Itorero Inkindi Itatse ni itorero ryashinzwe mu mwaka wa 2013, rishingwa n’umunyarwanda Hitimana Constantin afite intego yo gufasha urubyiruko rupfa ubusa, rurimo gutwara n’iterambera ry’isi, Atekereza kuruhuriza hamwe bakiga umuco wa Kinyarwanda, kuwusakaza no kuwusigasira. Ni itorero rigizwe n’abasore, inkumi n’abakuze bagera kuri 75.
Itorero inkindi itatse ritoza abanyarwanda bose kumenya umuco gakondo binyuze cyane cyane mu mbyino, kuryinjiramo bisaba kuba uri umuntu ubikunda, uzi icyo ushaka kandi uri hejuru y’imyaka 20.
Mu bindi itorero rifasha abaririmo ni ukumenya amateka y’u Rwanda, umuco wa Kinyarwanda wa kera cyangwa w’ubu.
Itorero Inkindi itatse ni itorero rikomeye, ritarama bigatinda, risusuruta ibirori bitandukanye. Intore zizi guca umugara, guhamiriza,kuvuza ingoma no kwivuga, abakobywa bazi gutega aamboko, abariribyi bazi gukoma amashyi no kuririmba. Mu rwego rwo gufasha urubyiruko hirya no hino mu gihugu gusigasira umuco wabo, ubu rifite ishami I Musanze mu ntara y’Amajyaruguru,
Kubera gukora, ubuhanga, gushobora no guteza imbere umuco nyarwanda, ni itorero rya byinnye mu ndirimo Afro Remix ya Man Martin na Eddy Kenzo. Bagaragaje umuco nyarwanda na kinyafurika mu rwego rwo gufasha abo bahanzi na bo bashaka guteza imbere umuziki wa kinyafurika (afro music).
Ni itorero ryitabiriye ibirori bitandukanye mu Rwanda no hanze yarwo harimo Uganda na RDC rikaba risohoka neza, abantu bakishima.
Umuyobozi w’itorero Inkindi Itatse Hitimana Constantin agaragaza akamaro itorero rifitiye abantu agira ati: Rihuza abantu batandukanye, bose bakaba abavandimwe, Ribohora imitima y’abantu bakishima, Risusurutsa ibirori, Rifasha abarigize mu mibereho yabo.
Atangaza kandi zimwe mu mbogamizi amatorero agira muri rusange harimo ibitekerezo bitandukanye aho bamwe babigize bisinesi kurusha gusigasira umuco, aho usanga amatorero yibana abakinnyi.
Akomeza atanga icyifuzo cy’uko : Urugaga rw’Amatorero rwakora akazi karwo neza, hakaba inama, amatorero akagirwa inama, agakorera mu mucyo.
Yiifuza ko Leta cyangwa n’abandi bose bireba; gukurikirana amatorero, kuyashyiraho ijisho, kuyatera inkunga mu buryo ubwari bwo bwose, kuyamenyekanisha, uko habaho irushanwa ry’umupira w’amaguru mu makipe aba mu Rwanda hakabaho n’irushanwa mu matorero, hakamenyekna itorero rirusha ayandi buri mwaka, urwego rushinzwe amatorero rugakora nk’uko urwego rwa Siporo rukora.
Itorero Inkindi itatse rikorera kwa Gisimba ( Nyamirambo), ryitoza Kuwa Gatatu no Kuwa Gatanu kuva saa kumi n’imwe(17h-20pm). Kandi n’I Musanze naho warihasanga.
Ukeneye itorero Inkindi Itatse wahamagara 0788 572 353
Wasura n’urubuga rwabo kuri Faebook: https://web.facebook.com/INKINDIITATSE/?ref=br_rs