asaba urubyiruko kuba umusemburo wo kumenyekanisha umuco Nyarwanda bakawuha agaciro aho gukomeza gukururwa n’imico y’abandi maze bakirengagiza umuco wabo. Yatanze urugero rw’aho imico y’ahandi nka Nigeria na Congo ihabwa agaciro ndetse ikanagirwamo uruhare rukomeye n’urubyiruko.

Last modified on Wednesday, 16 August 2017 13:41

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd